Nyuma yo gusenyuka kwa P5, Kayumba Nyamwasa ari mu mugambi wo kwiyegereza Mwenedata Gilbert n’ishyaka rye IPAD

Kuva icyiswe Ihuriro P5 ryashingwa, ryabaye igikoresho cya RNC mu nyungu yayo. Abandi baririmo buhumyi ndetse ntibazi icyo rigamije. Mukubyaza inyungi iryo huriro,  umukuru w’umutwe w’iterabwoba wa RNC ariwe Kayumba Nyamwasa yabashije gukoresha iri huriro mu gushinga umutwe w’ingabo no gushaka abawugana ababeshya ko atari RNC gusa ahubwo izo ngabo ari iz’amashyaka atandukanye agize Ihuriro P5.

Raporo mpuzamahanga harimo niy’impuguke za Loni yemeza ko p5 ifite Ingabo zikorera muri Congo kandi zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Iyo raporo ivigako gushaka abarwanyi batandukanye bibera muri Uganda ndetse no mu Burundi.  Kugeza ubu, ishyaka PDP – Imanzi ryikuye mu ihuriro P5 kubera isurambi iryo huriro rifite mu ruhando mpuzamahanga cyane cyane ko ari ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba no murwego rwo kwanga ikintu cyaba nk’imbogamizi ku mbabazi zaramuka zihawe Déo mushayidi no kuguma kuta mwongerera ibyaha mu izina rya PDP Imanzi doreko akiri umukuru waryo.

Sabo gusa na FDU – Inkingi igitutu nabo nicyose gusa abafata ibyemezo muri FDU- inkingi ni abagabo b’abahezanguni abandi ni abanyabyaha bagenzi ba Kayumba Nyamwasa bumva ntacyo bagarura abo ni nka David Bahunga wahoze ashinzwe iperereza muri Ambasade y’u Rwanda i Kampala mbere ya 1994, akaba ariwe witwa ko akuriye FDU-Inkingi muri iki gihe, Charles Ndereyehe, wahunze ubutabera aho aregwa Jenoside yakorewe Abatutsi,  Gaspard Musabyimana wahoze akuriye ibiro by’abinjira n’abasohoka akaba afite Radiyo yitwa Inkingi ishinzwe kwamamaza imitwe yitwara gisirikari irwanya u Rwanda no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, hakiyongeraho igisambo Marcel Sebatware wari warayogoje  Cimerwa.

Uko bimeze kose imitwe isigaye mu ihuriro P5  isigayemo kubera igipindi cyangwa ikinyoma cya  Kayumba Nyamwasa, ubeshya kurusha inzozi akaba akomeje kubeshya indi mitwe abizeza isi n’ijuru ngo azabasubiza ku ngoma abambutse i Kanani. Aha umuntu yakwibaza ngo ate, muyihe nzira ko RNC yakubitiwe aheraba inzenga kandi ko abayidishye ntaho bagiye.

Mukugumya kwiyegereza ibindi bigarasha , amakuru Rushyashya yamenye nuko RNC yatangije kwiyegereza Gilbert Mwenedata n’ishyaka rye IPAD ndetse nundi mutwe witwa RANP- Abaryankuna uhagarariwe na Cassien Ntamuhanga ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda; akaba afite imikoranire ya hafi na JMV Ndagijimana. Iyo mitwe yose isanzwe n’ubundi iri mukwaha kwa Kayumba Nyamwasa nta gitangaza kirimo.

Ngaho aka Semuhanuka iki cyo kiranyagisha, Issa Arinaitwe Furaha, umukozi w’urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda CMI, wabeshyeye u Rwanda gushaka kwicisha Museveni

Hashize imyaka ibiri, umusirikare w’umu Ofisiye mu gisikare cya Uganda yandikiye  ibaruwa  Perezida Yoweri Musevi  ivuga ko yahawe amafaranga ibihumbi 100 by’amadorali y’amerika n’ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda, kugirango amwice.

Mu ibaruwa yuyu musirikare yabwiraga perezida Museveni  ko atewe impungenge n’umutekano we, kuko yanze gukora ikiraka cyo ku mwica.  Akomeza avuga ko, byumwihariko uwarukurikire urwego rwa Police muri Uganda Gen Kale Kayihura yari azi iby’uyu mugambi wo guhitana Museveni.

Yakomeje agaragaza ko ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda, by’umwihariko Perezida Paul Kagame ariwe wamuhamagaye ngo amuhe icyo kiraka. Ibi ugasanga ari ikinyoma nk’icya Semuhanuka n’umuhungu we Muhanuka ababeshyi rwoma.

Uyu Semuhanuka yabyaye umuhungu umwe, amwita Muhanuka, bose bakaba ababeshyi kabuhariwe. Semuhanuka yagerageje kujya abeshya umuhungu we kenshi, ariko na we akamwanikira ku kinyoma, cyane cyane aho ise amubwiriye ko kubeshya bikiza. Igihe kimwe ubwo Muhanuka yasohokaga akajya hanze kwihagarika, akinjira asigasiye umutwe, ataka cyane. Ise amubajije ati “ Mwana wanjye uratakishwa n’iki”, undi akamusubiza agira ati ”Ndinakiriye nkubita umutwe ku ijuru, none ndashira numva”. Semuhanuka yaramusubije ati “Mwana wanjye urajye ubeshya ikindi, mwene icyo (ikinyoma )kiranyagisha.”

Uyu mugabo Issa Arinaitwe Furaha ikinyoma cye cyabaye nk’icyasemuhanuka kuko ntashingiro cyari gifite. Uyu mugabo  yoherejwe n’igisirikare cya Uganda ndetse na Museveni gukorana n’ikigo cy’ubutazi bw’ingabo za Uganda CMI mu mwaka 2009, byumwihariko ashingwa ibijyanye n’igihugu cy’u Rwanda.

Issaa yandikiye Perezida Museveni nyuma yaho ibibazo by’u Rwanda na Uganda bimaze gufata indi ntera mu rwego rwo kugaragaza ko akazi yashinzwe ka poropaganda yo guharabika ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda ari kugakora neza, kuko yari kurutonde rw’bakozi ba CMI bahembwa buri kwezi.

*Impamvu zigaragaza ubuhezanguni n’ubugambanyi   Issa Arinatwe na CMI bakorera igihugu cy’u Rwanda.*

  1. SGT Issa Arinaitwe ni umukozi wa CMI ukorera muri Kampala, azwiho cyane kuba umutekamutwe ukorana n’uduco tw’amabandi tugaragara mu bikorwa byo gucuruza zahabu ndetse n’amahembe y’inzovu mu buryo butemewe n’amategeko. Ibi byose akabikora yishingikirije ko ari mubashinzwe ubutasi bwa CMI.
  • Mu mwaka w’I 2015  yongeye gufatwa  ari gukorana ubucuruzi n’umugabo w’umushinwa uzwi ku izina rya Mr Yuu.
  • Yongeye kugaragara ari gukingira ikibaba Seleiman Mbuga mu gikorwa cyo gutecyera umutwe,  umunyapolitike wo mu gihugu cya Suwede Sten Heinson, w’imyaka 70 y’amavuko, aho bamugurishije zahabu zitujuje ubuziranenge ku kayabo ka miliyoni 23 z’amashilingi ya Uganda.

Iki gikorwa Issa yakoze cyo gurabika umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, yabikoze ku kagambane n’ikigo cy’ubutasi bw’ingabo za Uganda, aho akimara kuvuga ko yandikiye Museveni uru rwandiko rwe rwahise rukwirakwizwa mu binyamakuru  nka SoftPower, ChimpReports bishinzwe gukora poropagande isebya u Rwanda kubufatanye na RNC ya Kayumba Nyamwasa ikorera mu gihugu cya Uganda.

Nyuma Ya Lt Gen Mudacumura wa FDLR, ibitero bya FARDC byahitanye Gen Musabyimana Juvenal wayoboraga inyeshyamba za RUD-Urunana

Ejo kuwa 9 Ugushyingo 2019, ni amateka mabi ku bagize umutwe w’iterabwoba wa RUD Urunana ndetse n’amakuru meza ku baturage b’abakongomani muri Kivu y’amajyaruguru bamaze imyaka barajujubijwe nuyu mutwe, kubera urupfu rwukuriye uyu mutwe ariwe Gen de Brig Juvenal Musabyimana uzwi nka Jean Michel Afrika wishwe n’ingabo za Kongo FARDC ahitwa Makoka, Gurupoma ya Binza muri Teritwari ya Rutshuru ibirometero bitatu hafi n’umupaka wa Uganda. Bane mu bari bamurinze nabo bahise bahasiga ubuzima.

Ibindi bimaze kumenyekana muri iki gitero ni uko Gen Musabyimana yapfanye nundi mu Col uzwi nka Colonel Kagoma.  Gen de Brig Juvenal Musabyimana yasimbuye ku buyobozi bwa RUD Urunana  Gen Maj Ndibabaje Jean Damascene wishwe n’ingabo za mai Mai tariki ya 8 Gashyantare 2016.

Amavu n’amavuko ya Gen de Brig Juvenal Musabyimana

Juvenal Musabyimana avuka ku babyeyi babiri se yitwa Ntanyungura naho Nyina akitwa Nyirambundanyi. Yavukiye mu cyahoze ari Giciye Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mukarere ka Nyabihu Intara y’iburengerazuba. Afite abavandimwe benshi umwe akaba yigisha kuri Groupe Scolaire Kibisabo, murumuna we awitwa Laurent Mugabonindekwe atuye Ryamwana, naho bashiki be, Kamaliza na Jeanne Nyirarukundo baba Kibisabo mu murenge wa Gihira mucyahoze ari Komini Giciye. Yize amashuri abanza ku ishuri ribanza rya Nyirandaba nyuma yiga kuri College Inyemeramihigo. Akaba abarizwa mu cyiciro cya 31 cy’abinjiye muriIshuri rikuru rya Gisirikari ESM aho yarangije ari Sous Lieutenant. Yajyanye muri Kongo na Leta yakoze Jenoside aho yabaye mu nkambi ya Kibumba.  Inkambi zimaze gusenywa, yerekeje Ting Tingi nyuma ajya muri Kongo Brazzaville mu nkambi ya Loukolela aho yari umwe mu bayobozi.

Kimwe nabandi basirikari benshi ba EX FAR, yagarutse azanywe no gutabara Kabila muri 1998, aho yashinzwe imirimo itandukanye haba muri FDLR no muri RUD Urunana kugeza igihe asimburiye Gen Ndibabaje Alias Musare.

Gen Maj Jean-Damascène Ndibabaje Alias Musare washinze RUD Urunana yari Muntu ki?

Yize amashuri abanza ahitwa Kanzenze, naho amashuri yisumbuye ayatangirira ku ishuri ryitwa Nzige muri Bicumbi muri Rwamagana ariko nyuma yo kuhiga imyaka ibiri akomereza muri Lycée ya Kigali mu Rugunga.

Lycée ya Kigali mu Rugunga ari mu kiciro cya 30 cy’abanyehsuri binjiye mu ishuri rikuru rya Gisirikare . Intambara yo kubohoza igihugu mu 1990 yatangiye ari umunyeshuri muri ESM ahabwa ipeti rya sous Lieutenant yoherezwa mu gutoza abasirikare bashya.

Mu bice bya Rulindo aho yayoboye yari umuyobozi wa company ya kane muri batayo ya 64, nyuma yaje koherezwa ku rugamba kurwana n’Inkotanyi mu Ruhengeri na Kibungo ariko agatsindwa. Mu 1994 batayo ya 64 yari iyobowe na Capt Rusingiza Theodore muri Rulindo ahitwa Mbogo na Mugambazi aho abasirikare yayoboraga bari ahitwa Mugote Remera y’abaforongo.

Ubwo ingabo za FAR zatsinzwe na FPR Inkotanyi yashinze ibirindiro bya Nyuma ku mupaka w’u Rwanda na Congo ahitwa Kabuhanga mu murenge wa Bugeshi, naho muri Congo yari batayo Dragon yari Mugunga mu nkambi ya Goma, aba umwe mubaje gutera mu Rwanda mu gihe cy’abacengezi ari S3 segiteri Zoulou.

Mu 1998, ubwo abacengenzi bari bamaze gutsindwa yabaye umuyobozi wungirije wa burigade Thorax, naho 2001 nibwo yayibereye umuyobozi ndetse ihindura izina yitwa Roquette.

Igitabo “The Leadership of Rwandan armed groups abroad with a focus on the FDLR and rud/urunana”, cyasohotse 2008, kivuga ko Ndibabaje yitandukanyije na FDLR Foca mu 2005 kubera kutumvikana na Lt Gen Mudacumura ahita ashinga umutwe wa gisirikare mu 2006 yise AN-Imboneza.

Gen Maj Ndibabaje yapfuye atarashaka umugore kuko yari yaravuze ko azamushaka nagaruka mu Rwanda.

RUD URUNANA ibifashijwemo na Ntwari Frank muramu wa Kayumba Nyamwasa,yabashije kuba umunyamuryango w’impuzamashyaka P5 umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’uRwanda,ndetse mu bitero by’ubusize byabereye mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze,bigahitana abaturage b’inzirakarengane 14,abarwanyi b’uyu mutwe bafashwe n’inzego zishinze umutekano bavuze ko bari batumwe na Gen de Brig Jean Michel Afrika.

Byagenze Bite Ngo Rutabana Wakiriwe Muri Uganda Nka VIP Aze Gushimutwa? Umuryango We Uwobarega Niwe Baregera

Hashize iminsi mike ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru hagaragara ibaruwa yanditswe n’umuryango wa Ben Rutabana, umuyobozi mukuru muri RNC ushinzwe kuzamura ubushobozi muri iryo shyaka (Capacity Building) bavuga ko yashimutiwe mu gihugu cya Uganda hagati y’amatariki ya 5-8 Nzeli uyu mwaka.

Iyi baruwa yandikiwe Umuhuzabikorwa Mukuru wa RNC Dr Jerome Nayigiziki kandi bigaragara ko ishimutwa ryapanzwe kandi rikorwa na Kayumba Nyamwasa kuko yohereje inkoramutima ze harimo muramu we Frank Ntwali wakoranye n’abashinzwe ubutasi muri Uganda CMI basanzwe bashinzwe “dossier” RNC kandi bakaba ari abizerwa b’umukuru wa CMI Col Abel Kandiho.

Brig. Abel Kandiho wa CMI-Uganda

Kayumba Nyamwasa, niwe mukuru w’ishyaka rya RNC afata nk’akarima ke kuko biri mubyo apfa na bamwe mu barwanashyaka ba RNC harimo na Rutabana. Kayumba yashyizeho Dr Jerome Nayigiziki nk’agakingirizo ngo Impunzi zahungiye iburayi nahandi muri 94 na nyuma ziyumvemo RNC ntibumve ko bagizwe n’abanyabyaha bahunze u Rwanda gusa nyamara ariwe uyobora ishyaka.

Twibukiranye ko Kayumba Nyamwasa yabanje kugerageza Dr Protais Murayi amukurura mu ishyaka ngo ariyobore undi abivamo ku munota wa mbere. Uyu Murayi ni umukwe wa Kabuga Felicien ushakishwa n’Ubutabera Mpuzamahanga kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane mu kugura imihoro ibihumbi 500. Si Murayi gusa Kayumba yiyegereje, yanabanje gukeza Rusesabagina ariko nabyo biba ibyo ubusa kuko yabaye muri RNC igihe gitoya nawe ashinga ishyaka rye nyuma.

Ben Rutabana

Tugarutse ku kagambane Rutabana yahuye nako umuntu yakwibaza impamvu nyamukuru yajyanye Rutabana I Kampala n’uburyo yakiriwe nka VIP nyuma bikaza kuvamo gushimutwa.

Rutabana akigera muri Uganda mu minsi ya mbere y’ukwezi kwa Nzeli, yakiriwe na  Col Kaka Bagyenda ushinzwe ubutasi imbere mu gihugu [ ISO ] kandi abizi ko Rutabana ukoresha urwandiko rw’inzira rw’abafaransa ashakishwa mu Rwanda, nyuma yo kubonana na Kaka, Rutabana yahawe 2nd Lt Jack Erasmus Nsangiranabo ngo abe ariwe ushingwa umutekano we ndetse n’umucuruzi w’umuhima w’umuterankunga wa RNC witwa Frank Kamurari Kinwa. Rutabana kandi yakoranye mu minsi ya mbere na Maj. Mushambo mu gusura ibikorwa bya RNC nkaho batoreza abazoherezwa mu gisirikari.

Biragaragara ko Rutabana wari VIP mu minsi ya mbere nyuma akaza gushimutwa byakozwe nabo hejuru kandi ku mpamvu zikomeye. Kayumba Nyamwasa yakoranye na Col Abel Kandiho kubera amakuru yari afite ndetse no kudahuza na Kayumba Nyamwasa. Ibaruwa y’umuryango wa Rutabana yemezako yari amaze iminsi yishinganishije kubera kutavuga rumwe na Kayumba Nyamwasa.

Kayumba Nyamwasa

Impamvu nyamukuru abasesenguzi bashyira hanze ni umutungo wa RNC utangwa uturutse hirya no hino ariko cyane cyane atangwa na Leta ya Uganda na Rujugiro. Kayumba yemeza ko ibintu bimeze neza abo ku rugamba bakahagwa kuko nta bufasha babona kuko Kayumba aba yayashyize mu bucuruzi afatanyijemo na Col Abel Kandiho.

Biragaragara ko Rutabana yashimuswe amaze gutanga amakuru kuko bivugwa ko ubu nawe aba muri za nzu zifungirwamo abantu zitemewe ku isi (safe house) ariko abayobozi bandi ba RNC nka Kayumba Rugema bemeza ko ari ku rugamba muri Congo. Rutabana wakiriwe nk’ukomeye, n’abamufatishije barakomeye, ni Kayumba Nyamwasa na Abel Kandiho.

Ibaruwa y’Umuryango wa Rutabana, nubwo itatubwira ibyo yari agiye gukora, yerekanye neza ko Uganda ari indiri ya RNC kuko itanga ibisobanuro birambuye uburyo igihe Rutabana yageraga muri Uganda, abayobozi batandukanye ba RNC baturutse hirya no hino bari bahari, ni mugihe ingabo zabo zakubitiwe inshuro muri Kongo kandi imanza zabo zikaba zaratangiye I Kigali. Ni igihe cyo kwisuganya kuko ibyo bari bateguwe babifashijwemo na Uganda bitagenze uko babishakaga.

Si ubwambere RNC yaba iri gusenyuka bitewe na Kayumba Nyamwasa, kuko Theogene Rudasingwa, Jonathan Musonera, Noble Marara n’abandi benshi bayishinze bayivuyemo, barayivumira kugahera, ikibazo gikuru bavuga ko ari Kayumba Nyamwasa.

Blog at WordPress.com.

Up ↑

Design a site like this with WordPress.com
Get started