Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook Kayumba Rugema wiyise Umuhuzabikorwa wa RNC mu bihugu bya Scandinavia yatangaje ko arambiwe kwitangira RNC yirukana abayivunikiye nk’imbwebwe.
Umwe mu bayobozi ba RNC France, Benoit UMUHOZA, ukoresha zimwe mu mbuga nkoranyambaga za RNC, nka RNC France kuri Facebook na Twitter zihora zikwirakwiza ibihuha ku Rwanda, mu minsi ishize yatumiwe mu kiganiro kuri Radio Iteme ya Jean Paul Turayishimiye nawe wirukanwe muri RNC.
Mu kiganiro Benoit Umuhoza, yagira nye na Jean Paul Turayishimiye, yagaragaje ahanini ko yamaze kwitandukanya burundu na RNC ndetse ko afite imigambi yo kugaruka mu Rwanda agasaba imbabazi hanyuma agafatanya n’abandi kubaka urwamubyaye.
Umuhoza, ubwo yari mu kiganiro yagize ati:” Kayumba Nyamwasa yirukana abantu mu ishyaka kuko baba bagize icyo bamubaza, ubwo ayoboye igihugu yakora iki”?
Amakuru dukesha inshuti ze za hafi aravuga ko Umuhoza amaze iminsi avugira mu ruhame ko RNC ari agatsiko k’abajura, kadashobora kuyobora abantu, kuko n’intambara gategura ngo yuzuyemo ikinyoma gikabije.
Nyuma rero yo kwirukanwa kwa Benoit Umuhoza , undi munyamuryango wa RNC ariwe Kayumba Rugema akaba n’umubyara w’ikihebe Kayumba Nyamwasa, yahise atangaza ku rubuga rwe rwa Facebook, amagambo yuzuyemo akababaro n’agahinda. yavuze ko guhagarika Benoit Muhoza, muri RNC France bigatangazwa kuri radio itahuka ari igikorwa kigayitse byerekana ko kwitangira RNC ntacyo bimaze.
Kayumba Rugema, ucumbitse kwa mushiki wa Kayumba Nyamwasa muri Norvege, nyuma yo guta umugore we nabana mu gihugu cya Uganda, aho bari kwicira isazi mu jisho, yashinze Radio kuri Youtube yitwa Inda y’Ingoma mu rwego rw’amaco y’inda, kugirango arebe ko hari udufaranga yakuramo twamutunga kuko muri iki gihugu yashyizwe kuri black list y’abantu batewmerewe guhabwa akazi ahantu nahamwe kubera kubera ibyaha yagiye agarwagaho, birimo gukubita no gukomeretsa.
Rugema, akomeje kugaragaza akababaro aterwa nuko igihe kinini yakoreye Mwene wabo Kayumba Nyamwasa nta narimwe yigeze amushimira, yagize ati:” ako gasuzuguro kabo niko nanze no kudaha gaciro umusanzu wabantu! Seriously birababaje cyane RNC kuba ikora ibintu nkibi ni cyasha bantu bamaze kwambara kubera kuyitangira”.
Tariki 14 Gicurasi 2020, akanama gashinzwe imyitwarire ka RNC kayobowe na Edouard Kabagema kandikiye ibaruwa Benoit Umuhoza, kamusaba ibisobanuro ku bitutsi atuka RNC n’ubuyobozi bwayo, ariko cyane cyane Kayumba Nyamwasa na Gervais CONDO.
Iyi baruwa Benoit UMUHOZA, yaje kuyisubiza, ashimangira ko atayoborwa n’ikinyoma, ndetse ababajwe n’umwanya yataye ngo akurikiye ibigarasha bidashobora no kwiyobora ubwabyo, ngayo nguko URWISHE YA NKA RURACYAYIRIMO.
Kuwa 23-24 Gicurasi uyu mwaka, nibwo habaye Inama yahuriwemo n’imiryango yigenga n’amashyaka yo muri opozisiyo bikorera hanze y’u Rwanda bigera kuri 36 mu cyiswe “Rwanda Bridge Builders” yabaye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, imyanzuro yafatiwemo ntabwo bayemeranwaho kuko ngo hari abimwe ijambo ahubwo bakagendera ku byifuzo bya bamwe gusa.
Richard Rugira Kayumba, umuhezanguni nawe washinze ingirwa shyaka ryitwa National Peoples’s Concern_NPC, waruri muri iyi nama ariko akayirukanwamo itarangiye ku mpamvu zuko ibitecyerezo yatanze bitanyuze abayiteguye, mu nyandiko yashyize hanze igamije guhakanya imyanzuro y’ibyatangajwe ko opozisiyo na sosiyete civile nyarwanda byashyize hamwe, yavuze ko iyo nama yateguwo kunyungu z’umutwe w’iterabwoba wa RNC, P5 na Rengera Bose, aho we avuga ko umugambi wiyo nama ntacyo wageza ku banyarwanda ahubwo ari kunyungu z’abantu ku giti cyabo.
Iki kandi amenshi muri aya mashyaka yari yitabiriye iyi nama ngo yatangajwe nuko RNC ariyo yagaragaye cyane mu gutanga ibitecyerezo ndetse n’umurongo kandi ngo ari umutwe w’iterabwoba, aho Richard Rugira yavuze muri aya magambo “Ikindi muzirikane ko RNC ikirwana no kuba yariswe umutwe w’iterabwoba, birakwiye ko twese twambara icyo cyaha tubitewe no kutabona ubutiriganya dukoreshwa?” Ibi byatumye benshi mu bari bitabiriye iyi nama banenga imitegurwe yayo ndetse nicyo yarigamije aho bavuga ko ari ubwihisho bwa RNC, kuko ngo P5 yo isigaye ku zina gusa.
Naho Impuzamashyaka P5 yari igizwe n’amashyaka atanu(5) ariyo; FDU Inkingi, PS Imberakuri, Amahoro People Congre (Amahoro-PC), Rwanda National Congress (RNC) na PDP – Imanzi, nawe kuri ubu ukaba uri mu marembera kuko 2 muriyo yamaze gusezera.
Uvuze iby’amahuriro kandi ntiwabura kuvuga iyitwa MRCD-Ubumwe ryashinzwe na Paul Rusesabagina waje gusimburwa n’interahamwe Irategeka Wilson, kugeza ubu iyi mpuzamashyaka nayo isigaye ku izina gusa kuko nta n’ibikorwa byayo bikivugwa dore ko amwe mu mashyaka ayigize asa n’ayamaze gusenyuka uhereye kuri RRM ya Nsabimana Callixte Sankara naho RDI Rwanda-Nziza ya Faustin Twagiramungu naryo ribaho ku izina gusa kuko rigizwe na Twagiramungu gusa.
Amakuru ducyesha umwe mu banyarwanda bahoze muri aya mashyaka ariko akaba yaritandukanije nayo, yadutangarije ko imiterere n’imikorere y’abarwanya ubuyobozi bw’u Rwanda baba muri aya mashyaka, urwango bafitanye hagati yabo ruruta cyane urwo bafitiye leta y’u Rwanda.
Kugeza ubu Gilbert Mwenedata, wigeze kuba umukandida wigenga mu matora y’umukuru w’igihugu mu mwaka 2017, niwe uri kugerageza guhuza amashyaka abatavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda mucyo bise Rwanda Bridge Builders’ ugasanga ari bimwe bya so ukwanga akuraga urugamba rwamunaniye kuko ibyananiye ba Rukokoma, Kayumba Nyamwasa, Paul Rusesabagira, Ingabire Victoire Umuhoza, sinzi icyo we azabishoboza.
Aka wa Mugani ngo “Ububwa buravukanwa.”, ibibazo bigaragara muri ano mashyaka arwanya ubuyobozi bw’u Rwanda ni amatakirangoyi, kuko Umunyarwanda ariwe wivugiye ko uwari wese wese wanga U Rwanda nta mahoro azabona. Bararye bari menge kuko imigambi ndetse n’imyanzuro yavuye muri izo nama ntibizabahira.
Jean Damascen Ntaganzwa, utuye mu gihugu cy’ubwongereza, azwi cyane, mu bahezanguni bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, abinyujije kuri Youtube yavuze ko asezeye mu bikorwa bya politike mu mashyaka yiyita ayo muri opozisiyo akorera hanze y’igihugu.
Ntaganzwa yabaye umuyobozi wa Radio Inyenyeri yashinze kubufatanye na Noble Marara, mu mugambi wo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abanyarwanda ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ntaganzwa avuga ko asezeye muri opozisiyo yagize ati: “ navuze ko nindamuka ngize imyaka 50, mbona ntagihindutse muri polike ya opozisiyo, nzahita mbivamo, nabivuze mfite imyaka 43, ndavuga nti n’ibyiza reka ndeke kwanduranya ntazamera nka cyacyirondwe, nti reka imbaraga zanjye nzikoreshe mu bindi, aba basha kuba babikomeza bazabikomeze sinababuza ni uburenganzira bwabo ariko iyo ubona umushinga urimo udashobora kugera ku ntego ubishoboye wawuvaho ukawuhagarika cyangwa ukawucumbika”
Ntaganzwa, yabaye umwe mu bashinze ishyaka UDFR- Ihamye mu gihugu cy’ubwongereza aribera n’umuyobozi wungirije, mu ntego zaryo harimo gukanurira abanyarwanda babahanze, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, gushakira inkunga umutwe w’inyeshyamba za FDLR ndetse no guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda.
Jean Damscene Ntaganzwa wahoze ashinzwe ibikorwa by’umuryango LIPRODOR mbere ya 2004; yatorotse inkiko z’u Rwanda mu 2004, ahungira mu gihugu cya Uganda we nabagenzi be 7, aribo; Fabien Bakizanya, Balthazar Ndagijimana, Aloys Habimana, Jean Bosco Molisho, Ruben Niyibizi, na Félicien Dufitumukiza, Bashinjwaga ibyaha by’ivanguramoko ndetse no gushaka urubyiruko rujyanwa mu nyeshyamba za FDLR mu mugambi wo guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda; bishingikirije umuryango LIPRODOR wavugaga ko uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ntaganzwa mu 2007 yagaragaye mu rubanza rwa Celestine Ugirashebuja, Vincent Bajinya, Charles Munyaneza na Emmanuel Nteziryayo mu gihugu cy’ubwongereza abashinjura k’uruhare bagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ntaganzwa afatanije na Pr. Filip Reyntjens, umubiligi wagize uruhare mu itegurwa rya jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akaba yarabaye mu kanama kari gashinzwe ivugururwa ry’itegeko nshinga mu mwaka 1976-1978 ku mabwiriza y’uwahoze ari Perezida Juvenal Habyarimana, bakoze itsinda rigamije kugaragaza ko habayeho jenoside ebyiri.
Kuri ubu J.Damascene Ntaganzwa yavuze ko asezeye muri politike y’amashyaka akorera hanze y’u Rwanda avugako ari aya Opozisiyo aho yagize agize ati; “Natekerezaga ko opozisiyo yatigisa urukuta, ariko nasanze ari ya politike y’amakofe ya vaho njyeho, aho nasanze benshi mu banyarwanda bari muri politike ya Oposisiyo badakora politike igamije kugira icyo igeza kubanyarwanda ahubwo bakora politike igamije kwihimura. Politike nkiyo rero ntacyo igeraho.
J.Damascene Ntaganzwa : Benshi mu banyarwanda bari muri opozisiyo ntibakora politike igamije kugira icyo igeza kubanyarwanda ahubwo bakora politike igamije kwihimura.
Muri iyi minsi abantu bamaze igihe bumva uwitwa Jean Paul Turayishimye yisararanga kuri ya ma Radio akorera kuri Internet akwirakwiza ibihuha ndetse avuga ibinyoma byambaye ubusa; gusa igitangaje ni ukuntu akomeje gukoresha ingirwa Radio ye ahinduranya amazina uko abyutse muguteka imitwe ashakisha agafaranga, aho atumira bamwe muri Barundi baba hanze yabatse amafaranga ngo ahitishe ibiganiro byabo bivugako habayeho ubwicanyi bwakorewe Abahutu mu Burundi muri 1972 bwakwitwa Jenoside. Kubazi Jean Paul Turayishimye ibi ni ubutekamutwe no kwambura abantu ibyabo ndetse no kugirango bimubere ikiraro cyo kwiyegereza leta y’u Burundi nayo ngo agire icyo ayiryaho dore ko leta y’u Burundi iyobowe na CNDD FDD itunze byinshi mu bigarasha byigize abavugizi bayo. Kuri Jean Paul, iyagaramye ntawe utayigera ishoka nawe arashaka kurya ku mafaranga ya CNDD FDD ngo atangaze ibihuha.
Jean Paul Turayishimye ni muntu ki?
Jean Paul Turayishimye ni mwene Karama na Mukamusoni akaba yaravukiye Tanzania Ku italiki 6/08/1971, ariko akurira ahitwa Bwisha muri Nord Kivu. Yinjiye igisirikare cya RPA akaba afite numero ya AP 49346 yatorotse afite ipeti rya Sergeant. Yatorotse amaze kumenya ko hari iperereza riri kumukorwaho aho yaregwaga gukorana na Kayumba Nyamwasa wari Shebuja bityo akanamufasha gutoroka anyura i Bujumbura mu Burundi kugeza ageze muri Amerika.
Ibikorwa bye Muri RNC
Jean Paul Turayishimye nkumwe mu batangije RNC yagiye arangwa no kuba igikoresho cya Kayumba Nyamwasa nkuko byari bimeze kuva bagikorana mu Rwanda kuko niwe Kayumba yakoreshaga mu kwiba amasambu kugeza ku birombe by’imicanga. Muri RNC yakoreshweje mu kurema uduco twagiye dutera za grenade mu Rwanda muri 2013, ndetse no kurema umutwe wa gisirikare wa RNC aho by’umwihariko yarashinzwe kurema amatsinda muri Uganda.
Mubindi yabaye igikoresho muguharabika bamwe muri bagenzi be batumvikanaga na Shebuja Kayumba nka Rudasingwa, Ngarambe na Musonera ndetse no kubigizayo. Jean Paul kandi yahawe akazi kadasanzwe muri RNC bitaga « Dossier Diane Rwigara » aho yagombaga gufasha uyu mukobwa kwigumura ndetse no kubiba urwango mu nkambi z’abakongomani cyane cyane mu nkambi ya Kiziba. Mu Kinyarwanda baca umugani ngo inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo, iyo Jean Paul yakubitishije ba Rudasingwa, Musonera Ngarambe n’abandi abanenga ubusambo, ubugome no kutagira icyerekezo, ninayo Kayumba Nyamwasa yamukubitishije akoreseheje abantu nka Nayigiziki na Epimaque babuze iyo bagana.
Ubu Jean Paul Turayishimye isari yasumbye iseseme, asubira kubirutsi nk’imbwa, aherutse kurya udufaranga twa Kayumba Nyamwasa we na Deo Nyirigira mu rwego rwo kubareshya ngo bagaruke muri RNC ndetse no gusaba ko haba ubworoherane mu guterana amagambo ku ma Radiyo yo kuri Internet.
Turayishimye amafaranga yarayariye ariko abamuzi neza kandi uko agenda yigamba nuko atazemera gusubira muri RNC hatabaye amavugurura aho muramu wa Kayumba Frank Ntwali akwiye kwamburwa ububasha burenze afite ndetse ngo Kayumba atabanje gusaba imbabazi umuryango wa Rutabana.
Jean Paul Turayishimye afite agatsiko kagizwe na Leah Karegeya (bameranye neza kubera umunyenga w’urukundo) ndetse n’Achille Bagosora, umuhungu wa Bagosora Theoneste umucurabwenge wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ; ako gatsiko nako ntikorohewe kuko batakaza abayoboke nka Uganda, Canada n’Ubusuwisi aho bahuzwe Jean Paul kimwe na Kayumba ; kuribo bategereje umukiza ariwe Ben Rutabana.
Jean Paul Turayishimye umunyabyaha ushakishwa n’ubutabera
Abantu benshi barasaba ko Jean Paul Turayishimye yashyikirizwa ubutabera kandi niyo maherezo kubera ibyaha by’iterabwoba harimo gerenade zatewe mu Rwanda hagati y’umwaka wa 2010 na 2013 ndetse n’urubyiruko rw’abana yohereje mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo. Jean Paul Turayishimye mu kubagarira yose yahinduye izina ry’i Radio ye aryita Iteme ngo agaragaze ko ari kumwe na Kizito, bityo abakunda indirimbo za Kizito bamukurikire, ubundi agatangiza ibiganiro bye indirimbo ya Rutabana. Nguwo Jean Paul Kimwamwanya ushakishiriza hose.
Mu cyumweru gishize nibwo itsinda rigizwe naba jenosideri ndetse nababakomokaho bakoze umuhango w’ubushinyaguzi bise kwibuka bose, warugamije gupfobya genocide yakorewe Abatutsi umuhango wanyuze kuri YouTube channel ya Claude Gatebuke ariko utarigeze witabirwa na bene Mbonyumutwa!!
Amakuru atugeraho nuko uyu muhango wubushinyaguzi mbere wateguwe na Claude Gatebuke afatanyije na Rene Mugenzi hamwe Gustave Mbonyumutwa, barawunoza bemeza nabagomba kuzawitabira byose byagendaga neza kugeza mu minsi ya nyuma ubwo baje gushwana bapfa icyo bazasarura muri uwo muhango w’ubushinyaguzi.
Gustave Mbonyumutwa hamwe na bene se ndetse nabandi bahurira muri ya association ya Jambo bamenyesheje Claude Gatebuke na Rene Mugenzi ko uriya muhango ugomba guca kuri YouTube channel yaba Mbonyumutwa ariyo ya Jambo Asbl ibintu Gatebuke atakiriye neza kuko yahise atekereza ko amafaranga YouTube itanga atazayabonaho mugihe uwo muhango wubushinyaguzi utanyuze kuri channel ye bwite!
Nyuma yo guhakanira ba Mbonyumutwa ko bitakunda ko uriya muhango waca kuri YouTube channel yabo, ba Mbonyumutwa bahise bamwandikira bamubwira ko batazifatanya mu muhango bari bamaze iminsi bategurana bituma bamwe mubari buwitabire nabo babivamo ariko icyo bose bapfuye yari indonye bari bukure muri uwo muhango wubushinyaguzi wari ugamije gupfobya genocide yakorewe Abatutsi
Ibintu bitashimishije Claude Gatebuke hamwe na Rene Mugenzi ariko biyemeza kuwukora nubwo amaboko yaba Mbonyumutwa yabigaritse ku munota wanyuma, byanatumye kandi bene Mbonyumutwa nabandi bana babajenosideri bahurira muri ya Association ya Jambo bahitamo gutegura undi muhango wubushinyaguzi huti huti usa neza nuwo bari bateguranye na Gatebuke.
Kimwe mubyemeza ko ano makuru ariyo nuko buri wese abizi ko gahunda yari yateguwe mbere na Getubeke na Gustave Mbonyumutwa, nyuma Gustave akaza kwikuramo ndetse nabo bagahita bategura indi gahunda isa neza nkiya Gatebuke kandi batari babifite muri gahunda kuko bari bemeranyije guhuriza hamwe imbaraga mu gupfobya genocide yakorewe Abatutsi
Gahunda ya bene Mbonyumutwa nabandi bajenosideri igamije gupfobya genocide yakorewe Abatutsi ikaba iteganyijwe mu mpera za kino cyumweru.
Nyuma yuko Guverinoma y’Abatabazi yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi itsinzwe ku mugararagaro igahungira mu bihugu duturanye, bari bizeyeko bazagura nyuma y’igihe gito kuko kuribo FPR Inkotanyi bitaga Inyenzi ntiyagombaga gutegeka igihugu amezi atatu. Bishe Miliyoni irenga y’Abatutsi, bambukana miliyoni zisaga eshatu hanze y’igihugu, basahura banki zose,batwara umutungo wose w’igihugu nuko barambuka ngo FPR ntizategeka amabuye.
Mukugera hanze y’igihugu, icyo babanje gukora ni uguhakana icyaha cya Jenoside bari bamaze gukora, bakabishyira kuri FPR byose. Nibwo bamwe babashije kugera mu bihugu byo hanze biyita abarokotse Jenoside mu mpamvu zitandukanye, harimo gukomeza gahunda yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, gushinjura ababyeyi babo, ndetse no gukomeza umurage w’ingengabitekerezo ya Jenoside barazwe n’ababyeyi babo. Bamwe muri bo turavuga uyu munsi Claude Gatebuke na mushiki we Alice Gatebuke. Nubwo bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ntibateze guhakana ko ari abana ba Gatsinzi Gatebuke, umuhutu wo ku Gisenyi muri Kayove, intagondwa iri muri bamwe baririmbaga ko u Rwanda n’ibirimo byose ni iby’abahutu. Abazi neza Gatsinzi Gatebuke ubyara Claude na Alice Gatebuke, cyangwa se abakoranye nawe mu kigo cya leta cyari gishinzwe kuringaniza imbyaro kizwi nka ONAPO, bahamya ubutagondwa bwe bwo kutihanganira ko Abatutsi nabo ari abanti nk’abandi. Nta nubwo abakozi bagenzi be b’Abatutsi bashoboraga kwicarana nawe aho bafatiraga amafunguro mukazi. Nyuma rero abana be nibo bagiye bazenguruka mu mashuri hirya no hino muri Amerika bakavuga ko barokotse Jenoside. Kubera ikimwaro n’ipfunwe ntibanavuga Jenoside barokotse, bavuga Jenoside yo mu kirere, bigaherekezwa n’ubuhamya butagira aho bushingiye bakuye mu kirere.
Iyo Gatebuke Claude yagiye guteka imitwe ngo aratanga ubuhamya, avuga ko bavuye I Kigali mu modoka bakajya I Gisenyi (iwabo ku ivuko), aho Jenoside yakozwe mu gihe kitarenze iminsi itanu noneho mu nzira ngo bakamubwira ngo niyicukurire. Nuko agera ku Gisenyi. Abazi u Rwanda mu gihe cya Jenoside, bazi neza ko hagati ya Mata na Nyakanga, nta metero 500 zashobokaga kuboneka nta bariyeri n’imwe y’interahamwe ihari, ubwo rero Gatebuke uko yidegembyaga mu modoka kuva Kigali kugera Gisenyi nuko atari mubo Interahamwe zashakaga. Ikindi Gatebuke avugako Kigali mu gihe cya Jenoside, byari byoroshye kubona Grenade kurusha icupa rya Fanta, ko byari nka Mogadishio, umurwa mukuru wa Somalia muri 1993.
Ibi Gatebuke abivuga kugirango yigarurire imitima y’abazungu b’abanyamerika bacyibuka amateka mabi muri Somalia kubera ingabo zabo zahaguye mu mwaka wa 1993. Abatutsi mu gihe cya Jenoside birwanyeho bakoresha amabuye, bagatinza ababisha kubica amasaha make, iyo bishoboka kugura Grenade ntabwo Interahamwe ziba zarabarundarundiye mu Kiliziya no mu mashuri ngo zihabicire. Ibi Gatebuke aba ashaka kugaragaza ko byari intambara hagati y’amako ubundi ibisigaye byose akabigereka kuri FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside nk’abandi bahutu b’intagondwa bose.
Ntabwo Claude Gatebuke umugambi we akura ku murage w’ingengabitekerezo ya Jenoside yarazwe na Se urangirira mu gutanga ubuhamya bugoramye gusa, yanashinze ishyirahamwe ryitwa AGLAN ( African Great Lakes Action Network) yise ko rigamije guharanira uburenganzira bwa muntu nyamara rigamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse. Gutagatifuza Interahamwe no gusiga icyasha FPR Inkotanyi.
Gatebuke yemeza ko u Rwanda rwari Paradizo mbere ya 1990, yirengagije ko hari politiki yahezaga binyuze mubyitwaga iringaniza n’ikandamiza. Ariko kuba Gatebuke yaravukiye mu Bushiru, umurwa mukuru wa MRND, kuri we yumva ko byose byari Paradizo, igihugu ari icyabo, igisirikari ari icyabo, imyanya yose y’ubuyobozi ari iyabo.
Inyandiko za Gatebuke ku mbuga nkoranyambaga, ndetse nabo bagenda bose bigaragaza imitekerereze ye ishingiye ku guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gutagatifuza Interahamwe na Ex FAR bateguye umugambi wa Jenoside. Nicyo agamije ntakindi.
Imyaka 11 Irashize Ernest Manirumva yishwe n’inshuti z’akadasohoka za CNDD FDD nyuma yo gukora iperereza ryimbitse K’uburyo CNDD FDD yaguriraga Intwaro umutwe w’iterabwoba wa FDLR
Iyi mpirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, mu gihugu cy’abaturanyi cy’ u Burundi yishwe mu ijoro rya taliki 8 rishyira tariki 9 Mata 2009. yaziraga iperereza yakoraga ku mbunda zatumijwe mu izina rya Polisi y’u Burundi nyamara zikohererezwa FDLR kuko zitigeze zigaragara mu bubiko bw’intwaro za Polisi y’u Burundi, Ernest yari Visi Perezida w’umuryango OLUCOME (Organisation de Lutte contre la Corruption et les Malversations Economiques).
Ibi bikorwa byari bikuriwe n’abayobozi bo mu rwego rwo hejuru ba SNR, ibiro bishinzwe iperereza ry’u Burundi,raporo y’ibiro by’iperereza ry’Amerika FBI igaragaza ko yasabye ko hafatwa uturemangingo (ADN) twa Lt Gen Adolphe Nshimirimana, Gen Gervais Ndurakobuca wiyitaga Ndakugarika bari Abayobozi ba SNR ariko leta y’u Burundi ivunira ibiti mu matwi.
Ndetse na Komisiyo ya gatatu yakoraga iperereza ku rupfu rwa Erinest Manirumva yasabye ko yabona ubuhamya bwabo bayobozi ba SNR ariko nayo icyifuzo cyabo nticyagerwaho,nyuma ubutabera bw’u Burundi bwakatiye bamwe mu rwego rwo kujijisha ndetse ubu bakaba barababariwe.
Amavu n’amavuko ya CNDD FDD agaragaza ko yakoranye na Leta ya Habyarimana kuva muri 1993 ikiri kumwe na FNL PALIPEHUTU iyobowe na Leonard Nyangoma, ariko ikaza gushinga imizi muri 1994 , imbunda nyinshi harimo niziremereye yazikuye Uvira mukwa karindwi 1994, ubwo Ingabo za Ex FAR zahungiraga muri Kongo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nibwo kandi imikoranire ya hafi yatangiye ubwo abayobozi bakuru ba FAR bajyaga kuba abajyanama mu bya gisirikari muri CNDD FDD.
Mu mwaka wa 2010 CNDD FDD yaguriraga intwaro FDLR, ariko noneho mu mwaka wa 2015, ubwo Perezida Nkurunziza na CNDD FDD bahuraga n’ibibazo abaturage bakigaragambya banga ko yiyamamariza manda ya gatatu, CNDD FDD yiyambaje FDLR abarwanyi bayo binjizwa mu gisirikari cy’u Burundi no mu Imbonerakure kuko yabonaga igisirikari gisanzwe atacyizeraga kuko cyarimo aba Ex FAB benshi mbere y’uko bamwe abica abandi akabasezerera.
Perezida Nkurunziza yageze aho ahindura Bujumbura icyambu kigana muri Kongo cy’abarwanya Leta y’u Rwanda ndetse agatanga inzira aho umutwe wa FLN wagabye ibitero bibiri mu majyepfo y’u Rwanda bakica abantu bakangiza n’ibintu.
Mu rubanza rwa Callixte Nsabimana, umuvugizi wa FLN ubushinjacyaha bwagarutse ku bitero byagabwe n’umutwe wa FLN ku Rwanda mu mwaka wa 2018, buhera ku gitero cyagabwe mu Mudugudu wa Mushungero, Akagari ka Mushungero, Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, kuwa 19 Kanama, saa tanu z’ijoro, gihitana abasivili 3 gikomeretsa n’abandi benshi.
Mu bishwe harimo Munyaneza Fidèle wari Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, Maniriho Anathole wari Umuyobozi ushinzwe Amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabimata n’undi witwa Nsabimana Joseph.
Mu bakomerekejwe harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Nsengiyumva Vincent, Harerangabo Anathole na Habimana Viateur.
Umutwe w’inyeshyamba za FLN washingiwe ku butaka bwa Congo ahitwa i Mweso ariko Abayobozi b’uyu mutwe bari bafite ibiro bikuru I Bujumbura byari bikuriwe na Gen.Sinayobye Barnabe wakoreraga muri SNR byari bikuriwe na Col.Ntakarutimana Etienne uzwi nka Stive, uyu Gen.Sinayobye Barnabe Morani akaba ari nawe wari ukuriye iperereza muri FLN.
Mu byegeranyo bya raporo y’impuguke za Loni, bivuga imikoranire ya FDLR na Leta y’uBurundi bikemeza ko intwaro, ibiryo, imiti n’imyambaro byose uwo mutwe wakoreshaga bituruka i Burundi.
Umunyamakuru w’umuhinde Anjan Sundaram ukorera RNC mu bikorwa byo guharabika ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda abinyujije mu bitangazamakuru bitandukanye ku isi, akabiterwamo inkunga na Rujugiro Tribert, akomeje gusohora inyandiko ziharabika u Rwanda muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.
Umuterankunga w’ibikorwa byiterabwoba bya RNC, Rujugiro Tilbert Ayabatwa atanga inkunga ku munyamakuru w’umuhinde Anjan Sundaram, biciye muri David Himbara, aya mafaranga agakoreshwa hacurwa inkuru mpimbano ziharabika ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda.
Taliki ya 7 Mata 2020, Anjan Sundaram, akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa twitter yatangaje ko muri iki cyumweru inshuti ye y’umunyarwanda yitabye Imana iri mu Rwanda izize COVID-19.
Ariko ngo abayobozi b’u Rwanda bavuga ko yazize indwara y’umutima, nyamara ngo umuntu wageze ku murambo mbere yashyizwe mu kato k’iminsi 14. Anjan Sundaram agira ati: “Uku niko abategetsi b’igitugu bacunga imibare y’abahitanwa na Coronavirus”
Niba koko iyi nshuti ya Anjan Sundaram, yarahitanywe na COVID-19 bikagirwa ibanga, ese ntigira imyirondoro ye ndetse n’umuryango ikomokamo ngo babe baravuze ukuri kuri ibi byabaye n’igihe uwo muntu yaba yarashyinguriwe. Nyamara uriya Sundaram avuga ni umu DJ uherutse kwicwa n’Umutima. Iyi Propaganda ye turayimenyereye.
Umunyamakuru Anjan Sundaram, ukomoka mu buhinde uyu akaba yarinjiye muri RNC nyuma yo kuva mu Rwanda yubikiwe imbehe, akaba yarabaye mu Rwanda, akorera Internews I Kigali, uyu mushinga ukaza gufungwa, Sundaram na Nathalie Blaquiere, bakoranaga muri uyu mushinga babana mu nzu imwe nk’ umugore n’umugabo kuko Sundaram yari yarinjiye uyu mugore w’umukecuru w’imyaka isaga 60 wari umuyobozi wa Internews/EU bombi bakoreraga, yaje guhagarikirwa inkunga n’imiryango yabafashaga kubera kudakoresha neza amafaranga bahabwaga no kubera gutangaza amakuru yibinyoma ku Rwanda, uyu Anjan Sundaram, nyuma y’uko ava mu Rwanda yahise yandika igitabo giharabika u Rwanda yise: Bad News: Last Journalists in a Dictatorship (mu cyongereza), Bad News – Derniers journalistes sous une dictature (mu gifaransa), yafatanyije kwandika n’uwahoze ari Umunyamakuru w’umuseso witwa Nsabimana Alphonse uba mu gihugu cy’Ubufaransa.
Amakuru azwi neza ni uko akorana n’abarwanya Leta y’Urwanda cyane cyane Paul Rusesabagina ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa RNC. Niwe ukora ubuhuza hagati y’abarwanya Leta y’U Rwanda ndetse kubufatanye na Anjan Sundaram akabahuza n’itangazamakuru rinyuranye. Ahora mu ngendo mu bihugu by’uburayi ndetse n’Afurika aho aba agiye guhura n’abo bose batifuriza igihugu cy’u Rwanda ibyiza.
Abazi neza uyu muhinde bavuga ko kuva yava mu Rwanda yubikiwe imbehe aho yari yungirije umugore bakoranaga muri Internews, witwa Nathalie Blaquiere akaba yari n’umwinjira murugo Nathalie Blaquiere, bombi bamye ari abantu bashishikajwe no kumva inkuru mbi ku Rwanda.
Anjan Sundaram na Nathalie Blaquiere
“Bad News: Last Journalists in a Dictatorship ” Sam Gody Nshimiyimana, umunyamakuru umaze igihe kirekire mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ni we wibanzweho cyane muri iki gitabo yanahawemo akabyiniriro ka Moses. Avuga ko ibyanditswe na Sundaram ari ibinyoma bisa, akurikije uko amuzi nk’umuntu bakoranye igihe kigera ku myaka itatu.
Sam Gody Nshimiyimana.
Anjan Sundam yakoranye bya bugufi cyane na Sam Gody Nshimiyimana mu mushinga wahoze ukorera mu Rwanda witwa Internews/EU waterwaga inkunga na DFID ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, wibandaga mu bikorwa byo guhugura abanyamakuru.
Mu gitekerezo Sam Gody yanyujije mu kinyamakuru Rwanda Focus [ kitarafunga ] avuga ko Sundaram n’umugore we Nathalie Blaquiere bakoraga iyo bwabaga kugira bagaragaze isura itari nziza y’u Rwanda, dore ko ngo Anjan Sundam yajyaga akora inkuru akazohereza ku binyamakuru bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka The New York Times na Associated Press, Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika. Aha hose ngo zaragurwaga.
Iteka ngo Sam Gody mu gihe yamaranye na Sundaram yamusobanuriraga ibivugwa ku itangazamakuru ryo mu Rwanda, ahanini ku binyoma by’uko hari abanyamakuru baterwa ubwoba bigatuma badakora umwuga wabo neza.
Nyamara uyu mwanditsi ukomoka mu Buhinde mu gitabo cye cyakirijwe yombi n’ibitangazamakuru byo mu mahanga, cyane ibikunze kurangwa n’umurongo udacira akari urutega u Rwanda, avuga ko ngo guverinoma y’u Rwanda itajya yemera abantu bayinenga ariyo mpamvu ababigerageje b’abanyamakuru bakumirirwa kure.
Kuri ibi, Sam Gody avuga ko atari ukuri, kuko Sundaram nk’umuntu wamaze igihe kinini mu Rwanda azi ukuri kw’ibintu byose kuko bajyaga babiganiraho bombi ndetse bakanabiganiriza abanyeshuri bigishaga kugira ngo batagenda buhumyi.
Ibimenyetso bigaragaza urwango rukomeye ku Rwanda
Muri uyu mushinga Internews/EU, ubusumbane mu mikorere ahanini bigendeye ku itangwa ry’imishahara nabyo ni kimwe mu bibazo byagaragaye bikanashimangira urwango Anjan Sundaram n’umugore we bari bafitiye u Rwanda.
Sam Gody wabaye muri ubwo buribwe yabisobanuye agira ati “Yatangaga [umugore wa Sundaram] umushahara agendeye ku bwenegihugu. Yavugaga ko azi muri twe Umuhutu cyangwa Umututsi, n’ubwo Abanyarwanda batakigira imyumvire ishingiye ku moko. Yagendaga kenshi mu mujyi wa Kigali kuri Moto, agakunda kuvuga ko iki gihugu cyuzuyemo abagome.”
Anjan Sundaram, ngo nk’umuntu wamaze imyaka irenga itatu mu Rwanda kandi abana n’itangazamakuru, azi neza ko ikibazo cy’abanyamakuru atari uguterwa ubwoba, n’ababufite ko ari bo babwiteramo.
Ahubwo ngo ikibazo gishingiye ku mikoro kuko ariyo atuma abantu bava mu itangazamakuru bagahitamo kujya kuba abavugizi b’ibigo, aho bazasanga umushahara uzabatunga.
Sundaram wavutse mu 1985 yavuye mu Rwanda mu Ukuboza 2013 ahamaze imyaka igera kuri itanu.
Sam Gody avuga ko Anjan Sundaram yanditse igitabo giharabika u Rwanda abizi neza kubera kwishakira amaronko kuko ngo ashaka kwereka bene wabo b’Abahinde ko ubukire butava mu bucuruzi gusa kandi ibi ngo bikaba bimaze ku muha amafaranga menshi cyane dore ko Rujugiro Tribert Ayabatwa yamushyize ku ibere kubire kubera ibikorwa byo guharabika u Rwanda.
Umugambi mubisha wo kwicishisha no kurigisa abantu bazwiho kuba inshuti za Rutabana cyangwa se ba babajwe n’ibura rye urarimbanije muri Uganda. Kayumba Nyamwasa akoresheje bamwe mubo bakorana nka Sula Nuwamanya na Prossy Bonabana, aba bombi bikaba bizwi ko bafite karibu ihoraho ku cyicyaro cy’urwego rukuru rw’ubutasi rwa gisirikari CMI.
Igitangaje kuri urwo rutonde hariho abantu b’imena muri RNC ndetse bakaba bari ku ikubitiro mu bayishinze.
Ku isonga hari Pastor Deo Nyirigira akaba ari Se wa Felix Mwizerwa waburanye na Ben Rutabana, Christophe Busigo, ndetse nabagize icyitwa komite yose ya Kampala usibye gusa abo bise “abantu ba Ntamushobora Epimaque”.
Hashize iminsi abagize umutwe w’iterabwoba wa RNC badacana uwaka; ndetse baterana amagambo nk’abashumba, kubera ibura rya Ben Rutabana, ibi ninabyo byatumye Kayumba, abuza abantu be kujya kwibuka Col.Patrick Karegeya nkuko umugorwe Lea Karegeya amaze iminsi abivuga.
Uganda ifatwa nk’indiri ya RNC naho byabaye uko, ariko cyane cyane imbarutso yabaye ibura rya Felix Mwizerwa, umuhungu wa Deo Nyirigira waburanye na Rutabana. Ibi ntibikiri ibanga kuko buri wese aziko Rutabana na Mwizerwa bashimuswe na Kayumba Nyamwasa, dore ko no mu ihuriro, ubajije iki kibazo ahita yirukanwa. Aha twatanga urugero nka Komite ya RNC muri Canada, yegujwe kubera kubaza ikibazo cya Rutabana, dore ko harimo mukuru we na mushiki we.
Baca umugani mu kinyarwanda ngo uhishira umurozi akakumaraho urubyaro; ngizo ingaruka zo guheka impyisi.
Ku italiki 13 ugushyingo 2019 , nibwo RNC yashyizeho Komite i Bugande ikuriwe na Pastoro Déo Nyirigira wavuye mu Rwanda atorotse yarateje uruhagarara mu madini. Mbere yo guhunga yabanje no kuvuga mu rusengero ko mu Rwanda hagiye kuba intambara kugirango ateze impagarara bamukurikire.
Deo Nyirigira,akuriye urusengero rwitwa AGAPE ruri mu Mujyi wa Mbarara, rwatunzwe agatoki n’Umunyarwanda, Emmanuel Cyemayire, wari ufite iduka ryitwa Sanyu Electronics muri uyu mujyi nyuma yaho agambaniwe na Deo Nyirigira agafatwa n’inzego z’ubutasi za Uganda [ CMI ], zikamukorera iyicarubozo nyuma zikamujugunya ku mupaka w’u Rwanda na Uganda yarabaye intere.
Cyemayire yageze mu Rwanda aririmba urwo yabonye, atunga agatoki Pasiteri Deo Nyirigira kuba inyuma y’itotezwa yakorewe.
Amakuru avuga ko Cyemayire kimwe n’abandi Banyarwanda batandukanye, yari amaze igihe akurikiranwa cyane n’uyu mupasiteri Deo Nyirigira, akaba ari umwe mu bantu bagize umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, uyoborwa na Kayumba Nyamwasa.
Mu igihe ishize nibwo hagiye hanze amakuru y’imikoranire ya hafi ya RNC n’Urwego rw’Ubutasi rw’Igisirikare cya Uganda, CMI na RNC n’ibindi bikorwa byo gushimuta abantu byagiye bigirwamo uruhare na Nyirigira.
Abandi bantu bavugwa cyane muri ibyo bikorwa babarizwa muri RNC barimo Charles Sande [ uzwi nka Robert Mugisha ], Dr. Sam Ruvuma uri ku isonga mu gushakira abayoboke RNC muri Uganda.
Pasiteri Nyirigira bivugwa ko akuriye itsinda ry’ibanga rigira uruhare mu gushakisha Abanyarwanda, bagashimutwa, bagakorerwa iyicarubozo mu birindiro bya CMI, bashinjwa ko bari mu kazi ka Guverinoma y’u Rwanda.
Hari amakuru avugwa ko Jackie Umuhoza umukobwa wa Deo Nyirigira yafashwe ari mubikorwa by’ubutasi.
Christophe Busigo: Uyu mugabo yavuye mu Rwanda yibye amafaranga yari yaratanzwe na MINALOC yo kubaka amadamu mu ntara y’iburasirazuba ahungira muri Kenya. Nyuma yaho, Frank Ntwali yamukuyeyo amwijeje ibitanganza amujyana muri Uganda ariko ubu bakaba badacana uwaka na Ntwali ndetse na sebuja Kayumba.
Amakuru aturuka mu nzego zo hejuru za RNC muri Uganda, avugako ko Christophe Busigo ariwe Nyirabayazana w’inshingwa rya Komite ya Uganda yanze kwemerwa n’Umuhutu wa Kayumba ariwe Jerome Nayigiziki nk’uko bigaragara mu itangazo rya Nayigiziki.
Nayigiziki nyuma yo kubona ibaruwa yanditswe na Charles Lwanga imumenyesha abagize Komite ya RNC muri Uganda, yabasubije ko baba baretse kuyitangaza kuko bidahuye n’ amahame na statut ya RNC.
Tugarutse kuri Busigo ni umuntu uzwiho ubutiriganya bukabije akoresheje ubugambo busize umunyu, iyo yakwitumye ntiwamuva munzara, ariko akaba n’umuntu uzi guhangana kuko ntiwapfa kumwisukira. Akaba akomeje guhangana bikomeye na muramu wa Kayumba Nyamwasa ariwe Frank Ntwali ndetse akanamutuka kumugaragaro, aherutse no gutuka Prossy Bona uri ku ibere akaba ariwe ushyigikiwe na Frank Ntwali, Epimaque, Nyarwaya ndetse nabandi…
Padiri Thomas Nahimana wigize gushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri 2017, yashyizeho gahunda yo yise Revolution Hutu igamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubusanzwe Padiri Thomas Nahimana yashinze ishyaka ryitwa Ishema Party Abataripfana riyobowe na Nadine Claire Kasinge hamwe Chaste Gahunde.
Thomas Nahimana nabo bayoboranye ishema
Iri shyaka ry’abiyise insoresore zidakozwa politiki igamije ivangura n’amacakuburi ikorerwa ku mugabane w’Uburayi mucyo bise ”Revolution Hutu”
Ijambo “Revolution Hutu”, ryongeye gusubirwamo na Paderi Nahimana kuwa 14 Nzeli 2019, abinyujije kurubuga rwabo rwa Youtube bise “Rwanda Gov in exile” Ari kimwe na Shaste Bahunde ndetse Nadine Claire Kasinge, aho bakangurira Abahutu kwanga Abatutsi.
Padiri Thomas Nahimana yasabye urubyiriko tw’ Abahutu ko inzogera yo muri Paroise yo ku cyumweru nivuga muri Misa bajye bumva revolution cyangwa nibumva Shehe ivuza isengesho ku musigiti bajye bumva revolution, ndetse ingoma y’abadivantisite ivuze bajye bumva Revolution.
Ati “ Uko tubivuga ninako Imana ibivuga kandi ni nako ibishaka”.
Iri shayaka ishema rya Padiri Thomas Nahimana, rigendera ku matwara y’ishyaka CDR ryakomotse ku agatisko ka MRND kitwaga kitwaga “Cercles des Républicains Progressistes (CRP) kari kagamije kwica abo bari base ibyitso by’inkotanyi kuva 1991.
Ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ishyaka Ishema Abataripfana ryo mu kwezi kwa Nzeri 2019, ryamaganaga umuryago IBUKA, urengera inyungu za barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bagize bati “IBUKA n’imungu ya Cancer yica abanyarwanda” ngo igomba guseswa, iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wirishyaka witwa Nadine Claire Kasinge.
Iri cengeza matwara ryatangijwe muri gahunda yo kuburizamo gahunda yo gukurikirana abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bari mu bihugu by’Uburayi, ibi kandi bakabikora ku nkunga za bamwe mu ba Jenosideri baba muri ibi bihugu.
Amwe mu mgambo akomeye y’ubuhezanguni bw’ishyaka Ishema rya Padiri Thomas Nahimana yagaragaye muri iri tangazo
Bavugamo ko IBUKA ari umutwe w’iterabwoba, IBUKA ngo ni Cancer, IBUKA ngo ni igikoko, bazagifata mu ijosi
Inkomoko y’ubuhezanguni bwa Padiri Thomas Nahimana
Padiri Thomas Nahimana, afite murumuna we wari interahamwe Kabombo wa maze Abatutsi muri Cyangugu yose wiyitaga Bakame akaba n’ubu akibarizwa cyangwa yaraguye muri FDLR ikorera mu mashyamba ya Congo, ndetse na benshi bo mu muryango we bakaba baratiwe igifungo cya Burundu kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubu buzima bwagize ingaruka nyinshi kuri Thomas Nahimana dore ko niyo yabeshyaga ngo ari kwigisha mu Kiliziya yajyaga agaruka kuri aba bavandimwe be, abikora nk’ipfunwe yarafite ndetse anashaka guhisha ubuhezanguni bwe.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Padiri, Nahimana yabaye mu iseminari ya Cyangugu yitiriwe Mutagatifu Aloys nyuma yo kuva muri Paruwasi ya Mwezi; mu iseminari yahasanze undi mupadiri ugendera ku matwara ya Hutu-Pawa witwaga Fortunatus Rudakemwa, aho bahinduye Seminari ya Cyangugu indiri yaba CDR.
Abana mbarwa bari bararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahigaga, babaye nk’abari mu menyo y’intare, bibona bisanze imbere y’abambari ba CDR bari baramaze abatutsi muri 1994. Padiri Nahimana na Rudakemwa bakundaga kumvisha abaseminari BBC Gahuzamiryango cyane cyane igihe havugwaga gusohoka kw’icyegeranyo cy’ingirwamucamanza Jean Louis Bruguiere umucamanza w’umufaransa uri kuruhembe rwabahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bashishikarizaga abana kwitabira politike iganisha ku ivangura moko.
Muri iyo ngengabitekerezo ya Hutu Powa bigishaga abana, umwana umwe yateguye ikiganiro cyitwa “la mauvaise gouvernance qui règne au Rwanda” bisobanuye “imiyoborere mibi iri mu Rwanda” akiganiriza abandi bana bagenzi babo Nahimana na Rudakemwa nabo bahari.
Byazamuye umwuka mubi muba Seminari bagiye kurwana, n’uko ubuyobozi burahagera bukuriwe n’uwari Perefe wa Cyangugu icyo gihe Musa Fazil Harerimana, abakuru b’ingabo na Polisi ndetse na Musenyeri wa Cyangugu, Nyakwigendera Bimenyimana Jean Damascene.
Padiri Nahimana kandi yakoranaga na bari barasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbuye mu mutwe wa FDLR aho yari yarabemereye kujya abakorera ubukangurambaga akaboherereza abajya muri uyu mutwe ndetse akabafasha mu bijya n’ubuvugizi bashakisha inguka zo kugura intwaro ngo bazatere u Rwanda.
Padiri Nahimana Thomas, nyumba yo gufatanwa igihanga cyo kwigisha ivangura n’amacakubiri abasore biteguraga kuzaba abapadiri yahise acikira iburayi agenda acucuye umutungo wose wa Paruwasi Muyange ( aho yarazwiho ingeso yo gusambanya utwana tw’utwangavu), Musenyeri atabizi maze ageze iburayi yihomora kuri Musenyeri aramutuka koko amubwira ko yamuteje abasirikari n’abapolisi none ngo yageze iburayi nta ruhare abigizemo.