Padiri Thomas Nahimana, uyobora ingirwa shyaka Ishema, yaciwe mu muryango w’abapadiri muri Kiriziya Gaturika, azize kunyereza umutungo wa Kiriziya, gusambanya abana b’abahungu n’abakobwa bari kigero cy’ubwangavu n’ubugimbi, kuri ubu yigize impunzi ya Politike mu gihugu cy’ubufaransa.
Thomasa Nahima Yahagaritswe ku mirimo ye y’ubupadiri kubera gutandukira amahame ya giseseredoti, uyu mugabo yahise ajya mu gihugu cy’ubufaransa aho yasanze benshi mu muryango we bahungiyeyo nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abandi bavanimwe be bakatiwe n’inkiko z’u Rwanda igifungo cya Burundu kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mugabo wasomaga misa muri diyoseze ya Cyangugu, nyuma yo kurangwa n’ivanguramoko, yaranzwe no gusambanya utwana tw’udukobwa twigaga mu ishuli ryisumbuye ryari ryegeranye na paruwasi ya Muyange, aho yasomaga misa mugihe cy’iminsi irindwi, aha niho yatangiriye imico mibi yo gusambanya abana babakobwa babangavu ndetse n’abana bingimbi, aho yashukishaga amafaranga yintica ntikize.
Iyi ngeso ye yaje gukura batangiye kumuvumbura ko yihererana utwana tw’udukobwa, maze mu buryo bwo kujijsha atangira kujya yihererana n’ingimbi (Abahungu) nabo abatoza umuco wo kuryamana n’abahuje ibitsina.
Ibi byaje kuvumburwa n’abapadiri bagenzi be, Nahimana amaze kubona ko bitangiye gufata indi ntera, cyera kabaye azisanga benewabo mu buroko, yahise yerecyeza mu gihugu cy’Ubufaransa, aho yahise atangiza ikinyamakuru yise “Le Prophete.fr”, iki Kinyamakuru nicyo yahise atangira kunyuzamo ubuhezanguni bwe bwo Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no guharabika Abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi bari barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Iyi ngirwa mupadiri yirukanwe mu muryango wa baseseredoti, ahita ahitamo kwigira impunzi ya Politike mu gihugu cy’Ubufaransa kuko ntabundi buzima yabonaga buri imbere aho yabonaga ko igihugu cy’ubufaransa kizajya kimufasha, dore ko iki gihugu cyagize uruhare rugaragara muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Nahima ahabwa ubufasha bw’impunzi za Politike abanje kugaragaza ibikorwa bye bya Politike, aha rero yerekanaga ikinyamakuru cye Rutwitsi ndetse nyuma yaho aza no gushinga ishyaka yise Ishema, naryo rigizwe na benshi mu miryango yabasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakagira n’umutwe w’inyeshyamba FDLR.
Mu murongo yihaye ukomeye wari gutuma yubahwa ndetse agahabwa n’ubufasha n’Abafaransa ni ugutuka ndetse no Guharabika Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse nabahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Padiri Nahima abinyuije kuri Youtube, yumvikanye mu majwi avuga Perezida wa Repubulika ko yishwe na COVID-19 Ikinyoma cyambaye ubusa, akomeza yumvikana avuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda bugomba kureka abaturage bagakomeza bagakora nkuko bisanzwe, abapfa bagapfa n’abakira bagakira, aho we avuga ko ngo no mu burayi aho ari bapfuye ari benshi no mu Rwanda rero babareka bagakomeza bakikorera bashaka bagapfa ngo aho kugirango bicwe n’inzara bakicwa n’icyorezo cya COVID-19.
Thomas n’ubugome bwe yonse kuva akiri muto, yigambaga avuga ko kuba abo mu gihugu arimo baba mu mazu, babagaburira , aha yirengagiza ko abanyarwanda twiyemeje gushyira hamwe twese tukarwanya ikintu icyaricyo cyose cyashaka guhungabanya imibereho yacu ndetse n’umutekano muri rusange.
Aha kandi iyi ngirwa mupadiri yirengagije Gahunda ya Leta yashyizweho yo gufasha abantu batabasha kubona ibiribwa muri iki gihe turi mu bihe bikomeye byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Thomas wumvikana cyane atuka nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ushobora kwibaza amashuli yize cyangwa uburyo yahawe kuba Padiri nabyo bikagutangaza, kuko imvuga ye ari imvugo nyandagazi, aho umunyarwanda yagize ati “ Uyu ntiyigeze indero”
Uyu mugabo ubu, wihishe mu girwa shyaka yise Ishema kugirango abashe kubona inkunga nk’impunzi ya Politike ngo adatutse Perezida wa Repubulika Paul Kagame ngo ntiyabona umugati.
Leah Karegeya mu kiganiro aheruka kugirana n’ibitangazamakuru byo hanze yanenze abayobozi ba RNC ndetse yikoma na Radio itahuka yashinzwe na RNC ubu irigukorera mu kwaha kwa Kayumba Nyamwasa, akaba yaravuze ko Serge Ndayizeye Umuyobozi wayo yanze kumwemerera kugira icyo avuga kuri Radiyo itahuka, akavuga ko azira kudacinya inkono Kuri Kayumba Nyamwasa.
Muri icyo kiganiro, Lea Karegeya yavuze ko yasabye kenshi Ubuyobozi bw’iyo Radiyo ko yamureka akagira icyo atangariza abayoboke ba RNC cyane cyane muri ibi bihe ishyamba ritakiri ryeru mw’uyu mutwe wa RNC, dore ko ubusanzwe yivugiraga uko yishakiye kuri iyi radio Itahuka ivugira RNC cyane cyane gusebya leta y’uRwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa, ariko akaza gusanga amazi atakiri yayandi kuko bamukuriye inzira k’umurima bakamubwira ko nta jambo agifite muri RNC na Radiyo Itahuka.
Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Matabaro wa The Rwandan yamubajije impamvu abayobozi ba RNC batakimwemerera kuvugira kuri radio Itahuka kandi nyamara we n’umugabo we Patrick Karegeya baragize uruhare rufatika mu kuyishinga n’intandaro y’amakimbirane hagati ye na Kayumba nyamwasa.
Lea karegeya yagize ati: “ikibazo gihari muri RNC kandi gikomeye ni ukwibona birengeje urugero, hari abantu bamwe bumva ko RNC ari umutungo bwite wabo, bagafata bagenzi babo nk’abagaragu cyangwa se abaja babo, kugirango bicare bumvikane ntibijya bishoboka cyane nk’iyo hari ikibazo runaka cyangwa umugambi runaka muri gahunda z’ihuriro , ahubwo ugasanga bose bariguhangana bitana bamwana, buriwese asuzugura mugenzi we”.
Lea Karegeya kandi yanikomye Joseline Muhorakindi Komiseri ushinzwe ubumwe n’ubwiyunge muri RNC kuba yaramukoreye ho photoshop yarangiza akamugereranya nk’umuyuda ibintu avuga ko bigaragaza ikinyoma no gusebanya byakomeje kuranga RNC kuko ngo yashakaga k’umugaragaza nk’umugambanyi kandi byagakwiye kwitirirwa sebuja Kayumba Nyamwasa, Yanongeye ho ko uno mugore ahora azerera mu mashyaka ya opozisiyo nyuma yo kwitandukanya n’ishyaka AMAHORO peace akajya muri byacitse ya RNC ngo kuko aho bishyushye ariho ajya. Ati:abo nibo Kayumba akunda.
Ubwunvikane buke nibwo bwaranze ihuriro RNC kuva ryashyingwa,benshi bakaba bahamya ko ryamaze gusenyuka bashingiye ku macakubiri ahoramo,ndetse byaje kugeraho Kayumba Nyamwasa yikiza abo batavuga rumwe muri RNC,Rwalinda Maic,Shyirambere Elyse,Nkubana Emmanuel,Rwahama Faustin,Mafurebo,Munyarugerero Emmanuel na Ben Rutabana bose bakaba baraburiwe irengero.
Aya makimbirane kandi ntiyasize ubusa yirukanishije Leah Karegeya, mushiki wa Ben Rutabana Tabita Gwiza na komite ya Rnc Canada ndetse na Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi wa RNC akaba yari ashinzwe n’ubutasi.
Mu nama zabaye zitandukanye Leta y’urwanda yagiye yerekana ibimenyetso simusiga bishinja Uganda guha indaro imitwe iyirwanya ariyo: RNC,FDLR,MRCD na RUD URUNANA, u Rwanda rukerekana aho inama zagiye zibera, abazitabiriye n’inzego z’ubuyobozi bwa Leta ya Uganda zabigizemo uruhare,Uganda yariye iminwa ntiyigeze yiregura kuri ibi bibazo.
5. Izamurwa mu ntera Gen.Maj Abel Kandiho wa CMI ntibyari bikwiye
Gen.Maj Abel Kandiho yaragororewe kubera guhohotera abanyarwanda
Kuzamura mu ntera Gen.Bgd Abel Kandiho Umuyobozi wa CMI akagirwa Jenerali Majoro,ibi byaje byongera umwuka mubi kuko Gen.Abel Kandiho niwe uri ku isonga mu ishimutwa ry’abanyarwanda baburirwa irengero muri Uganda,ndetse itabwa muri yombi rya Maj.Sankara Callixte na Fils Bazeyi wari Umuvugizi wa FDLR rishyira hanze Gen.Kandiho,mu gihe Leta y’uRwanda yasabaga ko yafatirwa ibyemezo ahubwo yazamuwe mu ntera.
4.Icyurwa ku ngufu ry’abanyarwanda 342 bashinjwa kuzana Corona virus
Kuwa 27 Werurwe Abanyarwanda 342 birukanwe ku ngufu babanza kwamburwa ibyabo bashinjwa kuzana Corona Virus mu gihugu cya Uganda,ibyo bikaba byarakozwe n’urwego rw’ubutasi rwa CMI ifatanyije na Polisi ya Uganda ntacyo Uganda yigeze ibivugaho na gato,ubusanzwe mu biganiro byagiye bihuza Uganda n’uRwanda Leta y’uRwanda ntiyahwemye kubwira Uganda iki kibazo ariko ntabwo cyabonewe umuti.
3. Umutwe wa RUD URUNANA na RNC byabaye akaramata ku butaka bwa Uganda
Capt,Nshimiye Cassien aka Gavana na Lt.Fred Wilson ba RUD URUNANA
Kuba Uganda itaratanga umurongo uhamye wo gusenya ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro irwanya Letay’uRwanda mu ngero zitangwa n’uburyo iyi Leta yasabwe guta muri yombi Capt Nshimiyimana Cassien wa RUD URUNANA wayoboye igitero cyishe inzirakarengane mu Kinigi,kugeza nanubu akaba ntawe uramukozaho urutoki,ahubwo akaba yarahawe agace ka Kinyankobe ho muri Busanza ni mu Karere ka Kisoro kugirango hakusanyirizwe ibikorwa bya RUD URUNANA,ikindi kandi uyu mutwe wa RUD URUNANA abarwanyi bawo birirwa bambaye imyenda y’igisilikare cya UPDF.
2. Ibikorwa bya RNC UGANDA birangajwe imbere na Bishop Deo Nyirigira
Bishop Deo Nyirigira wa RNC Uganda muri Saint Valentin
Itorero AGAPE rya Deo Nyirigira kimwe mu mutaka witwikirwa n’abambari ba RNC muri Uganda,uyu Bishop Nyirigira yagiye avugwa mu Manama kenshi yahuzaga Uganda n’uRwanda ko ari mu bantu babangamiye umutekano w’uRwanda,Nyirigira afatanyije na Pasiteri Busigo na Gedeo Rugali nibo bagenda bashimutisha abanyarwanda muri Uganda barangajwe imbere na CMI,aba bagabo nibo bashinzwe Komite ya RNC muri Uganda.
1. Kuba Uganda icumbikiye Ntamuhanga Cassien wakatiwe n’inkiko z’uRwanda
Cassien Ntamuhanga yashinze umutwe w’Abaryankuna
Kuba Uganda icumbikiye Ntamuhannga Cassien wakatiwe n’inkiko z’uRwanda akaza gutoroka Gereza,uyu Ntamuhanga kandi agaruka muri dosiye y’uwahoze ari Umunyamakuru wa BBC witwa Phocas Ndayizera mu mugambi wo guturitsa intambi mu mujyi wa Kigali no mu gihugu hagati ,Ntamuhanga Cassien washinze Ishyaka ryitwa Abaryankuna akaba acumbikiwe na musaza wa Leah Karegeya witwa Frank Ruhinda,kugeza ubu Ntamuhanga Cassien akaba acungirwa umutekano bya hafi n’urwego rushinzwe ubutasi bwo hagati mu gihugu cya Uganda ISO,kuba Uganda igikomeje kuba indaro y’abarwanya Leta y’uRwanda n’icyerekana ko umubano wayo mwiza n’uRwanda bikiri inzozi.
Iyo usesenguye biriya byose twavuze haruguru usanga bikigoranye kugira ngo indwara Ubuyobozi bwa Uganda ikire birikure y’amaso,abandi nabo bati:Perezida Museveni azi gucengana ariko kuri Perezida w’uRwanda Paul Kagame ntibizamukundira.
Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko ubungubu ibintu byose byahagaze, igishyizwe imbere ari uguhashya icyorezo cya Coronavirus.
Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rwandikiye Uganda ruyibwira ko ibyo yari yiyemeje gukora yabikora kuko bidakeneye inama Ati “I Gatuna hari ibyo Uganda yemeye kuzakora mu minsi 30, rero ibyo bashobora gukomeza kubikora twaranabibabwiye ko nubwo nta nama zihari zo kubigenzura, ahubwo bafatirana iki gihe tudashobora guhura bagashyira mu bikorwa ibyo biyemeje biriya byo gufungura abantu, guhagarika ubufasha baha imitwe yitwaje intwaro, ibyo ntabwo bikeneye inama, hanyuma iki kibazo cya Coronavirus nikirangira nyuma tuzahura tubigenzure”.
Madam Leah Karegeya nyuma yaho Gen Henry Tumukunde wo muri Uganda afunzwe, ubu ari kurira ayo kwarika kuko imigambi bari bafitanye yo gukoma mu nkokora Kayumba Nyamwasa ibapfubanye.
Leah Karegeya nyuma y’igihe kinini ategura uruzinduko rugana mu gihugu cya Uganda rwo kwihimura kuri Kayumba Nyamwasa maze agakoranya abayoboke bose ba RNC akabaca kuri Kayumba, ariko bikaba bimaze kumupfubana kuko mu bantu yavugishaga bari bafitanye uwo mugambi, ku ruhembe hariho Lt Gen Henry Tumukunde waje gufungwa, ubwo yazamuye intugu kuri Perezida Museveni, agahita amushyira mu gereza
Tumukunde wari inshuti magara na Patrick Karegeya yari yijeje Leah Karegeya kumucungira umutekano ndetse no kumuhuza n’abandi bantu bakomeye muri Uganda bakamufasha guhirika Kayumba Nyamwasa bityo akazisanga ntamuntu ukimwumva muri RNC ikorera muri Uganda.
RNC umukino wayo wo guhanganira muri Uganda, bishimangira ko Kampala ari indiri n’isoko rya RNC; ushaka kwigaragaza mu RNC cyangwa kwigumura kuri Kayumba Nyamwasa niho yikoza, dore ko Ben Rutabana yahuye nuruva gusenya nawe ariho yagiye Kayumba nabambari be bagahita bamurahira hejuru, gusa icyo biyibagiza aba bose ni uko Kayumba Nyamwasa ashyigikiwe na Museveni bityo urwego rw’ubuitasi bw’ingabo za uganda ( CMI) rukaba rukorana na Kayumba.
Ibiri kuba kuri Leah Karegeya umugabo we yari yarabimubwiye ariko kubera uburyo Kayumba Nyamwasa yamwiyegereje nyuma y’urupfu rw’umugabo we, bakomeje kubana kubera imigambi mibisha bari bahuriyeho ariko ngo burya ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi, ukuri ko muri RNC ndetse n’imibanire ya Leah na Kayumba nibo ubwabo babishyira hanze.
Ushaka amakuru yo muri RNC atega amatwi Jean Paul Turayishimye, Leah Karegeya cyangwa Kayumba Nyamwasa ubwe kuko bavuga ibyatangajwe cyera.
Leah Karegeya yashimiye The Rwandan ko yamuhaye ijambo kuko Itahuka ya Kayumba Nyamwasa yari yarimwimye, nuko arerura yemeza ko atazava muri RNC kubera ko kuri we uteza ibibazo (Kayumba Nyamwasa) ariwe ukwiye kuyivamo.
Gusa umuntu yakwibaza uburyo avuga ko ari muri iri shyaka kandi yarakuwe ku mirimo ye, nawe ubwe akabyemeza kandi yari afite umwanya ukomeye w’ubunararibonye muri RNC.
Kayumba Nyamwasa yabanje gukura Leah ku nshuti ze za kera z’umugabo we aribo Theogene Rudasingwa na Gerard Gahima bafatanyije gushinga RNC, aziko asigaranye n’umuntu muzima kandi umugambi wa Kayumba kwari ukubigizayo wese agasigarana RNC nk’akarima ke asoromamo igihe ashakiye.
Leah Karegeya siwe wenyine ushyizwe mu gahinda na Kayumba Nyamwasa kuko benshi bagasaziyemo barimo Jean Paul Turayishimye, Jean Marie Micombero, umuryango wa Rutabana, Deo Nyirigira na mwene nyina baba muri Uganda.
Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe ubutwererane n’akarere, Philemon Mateke, yongeye gutungwa agatoki ku ruhare yagize mu gitero cyagabwe mu Kinigi mu mwaka ushize, kigahitana abasivili 14 ndetse abandi benshi bagakomereka.
Mu kiganiro The New Times yagiranye na Seleman Kabayija wari mu buyobozi bw’icyo gitero cya RUD-Urunana, yagarutse ku ruhare rwa Mateke. Kabayija ni umwe mu banyarwanda bari bacumbikiwe muri Uganda birukanweyo ngo bagezwe imbere y’ubutabera bw’u Rwanda, kubera ibyaha bakekwaho.
Kabayija yagarutsweho cyane nk’umwe mu bantu bane barokotse umuriro w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ubwo zahindukiranaga abagabye igitero mu Kinigi, mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2019.
Yagize ati “Igitero cyacu cyabayeho ku myiteguro n’ubufasha bwa Minisitiri Philemon Mateke”.
Fidèle Nzabonimpa na Selemani Kabayija barekuwe na Uganda, bakekwaho uruhare mu gitero cyahitanye abaturage mu Kinigi umwaka ushize
Iki kiganiro Kabayija yagitanze mbere y’inkuru ya Chimpreports, Mateke yatangarijemo ko hari ibyavugwaga ko u Rwanda rushaka kwigarurira bimwe mu bice by’Amajyepfo y’Uburengerazuba bwa Uganda, birimo Kabale na Kisoro. Byari mu nkuru yatangajwe ku wa 7 Werurwe 2020.
Iyi mvugo yafashwe nk’uburyo bushya bwo kuyobya uburari kwa Uganda, nyuma y’ibindi birego nk’ibi bicishwa muri Chimpreports. Abasesenguzi bahamya ko bikwiye gufatwa mu mujyo umwe w’uko Perezida Museveni arimo kugerageza gushaka urwitwazo mu gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda.
Amasaha make nyuma y’inama iheruka yo gushakira umuti ibibazo biri hagati ya Uganda n’u Rwanda, Museveni yabwiye abaturage b’i Kabale amagambo atandukanye n’ibyaganiriwe mu nama ya Gatuna/Katuna yanitabiriwe na Perezida wa RDC n’uwa Angola.
Icyo gihe u Rwanda na Uganda byasinyanye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha, agaragaza uburyo bw’amategeko bwo gukurikirana abantu bagize uruhare mu byaha byo guhungabanya umutekano, bikorwa n’abenegihugu b’igihugu kimwe bibasira ikindi cyangwa bigakorwa n’abenegihugu bari mu kindi gihugu. Buri kimwe cyose cyagaragajwe mu itangazo rya nyuma y’inama.
Kugeza ubu abantu u Rwanda rutunga agatoki barimo Umuyobozi w’Urwego rw’iperereza rwa gisirikare (CMI), Brig. Gen Abel Kandiho, Minisitiri Mateke Philemon, Umuyobozi w’urwego rw’iperereza mu gihugu, Kaka Bagyenda n’abarwanashyaka ba RNC, Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya n’abandi. Nta muyobozi w’u Rwanda yaba umusivili cyangwa umusirikare wagaragajwe mu bikorwa bihungabanya Uganda.
Mu ijambo rye i Kabale, Museveni yavugaga ko atazi imitwe irwanya u Rwanda iri muri Uganda. Itanze urugero kuri RNC, Chimpreports ivuga ko Museveni yahakanye yivuye inyuma ibyo u Rwanda ruvuga ko hari abayoboke b’uyu mutwe baba cyangwa bakorera muri Uganda.
Yagize ati “Abahunze u Rwanda bakinjira muri Uganda batawe muri yombi bashyikirizwa u Rwanda”.
Ariko ubwo Umuyobozi wa RNC, Kayumba Nyamwasa yahungaga u Rwanda mu 2010, ni abayobozi bakuru ba Uganda bamwakiriye muri icyo gihugu, ndetse amakuru ahamya neza ko ari Uganda yamufashije kujya muri Afurika y’Epfo. Ibi byanabaye ku wahoze akuriye iperereza ry’u Rwanda, Patrick Karegeya.
Ababikurikiranira hafi batunguwe n’uguhakana k’umuyobozi wa Uganda ko RNC iri muri icyo gihugu, mu gihe Museveni ubwe yiyemereye ko yahuye n’abayobozi bayo nka Charlotte Mukankusi na Eugene Gasana mu biro bye. Yanirengagije ko umuterankunga wa RNC, Tribert Rujugiro, afite uruganda rw’itabi muri Uganda cyangwa ko RNC ifite “intara ya Uganda” iyoborwa na Past Deo Nyirigira i Mbarara.
Museveni yanavuze ko “ibibazo muri dipolomasi byatumye u Rwanda rufunga umupaka warwo muri Gashyantare umwaka ushize byatewe n’ukutumvikana mu Rwanda, by’umwihariko mu muryango FPR, kuko bamwe mu bawugize batumvikanye na guverinoma y’u Rwanda bagahungira muri Afurika y’Epfo.”
Byaje kugaragara ko mu migambi imaze igihe ya Perezida wa Uganda yo “guhindura ubutegetsi i Kigali”, yacuze imigambi yo guteza umutekano muke binyuze kuri Nyamwasa. Uyu wahoze ari umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, iperereza riza kugaragaza ko yagiye akorana rwihishwa n’ubutegetsi bwa Uganda, guhera mu myaka ya 1990. Karegeya na we yari muri uwo mugambi.
Mu yandi magambo, ibimenyetso bigaragaza ko RNC, FDLR, RUD Urunana n’indi mitwe Kampala yakomeje gukoresha mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, byose biri mu mugambi ucurirwa i Kampala.
Bamwe mu bafashe ubwo bagabaga igitero mu Kinigi
Mu minsi mike nyuma y’uko Museveni yari amaze kuganiriza abaturage i Kabale, yakoranyije inama mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Entebbe aho yatumije Mateke, Kandiho, Bagyenda n’abandi bayobozi bake mu nzego za gisirikare, yongeraho abakozi ba RNC, Bonabaana na Nuwamanya.
Byaje kugaragara ko Museveni abo bantu yakoranyije ari na ba bandi bakomeje gutungwa agatoki mu biganiro bikomeje ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda nk’ababangamiye amahoro yarwo. Gusa ababikurikiranira hafi havuga ko yabikoreye kugerageza kubakuraho icyasha mu maso y’abantu.
Amagambo ya Selemani Kabayija wari umuyobozi wungirije w’igitero cyagabwe mu Kinigi ndetse wari no mu gikorwa cyo kugitegura ari nacyo Mateke yagizemo uruhare, ni ibindi bimenyetso by’uburyo Leta ya Kampala ikomeje kugira uruhare mu guhungabanya umudendezo w’u Rwanda.
Uyu ukekwaho ibyaha by’iterabwoba akaba n’umwe muri babiri bashyikirijwe u Rwanda, yagize ati “Ubwo twateraga mu Kinigi twishe abantu.” Yanahishuye ko muri icyo gihe Mateke yari azi neza ibirimo kuba.
Yakomeje ati “Muri icyo gitero Gavana (Nshimiye wari umuyobozi w’icyo gitero cya RUD Urunana), bavuganaga kuri telefoni. Bakomezaga kugenda bahana amakuru ubwo twinjiraga mu Rwanda.”
Amakuru yagiye ahabona ni uko Gavana yari umwe mu bantu bane batorokeye i Kisoro hamwe na Kabayije, Nzabonimpa Fidele na Mugwaneza Eric. Ubuyobozi bwa Uganda bwanze gutanga Gavana na Mugwaneza bari bayoboye icyo gitero.
Amakuru kandi avuga ko Mateke akomeje kubafasha mu ngendo zabo, by’umwihariko Gavana ucumbikiwe muri hoteli i Kisoro. Nubwo Kampala yatanze Kabayija na Nzabonimpa ndetse u Rwanda rukaba rwarabashimiye, ubuyobozi bw’u Rwanda bwagaragaje ko hari byinshi bigikeneye gukorwa.
Kabayija wabonaga yazenze amarira mu maso hafi yo kurira muri icyo kiganiro, yavuze uburyo ari abantu ba Mateke bakorera Kisoro bamujyanye muri RUD Urunana. Ngo yari mu Karere ka Mityana muri Uganda yikorera ubucuruzi buciriritse, ubwo umugabo wamubwiye ko yitwa Kyakabale yamuhamagaraga kuri telefoni, amubwira ko bajya gukorera amafaranga muri Congo, mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Yakomeje ati “Kyakabale yambwiye ko musanze i Kisoro yamfasha kwambuka umupaka nkagera muri RDC.” Icyo gihe ngo baganiriye mu Ukuboza 2017.
Yakomeje ati “Ubwo nemeraga kumusanga i Kisoro; nahageze ku munsi ukurikiyeho, nza kumenya ko Kyakabale yari umusirikare wa RUD Urunana.”
“Byagaragaraga ko bakorera mu bwisanzure i Kisoro, iwabo wa Minisitiri Mateke’”. Yakomeje avuga ko Kyakabale yamushukishije amafaranga, ariko yashakaga ko yiyunga ku “rugamba rwo kuvanaho ubutegetsi bwa Kigali.” Kabayija avuga ko yahise yemera kujya muri uwo mutwe.
Aya makuru kandi ahura neza n’ayakunze kuvugwa ko ubuyobozi bwa Uganda, by’umwihariko inzego z’ubutasi zikomeje kugira uruhare mu kwinjiza abarwanyi bashya mu mitwe yitwaje intwaro, binyuze mu buryo burimo gushuka cyangwa gukorera iyicarubozo Abanyarwanda, baba abajya muri Uganda cyangwa abatuyeyo, bagahatirwa kujya mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Raporo yasohotse ku wa 30 Ukuboza 2018 yakozwe n’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri RDC, yagaragaje ko hari umutwe witwa “P5”, uhuriwemo n’imitwe ya RNC, FDLR na RUD-Urunana.
Itsinda ry’u Rwanda muri komisiyo ihuriweho ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda – riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, ryagaragaje uburyo Mateke ari we muhuzabikorwa w’ibikorwa by’imitwe irwanya u Rwanda.
By’umwihariko ryagaragaje izina rye mu gikorwa cyo mu Ukuboza 2018 ubwo Mateke yakoranyaga inama yahuje abayobozi ba RNC na FDLR muri Kampala Serena Hotel, “igamije kubaka imikoranire ya hafi hagati y’iyi mitwe ibiri.”
Kabayija avuga yageze i Kisoro, hari abantu bagombaga kumwambutsa umupaka bakamugeza ku wa RDC mu mashyamba ya Mpimbi ari muri kilometero imwe uvuye mu mujyi. Ati “Aho niho ibirindiro bya RUD Urunana byari biri.”
Nubwo aba barwanyi bagabye igitero mu Kinigi baturutse ku butaka bwa Congo, baherwaga amabwiriza muri Uganda nk’uko Kabayija abivuga.
Muri icyo gitero, we n’abandi bishe abasivili 14. Ariko nabo 19 mu bo bagabanye igitero bishwe n’ingabo z’u Rwanda, batanu bafatwa mpiri. Bane bacitse bakabasha kurokoka, Ingabo za Uganda zabakiriye mu karere ka Kisoro, hafi y’umupaka.
Ibyo bishimangira amakuru u Rwanda rwakomeje kugarukaho. Telefoni kandi Gavana yakoreshaga avugana na Mateke ni kimwe mu bimenyetso byafashwe mu bikorwa byo guhashya icyo gitero. Nayo itunga agatoki uyu Minisitiri wo muri Uganda.
Nyamara Chimpreports yakomeje guha Mateke urubuga rwo gutambutsa imvugo zibasira u Rwanda, harimo n’ibyo birego ko “u Rwanda rushaka gufata uturere twa Kabale na Kisoro.”
Philemon Mateke ni Minisitiri w’Ubutwererane mu Karere k’Ibiyaga bigari mu gihugu cya Uganda, ni umunyarwanda ukomoka mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru ho mu gihugu cy’u Rwanda.
Muri 1972 nibwo yatangiye ibikorwa bye byo gutoteza ubwoko bw’Abatutsi bari barahungiye mu gihugu cya Uganda dore ko yarafite aho abikomora kuko yarabishyikiwemo cyane na se umubyara.
Philemon Mateke yagize uruhare mu itegurwa rya Jenocide yakorewe Abatutsi, kuko ubwo yigishaga mu ishuri ryisumbuye rya Motorero riherereye mu Karere ka Kisoro muri Uganda yakoranye cyane n’ubutegetsi bwa Gregoire Kayibanda muri gahunda zo gutoteza Abatusti bari barahungiye mu gihugu cya Uganda.
Muri 1980 Philomen Mateke amaze kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi yakomeje umugambi we wo kwicisha Abatutsi bari barahungiye mu gihugu cya Uganda afatanije n’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarima.
Mateke kandi yagize uruhare rukomeye mu itegurwa rya Genocide yakorewe Abatutsi kuko yari maneko ya Habyarimana cyane ko yarashizwe gutanga amakuru ku bikorwa byose bya korwaga n’Inkotanyi zitegura kubohora u Rwanda.
Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi Philemon Mateke yagize uruhare rukomeye mu gushakira abasikare bakomeye bo kubutegetsi bwa Habyarima EX-FAR ubuhungire mu gihugu cya Congo, abinyujije mu nshuti ze zari ziri mu butegetsi bwa Mubutu Seseko.
Mu mwaka wa 1996, Mateke yakomeje ibikorwa bye byo gufasha abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi, bashinga umutwe witwaje intwaro ALIR waje guhinduka FDLR y’ubu ndetse benshi muribo bashyizwe mu gisirikare cya Mubutu Mateke ariwe ubugizemo uruhare rukomeye cyane ko ibyo aribyo byatumye FDLR ikomeza kwisuganya ndetse no kubona ibikoresho by’intambara.
Philemon Mateke akorana byahafi n’imitwe yiterabwoba FDLR, RUD-Urunana, na P5 ya RNC ya KAyumba Nyamwasa, mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu bitero bya Rud-Urunana, umutwe witwaje intwaro wagabye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze Umurenge wa Kinigi bigahitana abantu 14 abandi 16 bagakomereka, Philemon Mateke yabigizemo uruhare.
Bamwe mu bafashwe mu buhamya batanze ndetse na Telefone basanganywe byagaragazaga uruhare rwa Philemon Mateke, ko yakoranaga bya hafi na Nshimiyimana uzwi nka Gavernor, nawe bikaba bivugwa ko aba mu Karere ka Kisoro ndetse akaba ariwe uyubora umutwe w’inyeshyamba za RUD Urunana.
Mu mpera z’umwaka wa 2018 abayobozi ba FDLR Ignace Nkaka na Lt Col Nsekanabo Jean bafatiwe ku mupaka wa Bunagana uhuza Uganda na Congo, aho bari bavuye mu nama I Kampala.
Abayobozi ba FDLR bemeza ko bahuye na Philemon Mateke inshuro zigera kuri 3.
Bazeye yemeje ko babonanye na Minisitiri Mateke baganiriye ku buryo bagomba guhuza imbaraga na RNC mu bikorwa byo gutera u Rwanda ndetse no guhungabanya umuteno babinyujie mu buryo butandukanye.
Nyuma y’icyegeranyo cy’Itsinda ry’Impuguke za LONI kuri Kongo cyasohotse muri Ukuboza 2018 rigaragaza ko umutwe wa P5 uyobowe na Kayumba Nyamwasa wari ufite ingabo muri Kivu y’Amajyepfo ndetse ko abagize uyu mutwe baturuka Uganda n’u Burundi.
Indi raporo yizo mpuguke yagenewe akanama gashinzwe umutekano ku Isi kakoze mu kwezi kwa Kamena 2019 ariko ikaba yagiye hanze mu mpera z’umwaka w’2019, yemeza ko Uganda yanze ko abagize iri tsinda bavugana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe akarere, Philemon Mateke wagaragaweho gukorana nuyu mutwe wa P5.
Uko philemon Mateke yagize uruhare mu bikorwa byo gutera Gerenada mu mujyi wa Kigali 2011-2014
Philemon Mateke, yagize uruhare rwo gutegura ndetse no gucura umugambi w’ibitero bya za Gerenade zatewe mu mujyi wa Kigali hagati y’umwaka 2011-2014.
Philemon Mateke yafatanije na FDU inkingi abinyujije ku mukwe we wari umunyabanga mukuru wa FDU witwa Jean Baptiste Mberabahizi.
Theogene Rudasingwa wahoze mu mutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa RNC, yigambye ibitero bya za gerenade zatewe mu mujyi wa Kigali hagati y’umwaka 2010 – 2014, aho yagize ati “Turi muri RNC nagize uruhare rwo gushyiraho ikintu cyagira ingufu kigahungabanya ubutegetsi bwa Kagame, twashatse abantu benshi, dufatanyije na FDU-inkingi, kandi mu byibuke neza mu mwaka 2011, 2012…ubutegetsi bwa Kagame bwarahungabanye”.
Philemon Mateke yohererejwe abantu na FDU-Inkingi ndetse na RNC bacurira umugambi i Kampala muri gahunda yo gutera gerenade mu mujyi wa Kigali hagati ya 2011-2014.
Philemon Mateke, nyuma y’amazezerano yasinyiwe I Luanda muri gahunda yo kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda, yakomeje kugaragaza urwango afitiye u Rwanda ubwo yandikaka ku rubaga rwe rwa Twitter avuka ko “yaburiye bagenzi be ko gusinya amasezerano na sekibi nta cyiza kibivamo”.
Nta gushidikanya ko yavugaga u Rwanda kuko yarengejeho ati “Twarekuye abanyabyaha babo none batwituye kurasa abaturage bacu nk’imbwa” nyamara abaturage yavugaga barashwe ni abanjiye kubutaka bw’u Rwanda mu buryo bunyuranije n’amategeko ndetse banagerageza kurwanya inzego zishinzwe umutekano w’u Rwanda.
Philemon Mateke yongeho ati: “Ni igihe cyo kwihorera kuri iyi mugirire mibi”.
Umwe mu baheruka kwitandukanya na FDLR ufite ipeti rya Liyetona twaganiriye avuga ko ubu uyu mutwe wahungabanyijwe no kuba umubare munini w’abawugize ari abageze mu zabukuru kuko abenshi mu basore barimo kuyivamo ndetse n’ibikorwa byo gushuka abakiri bato babakuye mu bindi bihugu bababeshya akazi kabahemba akayabo bikaba bisa nk’ibyakomwe mu nkokora n’amakuru yagiye atangazwa mu binyamakuru ashyira ahagargara amayeri y’ababikoraga ashingiye ku buhamya bw’abashutswe nyuma bakaza kwigobotora uwo mutwe.
Avuga ko ubu nta rubyiruko rukijyanwa muri FDLR ruturutse mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu bituranyi bitewe n’uko ababashije gutoroka babagezaho amakuru y’ibyo bahuriye nabyo mu mashyamba ya Congo dore ko abenshi bajyaga muri uyu mutwe wa FDLR nyuma yo kubeshya ko bazajya babona agatubutse
Urupfu rwa Col Mustafa, waguye Uganda yishwe, ni rumwe mu by’ingenzi byatumye gushora urubyiruko mu mitwe yitwaje intwaro bigabanuka ku kigero cyo hasi dore ko ariwe wari uzwiho kujyana benshi mu banyarwanda abanyujije mu gihugu cya Uganda.
Uyu ngo yari umuhanga cyane mu gushukisha urubyiruko akazi ku buryo ngo mbere y’uko yicwa yari amaze kujyana abarenga 80 mu gihe cy’amezi 3.
Col Mustafa yaje kubona ko atacyishyurwa neza maze yigumura kuri FDLR ndetse anagumura abasirika bagera kuri 20 basubirana Uganda arinabwo yaje guhigwa akicwa ubwo.
Uyu mu liyetona avuga ko hejuru y’ibyo hari n’ibitero by’ingabo za Congo Kinshasa FRDC muri operasiyo yazo yo kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu yiswe ‘Sokola’ itoroheye umutwe wa FDLR, iyi operasiyo ngo yatumye uyu mutwe utakigira ibirindiro bihamye kuko uhora wimuka uhunga FARDC.
Aha ngo iyo hagize abarokoka igitero muri iyi operasiyo abenshi muri bo bahita bigira mu baturage mu gace kari kure cyane y’aho abo barwanyi bakambitese maze bakikomereza ubuzima bwa gisivili.Bamwe ngo biyita abanyekongo abandi bakajya mu gihugu cya Uganda dore ko ari naho benshi imiryango yabo iba icumbitse ndetse inahafite ibikorwa by’iterambere.
Ibi kandi ngo byatumye umubare w’abarwanyi ugabanuka ugereranyije n’abo FDLR yari ifite mbere y’urupfu rwa Mudacumura na operasiyo ‘Sokola’
ati:”Niba mbere hari nk’abarwanyi bari hafi ibihumbi umunani none hakaba hasigaye abatarenze igihumbi, nabo b’abasaza bari hejuru ya za 60, Abo urumva batera igihugu bakagifata? ibarura riheruka ryagaragaje ko 80 ku ijana muri twe bari hejuru y’imyaka 60, urumva se bitanga icyizere?”
Usibye abageze mu zabukuru kandi, FDLR ifite ikindi kibazo cy’uko abakiri bato mu barwanyi ifite ari abana bavutse ku miryango y’abarwanyi bayo. Aba bana ngo ni abavutse ku basirikare bari mu cyiciro cyo hasi aho usanga batumva neza ibyo kuguma mu buzima bubi kuko n’ababyeyi babo usanga baba barabirambiwe ahubwo kubwo kubura uko batoroka bakahaguma dore ko ufashwe yari afite umugambi wo kuva muri FDLR ahanishwa igihano cy’urupfu.
Aba barwanyi bato nibo babana n’ abana babo aho mu mashyamba ya Congo kuko abari mu nzego z’ubuyobozi usanga bohereza imiryango yabo kuba hanze, bo bagasigara bakusanya imitungo bakura mu gusoresha abaturage ba Congo, kubambura, guhinga amasambu yabo ndetse no gucukura ibirombe by’amabuye y’agaciro.
Benshi muri abo basaza ni abahunze mu mwaka wa 1994 nyuma yo gutsindwa urugamba bagahungira muri zayire ya Mobutu ariko bakaba baranze gutahuka mu Rwanda bitewe n’uruhare bagize muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaba batinya kugezwa imbere y’ubutabera ngo babiryozwe.
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda amaze ibinyacumi bibiri mu bukangurambaga bweruye bwo kureshya abanyarwanda mu mugambi wo guhirika Leta y’uRwanda buyobowe na FPR.
Kugeza ubu Imyaka ibaye 3, benshi mu banyanyarwanda bari muri Uganda bafatwa mu buryo bunyuranije n’amategeko, bagakorerwa iyica rubozo, ndetse bamwe barapfa, abandi bakuramo ubumuga buhoraho.
Ibimenyetso bigaragaza umugambi wa Museveni wo guhirika ubutegetsi bwa FPR.
Umugambi wa 1
Mu mwaka 1998 Museveni yatangiye gukorana nuwari Minisitiri w’u butegitsi bw’Igihugu Sept Sendashonga, wari warahungiye muri Kenya nyuma yaho bimenyekanye ko yari mu mugambi wo kugambanira u Rwanda afatanyije n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bari muri FDLR na Rud-ranana.
Sendashonga amaze kwegeranya abasirikare barenga 600 bahoze ari abasirikare ku butegetsi bwa Juvenal Habyarima afatanyaijena murumana wa Museveni ariwe Salim Saleh, bamaze kunoza neza umugambi n’uburyo Uganda igiye gutera inkunga inyeshyamba bagatera u Rwanda, Umugambi wabo waje kumenyekana ndetse u nabiurizwamo.
Igitabo cy’Umufaransa Gérard Prunier cyitwa “Africa’s World War : Congo, the Rwandan Genocide, and the Making of a Continental Catastrophe”. ku mapaji ya 366 na 367 y’icyo gitabo cyasohotse bwa mbere mu 2008, aho gisobanura neza uruhare rwa Leta y’Uganda iyobowe na Museveni, yari igamije gufasha Sendashonga guhirika Leta ya FPR Inkotanyi .
Sendashonga na Perezida Museveni
Prunier avuga ko ari we wahuje Sendashonga n’abategetsi ba Uganda, inama ikabera i Nairobi.
Prunier agira Ati “Ku cyumweru tariki 3 Gicurasi 1998, yahuriye i Nairobi n’umuvandimwe wa Museveni, Salim Saleh. Ibintu ntabwo byari bimeze neza hagati ya Kampala na Kigali, Salim yari ashyigikiye igitekerezo cyo gufasha undi mutwe wifuza kwinjira mu mukino wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.”
Umugambi wa 2
Sendashonga yaje gupfa. Nyuma y’urupfu rwa Sept Sendashonga, Museveni yifashijije Philomen Mateke, kuri ubu akaba Minisitiri w’Ubutwererane mu Karere k’Ibiyaga bigari mu gihugu cya Uganda, aho yawe inshingano zo gukirikira umutwe warumaze kuremwa na Sendashonga, aho wari ufite ibirindiro muri Tanzania.
Mateke yahawe amabwirizwa na Museveni ko agomba kwimurirwa muri Congo ariko abayobozi bakuru b’uwo mutwe bagahabwa ubutaka n’amazu yo gutura muri Uganda mu Karere ka Kisoro.
Ministiri Mateke Uhuza ufasha FDLR
Amakuru avuga neza ko benshi mu bayobozi ba FDLR Rud-Urunana batuye mu mugi wa Kisoro muri Uganda hafi n’umupaka w’u Rwanda.
Twabibutsa ko iyi Rud-Urunana iherutse kugaba igitero mu ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi kigahitana abantu 14, bamwe mu bafashwe bemeza ko bateguranye kubufatanye Phlomene Mateke, bafashwaga na Minisitri Philemon Mateke ku mabwiriza ya Perezida Museveni.
Umugambi wa 3
Perezida Museveni nyuma yaho ingabo za FPR, zari zimaze guhagarika Jenoside, zigashyiraho ubuyobozi bushya, Museveni yakomeje kwiyegereza Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegaya ndetse bakomeza no kumukorera. Aho yabacengezagamo amatwara yo guhirika ubuyobozi bw’ u Rwanda.
Ubwo Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya, bahungaga ubutabera bw’u Rwanda bakiriwe ku mupaka n’abayobozi bakuru ba Uganda, nyuma y’uko ibikorwa byabo byo gukorera ibihugu bibiri byari bimaze kujya ahabona, ku buryo bagombaga kubazwa ku byaha by’ubugambanyi ku mutekano w’igihugu mu nyungu za Perezida Museveni.
Muri 2007, ubwo Karegeya yagendaga yakiriwe ku mupaka wa Rwempasha na Leopold Kyanda, icyo gihe yari Colonel akaba n’Umuyobozi wa CMI ya Uganda.
Kuri ubu CMI niyo ikorana na RNC ya Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo kwinjiza abanyarwanda mu mutwe wa RNC cg mu nyeshyamba za P5 ukorera mu gihugu cya Congo ngo bakureho Leta y’u Rwanda.
CMI, umutwe ushinzwe ubutasi bw’ingabo za Uganda, ufatanije na RNC ya Kayumba Nyamwasa, bafata abanyarwanda mu buryo bunyuranije n’amategeko, abanze kwinjira muri uyu mutwe bagafungirwa mu nzu zikorerwamo iyicarubozo za CMI, benshi bahabereye ibimuga, abandi barapfa, uretse bacye barekuwe abandi ntawe uzi irenero ryabo.
Nyuma y’inama yahuje abakuru b’ibihugu bine i Gatuna ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare, Perezida Museveni yahuye n’abaturage bo ku mupaka bari bagiye kumushagara, nyuma y’igihe bamushyiraho igitutu ngo afate amasezerano ya Angola nk’ikintu gikomeye, kugira ngo umupaka wa Gatuna ufungurwe ndetse ubukungu n’imibereho yabo byashegeshwe n’ingaruka zo kuba Uganda ikorana n’mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda bisubire ku murongo.
Nyamara aho kubabwiza ukuri ko kugenda biguru ntege ku ruhande rwe mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda ariyo mpamvu ibikorwa byo ku mupaka byahagaze, Museveni nk’uko bisanzwe, yahisemo kuyobya uburari.
Perezida Museveni i Kabare
Uko guhunga ibimenyetso nta na kimwe bifasha. Icyo bikora ahubwo ni ukuremereza ikibazo. Imvugo ye y’ibinyoma kandi ntikemura uruhare rwe mu kibazo, ahubwo igaragaza ko atiteguye gukora ibyo asabwa mu kugikemura.
Yaganirije imbaga nto y’abaturage batari bishimiye ibyo avuga ayobya uburari, atangirira inkuru y’u Rwanda na Uganda mo hagati aho kuyiva imuzi ahereye i Luwero no ku bitugu byamuhetse bikamugeza ku butegetsi.
Ati “Imvano y’ikibazo ni uko abantu twafashije ubwo baribafite ibibazo, bamaze gusubira iwabo batangiye gucikamo ibice hagati yabo. Abandi bahungiye muri Afurika y’Epfo, u Rwanda rugatekereza ko bari muri Uganda.”
Ibyo byose ni ukwirengagiza ibyo Guverinoma ya Museveni irimo gukorera Abanyarwanda b’inzirakarengane.
Museveni ntiyagarukiye aho mu kudakoresha ukuri, ati “nifatanyije n’abaturage ba Uganda n’u Rwanda bagizweho ingaruka n’ifungwa ry’umupaka wa Katuna. Ndabasaba kwihangana mu gihe dukomeje gushaka igisubizo kirambye. Mfite icyizere ko ukuri kuzagaragara kuko Guverinoma ya NRM iharanira ukuri.”
Nyuma yanditse no kuri Twitter yiyerurutsa. Inzego ze z’umutekano zirimo guhohotera Abanyarwanda ariko yigize nk’aho yita ku mibereho myiza yabo.
Muri make Museveni yumvaga ko nk’uko yahoze abirota ashobora guteza igitotsi hagati y’Abanyarwanda n’ubuyobozi bwabo yifashishije impuhwe za baringa. Abanyarwanda ntabwo bakeneye impuhwe za Museveni, bameze neza, bakomeje ubuzima bwabo bwa buri munsi kandi bashishikajwe no kwiyubakira igihugu.
Ntabwo byumvikana uburyo umuntu inzego ze z’umutekano zikomeje gushimuta, gufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda b’inzirakarengane muri kasho z’ibanga bamwe bakabica cyangwa bagatandukanya umubyeyi wonsa n’uruhinja yajijisha nk’aho yitaye ku Banyarwanda, mu gihe aha icyuho abagamije guhungabanya umutekano n’abajenosideri, bigizwemo uruhare na Minisitiri ushinzwe ibikorwa byo guhungabanya u Rwanda, Phillemon Mateke.
Museveni akwiye kuvugira abanya-Uganda, imibereho myiza y’Abanyarwanda akayirekera ubuyobozi bwabo. Kuba atumva ibi ubwabyo biri mu bigize ikibazo.
Perezida Museveni yanze kwita ku nshingano ze gusa. Ahubwo mu myaka 26 ishize yakomeje kugerageza kwivanga mu bikorwa by’imbere mu Rwanda, nk’aho afite uburenganzira bwo kurenza amabwiriza ye umupaka w’Amajyepfo ngo agire uruhare mu buryo tugomba kwiyobora.
Imbaraga yakoresheje mu kubiba umwiryane mu Rwanda nizo muzi w’ikibazo mu mubano w’u Rwanda na Uganda.
Museveni yibwiraga ko ubufasha bwose Guverinoma ye yaba yarahaye RPF mu rugamba rwo kwibohora, Guverinoma ya RPF izamwitura kwemerera umuryango we wa hafi gusahura u Rwanda nk’uko wabikoze mu gihugu cye nyuma y’intambara ya NRA yo kubohora Uganda, nk’aho yibagiwe uruhare rukomeye Abanyarwanda bagize muri urwo rugamba.
Birababaje kuba Museveni akomeje kugereranya ubufasha yatanze mu rugamba rwa RPF – intwaro Abanyarwanda bambukanye ubwo batangizaga urugamba rwo kubohora igihugu cyabo no kwemera ko ubutaka bwa Uganda bukoreshwa nk’inzira y’intwaro n’imiti byavaga i Mombasa – n’igitambo cy’amaraso y’Abanyarwanda yamenetse bamuhetse ngo bamugeze mu biro biruta ibindi muri ubwo butaka.
Uko byagenda kose, abantu bitanze bakemera kumena amaraso yabo bakwiye kumusaba byinshi kurusha uko abikora, kuko ubufasha yabahaye uko bwaba bumeze kose, bwo bwajyanaga n’ibikoresho gusa.
Niba Museveni, aho kwemera mu cyubahiro igitambo abanyarwanda batanze cy’amaraso y’ubuto bwabo mu kubohora Uganda no kumugeza ku butegetsi, arimo gushimuta, gufungira ahantu hatazwi no gukorera iyicarubozo bagenzi babo – bamwe bakamugara abandi bagapfa, ni igipimo gifatika cy’ubudashima.
Museveni akomeje kuyobya amateka ashaka kumvikanisha ibinyoma bye ko ari Abanyarwanda b’indashima, ku buryo batemera kumwumva igihe ababwira uko bayobora igihugu cyabo mu nyungu ze.
Iyo myumvire yo kutishima ikanahura n’icyemezo cye cyo guhungabanya u Rwanda binyuze mu kubiba amacakubiri no gushishikariza buri wese ufite uburyo atishimye, haba mu myanya ya politiki n’igisirikare, guhunga igihugu amwizeza ubuhungiro no kumufasha kurwanya igihugu cye.
Museveni amaze ibinyacumi bibiri mu bukangurambaga bweruye bwo kureshya abayobozi b’u Rwanda agamije ko ubutegetsi bwacikamo ibice bugahirima. Yabashije kwiyegereza Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya – ari nabo bashinze RNC – nk’abantu bari abakozi be ubwo bari bakiri muri Uganda mbere yo kujya mu myanya ikomeye mu Rwanda rubohowe.
Kuva igihe yari umuhuzabikorwa wungirije w’Akarere (Assistant Resident District Coordinator, RDC) ka Gulu mu myaka ya 1980, Kayumba yakomeje kwiyumva no gukomera kuri Museveni, kugeza nubwo yari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda nyuma y’imyaka icumi.
Mu bisa n’ibyo, Museveni yakomeje kuvugana na Karegeya ubwo yari umuyobozi ushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu, nk’aho yari agikora mu Rwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI).
Bombi ubwo bahungaga ubutabera bw’u Rwanda bakiriwe ku mupaka n’abayobozi bakuru ba Uganda, nyuma y’uko ibikorwa byabo byo gukorera ibihugu bibiri byari bimaze kujya ahabona, ku buryo bagombaga kubazwa ku byaha by’ubugambanyi ku mutekano w’igihugu mu nyungu za leta y’amahanga.
Nyuma yo kugenda mu Ugushyingo 2007, Karegeya yakiriwe ku mupaka wa Rwempasha na Leopold Kyanda, icyo gihe yari colonel akaba n’umuyobozi wa CMI.
Icyo gihe Uganda yari irimo kwakira inama Inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bikoresha Icyongereza (CHOGM), maze mu kwanga ko haba ikibazo gikomeye mu bya dipolomasi kubera kwakira umuntu uhunze ubutabera, bamugumisha kure ya Kampala (yabanje i Rubare akomereza i Mbarara), mbere yo kumufasha kurira indege akajya muri Afurika y’Epfo CHOGM irangiye.
Ni kimwe n’ubwo Kayumba yahungaga ku wa 25 Gashyantare 2010, yakiriwe n’imodoka ebyiriza Jeep zirimo Gen Salim Saleh, murumuna wa Museveni, n’uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Gen Kale Kayihura. Bombi bamushyikirije Museveni mu nama, nyuma y’iminsi mike afashwa kujya gutura muri Afurika y’Epfo.
Museveni ahubwo yisanze arimo gufasha mu kongerera imbaraga ubuyobozi bw’u Rwanda nubwo we yatekerezaga ko arimo kubuca intege.
Bamwe mu banya-Uganda birata ko bakunda igihugu cyabo ubu barakajwe no kubona icyo babona nk’umuturanyi “muto” akomeje guhangana n’igihugu cyabo “kinini” . Nyamara bibagirwa ko nubwo u Rwanda rwaba ari igihugu gito mu buso, atari ruto mu bijyanye n’umutima wo gukora no kwiyemeza kugera ku ntego.
Imbaraga zarwo zubakiwe ku gukunda igihugu kumaze ibinyejana, maze ubufasha bwa Museveni buza ari ukuvana imungu ze mu miyoborere y’u Rwanda.
Abaturage Museveni yabeshye ko u Rwanda rwibeshya ko abanzi barwo bari muri Uganda kandi ari muri Afurika y’Epfo, babizi neza.
Buri munsi babona CMI ikorana n’abayobozi ba RNC mu kwinjiza Abanyarwanda muri uwo mutwe w’iterabwoba, gufata no gufungira abantu ahatazwi no gukorera iyicarubozo abanze kugambanira igihugu cyabo.
Nta kabuza abo baturage bazakomeza kumwotsa igitutu ngo ashyire mu bikorwa amasezerano ya Luanda, aho gukomeza kubabeshya byinshi agamije kujijisha ku ruhare rwe rukomeye mu kubakenesha.
Naho ku mvugo ye ko “ukuri kuzajya ahabona”, Milton Obote wahoze ari perezida wa Uganda ni we nyuma y’imyaka yitegereza uko akora, yavuze ko “Museveni avugisha ukuri ku bw’impanuka gusa.”
Iyaba Museveni atavuga ukuri kubw’impanuka, yari kuba abona ko ubu imvugo nk’izo yakoresheje i Kabale ntacyo zifasha mu mbaraga zikomeje gukoreshwa mu kuzahura umubano. Ahubwo zirarushaho gukomeza ikibazo.
Madame Lea Karegeya wahoze akuriye akanama k’inararibonye mu ihuriro rya RNC hamwe na Jean Paul Turayishimye wahoze ari umuvugizi w’iri huriro, aba bombi kandi bakaba barafatwaga nk’inkingi za mwamba ariko nyuma bakaza kwitandukanya na Kayumba Nyamwasa bamushinja kubayoboza igitugu.Aba bombi batangiye umugambi wo kwiyegereza abanyamuryango b’impuzamashyaka ya P5 mu rwego rwo guhangana na Kayumba Nyamwasa ndetse no kubakangurira biciye mu biganiro barimo bagirana n’aba bayoboke kwitandukanya na Kayumba Nyamwasa.
Leah Karegeya na Jean Paul Turayishimye batakibarizwa muri RNC ya Kayumba
Amakuru dukura ku rubuga nkoranyambaga bise P5 igizwe n’amashyaka 5 ariyo RNC, PS Imberakuri, FDI Inkingi, AMAHORO-PC na PDP-Imanzi yishyize hamwe kugira ngo arwanye ubutegetsi bw’u Rwanda avuga ko kuri ubu Lea Karegeya na Jean Paul Turayishimiye batangije umushinga ndetse n’ubukangurambaga bwo kwigarurira abayoboke ba RNC, FDU Inkingi na PS Imberakuri babasaba kwitandukanya na Kayumba Nyamwasa ndetse n’ihuriro rya RNC by’umwihariko.Iki gikorwa cya Lea Karegeya na Jean Paul Turayishimiye bagitangirije mu bihugu by’Iburayi bahereye mu Busuwisi , Canada ndetse na Leta zunze Ubumwe z’Amerika aho Bari kubifashwamo bya hafi na bamwe mu bagize umuryango wa Ben Rutabana, inshuti ze ndetse n’abaheruka kweguzwa na Kayumba cyane cyane ababarizwaga muri komite y’ikiswe intara ya Canada mu byo bo bise ko bitakurikije amategeko agenga RNC .
Mu byo bakomeje kumvisha aba bayoboke b’impuzamashyaka ya P5 ni ukutajya inyuma ya Kayumba aho bemeza ko ari uguta umwanya w’ubusa no gukomeza kugana icuraburindi, umugambi wabo ngo akaba ari ugutangiza ishyaka ritabogama kandi rikorera mu mucyo ndetse ngo ridafite aho rihuriye na RNC ya Kayumba Nyamwasa.
P5, nabo ubwabo ntibameranye neza
Muri iyi gahunda yo kurwanya Kayumba ku mugaragaro nk’uko babitangaza, baragenda bagaragariza abayoboke b’impuzamashyaka ya P5 uko Kayumba yajambije ihuriro ryabo akoresheje igitugu cya Gisirikare, kurema akazu , gukoresha imisanzu y’abanyamuryango mu nyungu ze bwite, kudaha agaciro ibitekerezo by’abandi bayobozi.Ariko bakavuga ko igikomeje gutera amakenga ari ukugambanira abo basangiye ubuyobozi, babagaragariza imvo n’imvano y’ishimutwa rya Rutabana n’uko Kayumba yabigizemo uruhare, ibintu bo bafata nk’impamvu nyamukuru yo kwitandukanya nawe ndetse no gusesa ikiswe P5 dore ko bavuga ko kuri ubu nta tandukaniro riri hagati ya P5 na RNC.
Hari hashize igihe gito bimwe mu binyamakuru bikorera hanze y’u Rwanda havugwa ko Lea Karegeya na Jean Paul Turayishimiye bari kunoza umugambi wo kwitandukanya na RNC burundu bitewe n’ibibazo bimaze igihe byarashegeshe RNC, Aho bashinja Kayumba kuba nyirabayazana wabyo.Aba bombi kandi bakaba bari baherutse kwandikira Kayumba ibaruwa imumenyesha ko agomba kwegura mu maguru mashya akava muri komite nyobozi ya RNC ibintu benshi bavuga ko atapfa kwemera.
Umugambi wa Lea Karegeya na Jean Paul Turayishimye bawutangiye nyuma yaho bagiranye ibibazo na Kayumba bashinja ko ariwe wacuze imigambi yose yo gushimuta Ben Rutabana kuberako ko yakundaga kugaragariza sebuja Kayumva ko adashigikiye imikorere ye.