Leah Karegeye yatangaje ko atari umugarugu wa Kayumba Nyamwasa

Leah Karegeya mu kiganiro aheruka kugirana n’ibitangazamakuru byo hanze yanenze abayobozi ba RNC ndetse yikoma na Radio itahuka yashinzwe na RNC ubu irigukorera mu kwaha kwa Kayumba Nyamwasa, akaba yaravuze ko Serge Ndayizeye Umuyobozi wayo yanze kumwemerera kugira icyo avuga kuri Radiyo itahuka, akavuga ko azira kudacinya inkono Kuri Kayumba Nyamwasa.

Muri icyo kiganiro, Lea Karegeya yavuze ko yasabye kenshi Ubuyobozi bw’iyo Radiyo ko yamureka akagira icyo atangariza abayoboke ba RNC cyane cyane muri ibi bihe ishyamba ritakiri ryeru mw’uyu mutwe wa RNC, dore ko ubusanzwe yivugiraga uko yishakiye kuri iyi radio Itahuka ivugira RNC cyane cyane gusebya leta y’uRwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa, ariko akaza gusanga amazi atakiri yayandi kuko bamukuriye inzira k’umurima bakamubwira ko nta jambo agifite muri RNC na Radiyo Itahuka.

Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Matabaro wa The Rwandan yamubajije impamvu abayobozi ba RNC batakimwemerera kuvugira kuri radio Itahuka kandi nyamara we n’umugabo we Patrick Karegeya baragize uruhare rufatika mu kuyishinga n’intandaro y’amakimbirane hagati ye na Kayumba nyamwasa.

Lea karegeya yagize ati: “ikibazo gihari muri RNC kandi gikomeye ni ukwibona birengeje urugero, hari abantu bamwe bumva ko RNC ari umutungo bwite wabo, bagafata bagenzi babo nk’abagaragu cyangwa se abaja babo, kugirango bicare bumvikane ntibijya bishoboka cyane nk’iyo hari ikibazo runaka cyangwa umugambi runaka muri gahunda z’ihuriro , ahubwo ugasanga bose bariguhangana bitana bamwana, buriwese asuzugura mugenzi we”.

Niba banyima ijambo nka Madame Karegeya ni uwuhe muyoboke wundi bapfa kuriha keretse abazi gucinya inkoro bagashigikira amafuti yabo,icyo bashaka nicyo bakora, ntibemera kumva ibitekerezo by’abandi ndetse ibi n’ibimwe mubyatumye negura ,mbese RNC yabaye akarima k’agatsiko kagizwe n’abantu bake bahafi ya Kayumba.

Lea Karegeya kandi yanikomye Joseline Muhorakindi Komiseri ushinzwe ubumwe n’ubwiyunge muri RNC kuba yaramukoreye ho photoshop yarangiza akamugereranya nk’umuyuda ibintu avuga ko bigaragaza ikinyoma no gusebanya byakomeje kuranga RNC kuko ngo yashakaga k’umugaragaza nk’umugambanyi kandi byagakwiye kwitirirwa sebuja Kayumba Nyamwasa, Yanongeye ho ko uno mugore ahora azerera mu mashyaka ya opozisiyo nyuma yo kwitandukanya n’ishyaka AMAHORO peace akajya muri byacitse ya RNC ngo kuko aho bishyushye ariho ajya. Ati:abo nibo Kayumba akunda.

Ubwunvikane buke nibwo bwaranze ihuriro RNC kuva ryashyingwa,benshi bakaba bahamya ko ryamaze gusenyuka bashingiye ku macakubiri ahoramo,ndetse byaje kugeraho Kayumba Nyamwasa yikiza abo batavuga rumwe muri RNC,Rwalinda Maic,Shyirambere Elyse,Nkubana Emmanuel,Rwahama Faustin,Mafurebo,Munyarugerero Emmanuel na Ben Rutabana bose bakaba baraburiwe irengero.

Aya makimbirane kandi ntiyasize ubusa yirukanishije Leah Karegeya, mushiki wa Ben Rutabana Tabita Gwiza na komite ya Rnc Canada ndetse na Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi wa RNC akaba yari ashinzwe n’ubutasi.


Inkuru ya Rwandatribune.com

Leave a comment

Blog at WordPress.com.

Up ↑

Design a site like this with WordPress.com
Get started