Impamvu Inzego Z’iperereza Muri Uganda Zategetse Ifungwa Ry’ Imbuga Za Internet Z’ Ibinyamakuru Byigenga Byo Mu Rwanda

Ku mabwiriza y’urwego rw’ubutasi bwa gisilikare muri Ugana [ CMI ] Ikigo kigenzura ibijyanye n’Itumanaho muri Uganda bita Uganda Communications Commission [ UCC ], cyandikiye ibigo bitanga serivisi za internet, kibitegeka gufunga isomwa ry’imbuga z’amakuru zo mu Rwanda zirimo IGIHE, The New Times, Rushyashya na Virungapost yo muri Uganda ku bantu bari muri Uganda ubu ntibashobora kubifungura.

Ku wa 21 Kanama 2019 ninjoro, urwo rwego nibwo rwatangaje ko rwafunze imbuga zo mu Rwanda, ruvuga ko zihembera urwango muri Uganda.

Nkuko  The ChimpReports cyibitangaza, ngo umuvugizi w’urwego rushinzwe itumanaho muri Uganda Ibrahim Bbosa urwo rwego  rwandikiye abashinzwe imbuga nkoranyambaga abasaba gufunga imbuga zo mu Rwanda.

Amakuru aturuka muri Uganda avuga ko ibi bibaye nyuma y’ibyumweru bike imbuga zo mu Rwanda zanditse inkuru kuri Perezida Museveni, zikemanga ubwenegihugu bwe na nyina nyakwigendera Esiteeri Kokundeka, na murumuna we Salim Saleh. Iyi nkuru ngo yababaje Museveni, asaba inzego ze gufunga ibyo binyamakuru.

Uru rwego kandi rukaba rutangaza ko ngo ibinyamakuru biza ku isonga mu kubiba urwango muri Uganda ari Rushyashya, The New Times, Virunga n’Igihe.com.

Uyu mwanzuro Uganda yawufashe mu gihe Perezida w’u Rwanda na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni bari bamaze umwanya muto basinye amasezerano 10 kuri  buri kibazo u Rwanda rwashinjaga Uganda ndetse n’ubushake bwo kugikemura, bugaragazwa n’imikono ya Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni mu muhango wabereye i Luanda muri Angola kuri uyu wa Gatatu.

Ni amasezerano yasinywe hagati ya Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni, hari na Perezida João Lourenço wa Angola, Félix Tshisekedi wa RDC na Denis Sasso Nguesso wa Repubulika ya Congo.

Mu kiganiro kuri telefoni, Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri UCC, Ibrahim Bbosa, yabwiye The New Times ko habayeho iryo hagarikwa.

Ati “Twandikiye ibigo bitanga serivisi za intenet tubasaba guhagarika izo mbuga.”

Yavuze ko izo mbuga ngo zifite amakuru abangamiye umutekano w’igihugu.

Ni igikorwa cyafashwe nk’igishyira akabazo ku bushake icyo gihugu gifite mu kubahiriza  ubwisanzure bw’itangazamakuru no kubahiriza amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi hagamijwe kuzahura umubano. Aya masezerano abasesenguzi bakomeje kugaragaza ko ashobora kuzamera nk’amwe y’Arusha.

Amasaha macye nyuma y’isinywa ry’amasazerano, Uganda yatangije igisa n’intambara ku bitangazamakuru byo mu Rwanda bikorera kuri internet, itegeka amasosiyete y’itumanaho yose akorera muri icyo gihugu kuniga imbuga zo mu Rwanda. Mugihe kandi mu itangazamakuru rya Uganda mbere gato y’isinywa ry’ariya masezerano ndetse na nyuma yaho hakomeje gucicikana inkuru zuzuye ibinyoma ku Rwanda, harimo nk’imwe yavugaga ko Gen James Kabarebe afunze ngo kandi ko umuhungu we yambuwe passport, byose bihabanye n’ukuri. Ibi bisa n’ibyo iri tangazamakuru rimaze igihe rikora, aho kenshi na kenshi usangamo ibihuha biteye isoni byibasira abayobozi bakuru  mu ngabo no mu nzego zisanzwe.

Nunu Johnson, undi munyarwanda wazize itotezwa yakorewe na CMI muri Uganda

Nunu Johnson, Umugande ufite inkomoko mu Rwanda yitabye Imana nyuma y’igihe gito avuye mu maboko y’Urwego rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda (CMI) abeshyerwa ko ari intasi y’u Rwanda.

Nunu wari ufite imyaka 60, yakoreraga ubucuruzi mu Karere ka Ntungamo. Yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu, tariki 17 Kanama.

Amakuru atangwa n’umuryango we avuga ko ubwo yari mu buroko bwa CMI yangiwe kubonana n’abaganga kandi yari arwaye diabète.

Yarekuwe yarazahaye, nta mbaraga agifite kugeza ubwo byarangiye yishwe na kanseri y’umwijima.

Ubusanzwe umuntu wahawe amahirwe y’ubuvuzi, kanseri y’umwijima iravurwa igakira ariko iya Nunu yarushijeho gukomezwa n’itotezwa yakorewe na CMI ndetse no kwangirwa guhabwa imiti ya diabète.

Umwe mu bagize umuryango wa Nunu yagize ati “Nta kindi ni CMI yamwishe.”

Urugendo rw’umusaraba yarutangiye ku wa 19 Ukuboza 2017, ubwo abakozi ba CMI bamuvanaga mu rugo iwe muri Ntungamo bakamujyana ku kigo cya gisirikare cya Mbuya akahafungirwa amezi atandatu.

Amakuru avuga ko Nunu yari umuntu uvuga rikijyana mu gace yari atuyemo ka Mpororo ndetse bamwe mu bakozi ba RNC bamubonaga nk’umuntu bakwifashisha cyane.

Nyuma yo kurekurwa, Nunu yavuze ko umuyobozi w’itorero AGAPE ry’i Mbarara, Deo Nyirigira ari na we ukuriye RNC muri Mbarara yose , ngo yari yaramusabye kumufasha agakoresha ukuvuga rikijyana kwe ashishikariza urubyiruko kwinjira muri RNC ndetse no gusaba abacuruzi bakomoka mu Rwanda gutanga imisanzu muri uwo mutwe w’iterabwoba.

Nta munsi n’umwe Nunu yigeze yemera gukora ibyo Nyirigira yamusabaga.

Guhakana kwa Nunu byabaye icyaha kitagombaga kwihanganirwa na Nyirigira, ufite umuhungu witwa Felix Mwizerwa uri mu buyobozi bwa RNC muri Kivu y’Amajyepfo, nubwo kubera ibitero bagabweho mu minsi ishize yamukuyeyo akaba amugariye i Mbarara.

Kuva yahakana kwifatanya na RNC ntiyasibaga kwakira ubutumwa bumutera ubwoba.

Ngo hari ubwo Nyirigira yigeze kumubwira ati “Ugomba kutwiyungaho cyangwa ibizakubaho ukazabyirengera. Ntuzatume nkora igikurikira.”

Ibyo yabwiwe byose ntibyigeze na rimwe bituma afata umwanzuro wo kujya muri RNC.

Ntibyatinze umunsi umwe Nyirigira yashyize amagambo ye mu bikorwa, yoherereza Nunu abakozi ba CMI.

Buri gihe abakozi ba CMI baba bazenguruka i Mbarara bashaka abanyamuryango ba RNC bari kumwe n’umuhungu wa Nyirigira ndetse na Sam Ruvuma, akaba umuvandimwe wa Colonel Gideon Katinda uyobora Urukiko rwa Gisirikare muri Uganda.
Mu buryo busa n’ubutangaje, yaba Ruvuma na Mwizerwa bari banahari umunsi abanyamuryango bashya 46 ba RNC bafatirwaga ku mupaka wa Kikagati bajyanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abari bajyanywe baje kwemera ko bafashijwe na CMI ikabaha impapuro z’ingendo zitari zo nyuma yo guhatwa ibibazo n’abashinzwe abinjira n’abasohoka.

Nunu yimwe imiti

Ubwo yari mu buroko mu kigo cya gisirikare cya Mbuya, Nunu Johnson yingize abamufashe ngo bareke umuryango we umuzanire imiti y’uburwayi bwe ariko baranga, ahubwo bakarushaho kumutoteza amanywa n’ijoro.

Undi mucuruzi uturuka Mbarara, Fred Turatsinze na we yafungiwe ku kigo cya gisirikare cya Mbuya. Aho yahahuriye n’abanyarwanda benshi bahafungiye barimo na Nunu Johnson.

Nyuma y’igihe bahambiriwe ibitambaro mu maso, babikurwagamo nijoro ari nabwo bemererwaga kujya ku musarani. Turatsinze yibuka ko umunsi umwe yabajije Johnson impamvu bamuzanye aho, bose basanga batazi impamvu bafungiwe aho.

Turatsinze waje kurekurwa akajugunywa ku mupaka wa Gatuna yagize ati “Ubwo abarinzi batwumvaga tuvuga, bahise badutandukanya batujyana mu byumba bitandukanye.”

Uburwayi bwa Nunu bwakomeje gukomera kubera kwimwa uburenganzira bwo gufata imiti. Impyiko ze zarushijeho kurwara ari mu buroko ku buryo ubwo yarekurwaga yasaga n’uwamaze gupfa.

Johnson akirekurwa yatangiye gusezera umuryango n’inshuti, avuga ko umubiri ufite intege nke ku buryo yumva nta gihe kinini asigaje.

Na nyuma yo kurekurwa Nunu ntiyigeze ahabwa agahenge, yari yarategetswe kujya yitaba ku biro bikuru bya CMI.

Nyakwigendera Nunu Johnson

Nunu Johnson yashyinguwe kuwa Kabiri tariki 20 Kanama 2019. Asize abana 16.

Blog at WordPress.com.

Up ↑

Design a site like this with WordPress.com
Get started