Uwari umuyobozi wa FDLR Sylvestre MUDACUMURA (Umwicanyi kabuhariwe) yishwe.

Umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba FDLR akaba Umwicanyi kabuhariwe Sylvestre MUDACUMURA, yaguye mu gitore cy’ingabo za Congo (FARDC) zagambye ku mitwe yitwaje intwaro ikorera  muri iki gihugu muri Kivu y’amajyaruguru, uyu mugabo yarasiwe mu gace ka Nyanzale, i bwito.

Uyu mugabo yishwe ubwo hari hashize igihe kinini urukiko mpuzamahanga rw’irahe mu buhorande ICC rwari rumaze igihe kinini rumushakisha kubera ibyaha 9 yaregwaga byiganjemo by’ibyiyicarubozo, ubuhotozi, gufata kungufu, gusahura nibindi byaha yakoze by’intambara mu gihugu cya Congo, aho ashinjwa kugira uruhare mumpfu zaba congoman barenga miliyoni 4 bishwe hagati ya 1996-2003.

Mudacumura  yashinjwaga ibitero yagabye mu gace k’iburasirazuba bwa Congo kuba congoman bo mu bwoko bw’Abanyamurenge aho basaga 2500 bakuwe mubyabo, yashinjwaga kandi ibitero FDRL yagabye I Busurungi, Luvungi na Ekingi aho abarenga 200 bahasize ubuzima, abagore nabakobwa bagafarwa ku ngufu abandi bakurwa mu byabo.

Uyu mugaba akaba mugihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari mu ngabo z’u Rwanda aho yari umugaba mukuru wungirije w’ingabo za FAR( Forces Armees Rwandaises)  mu 1994, akaba kandi yarakuriye umutwe warushinzwe umutekano wa Perezida Juvenal Habyarimana. Avuka mucyahoze ari Komini Kibibirira, ubu ni mu karere ka Ngororero mu Ntara y’uburengerazuba, amashuri Makuru ya Gisirikare akaba yarayigiye i Hamburg mu gihugu cy’u Budage.

Taliki ya 14/05/2012  nibwo ibiro by’ubushinjacyaha by’urukiko mpuzamahanga rw’Irahe mu buhorande (Holland) ICC bwayizeho inyandiko zita muri yombi General  Sylivestre MUDACUMURA.

General Sylvestre Mudacumura yagizwe umugaba Mukuru w’Ingabo za FDLR nyuma y’itahuka rya rya General Paul Rwarakabije wawuyoboraga mbere ye.

Gen. Mudacumura yishwe nyuma y’uko mu 2016, Major Sabimana Iraguha uzwi ku mazina ya Mugisha Vainqueur wari ukuriye abamurindaga, yafashwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Lt Gen Mudacumura yari umusaza w’imyaka 65 urindwa n’abasirikare 120 mu misozi ikikije aho yabaga, akagira n’abandi barwanyi babarirwa muri 30 bamuba iruhande nk’uko umwe mu barwanyi babanye na we yabitangaje, bivugwa ko yari arwaye Diabete kandi mu ngendo ze zose akaba yakoreshaga amaguru yirinda ko yatabwa muri yombi kubera gushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kubera ibyaha by’intambara byakozwe na FDLR.

Mudacumura yaguye mu bitero bya FARDC byavuye mu gace ka Bwito byerekeza Bukombo aho yarasiwe akaba yari asanzwe afite ibirindiro muri ako gace ahitwa Makomalehe hazwi nka Camp Paris na Monument, aho ni ho yari yarashyize uburinzi n’ubuyobozi bukuriye uyu mutwe wa FDLR uregwa guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo mu myaka 19 ishize, ni  agace gaherereye mu ishyamba ry’ibirunga muri Kivu y’Amajyaruguru mu gihugu cya Congo.

Mu bandi barwanyi baguye muri iki gitero harimo Col. Serge wari umunyamabanga we na Major Gaspald wari Chef wa Escort we ndetse n’umunyamabanga wihariye wa FDLR, Col. Soso Sixbert, n’abandi cumi na batanu  bafashwe mpir. Imirwano yo guhashya imitwe yitwaje intwaro muri iki gihugu cya Congo ikaba ikomeje, turakomeza tubagezeho andi makuru uko atugeraho.

Indanini ya Kayumba Nyamwasa inyuma y’urupfu rw’umucuruzi Louis Baziga muri Mozambique

Kuva RNC yatangira Kayumba Nyamwasa ntiyigeze abasha kumvikana nabagenzi be, dore ko bamushinjaga gufata RNC akayigira  iy’umuryango we kugeza ubwo afata umutugo wa RNC akawushora mu nyunguze bwite; kugeza uyu munsi RNC imaze gucikamo ibice bitatu, igice kimwe ubu kiyobowe na RUDASINGWA Theogene uyoboye new RNC yahawe izina ISHAKWE, Rudasingwa yavuye muri RNC ashinja Kayumba Nyamwasa kwikubira umutungo wa RNC abeshya ko yayashoye mu bikorwa byo kugura ibikoresho by’intambara dore ko icyo gihe aribwo bari batangiye gushinga umutwe witwaje intwaro wa RNC wagombaga gukorera muri Congo. Rudasingwa yaje kuvumbura ko amafaranga ataricyo ari gukoreshwa ahubwo yayashoye muri business z’umuryango we. Kuva icyo Gihe Rudasingwa yahise ashinga RNC (New RNC), ubwo haba habayeho RNC ya Kayumba na RNC ya Kayumba

RNC ya Kayumba yongeye gucikamo ibice

Inda nini ya Kayumba Nyamwasa yongeye gutuma RNC yarasigaranye yongera gucikamo ibice nyuma yaho ananiwe gusobanurira bagenzi be aho yashyize amafaranga ahwanye na miliyoni imwe y’amadolari, (1.000.000$); aho Kayumba yabeshyakaga ko amafaranga yashowe mu barwanyi ba RNC bibumbiye mu mutwe wa P5 warifite ibirindiro muri Congo i Minembwe, nyamara amakuru atangwa nuwarukuriye ingabo za Kayumba muri Congo Major (rtd) Habib Madhatiru ubu uri mu maboko y’ubuyobozi bw’u Rwanda, yavuze ko kayumba ntabikoresho yabahaye ahubwo yahoraga ababeshya kugeza ubwo ingabo za FARDC zibagabyeho ibitero, yakomeje asobanura ko bamwatse n’amafaranga 25000$ byo kugirango bashake inzira ibahungisha babone uko bagera muri Uganda ariko Kayumba akabatera utwatsi, ababwira ko nabo ari abasirikare bakwiye kwirwanaho, Major Madhatiru, asobanura ukuntu RNC, yashize itagira ubuyobozi ko ari agatsiko k’amabandi, uko hapfuye abarenga amagana, ko abagore n’abana babo babaye impfubyi n’abapfakazi kubera ubujura no kwikunda  bwa Kayumba.

Aya amafaranga 1.000.000$ Kayumba yayahawe mu byiciro biriri na Triberi Rujugiro Ayabatwa ndetse na Perezida Museveni, gusa ntiyakoreshwjwe icyo yagombaga gukoreshwa kuko yahise ayashora mubucuruzi bujyanye no gucuruza ibiribwa (ubunyobwa, ibishyimbo..ingano..), abishinga Mutabazi Etienne naho uwitwa Alexis Nyamwasa we amushinga Rukururana yari yaraguze, Iyi ninayo mpamvu nyamukuru yatumye Kayumba yicisha umucuruzi Louis Baziga kuko niwe wari uzi neza izo Business za Kayumba naho yashoye ayo mafaranga mu bikorwa by’ubucuruzi, Louis Baziga yishwe arashwe ahitwa Matola mu Mujyi wa Maputo ubwo yari mu modoka ye.

Nyuma y’ibi birego, igice kiyomoye kuri Kayumba kigizwe na J.P.Turayishimye, Ben Rutabana, Major Micombero na Lea Karegeya kiyemeje guhangana n’Agatsiko ka Kayumba kagizwe na muramuwe Ntwali Frank, Rosette Kayumba , Charlotte Mukankunsi ndetse na Rugema Kayumba.

Uku gucikamo ibice bibiri muri RNC, kwateye ubwoba  Kayumba bituma yohereza igitaraganya Frank Ntwali uri muri Uganda guhura na Brig. Abel Kandiho no  gushaka ubufasha kugirango kiriya gice kirimo Major Micombero na J.P. Turayishimye,  kitamukorera coup d’Etat  kikamuhirika, kikamwambura RNC. Aho bivugwa ko Kayumba yahayeho Brig. Abel Kandiho uyobora CMI ya Uganda, iritubutse kuri cya igice cya kabili cya Miliyoni y’Amadorali Kayumba yabonye. dore ko CMI ariyo ifasha kayumba kubona abinjira muri RNC aho bafata abanyarwanda bajya muri iki Gihugu bakabahatira kwinjira muri RNC ababyanze bagakubitwa, bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo bamwe kugeza uyu munsi bikaba byarabaviriyemo urupfu.

Ese Uganda yaba igiye guhagarika gufasha umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwa (RNC) ?

Kuri uyu wa mbere nibwo mu Rwanda hitezwe inama ihuriwemo n’ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda ndetse nabahagarariye igihugu cya Uganda, igamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi.

Taliki ya 21 zukwezi kwa munani  mu gihugu cya Angola nibwo umukuru w’ighugu cy’u Rwanda ndetse nuwa Uganda basinye amasezerano akubiyemo ingingo ibi bihugu byombi bigomba kubahiriza kugirango bigirane umubano wa ntamacyemwa, ariko nyuma yaya maseserano doreko igihugu cya Uganda aricyo cyasabwaga byinshi ntantambwe kigeze gitera kugirango uyu mubano ugende neza.

Kuva mu mwaka w’I 2017 niwo Uganda yatangiye gufata abanyarwanda bagendaga muri iki gihugu, bagafungwa mu buryo bunyuranije n’amategeko, bagakubitwa, bagakorerwa iyica rubozo kuburyo ndengakamere, Uganda kandi ikomeje gufasha imitwe igamije guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda harimo RNC ya Kayumba Nyamwasa, aho  hagati y’umwaka wa 2010 na 2014 inkoramutima zuyu mutwe zateye gerenade ahantu hatandukanye mu mugi wa Kigali.. zigahitana ubuzima bw’abantu 17, abasaga 400 bagakomereka,  FDRL igizwe nabasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, FLN yahoze iyobowe Sankara ari nawe waruyoboye ibitero  byo  2018 byahungabayije umutekno mubice byegeranye n’ishyamba rya Nyungwe ndetse na Nyabimata aho batwitse Imodoka ya Executive w’umurenge ndetse bakanasahura imyaka y’abaturage. Iyi mitwe ikaba ihabwa ibyangombwa by’inzira ndetse n’ibikoresho n’igihugu cya Uganda.

Perezida Museveni abicishije mu  kigo gishinzwe ubutasi bw’igisirikare cya Uganda CMI iyobowe na General Abel Kandiho afasha umutwe wa RNC kubona abarwanyi binjira munyeshyamba za Kayumba, aho ngo bemereye Kayumba Nyamwasa ko bazajya bafata abanyarwanda bose baje Uganda hanyumba bakabageza aho bahaye Kayumba ho gukorera agakuramo abo ajyana mu nyeshyamba,  ababyanze bagafungwa bagashakirwa ibyaha bagerekwaho.

Ubwo Uganda yamenyeshaga ko itsinda riyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Sam Kutesa, bazaza i Kigali, Uganda nibwo yarekuye abanyarwanda 32 mu rwego rwo guhuma amaso abayobozi bo mu karere bari abagabo igihe Museveni yashyiraga amasezerano ho umukono I Luanda; mu gihe abarenga amagana bagifungiwe muri iki Gihugu binyuranije n’amategeko. Uganda irashaka kwigaragaza nk’iyubahiriza amasezerano no kugira icyo yavuga bayibajije aho igeze iyashyira mu bikorwa. Hari ingingo yo mu masezerano ivugako abayobozi bo mu karere bagomba guhabwa amakuru avuga aho ishyirwamubikorwa ry’amasezerano rigeze.  

Amasezerano ya Luanda agaragaza neza ko ikibazo ari Uganda kuko u Rwanda nta na kimwe ruregwa. Nubwo Uganda ivuga ko u Rwanda rwafunze iumupaka, ntabwo wafunga abantu baje bakugana nurangiza uvuge ko atari wowe wabujije urujya n’uruza rw’abantu.

Twibukiranye ibikubiye mu masezerano y’I Luanda.

1. Impande zombi ziyemeje:

a) Kubaha ubusugire bwa buri wese n’ubw’igihugu cy’igituranyi.

b) Guhagarika ibikorwa bigamije guhungabanya urundi ruhande n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’ibyo gutera inkunga, guha imyitozo no kwinjiza abarwanyi mu mitwe igamije guhungabanya umutekano.

c) Kurinda no kubaha uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage b’urundi ruhande batuye cyangwa banyura ku butaka bw’icyo gihugu, mu buryo bwemewe n’amategeko yacyo.

d) Gusubukura bwangu ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi birimo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage babyo.

e) Guteza imbere, bijyanye n’imitekerereze iganisha ku ishema rya Afurika n’ukwihuza kw’akarere, imikoranire iboneye mu ngeri zirimo politiki, umutekano, ingabo, ubucuruzi, umuco, ishoramari, binyuze mu gushyigikirana.

f) Gushyiraho Komisiyo ihuriweho n’impande zombi igamije gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano y’imikoranire; ikuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kandi irimo abaminisitiri bashinzwe umutekano n’abakuriye inzego z’ubutasi mu bihugu byombi.

g) Kumenyesha buri gihe abagize uruhare mu gufasha mu biganiro byaganishije kuri aya masezerano ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

2. Mu gusinya aya masezerano, buri ruhande ruzi neza ko ruzabibazwa mu gihe habayeho kutayubahiriza.

3. Ukutumvikana ku bijyanye no gushyira mu bikorwa aya masezerano, kuzakemurwa n’ibiganiro hagati y’impande zombi cyangwa binyuze mu bufasha bw’abafashije mu biganiro biyashyiraho.

4. Aya masezerano aratangira gushyirwa mu bikorwa akimara gushyirwaho umukono.

Uganda yarekuye Abanyarwanda 32 bari bafunzwe binyuranije n’amategeko

Ku mugoroba wo kuwa 12/09/2019  ku mupaka wa Kagitumba, Uganda yarekuye abanyarwanda 32 (abagabo 28  n’abagore 4) bari bamaze igihe kinini bafungiye muri iki Gihugu mu buryo bunyuranije  n’amategeko, si aba gusa bari bafungiye muri iki gihugu  kuko bahasize abandi banyarwanda basaga igihumbi bafungiye mu mazu y’ibanga akorerwamo iyicarubozo muri iki gihugu.

Ibi bibaye nyuma y’igihe kinini minisiteri yububanyi n’amahanga ndetse n’umuvugizi wa guverinoma ya Uganda bahakanye ko ntabanyarwanda bafungiye muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho bakorerwa iyicarubozo mu mazu atazwi y’ikigo gishinzwe ubutazi bw’igisirikare cya Uganda kizwi ku izina rya CMI.

irekurwa ryaba banyarwanda ribaye nyumba y’igihe kinini ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda ntako butagize ngo bwumvishe igihugu cya Uganda ko kigomba kurekura inzirakarengane z’abanyarwanda badasiba gukorerwa iyicarubozo amanywa n’ijoro muri iki gihugu, mugihe Uganda yo yabashinjaga kuba intasi z’u Rwanda ndetse no kuba barinjiye mu gihugu cya Uganda ntabyangombwa bibemerera kwinjira bafite, nyamara u Rwanda rwo  rugasaba Uganda ko abacyekwaho ibyo byaha bashyikirizwa ubutabera, ariko ibi ubugande  ntibwigeze rubikozwa.

Ibi bikaba byaragize ingaruka zikomeye ku mihahirane y’ibihugu byombi, ariko byumwihariko ku duce two mu gihugu cya Uganda twegere imipaka y’igihugu cy’u Rwanda, ubucuruzi bwinshi bwarafunze (Resto-bar, lodge, Hotel..) ubu abagande batuye aha babuze abaguzi kuburyo bagiye mu gihombo gikomeye.

 Ibi kandi bihuriranye nuko intumwa z’igihugu cya Uganda zizaza I Kigali kuwa 16/09/ 2019 mu nama yo kuganira uburyo hashyirwa mu bikorwa amasezerano y’imikoranire myiza aherutse gushyirwaho umukono naba perezida bibi bihugu byombi  i Luanda mu gihugu cya Angola, harimo kubaha ubusugire bw’ibihugu byombi, ubuhahirane, umutekano…), Twabibutsa ko igihugu cya Uganda aricyo gitera inkunga imitwe yitwaje intwaro  harimo RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDRL igizwe nabari interamwe basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, FLN yahoze ikuriwe na Nsabimana Calixtte Sankara ubu uri mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda. Abayobozi biyi mitwe yose bakaba bakorana byahafi n’ikigo gishinzwe ubutazi bw’ingabo za Uganda  CMI ndetse n’ikigo gisinzwe umutekano w’imbere mu gihugu ISO. Ibi bigo byombi CMI na ISO akaba aribyo bikorana na RNC ya kayumba nyamwasa mu mugambi wo gufata abanyarwanda bari muri iki gihugu bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko hagamijwe gushaka abakwinjizwa muri uyu mutwe w’abarwanyi ba RNC ababyanze bagakorerwa iyicarubozo.    

Abadepite bo mu gihugu cya Uganda bangiwe kwinjira mu nzu ikorerwamo iyica rubozo ku banyarwanda

Abadepite bagize Komisiyo y’iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu bayobowe na Jenipher Nantume Egunyu bo mu gihugu cya Uganda  bangiwe kwinjira muri imwe mu mazu bivugwa ko ikorerwamo iyicarubozo kubanyarwanda bafatwa bazira akarengane muri iki gihugu ngo kuko ngo bisaba uburenganzira bw’abayobozi bo hejuru, benshi muri aba banyarwanda bafatwa bahatirwa kwinjira mu mutwe w’iterabwoba  RNC wa Kayumba Nyamwasa ugamije guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda.

Umwe mu basirikare bari barinze iyi nzu yagize ati “ Ntabwo dupfa gufungurira ubonetse wese ngo yinjire.” Yababwiye ko kugira ngo binjire byasaba uburenganzira bw’Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Umutekano mu gihugu (ISO) Rtd. Col. Kaka Bagyenda.

Rtd. Col. Kaka Bagyenda.

Aba badepite n’ubwo bangiwe kwinjira, bavuze ko badashobora gukomeza kurebera ihonyangwa ry’uburenganzira bwa muntu. Depite Robert Kyagulanyi umwe muri bo yagize ati “ Uru ruzinduko rurerekana ko ISO itubahiriza uburenganzira bwa muntu. Bamaze igihe bafata abantu mu buryo nk’ubw’amabandi.” Ibi bibaye nyuma y’aho Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Gen. Elly Tumwine atangarije iyi komisiyo y’abadepite ko adashobora guhishura umubare n’ahantu izi nzu z’ibanga ziherereye ndetse n’abantu bafungiweyo.

Kuva mu ntangira z’umwaka 2017 nibwo hatangiye kugaragara ifatwa ryahato nahoto ry’abanyarwanda bajya muri Uganda, abagiye bafatwa bashinjwaga kuba intasi za leta y’u Rwanda, barakubiswe, bafungirwa mu mazu y’ibanga akaorerwamo na n’umwe ushinzwe ubuta bw’ingabo za Uganda uzwi ku izina rya CMI, abafungiwe muri aya mazu benshi bahakuye ubumuga bukomeye abandi bibaviramo kuhasiga ubuzima.

Late Silas Hategekimana ni umwe mu banyarwanda  bafungiwe mu gihugu cya Uganda  muburyo bunyuranyje n’amategeko bagakorerwa iyica rubozo mu buryo bw’indengakamere, Silas yafashwe arikumwe nabandi banyarwanda 15 bo mu idini rya ADPR, bafungirwa muri Kampla mu nzu y’umutwe ushinzwe ubutasi bw’ingabo za Uganda CMI, aho yakorewe iyica rubozi mbereye y’uko arekurwa 12 z’ukwezi kwa 6 uyu mwaka, Silas nyuma yo kurekurwa yagize uburwayi buturutse ku iyicarubozo yakorewe bimuviramo gupfa taliki ya 31/08/2019.

Late Silas Hategekimana  (Uherutse kwitaba Imana azira ibikomere yatewe no gukorerwa  iyica rubozo muri Uganda

Kugeza uyu munsi mu Gihihugu cya Uganda hafungiwe abanyarwanda basaga 600  mu mazu y’ibanga (Safe houses) hirya no hino mu gihugu, aho bakorerwa iyicarubozo bahatirwa kwinjira mu mutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa. Igihugu cya Uganda kikaba gifasha imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ku rego rwo hejuru iyi mitwe harimo, RNC, FDRL na FLN, iyi mitwe yose peresida Museveni ayishakira ubufasha bushoboka bwose kugirango ihungabanye umutekano w’u Rwanda harimo no kubaha imbyangombwa by’inzira, aho bakorera muri iki gihugu ndetse no kubaha ubufasha bujyanye n’intambara.

TURAGIRA INAMA ABANYARWANDA BAGANA MURI IKI GIHIGU KWITONDO KUKO ABENSHI BAFATWA BAGAHIRWA KWINJIRA MURI UYU MUTWE WA KAYUMBA NYAMWASA WABYANGA UGAKORERWA IYICARUBOZO.

Uwingenzi I Asobanura uko Icyihebe Kayumba Nyamwasa I Yashatse kumujyana Mumutwe witerabwoba-RNC

Uko Kayumba Nyamwasa yaguze ipeti rya Sous-Lieutenant mu ngabo za Uganda

Kayumba nyamwasa ni umunyarwanda w’imyak 61, wavukiye mu gihugu cya Uganda kuwa 28/03/1958, ise umubyara ni Patrick Senu  na Nyina Mukanyonga, yaje kugira amahirwe yo kwiga ndetse arangiza na Kaminuza muri  Makerere, aho yahakuye impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri mu bijyanye n’amategeko. kayumba nyamwasa yashakanye na Rosette Tumusiime babyarana abana 4.

Kayumba nyamwasa nubwo yari yarize kamunuza nkabandi banyarwanda bose bari bari mubuhungiro ntabwo byari byoroshye kubona akazi kuburyo kuba yarize ntacyo byari bimumariye, mu 1984 yaje guhura na mugenzi we James Kabarebe wari warahisemo kujya mu nyeshyamba za NRM zari ziyobowe na Museveni, abasore babanyarwanda kwinjira muri izi nyeshya bwari uburyo bwo kwimenyereza urugamba kugirango bazabashe kugaruka kuhobora igihugu cy’u Rwanda bityo impunzi zose zigataha. Kayumba yahise abona ko amukurikiye byazagira icyo bihindura kubuzima bwe dore ko yarari gusha uburyo yakwigira South Africa.

Uko Gen. Kabarebe Yinjije  Kayumba Mu Gisirikare Cya Uganda Kikiri Inyeshyamba Mu 1985

Kabarebe ati “Abonye ko twagiye mu ishyamba tukagaruka, ati ndacikanwe, burya ibi bintu ejo byazavamo ikintu, ansaba kumutwara. Kayumba ndamutwara mugeza mu ishyamba aho hari muri 1985.”  Bamaze kubohora Uganda ubutegetsi bwa Obote, Kayumba wari umusirikare muto (private) ariko yarize kaminuza, ngo yegereye abasirikare bakuru bamugira umunyamabanga (administrator) mu Ntara, abonye udufaranga agura amapeti, aba sous-lieutenat.

Kabarebe yakomeje agira ati: “Abandi twagiye kuri za cadette turakora, turapfa, umwaka n’igice dukutiriza kuri cadette, baducucuma batumereye nabi, kugira ngo uzabone ka sous-lieutenant. Ariko we aca iy’ibusamo kuko yari afite udufaranga, agura agapeti, nyuma yaho agura n’akamodoka, vuba cyane.” Icyo gihe ngo yaragendaga akagura insyo akazicuruza, aza kugeza ubwo ashaka umugore, icyo gihe ngo ashakisha uko yabona umusirikare mukuru wazavuga ijambo mu bukwe, aha niho Nyakubahwa  Paul Kagame yaje kumwemerera kuzamuvugira ijambo.

Kabarebe ati “Ubundi umuntu nk’uwo nguwo waguhaye icyo cyubahiro, nawe iyo neza urayimwitura, ariko Kayumba ni umuhemu.”

Kabarebe yibuka ko umunsi umwe urugamba rwari rwahinanye ingabo za RPA zisumbirijwe, ubwo yari kumwe na Charles Kayonga, Kayumba yabasanze yahiye ubwoba akababwira ngo basubire muri Uganda bahunge, gusa yari ataratangira kuyobora iperereza.

Ati “Turamubwira tuti iyi ntambara izarwanwa, tuzayirwana kandi tuzatsinda, ni nk’ibibazo bisanzwe by’intambara, ntabwo twebwe dushobora gutekereza guhunga. Bari bataramuha umwanya wo kuba umukuru w’iperereza. Bamaze kuwumuha, arashikama, aba igitangaza noneho agira ugukunda igihugu kuruta ukw’abandi, kandi ubwo yari mu nzira zo guhunga, zo gutoroka.” Kayumba kandi ngo ari mu basirikare, mu gihe cy’urugamba, babwiye Paul Kagame wari uruyoboye ko basaba Uganda kubatiza ahantu hafi y’umupaka wa Sudani y’Epfo, bagahungirayo urugamba bakaba baruretse.

Kabarebe ati “Nubwo bumvaga batsinzwe, yari amayeri yo guhunga urugamba. Kayumba yari mu ba mbere basabye nyakubahwa ko Uganda yasabwa kudutiza aho hantu. Aho niho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yafatiye icyemezo cyo kudukura aho ngaho, atujyana mu birunga. Ni nabwo ku wa 23 Mutarama yagabye igitero muri Ruhengeri.”

Amasezerano ya Arusha amaze gusinywa, byavugaga ko tugomba kuvangwa na FAR, RPA igafata 40%. Icyo gihe ngo nibwo amapeti y’inyeshyamba yahise ahindurwa agirwa aya leta, ariko ngo hakimara kwemezwa kuvanga ingabo, hari abavugaga ko bidashoboka kuko bumvaga ingabo za leta zizabicira mu bigo byabo, barimo na Kayumba.

Gen Kabarebe ati “Kayumba yari mu bantu wabonaga bavuga ko batashaka kuvangwa, ko ahubwo bareba abantu bamwe bakishyiriraho abafite icyo bazakora bari mu gisirikare. Nyuma biza kugaragara ko hari imyanya izatangwa, ko RPA izafata umwanya wa Gendarmerie n’Umugaba w’Ingabo wungirije, igafata n’umwanya w’umuyobozi w’abarinda abayobozi bakuru, igafata n’ibindi bigo.”

“Noneho muri icyo gihe nibwo nyakubahwa yazamuraga abasirikare mu ntera, Kayumba aba colonel kandi ari we uzi amategeko, noneho aza kumenya ko RPA ari yo izatanga umuyobozi wa Gendarmerie, cya gitekerezo cyo kuvuga ngo ntazaza mu gisirikare, arongera akivaho kuko yari aziko agiye kuba umuyobozi wa Gendarmerie.”

Ibyo byose ngo yagiye abihabwa atari uko arusha abandi, ni ineza yagirirwaga. Hejuru y’ayo makosa yose, ngo kuba yarahabwaga icyizere agakomeza kuyobora ni uko hari amakosa aba ashobora kwihanganirwa, nubwo hari umurongo ntarengwa.

Rudatinya Mbonyumutwa umwuzukuru wa Mbonyumutwa Dominique akomeje kubiba urwango mu banyarwanda

Rudatinya Mbonyumutwa, umwuzukuru wumuparumehutu, Sekuru ariwe Mbonyumutwa Dominiko afatanyije na Kayibanda nibo batangije ubuhunzi mu gihugu cy’u Rwanda mubyo bise Revolution Hutu (yakoreshejwe mukwirukana Abatutsi mu gihugu)

Rudatinya Mbonyumutwa umwuzukuru wa Mbonyumutwa Dominique ukomeje gukwirakwiza urwangani mu banyarwanda

Mbonyumutwa Dominiko yabyaye undi muparumehutu witwa Mbonyumutwa Shingiro, uyu we yakoraga mu biro bya minisitiri w’intebe Kambanda Jean (umujenosideri ruharwa),imbere y’urugo rwumujenosideri Shingiro hari bariyeri yiciweho Abatutsi batagira ingano ku itegeko rye bwite, mugihe genocide yarimburaga Abatutsi yabaga, Shingiro we yabaga ari kuri Radio RTLM arimo arasigiriza ibikorwa Interahamwe zakoraga hirya no hino mu gihugu,

UBUHUNZI BWATANGIJWE NA DOMINIKO BWAKOMEREJEMO UMUHUNGU WE N’ABUZUKURU BE

Nyuma yaho abaparumehutu batageze ku ntego yo kurimbura Abatutsi ngo bakore igihugu kigizwe n’ubwoko Hutu gusa bahise bagana iy’ubuhungiro, Shingiro aba afashe iyubuhunzi mu nzira ndende aza kwisanga mu bubiligi we nabahungu be (abuzukuru ba Dominiko)

Bageze iburayi bakomeje gukora genocide muri stage yayo yanyuma yitwa (Denial cg gupfobya), iyi genocide rero na nubu ikaba ikorwa nabuzukuru ba Dominiko umunsi kuwundi.

Abuzukuru bose ba Dominiko nibyo babamo, baba bashaka kureba ko bagoreka amateka yababyeyi babo mbese bashaka kubagira abatagatifu (ibintu batazashobora)

Ubu ugezweho numwuzukuru witwa Rudatinya Mbonyumutwa, uyu biciye muri ya Kangura yabo bita Jambonews.net niwe uri gukwirakwiza za theory zo gupfobya genocide yakorewe Abatutsi ibyo byose abikora yirengagije amabi ise umubyara yakoze, akirengagiza nibyo sekuru yasize akoze mu mateka

Uyu muryango ni ikivume mu banyarwanda ndetse ni nuburozi ku gihugu

UMUNYESHURI W’UMUNYARWANDA ARAVUGA IYICARUBOZO YAKOREWE NA UGANDA

Kuri uyu wa Mbere tariki 2 Nzeri 2019 umunyarwanda witwa Muhire Jean Baptiste w’imyaka 32 utuye mu karere ka Rubavu, nibwo yageze mu Rwanda nyuma yo kumara igihe kinini akorerwa ibikorwa by’iyicarubozi muri Uganda.

Twabibutsa ko hashize imyaka hafi itatu abanyarwanda bajya muri Uganda, abahakorera, abahatuye bafatwa byahato nahato n’ikigo cy’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda cyizwi ku izizana rya CMI kubufatanye n’umutwe w’iterabwoba washinzwe na Kayumba Nyamwasa ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda (RNC), kugeza uyu munsi abasaga igihumbi 500 bafungiwe muri gereza zitandukanye zikorera mu bwihisho aho bakorerwa iyica rubozo amanywa n’ijoro, abenshi muri aba bahatirwa kwinjira muri RNC ababyanze bagakubitishwa umuriro, bakabaraza mu mazi babageretseho icyaha ko ari ba maneko b’igihugu cy’u Rwanda.

Muhire Jean Baptiste, wari umaze amezi 23 afungiye muri gereza ya Kisoro muri Uganda, yatangaje ko iki gihugu kigomba kubahiriza amasezerano cyemeye yo kudakomeza guhohotera abanyarwanda, n’abari mu nkiko bakarekurwa. Mu buhamya bwe, Muhire yavuze ko gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda, byagaragaje uburyo iki gihugu kitubahiriza amategeko, kuko ngo iyo basanze umunyarwanda afite ibyangombwa barabimwambura bakabica, bamugeza mu nkiko bakamushinja ko yinjiye mu gihugu bitemewe n’amategeko.

Uyu munyarwanda yavuze ko yagiye muri Uganda mu rwego rw’ubucuruzu aho yarafite salon yo kogosha muri Kisoro agace kegereye umupaka wa Cyanika ku Rwanda, ariko nyuma yahoo yaje kuhava ajya Kampala Kwiga aho yahamaze amezi atatu ndetse agiye gutangira gukorana na mugenzi we ariko nyuma y’igihe gito yaje gutakaza ibyangombwa bye yitabaza polisi ya Uganda imuha urupapuro rw’inzira kugirango agaruke mu Rwanda gushaka ibindi byangombwa.

Uko yatawe muri yombi

Muhire yavuze ko ageze ahitwa Kisoro aje mu Rwanda yahasanze abasirikare ba Uganda barimo gufata abantu babakura muri bisi, abadafite ibyangombwa bakabashyira hamwe cyane cyane Abanyarwanda.

Ati “Navuyemo ariko nari mfite icyangombwa cya Polisi ya Kampala kigaragaza ko nabuze ibyangombwa ngiye gufata ibindi mu Rwanda, ibi ntibabihaye agaciro ahubwo njye kimwe n’abandi banyarwanda benshi batujyanye kuri Polisi ya Kisoro, tariki 10 Gicurasi 2018 nibwo baduciriye urubanza rwo gufungwa amezi 23, ikibabaje ni uko hari n’abari bafite amajeto y’inzira ariko abapolisi bari bayabakuyeho barayaca.”

5.Yakomeje agira ati “Iyo ugeze imbere y’umucamanza arakubazaga ngo ufite ikihe cyangombwa, wamubwira ko ufite irangamuntu akakubwira niba uca ku mupaka nta cyangombwa kindi baguha, iyo umubwiye ko akajeto bagaciye, we ntabyumva ahubwo aragukatira bakagufunga.”

Yavuze ko we yakomeje gufungirwa muri gereza ya Kisoro, abandi banyarwanda bajyanwa muri gereza za Kiburara, Kabale, Mbalala, Ibuga, Ibanda n’izindi aho bakoreshwa imirimo y’uburetwa.

Yasobanuye ko abanyarwanda barenga 500 bari muri izi gereza, aho bakoreshwa imirimo y’ubucakara, guhinga bagahembwa amafaranga 40 y’amanyarwanda ku munsi, guhinga bakubitwa n’ibindi.

Yasabye Uganda kubahiriza ibyo yemereye i Luanda muri Angola

Tariki 21 Kanama 2019, Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’umutekano yo gushyira iherezo ku bibazo bimaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yashyiriweho umukono muri Angola, ahagarariwe na Perezida wa Angola Perezida, João Lourenço; Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville.

Imwe mu ngingo ibihugu byombi byemeranyijweho harimo ivuga ku “Kurinda no kubaha uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage b’urundi ruhande batuye cyangwa banyura ku butaka bw’icyo gihugu, mu buryo bwemewe n’amategeko yacyo.”

Muhire yatangaje ko kugeza ubu nta kimenyetso kigaragaza ko Uganda yubahirije ibyo Museveni ubwe yasinye.

Yagize ati “Turi muri gereza byaravuzwe ko aya masezerano yasinywe ariko ikibazo gihari ni uko umuntu wakatiwe n’inkiko za Uganda, ntabwo bashobora kumurekura ndetse n’utarakatirwa ntabwo bashaka kumureruka ngo atahe, muri make nta mpinduka ndimo kubona.”

Umunyeshuli w'umunyarwanda yasabye Museveni guhagarika icuruzwa n'iyicarubozo rikorerwa abanyarwanda muri Uganda

Yakomeje agira ati “Keretse aya masezerano basinye agize icyo ahindura naho ubundi umunyarwanda azakomeza gukorerwa ubucuruzi muri Uganda, abantu batarakatirwa bakwiye kurekurwa kuko ni inzirakarengane.”

ISHYAKA RIRI K’UBUTEGETSI MU GIHUGU CYA UGANDA NRM RYASHYIZEHO ITSINDA RIKORESHA IMBUGA NKORANYAMBAGA RISHINZWE GUHARABIKA UBUYOBOZI BW’IGIHUGU CY’U RWANDA

Ishyaka riri k’ubutegetsi mu gihugu cya Uganda ryashyizeho itsinda rishinzwe gukoresha imbuga nkoranyambaga rishinzwe guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda, iri tsinda rifite imirongo rikoresha kuri facebook, twitter ndetse na Blogs, bandika inkuru zisebya i Gihugu cy’u Rwanda ndetse n’abayobozi bacyo ariko ibi byose bakabyandika ntacyo bashingiyeho (Gukwirakwiza ibinyoma). Uwitwa Gideon Rukundo akaba ari muri bamwe bakoresha izo mbuga kuri facebook ariko bakagaragaza  mu mazina yabo ko ari abanyarwanda.

Nguyu umugande ukoresha urubuga rwa Gideon Rukundo RUGARI

Muri iki Guhugu kandi cya  Uganda Perezida Kaguta Museveni yashyizeho itsinda mu ishyaka rye rya NRM rishinzwe gukwirakwiza ibinyoma ku gihugu cy’u Rwanda aho badatinya gutanga ibiganiro mbwirwa ruhame byiganjemo guharabika abayobozi b’igihugu cy’u  Rwanda gusa. Abagaragaza ko banze u Rwanda cyanee ndetse bakanakora iyo bwabaga kuburyo babikwirakwiza mu ibyo binyoma baturage , uyu aba yatangiye kwishyira mu myanya ikomeye yiri shyaka dore ko aba yizeye ko badashobora kumuvamo mu migambi ye, yo guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse no gukorana  n’amatsinda agambirira guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDRL yasize ikoze Jenoside yakorewe abatutsi ndetse na FLN ya Nsabimana Calixtte Sankara ubu uri mu maboko y’ubushinja cyaha bw’u Rwanda.

Gedeon Rukundo ukorana byahafi n’urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda uzwi ku izina rya  CMI, ndetse n’urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu Gihugu narwo ruzwi ku izina rya ISO, uyu rukundo akora amanywa n’ijoro yandika inkuru zisebya Igihugu cy’u Rwanda n’abayobozi bacyo. Iyo yandika inkuru ze ntanakangwa no gukoresha amagambo yo muri bibiriya kugirango abantu benshi bamukurikire kandi bemere ibinyoma avuga doreko no muri Uganda hatuye abanyarwanda benshi, mu nkuru zuyu mugabo igihe cyose ahora agaragaza amakosa akorwa n’igihugu cy’ubugande akagaragaza ko ba nyirabayazana ari u Rwanda.

Uyu mugabo, igihe cyose ahora agaragaza ko ighugu cy’ubugande ari igitagatifu, uru rubuga rwe rwa Facebook ruzwi ku izina rya Gideon Rukundo Rugali,  ruhora rutunga agatoki Igihugu cy’uRwanda ko umubano utanoze urangwa hagati y’ibihugu byombi uterwa n’u Rwanda, ariko nkibaza nanjye nti ariko se ABANTU BACU BAZAZIRE AKARENGANE DUCECE? Oya, oya burya urwana intambara iharanira ukuri n’inyungu z’abene Gihugu  ntatsindwa, Igihugu cy’ubugande kuva cyera ntigishimishwa n’umuvuduko w’iterambere w’igihugu cy’u Rwanda, aha twababwira ko iki gihugu cyabangamiye imishinga myinshi y’u Rwanda, aha twababwira nk’umushinga w’umuriro wagombaga guturuka mu Gihugu cya Ethiopia ariko Ubugande bukatwima inzira, uyu ushinga ugahita usubikwa, twababwira umushinga w’umuhanda wa gariyamoshi wagombaga guturuka muri Tanzania, ugaca Kampala ugakomeza mu Rwanda Kigali ariko umushinga watangira Museveni agahita awutambamira avuga ko umushinga aho kuza i Kigali uzakomeza muri south Sudan kuko iki gihugu nacyo kiri muri East Africa.

Izi mbuga nkoranyambaga ziyobowe n’ishyaka rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni riri kubutegetsi (NRM) ndetse n’urwego rushinzwe ubutaci bw’igisirikare cya Uganda ( CMI), uru rwego kandi nababwira ko rukorana muburyo bukomeye n’umutwe ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda (RNC ) ya Kayumba Nyamwasa, akaba ari nawo ugira uruhare rukomeye mu ifatwa ry’abanyarwanda bajya mu gihugu cya Uganda bagafungwa ndetse bakanakorerwa iyica rubozo na CMI hagamijwe kubinjiza muri uyu mutwe w’inyeshyamba za RNC ziherutse kuraswa umugenda i Minembwe mu Gihugu cya DRC zigakwira imishwaro izindi zigahasiga ubuzima harimo n’abayobozi babo.

PEREZIDA YOWERI KAGUTA MUSEVENI ARASABWA KUBAHIRIZA AMASEZERANO Y’AMAHORO YASINYWE HAGATI YA UGANDA N’IGIHUGU CY’U RWANDA

Ibinyamakuru byo mu gihugu cya Uganda bikomeje gukwirakwiza icengezamatwara ryo kwangisha u Rwanda abaturage bacyo ndetse n’amahanga, bivuga ko twanze gufungura umupaka nyuma y’amazezerano yaramaze gusinya hagati yibihugu byombi agamije kongera gutsura imibanire myiza hagati yibi bihugu byombi. Ibi binyoma bikomeje gukwirakwizwa nibi binyamakuru bigamuje kuyobya uburari kugirango amahanga atabona ko banze gufungura abanyarwanda basaga 1000 bafungiwe muri iki Gihugu mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko, aba banyarwanda twababwira ko batawe muri yombi mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko nurwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda ruzwi ku izina rya CMI rufatanije nurundi rwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu ruzwi ku izina rya ISO.

Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda mu buryo bunyuranije n’amategeko bakorerwa itotezwa, iyicarubozo n’urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu Gihugi, mu gihe banza kujya mu mutwe w’iterabwoba washinzwe na KAYUMBA NYAMWASA uzi ku izina rya RNC watangiriye mu Gihugu cya Afarika y’epfo. Nababwira ko kugeza uyu munsi Perezida w’Igihugu cya Uganda Yoweri KAGUTA MUSEVENI akomeje gukorana byahafi n’abanzi b’u Rwanda bagamije guhungabanya umutekano wacu.
Kuva aho abanyarwanda batangiye gufungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihugu cya Uganda, iyi yabaye imbarutso y’agatotsi kari hagati yibi bihugu byombi. Ubuyobozi bw’igihugu cya Uganda burasabwa gufungura abanyarwanda bose bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bafungiye muri iki gihugu, Uganda irasabwa guhagarika imikoranire ya hafi gifitanye n’imitwe igambiriye guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda, iri ku isonga akaba ari uwa Kayumba Nyamwasa (RNC) , umutwe ugizwe n’abasize bamaze gukora Jenoside yakorewe abatutsi (FDLR) uyu mutwe ukaba ukorera mu gihugu cya CONGO, FLN umutwe wahoze ukuriwe na Callixte NSABIMANA Sankara ubu uri gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda

Blog at WordPress.com.

Up ↑

Design a site like this with WordPress.com
Get started