Uganda: Perezida Museveni yashyizeho ushinzwe guhuza impande zitavuga rumwe muri RNC/Kayumba Nyamwasa na CMI.

Philomen Mateke Minisitiri ushinzwe ubutwererane mu karere mu gihugu cya Uganda niwe wahawe kuba umuhuza w’impande  zitavugana rumwe hagati y’umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa( RNC) ndetse n’umutwe ushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda( CMI).

Hashize igihe kinini Igihugu cya Uganda gikoresha uko gishoboye ngo gitere inkunga imitwe yitwaje intwaro mu buryo bwose bushoboka, haba kubaha ibikoresho(Amafaranga, ubujyanama, kubacumbikira, ndetse no kubaha ibyangombwa by’inzira bituma bajya mubindi bihugu), imitwe yitwaje intwaro yose ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda imigambi yayo yose icurirwa muri Uganda.

Ubwo ibibazo by’u Rwanda na Uganda byatangiraga Museveni yahamagaje inama y’igitaraganya ya muhuje I Kampala n’abahoze ari abayobozi ba M23 barimo Gen. Makenga na Col. Kazarama.

Muri iyi nama babwiwe ko bagiye guhabwa ubufasha bwose bushobotse bagahungabanya umutekano w’u Rwanda. Aha Museveni yabibukije uburyo u Rwanda rwabakuye mu mujyi wa Goma ndetse n’ikibazo cya Gen. Laurent Nkunda umaze imyaka bivugwa ko afungiye mu Rwanda.

Aba bahoze ari abarwanyi ba M23, babwiye Museveni ko batatera u Rwanda kandi rucumbikiye bene wabo benshi, abandi bari mu nkambi zo mu Rwanda ko bahashirira. Inama yarangiye batumvikanye, ariko bukeye Museveni ategeka inzego ze z’umutekano ku gota inkambi irimo abasilikare ba M23 no guta muri yombi abayobozi babo.

Mugihe bamwe bafataga icyemezo cyo kwirwanaho, abandi basimbuka inkambi basubira muri Congo. Muri uwo mukwabu hafashwe abasaga ijana bashyikirizwa leta ya Joseph Kabila I Kinshasa ari naho benshi bagiye bicirwa.

Leta ya Uganda ntiyarekeye aho, nyuma y’aho ingabo za Kayumba Nyamwasa zitikiriye mu burasirazuba bwa Congo, abari abayobozi babo bamwe bakicwa abandi bagafatwa mpiri bakaba bari mu butabera mu Rwanda.

Leta ya Uganda ifasha Imitwe nka FDLR, M23 ya Makenga Sultan, ikongera ikanaha ubufasha n’ingabo za RUD-Urunana zibumbiye mu mutwe witerabwoba uzwi ku izina rya P5 wibumbiyemo igirwa mashyaka 5 (RNC, FDU-Inkingi, AMAHORO PC,PS-Imberakuri na PDP-Imanzi ) uyobowe na Kayumba Nyamwasa,  haba muri Uganda ndetse no muri  DRC.

Umwaka ushize mu kwezi kwa 12, nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Umuvugizi wa FDLR La Forge Bazeye Fils (amazina y’ukuri ni Ignace Nkaka) ndetse n’ushinzwe iperereza Lt Col Abega (amazina y’ukuri Jean Pierre Nsekanabo) batawe muri yombi n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.

Icyo gihe Bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye i Kampala ku wa 15 Ukuboza 2018. I Kampala, izi ntumwa za FDLR zari zatumiwe kugirango zihuzwe n’indi mitwe yibumbiye muri P5 kugirango  bashyire ingufu hamwe bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Uwari umuhuza muricyo gikorwa ahagarariye Museveni ni Minisitiri Philemon Mateke ushinzwe ubutwererane mu karere akaba na Sebukwe wa Jean Baptiste Mberabahizi, wabaye igihe kirekire Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi ya Victoire Ingabire nayo ibarizwa muri P5. Kubera ko bitakunze leta ya Uganda iracyapfunda imitwe hose mu gukoresha M23 na RUD-Urunana , ari nako bagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Minisitiri Philomene Mateke ushinzwe ushinzwe ubutwererane mu karere

Umutwe wa RNC wacitsemo ibice nyuma yaho ingabo za RNC zirasiwe umugenda muri congo zikahasiga ubuzima abandi bagafatwa mpiri, ibi byarakaje Jean Paul Turayishimye, Major Micombero na Ben Rutabana. Aba bagabo bashinja Kayumba Nyamwasa Kwicisha abarwanyi  ba RNC muri Congo, gukuza politike ya Munyangire, kurema udutsiko, inda nini n’amacakubiri ashingiye ku moko ndetse no kwigwizaho ibyagenewe gutunga abarwanyi ba RNC muri Congo ku buryo byatumye aba barwanyi bahatikirira nyuma yo gucikamo ibice  bibiri kandi Kayumba yari yarahawe amafaranga agera muri 1000,000$ yagombaga gufasha aba barwanyi bibumbiye muri P5. Ibi nibyo  byahise bituma RNC icikamo ibice habaho igizwe na Ben Rutabana, Major Micombero, na Jean Paul Turayishimye, ibi kandi ninabyo byatumwe muri CMI naho habamo ibice bibiri harimo igice cyakoranaga na Ben Rutabana  ndetse n’ikindi gikorana na Kayumba Nyamwasa kuri ubu ushinjwa n’umuryango wa Ben Rutabana kuba RNC yakumba Nyamwasa yarashimuse umugabo we.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubutasi bw’igisirikare cya Uganda Brig.Gen Abel Kandiho

Ibi nibyo byatumye Perezida Yoweri Kaguta Museveni aha misiyo Philomen Mateke kujya guhuza RNC ndetse na CMI mugihe muri iyi minsi barimo kwakamo umuriro nyuma yahoo Kayumba afungishe umwe mu bakomeye ba CMI azirako akorana byahafi na Ben Ruatabana.

Umuyobozi wa RUD-Urunana/P5 Jenerali Afurika Jean Michel yakomerecyejwe bikabije n’ingabo za FARDC

Amakuru aturutse muri Gurupoma ya Binza,Teritwari ya Rucuru ahitwa Gasharu yatanzwe na Sosiyete sivile yo muri ako gace aravuga ko k’umunsi w’ejo sakumi n’ebyiri z’umugoroba Inyeshyamba za RUD- URUNANA zatezwe igico n’Ingabo za FARDC zibumbiye muri Operation ZOKOLA 2,zimisha  urufaya rw’amasasu mu nyeshyamba za RUD- URUNANA,zarimo Komanda wazo Afurika Jean Michel 14 bahita bahasiga ubuzima Jenerali Afurika Jean Michel akaba yahakomerekeye bikabije, ingabo za FARDC zikaba zirigushakisha aho yahungishirijwe.

Rwandatribune.com, ivuga ko  ingabo za FARDC zikomeje guhashya uyumutwe wa RUD- URUNANA muri Binza aho uyu mutwe umaze kwamburwa uduce twa nyuma wari usigaranye harimo; Gafuru,Giseguro,Katanga na Mikotokoto uyu mutwe wa RUD -URUNANA , inyeshyamba zayo zikaba ziri guhunga zerekeza Katwiguru na Kirama mu birindiro bya FDLR .

Umutwe wa RUD- URUNANA n’umwe mu nyeshyamba za P5  za Kayumba Nyamwasa ziherutse kugaba igitero mu kinigi kikica abasivili 10 abandi bagakomereka,mu bagabye iki gitero 19 baguye mu gikorwa cya RDF cyo guhiga abo barwanyi abandi bagera kuri 20 barafatwa. Izi nyeshyamba zikaba zifashwa na Uganda cyane cyane umukuru w’urwego rw’iperereza rya gisilikare Brig.Abel Kandiho.

Gen. Afurika Jean Michel amazina y’ukuri ni; Juvenal Musabyimana yavutse 1967 mu cyahoze ari Komini Giciye, yize amashuri yisumbuye muri College Inyemeramihigo ku Gisenyi ahita ajya mu ishuri rya Gisirikare ESM mu cyiciro cya 31 arangiza ari sous-Lietenant.

Yayoboye itsinda rito rya gisirikare “Platoon” nyuma yo guhungira Kibumba, intambara itangiye muri Zaire ahungira Tingi -Tingi aho yakomereje yerekeza Congo Brazaville mu Nkambi ya Loukolela yanayoboye.

Mu 1998 yahamagawe Kinshasa gufasha ubutegetsi bwa Perezida Desire Kabila na bwo agirwa umuyobozi mu ishuri ritoza abasirikare i Kinshasa ahava yerekeza i Gakoma muri Equateur.

Yoherejwe mu kazi muri Katanga ari S4 (urwego rushinzwe guhuza abasirikare n’abasivile) muri batayo yitwa “Foudre” (Inkuba) mu gace ka Kapona ahava ajyanwa muri batayo ya Samurai nabwo agirwa S4 ahitwa Luwama, ahava ajya kuba S5 ahitwa Kilembwe aho yavuye yiyunga kuri  RUD URUNANA imaze gushingwa na Gen Musare asimbuye ku buyobozi.

Umugore wagizwe igikoresho na RNC, Prossy Bonabaana yihakanye Ben Rutabana

Prossy Bonabaana  uba mu gihugu cya Uganda ariko ufite inkomoko mu Rwanda akaba n’umwe mu bayobozi bakomeye ba RNC ikorera mu gihugu cya Uganda, uyu mugore ukorana n’ikigo gisinzwe ubutasi bw’igisirikare cya Uganda kizwi ku izina rya CMI, muri gahunda yo gufata bugwate abanyarwanda  bagahatirwa kujya mu ngabo za RNC zibumbiye mu mutwe wa P5, yihakanye Benjamin Rutabana warushinzwe kongerera  ubumenyi abanyamuryango ba RNC.

Uyu mugore ufitanye ubushuti bwo mu gitanda n’umuyobozi wungirije, mu biro by’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda Col.CK Asimwe, byumwihariko ushinzwe amazu y’icuraburindi akorerwamo iyicarubozo ku banyarwanda baba bafashwe mu buryo butemewe n’amategeko mu gihugu cya Uganda banze kwinjira mu barwanyi ba RNC babarizwa mutwe wa P5 ukuriwe na Kayumba Nyamwasa.

Nyuma y’ibaruwa umuryango wa  Ben Rutabana yandikiye umuyobozi mu kuru wa RNC Jerome Nayigiziki,  mu minsi yashize igaragaza ko Ben Rutabana yaburiwe irengero mu gihugu cya Uganda, nyuma y’ibibazo yarasanzwe afitenya na Muramu wa Kayumba Nyamwasa Frank ntwari, binavugwa ko we Na Kayumba ari bari inyuma yiri shimutwa rya Ben Rutabana, uyu mugore Prossy Bonaabana yitakanye Ben Rutabana avugako ibabazo bya Ben bitagomba kubarizwa mu gihugu cya Uganda.

Uyu mugore yagize ati:”Benjamin Rutabana ntabwo ari Umugande, niyompamvu rero ibura rye ritagomba kubwaza igihugu cya Uganda, ntanubwo Uganda igomba kwibaza aho Ben Rutabana ari kuko bitari mu nshingano za Uganda. Wumvise imvugo yuyu mugore uhita wumva ko kuba uri umunyamahanga mu gihugu nta gaciro uba ufite muri iki Gihugu.  

Prossy Bonabaana yaburiye irengero umugabo we Rwema Gendarme  w’umukongomani mu mukwezi kwa 4, 2015 muri Uganda ariko ntabwo bivuze ko ibibazo by’umugabo we birebwa n’iguhugu cya Congo kuko yaburiye muri Uganda kandi ari naho yabaga, icyo gihe uyu mugore yahise ajya kubaza irengera ry’umugabo we mu biro bishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri Uganda. Aha bihita byumvikanisha neza, ubugambanyi bw’abayobozi ba RNC mu ishimutwa rya Ben Rutabana muri Uganda.

Agaco k’ubugizi bwa nabi ka RNC ntampuhwe kagirira nabo bari bafatanije mu mugambi w’ubugambanyi ku gihugu cy’u Rwanda, Ben Rurabana  bakoranye Igihe Kinini ariko bagahitamo kumwambura ubuzima, ntibitaye ku bana bagiye kugirwa Imfubyi, ntibitaye ku mugore wa Ben Rutabana ugiye kugirwa umupfakazi, Prossy Bonabaana nabagenzi be bafatanije akazi ko kwica urubozo abanyarwanda muri Uganda,  ubumuntu bwabashizemo  ntibitaye no kubuzima bwa bagenzi babo buriwese areba inyungu ze bwite.

Irigiswa rya Ben Rutabana muri Uganda risize RNC ishwanyaguritse burundu

Nyuma y’inama iherutse guhuza abayobozi bakuru ba RNC taliki ya 6/10/2019 yigaga ku ishimutwa rya musaza wa Adeline Rwigana akaba na Nyirarume wa Diane Rwigara, Ben Rutabana warushinzwe kongerera ubumenyi abanyamurya ba RNC, ariko ikaza guhezwamo Kayumba Nyamwasa warikumwe , kuko ariwe ushyirwa mu majwi mu ishumutwa ry’uyu mugabo nyuma yaho yaramaze iminsi arebana ayingwe na Muramu wa Kayumba Nyamwasa Frank Ntwari.

Muri iyi nama umuryango wa Ben Rutabana na Leah Karegeya wasabaga komite Nyobozi igizwe na  Jerome Nayigiziki, Kayumba Nyamwasa na Faustin Rukundo kubasobanurira ibura rya Benjamin Rutabana dore ko Diane Rutaba akimara kubura umugabo we bakomeje kumubwira ko bazi aho umugabo we ari ndetse ko bari buze no kumuhuza nawe kuri telephone bakavugana ariko bikaza kurangira bavuze ko batazi irengere rye!! Ibintu byatanagje cyane umuryango wa Benjamin Rutabana.

Leah Karegeya hagati, Ben Rytaba na Kayumba Nyamwasa

Nyuma yiyi  nama y’umuriro itaragize igira icyo igeraho, yagaragamo amakimbirane akabije, yabaye ku buryo bwa Teleconference (Skype) ikamara amasaha agera kuri  atandatu, Leah Karegeya na Jean Paul Turayishimye, Major Micombero..bafashe icyemezo cyo kwitandukanya na Komite Nyobozi irimo Abahutu b’abahezanguni binavugwa ko bafatanije na Kayumba mu irigiswa rya Benjamin nkuko byagaragaje mu  ihuzagurika ku makuru batanze ku muryango wa Benjamin Rutabana.

Nyuma yiyi nama bivugwa ko Kayumba Nyamwasa nawe yahise akoresha iyindi nama, atunga agatoki Majoro Micombero JMV avuga ko yirereye ariko akaba asigaye amugambarira na Jean Paul Turayishimye ko ari abagambanyi ba RNC bagomba kubagendera kure ndetse bakanabakurikiranira hafi, kuko ibikorwa byabo byose bigambiriye gusenya RNC ngo kuko ubuyobozi bwayo burimo abahutu.

Ibi bikaba byateye ubwoba cyane Major Micombere ndetse na Jean Paul Turayishimye dore ko mu minsi ya shize Kayumba Nyamwasa yafungishije umwe mubakozi ba CMI witwa Jaque amugambaniye ku kuriye CMI Brig Gen.Abel Kandiho. Ibi byarakozwe mbere yuko Ben Rutabana agera muri Uganda. Uyu mugabo yafunzwe azira ko hari ibiganiro agirana mu ibanga na Ben Rutabana, bikaba biri  muri bimwe bishimangira ko Kayumba Nyamwasa ari inyuma y’ishimutwa rya Ben Rutabana.

Major Micombero na Jean Paul Turayishimye bahangayikishijwe nuko Kayumba Nyamwasa yabagambanira bakicwa dore ko bazi amabanga menshi y’imikorere ya Kayumba muri RNC, kuburyo Kayumba atakwihanganira na gato ko ajya hanze, kuko yatakaza ubushobozi bwe bwose kuri RNC.

Byagenze Bite Ngo Rutabana Wakiriwe Muri Uganda Nka VIP Aze Gushimutwa? Umuryango We Uwobarega Niwe Baregera

Hashize iminsi mike ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru hagaragara ibaruwa yanditswe n’umuryango wa Ben Rutabana, umuyobozi mukuru muri RNC ushinzwe kuzamura ubushobozi muri iryo shyaka (Capacity Building) bavuga ko yashimutiwe mu gihugu cya Uganda hagati y’amatariki ya 5-8 Nzeli uyu mwaka.

Iyi baruwa yandikiwe Umuhuzabikorwa Mukuru wa RNC Dr Jerome Nayigiziki kandi bigaragara ko ishimutwa ryapanzwe kandi rikorwa na Kayumba Nyamwasa kuko yohereje inkoramutima ze harimo muramu we Frank Ntwali wakoranye n’abashinzwe ubutasi muri Uganda CMI basanzwe bashinzwe “dossier” RNC kandi bakaba ari abizerwa b’umukuru wa CMI Col Abel Kandiho.

Brig. Abel Kandiho wa CMI-Uganda

Kayumba Nyamwasa, niwe mukuru w’ishyaka rya RNC afata nk’akarima ke kuko biri mubyo apfa na bamwe mu barwanashyaka ba RNC harimo na Rutabana. Kayumba yashyizeho Dr Jerome Nayigiziki nk’agakingirizo ngo Impunzi zahungiye iburayi nahandi muri 94 na nyuma ziyumvemo RNC ntibumve ko bagizwe n’abanyabyaha bahunze u Rwanda gusa nyamara ariwe uyobora ishyaka.

Twibukiranye ko Kayumba Nyamwasa yabanje kugerageza Dr Protais Murayi amukurura mu ishyaka ngo ariyobore undi abivamo ku munota wa mbere. Uyu Murayi ni umukwe wa Kabuga Felicien ushakishwa n’Ubutabera Mpuzamahanga kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane mu kugura imihoro ibihumbi 500. Si Murayi gusa Kayumba yiyegereje, yanabanje gukeza Rusesabagina ariko nabyo biba ibyo ubusa kuko yabaye muri RNC igihe gitoya nawe ashinga ishyaka rye nyuma.

Ben Rutabana

Tugarutse ku kagambane Rutabana yahuye nako umuntu yakwibaza impamvu nyamukuru yajyanye Rutabana I Kampala n’uburyo yakiriwe nka VIP nyuma bikaza kuvamo gushimutwa.

Rutabana akigera muri Uganda mu minsi ya mbere y’ukwezi kwa Nzeli, yakiriwe na  Col Kaka Bagyenda ushinzwe ubutasi imbere mu gihugu [ ISO ] kandi abizi ko Rutabana ukoresha urwandiko rw’inzira rw’abafaransa ashakishwa mu Rwanda, nyuma yo kubonana na Kaka, Rutabana yahawe 2nd Lt Jack Erasmus Nsangiranabo ngo abe ariwe ushingwa umutekano we ndetse n’umucuruzi w’umuhima w’umuterankunga wa RNC witwa Frank Kamurari Kinwa. Rutabana kandi yakoranye mu minsi ya mbere na Maj. Mushambo mu gusura ibikorwa bya RNC nkaho batoreza abazoherezwa mu gisirikari.

Biragaragara ko Rutabana wari VIP mu minsi ya mbere nyuma akaza gushimutwa byakozwe nabo hejuru kandi ku mpamvu zikomeye. Kayumba Nyamwasa yakoranye na Col Abel Kandiho kubera amakuru yari afite ndetse no kudahuza na Kayumba Nyamwasa. Ibaruwa y’umuryango wa Rutabana yemezako yari amaze iminsi yishinganishije kubera kutavuga rumwe na Kayumba Nyamwasa.

Kayumba Nyamwasa

Impamvu nyamukuru abasesenguzi bashyira hanze ni umutungo wa RNC utangwa uturutse hirya no hino ariko cyane cyane atangwa na Leta ya Uganda na Rujugiro. Kayumba yemeza ko ibintu bimeze neza abo ku rugamba bakahagwa kuko nta bufasha babona kuko Kayumba aba yayashyize mu bucuruzi afatanyijemo na Col Abel Kandiho.

Biragaragara ko Rutabana yashimuswe amaze gutanga amakuru kuko bivugwa ko ubu nawe aba muri za nzu zifungirwamo abantu zitemewe ku isi (safe house) ariko abayobozi bandi ba RNC nka Kayumba Rugema bemeza ko ari ku rugamba muri Congo. Rutabana wakiriwe nk’ukomeye, n’abamufatishije barakomeye, ni Kayumba Nyamwasa na Abel Kandiho.

Ibaruwa y’Umuryango wa Rutabana, nubwo itatubwira ibyo yari agiye gukora, yerekanye neza ko Uganda ari indiri ya RNC kuko itanga ibisobanuro birambuye uburyo igihe Rutabana yageraga muri Uganda, abayobozi batandukanye ba RNC baturutse hirya no hino bari bahari, ni mugihe ingabo zabo zakubitiwe inshuro muri Kongo kandi imanza zabo zikaba zaratangiye I Kigali. Ni igihe cyo kwisuganya kuko ibyo bari bateguwe babifashijwemo na Uganda bitagenze uko babishakaga.

Si ubwambere RNC yaba iri gusenyuka bitewe na Kayumba Nyamwasa, kuko Theogene Rudasingwa, Jonathan Musonera, Noble Marara n’abandi benshi bayishinze bayivuyemo, barayivumira kugahera, ikibazo gikuru bavuga ko ari Kayumba Nyamwasa.

Uruhare rwa Uganda mu gitero cya FDLR RUD-Urunana giherutse gutera mu Majyaruguru y’u Rwanda

Mu gihugu cy’ubugande niho imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda icurira imigambi yayo yose, ibifashijwemo na Perezida Museveni ndetse n’ukuriye ibiro by’ubutasi bw’ingabo za Uganda (CMI) General Abel Kandiho.

Imitwe yitwaje intwaro ifashwa n’igihugu cy’Ubugande, harimo umutwe wa P5 uyobowe na Kayumba Nyamwasa, uyu mutwe ukaba wibumbiyemo ingirwa mashyaka 5 (RNC, FDU-Inkingi, P.S Imberakuri, PDP Imanzi na DRLR). Iyi mitwe niyo yihurije hamwe ishyiraho umutwe w’abarwanyi bazwi ku izina rya  P5 uyobowe na Kayumba Nyamwasa, uyu mutwe kandi niwo waje kwihurizamo indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Congo, igizwe nabasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo FDLR RUD-Urunana, FPP na FDLR-FOCA.

Umwe mubagize umutwe wa FDLR RUD Urunana, uherutse kugaba gitero  mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2019 cyahitanye abantu 14 mu tugari twa Kaguhu mu Murenge wa Kinigi no mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze ariko kubufatanye n’abaturage , ingabo n’izindi nzego zishinzwe umutekano bagahita bakurikirana kuburyo abagera muri 19 bahise baraswa naho 5 bari bakigerageza gucika nabo barafatwa.

Umwe muri aba barwanyi bafashwe witwa Habumukiza Théoneste, yavuze ko yarangije amashuli muri Kaminuza y’U Rwanda ishami rya Kigali yahoz yitwa (SFB) akaza gukomereza ikiciro cya Masters muri Kaminuza ya Makerere mu gihugu cya Uganda yagize ati: “Ubwo nari maze amezi atandatu niga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Makerere, naje guhura n’umuntu w’umukire anyizeza kujya nkora akazi ko gucuruza amabuye y’agaciro i Walikale muri Kongo ambwira ko nzajya mpembwa neza. Twarajyanye tugezeyo mba nisanze nageze mu mutwe wa FDLR RUD-Urunana. Kuva icyo gihe bahise bamfatirana bambwira ko ngomba kubakorera. Sinigeze mbasha kuhivana ngo mbashe gusubira inyuma, na bagenzi banjye bagiye babigerageza bahitaga bicwa”.

Uyu mutwe wa RUD-Urunana wagabye igitero muri musanze nyuma yaho ingabo za FARDC muri Operation yiswe  ZOKOLA 2 na Tempete d’ITURI zari zimaze kubambura ibirindiro byabo harimo Ibyari Katanga, Nyabanira, Mikotokoto byose biherereye muri Binza, ari naho bakoreraga ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro  ku munsi binjizaga Atari munsi yi 2000$, ubu bucuruzi  bukaba bwarakorwaga kubufatanye n’ukuriye ibiro by’ubutasi bw’ingabo za Uganda(CMI) General Abel Kandiho ndetse na Perezida Museveni, ibikorwa byubu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro bikaba byakurikiranwaga na Kayumba Nyamwasa ari nawe wakiraga inkunga zose zavaga kuri Museveni zigashyikirizwa abarwanyi bibumbiye muri uyu mutwe wa P5 harimo na FDLR RUD -Urunana.

Rugema Kayumba mubyara wa Kayumba Nyamwasa na CMI akaba aribo bashinzwe gushaka abasore bari hagati y’imyaka 20-30 binjizwa muri iyi mitwe aho bafata abanyarwanda mu buryo bunyuranije n’amategeko  bagenda muri Iki Gihugu cya Uganda bagafungirwa mu mazu y’ibanga ya CMI bagashyirwaho igitutu ko nibatajya mu ngabo za RNC (P5) baricwa, Abangaga kwinjira muri aba barwanyi bakorerwa iyicarubozo kugeza aho bamwe bibaviramo urupfu. Abo bigaragaye ko bafite ingufu bo bisangaga bari aho bita kwa Kayumba, aho ngo iyo uhageze ubwo uba ugomba kujyanwa mu ngabo za Kayumba.

Uwingenzi Asobanura uko Icyihebe Kayumba Nyamwasa Yashatse kumujyana Mumutwe witerabwoba-RNC (P5) ukorera mu mashyamba ya Kongo

Ku wa 11 Ukuboza 2017, Polisi ya Uganda ku bufatanye n’iya Tanzania, batangiriye ndetse bata muri yombi itsinda ry’impunzi z’abanyarwanda 45 zari zikambitse muri Uganda zerekeje mu myitozo y’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda uzwi ku izina rya P5, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Izi mpunzi zabeshyaga ko zigiye mu butumwa bw’ivuga butumwa muri Uganda. Babasanganye ibyangombwa by’inzira bihimbano bahawe na CMI. Iri tsinda ryafatiwe ku mupaka wa Kigati uhuza Tanzaniya na Uganda, Basubizwa Uganda ariko bamwe baza kongera baracikishwa kubufatanye bwa RNC na CMI.

Bus yaritwaye abanyarwa bajyanywe mu nyeshyamba za Kayumba Nyamwasa
Bageze ku mupaka wa Kikagati aho bafatiwe na Police
Ubuhamywa bwa Simon wakubitiwe muring Gererza ya CMI Uganda ahatirwa kujya mu mitwe yitwaje intwaro ya Kayumba Nyamwasa.

Kayumba Nyamwasa na CMI inyuma y’ishimutwa rya Ben Rutabana muri Uganda

Ben Rutabana akaba nyirarume wa Diane Rwigara umwe mu barwanashyaka ba RNC utuye mu gihugu cy’Ububirigi, akaba yari umukomiseri ushinzwe kongerera ubumenyi n’ubushobozi abanyamuryango ba RNC.  Taliki ya 4 z’ukwezi kwa Cyenda nibwo yahagurutse mu bubirigi yerecyeza mu gihugu cy’ubugande. Kuva yagera muri iki gihugu taliki ya 5 kugeza taliki ya 8 z’ukwezi kwa cyenda (Nzeri)/2019, uyu mugabo ngo yakomezaga kuvugana n’umuryango we nkuko umugore we Diane Rutabana abifuga.

Amwe mu magambo yarari mu ibaruwa Diane Rutabana yandikiye umuyobozi mukuru wa RNC

“Rutaba yavuye Brussel taliki ya 4/09/2019 I saa 21:45 n’indege ya Emirates Airlines yerecyeza Intebbe, aho urugendo rwe rwagombaga kugarukira, indege yaciye Dubai aho yagombaga gufata abandi bagenzi ngo ibone gukomeza Entebbe. Yageze Entebe taliki 5/9/2019 saa 13:50, yakomeje kuvugana n’umugore we kuva 5-8/9/2019. Umugore wa Ben Rutabana avuga ko kuva icyo gihe atongeye kuvugana n’umugabo we kuri telephone nkuko byari bisanzwe.

Byari biteganyijwe ko Ben Rutabana yagombaga gusubira mu Bubirigi taliki ya 19/09/2019 I saa 21:30 ku masaha ya Kampala n’indege ya Emirates Airlines. Yagombaga kugera mu Bubirigi taliki ya 20/09/2019 ariko iyo taliki yarinze irenga Ben Rutabana atageze mu Bubirigi. Diane Rutabana avuga ko umugabo we atashoboraga guhaguruka cyangwa ngo amubwire ikibazo yahuye nacyo cyatuma gahunda ye ihinduka, iyo minsi yose yashize Diane Rutabana ntiyigeza abasha kuvugana n’umugabo we nkuko byari bisanzwe. Diane Rutabana avuga ko yagerageje guhamagara umugabo we ariko igihe cyose yamuhamagaye umugabo we ntiyabashije kumwitaba”

Niki Kayumba Nyamwasa apfa na Ben Rutabana?

Ben Rutabana na Kayumba ni abantu bari bakoranye igihe kinini cyane mu mutwe w’iterabwoba wa RNC. Agatotsi hagati yaba  bagabo babiri, katangiye kuza nyuma yaho ingabo za RNC zari zibumbiye mu mutwe wa P5 wakoreraga mu mashyamba ya Congo aho warufite ibirindiro ariko mu kwezi kwa cyenda ingabo z’igihugu cya Congo FARDC zikaza kugabo ibitero simisiga kuri izi Nyeshyamba za RNC, zikahasiga ubuzima, abandi bagafatwa mpiri harimo Major (rtd) Habibu Mudasru ubu uri imbere y’ubutabera mu Rwanda aho akurikiranyweho ibyaha birimo guhungabanya umuteka w’u Rwanda ndetse na bagenzi be bagera 25 ari nawe warubakuriye. Muri RNC Kayumba nkuwahoze ari umusirikare ukomeye niwe bari barashinze uyu mutwe wa P5 kuwushakira, u bufasha bw’ibikoresho, gukorana n’igihugu cy’ubugande muri gahunda yo kwinjiza abarwanyi banyuze muri iki Gihugu ndetse no gushaka inkunga zifasha aba barwanyi mubijyanye n’imibereho ndetse n’intwaro.

Uyu murimo Kayumba yarashinzwe ntiyawukoze neza kuko aba barwanyi bamwitabaje akanga kubatabara ndetse n’amafaranga yari yarahawe na Museveni na Rujugiro ahwanye na 1000.000$ ngo abagurire ibikoresho, ariko bikarangira Kayumba ayashoye mu bucuruzi bwe. Ibi ntiyigeze abyumvikanaho nabagenzi be, harimo Ben Rutabana, Jean Paul Turayishimye, na Major Jean Marie Micombero nabandi bityo bituma bahitamo kwitandukanya na Kayumba Nyamwasa kuko bari bamaze kubona ko umutungo wa RNC ukoreshwa n’umuryango wa Kayumba Nyamwasa gusa, Ben Rutabana yahise ashyiraho Komite yagateganyo ya (New RNC) yarimaze kwiyomora kuri Kayumba Nyamwasa, baniyemeza guhangana nawe bakamuhagarika kuko ngo ibikorwa yararimo arakora byari ukugambanira RNC.

Niki cyari kijyane Ben Rutabana muri Uganda

Ben Rutabana yafashe icyemezo cyo kujya muri Uganda nyuma y’inama yaramaze gukorana n’abagize New RNC mu gihugu cy’Ububiriligi,  yarimaze kwiyomora kuri Kayumba Nyamwasa, bamuha misiyo yo kujya mu gihugu cya Uganda ngo avugane nabamwe mu bafashaga RNC, harimo Rujugiro Tribel Ayabatwa ndetse na Perezida  Museveni n’abandi kugirango ababwire ukuri kwa bombori bombori yariri muri RNC ndetse n’uburyo Kayumba Nyamwasa afatanije n’ukuriye ikigo  cy’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda CMI, General  Abel Kandiho banyereje amafaranga ahwanye na 1000.000$ yari yatanzwe ngo afashe abarwanyi ba P5 muri Congo batikiriye I Minembwe muri Kivu y’amajyepfo.

Ni gute Ben Rutabana Yagambaniwe ageze Uganda?

Kayumba amaze kumenya ko Ben Rutabana yerecyeje Uganda kandi atabwiye Ukuriye RNC Jérôme Nayigiziki, Kayumba Nyamwasa yahise agira impungege cyane ko yaba agiye kumukomanyiriza kuri Musevedni ndetse na Rujugiro hanyuma akazashiduka bavumbuye amanyanga ye ndetse RNC ye igahita ita agaciro dore ko Ben Rutabana yanavuganaga byahafi n’abarwanyi ba P5 Barokotse igitero cya FARDC  i Minembwe dore ko yabasezeranyaga ko bagiye kubashakira ubundi bufasha bakongera bagashaka abandi barwanyi bakiyegeranya.

Kayumba Nyamwasa amaze kubimenya yahise yohereza intasi ze yizeye, Rugema Kayumba, ajya Uganda kureba koko niba Ben Rutabana ariho ari. Rugema afatanije na Muramu wa Kayumba Nyamwasa Frank Ntwari bateguye operation yo kumufata ataragira abandi bantu abonana nabo. Kuva yagera ku Kibuga cy’indege cya Entebbe, abatasi ba CMI barikumwe na Rugema Kayumba bari bamuri inyuma kugeza aho yaragiye gucumbika. Bahise babwira Kayumba Nyamwasa ko Ben ari muri Kampala kandi bageze naho acumbitse, Rugema we ubwo niwe wahise uyobora iki gikorwa cyo kumufata n’insore sore za CMI, bidatinze yahise afatwa ajyanwa muri Safe house ya CMI yitaruye Kampala.

Kuyobya burari bwa Kayumba Nyamwasa ku ibura rya Ben Rutabana

Nyuma yaho Kayumba yujuje umugambi we wo gufata Ben Rutabana yahise atangira propaganda yo kuyobya uburari ngo batamenya irengero ryuyu mugabo, Kayumba Afatanije nukuriye ibiro by’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda CMI General Abel Kandiho, babinyujije mu binyamakuru byabo nka Chimpreports..batangira guhimba ibinyoma ko Ben Rutabana yafatiwe muri Congo aho yaragiye kureba Ingabo za FDLR. Ibi ni ibinyoma Kayumba na General Abel Kandiho bakimara gufata Ben Rutabana bahise bashyira hanze.

Kuri ubu Umuryango wa Ben Rutabana nturamenya irengero rye, dore ko na Kayumba Nyamwasa afite ubwoba ko abo muri CMI bashobora kuza kumuvamo kuko hari bari batacyumvikana na Kayumba kubera kwikubira kwe na General Abel Kandiho kuko baryaga amafaranga bonyine.

Turakomeza tubakurikiranira byahafi inkuru  y’ibyisubiranamo bya RNC nabambari bayo.

                                               RNC IGEZE AHARINDIMUKA

Sulah Wakabiligi Nuwamanya, Igikoresho Cya RNC na CMI mu mugambi wo guharabika ubuyobozi bw’Igihugu cy’u Rwanda

Muri iki gihe Isi yugarijwe n’ikiswe “Fake News” cyangwa se Inkuru z’ibinyoma ugenekereje mu Kinyarwanda, uwitwa Rutaburingoga Sulah Nuwamanya Wakabirigi yigaragaje mu nkuru z’impimbano acisha ku rukuta rwe rwa facebook zigaragaza umugambi afite wo kurwanya u Rwanda. Ibi byose Nuwamanya akaba abikora nyamara mu gihe Guverinoma y’u Rwanda imutungiye umuryango ugizwe nabantu 5, umugire we n’abana 4.

Sulah Wakabiligi Nuwamanya wataye umugore we n’abana 4, akajya gukorera RNC na CMI

Iyo umunyamategeko apfuye muri Kisoro, Wakabirigi aba uwa mbere gushinja u Rwanda yifashishije amakuru y’ibinyoma (Fake news) avuga ko Kigali ifite ukuboko muri urwo rupfu. Iyo abicanyi bari kuri moto barashe umuntu ukomeye muri Uganda, mbere ya raporo igaragaza uko byagenze, Nuwamanya aba arimo gushinja u Rwanda. Ibi ngo bikaba bimaze igihe kirekire nk’uko iyi nkuru icukumbuye kuri uyu mugabo ikomeza ivuga.

Ndetse, ngo n’igihe Muhammad Kirumira, wahoze ari Umukuru w’Igipolisi mu Karere ka Buyende, yatangazaga ko hari ba mafias b’ubutegetsi bwa Uganda bashaka kumwivugana, ubwo byabaga koko bakamwica, Nuwamanya Wakabirigi kuri facebook yumvikanishije ko ari u Rwanda rwamwishe.

Yewe ngo no mu bwicanyi buheruka ubwo abicanyi bicaga mwishywa wa Museveni, Nteireho Ruhegyera, n’umugore bari bari kumwe mu modoka ye y’agaciro, abacengezamatwara ba RNC/CMI batunze urutoki u Rwanda. Ni mu gihe Igipolisi cya Uganda ubwacyo cyatangaje ko intwaro zasanzwe ahakorewe icyaha zari zakuwe ku mupolisi. Uku kuri ari ko ngo ntacyo kuvuze kuri Nuwamanya n’abandi nkawe mu ntambara bahuriyeho yo gutanga amakuru y’ibinyoma avuga nabi u Rwanda.

Wakabirigi rero mu minsi ishize yari amaze iminsi akwirakwiza ibinyoma bya David Himbara, umwe mu bacengezamatwara bakuru ba RNC uba muri Canada, ko u Rwanda rwohereje abantu bo kumwica. Igipolisi cya Canada nyamara cyamusabye gutanga ibimenyetso bifatika arabibura. Ibi ariko ntibibuza Wakabirigi gukomeza ibikorwa bye bigamije kurwanya u Rwanda.

Ibisubizo by’ibi byose ariko wabikura mu bintu bitangaje

Ubwo uyu mucengezamatwara wa RNC, Nuwamanaya, yataga umugore we mu myaka mikeya ishize agasanga abandi bagore, u Rwanda nirwo rwatabaye umugore we n’abana. Nuwamanya Wakabirigi yataye umugore we, Beatrice Batamuriza amutana abana bane nk’utarigeze abamenya. Ibi bikaba byaravuzwe aho babaga nk’uko iyi nkuru dukesha Virungapost ikomeza ivuga.

Abana Nuwamanya yasize, atabasigiye n’amafaranga y’ubukode bw’inzu byibuze bw’ukwezi kumwe, ndetse nta n’igiceri cy’umunyu abasigiye, nk’uko byemezwa n’abazi umuryango, ni abakobwa batatu: uw’imyaka 12, uw’imyaka 10 n’undi w’imyaka 8, mu gihe umuto ari umuhungu w’imyaka 6.

Ubwo ubuzima bwakomereraga Beatrice n’abana, nyuma y’aho umugabo ataye urugo akagenda ntagaruke, yakoze icyo buri mubyeyi yakora. Bitewe n’uko yari azi ko Guverinoma y’u Rwanda itananirwa gufasha umubyeyi n’abana be bari mu kibazo nk’iki, yasabye ubufasha. Yabonye ubufasha burimo no kwishyurira abana amashuri ku mafaranga ya leta ndetse babona n’ubwisungane mu kwivuza.

Icyo gihe Nuwamanya yari muri Uganda, akorera RNC ya Kayumba Nyamwasa mu gutoteza no kugirira nabi inzirakarengane z’Abanyarwanda bajya cyangwa batuye muri Uganda byiyongera ku bikorwa bihoraho byo gukomeza kuyobya abantu. Mu Giswahili baca umugani ngo “asante ya punda ni mateke”, mu Kinyarwanda ukaba wagira uti: “Umutindi umuvura ijisho bwacya akarigukanurira”.

Umwe mu basesenguzi b’Abagande ati:  “Ubu nibwo bwoko bw’abantu, badakwiye muri sosiyete n’abantu batita ku bintu batabasha no kwita ku bana babo, usanga CMI ikunda!”

Bivugwa ko Nuwamanya yakoreye I Kigali imyaka mikeya nk’umunyamakuru, ari nabyo bishobora kuba byaramuhesheje umwanya wo kuvuganira RNC, n’ibindi bintu bamushinze nk’uko byemezwa n’ababizi.

Nuwamanya yagiye agira uruhare mu gutegura ibikorwa by’itangazamakuru birimo Rujugiro Tribert, Umuterankunga mukuru wa RNC. Kimwe mu bikorwa nk’ibi cyabaye muri uyu mwaka ubwo yateguriraga ibinyamakuru bikorera Kampala urugendo rwari rugamije kugaragaza neza business y’itabi ya Rujugiro mu Karere ka Arua. Muri aka karere uyu muterankunga wa RNC ahafite uruganda rw’itabi, inyandiko zagaragaje ko umuvandimwe wa Museveni, Salim Saleh, afitemo imigabane.

Umwe mu basesenguzi mu bijyanye n’itangazamakuru wakoranye na Nuwamanya ati: abantu bagomba kumva, mu mucyo w’ibi bimenyetso byose igitera imbaraga urwango Nuwamanya agirira u Rwanda.

Impamvu ya mbere ngo nuko Nuwamanya yaje mu Rwanda, ariko akananirwa kuhubakira ubuzima, bitewe no kunanirwa kwe nk’uko umusesenguzi avuga. Nyuma yo kunanirwa mu Rwanda, Nuwamanya yakurikijeho kwinjira mu dutsiko tugizwe n’abantu nabo bavuye mu Rwanda nyuma yo gukora ibyaha bitandukanye nka Rujugiro n’ibyaha bye mu bukungu.

Utu dutsiko twakoze ihuriro rikomeye muri Uganda ya Museveni, nawe ufite imigambi imaze igihe kirekire yo guhungabanya u Rwanda, yizera ko wenda umunsi umwe azashyiraho ubutegetsi azajya akoresha uko ashatse I Kigali.

Kuri ubu Nuwamanya akaba ari muri Komite Nshingwabikorwa ya RNC, aho akorana n’abantu nka Prossy Bonabaana, umukozi wa CMI (Urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda) ukura amabwiriza kuri Col. CK Asiimwe, numero ya kabiri muri CMI. Uyu Col. CK Asiimwe ni nawe ukoresha Sulah Nuwamanya Rutaburingoga Wakabirigi mu bikorwa byo gutanga amakuru y’ibinyoma ku Rwanda no kwibasira Abanyarwanda.

Ibintu bitandatu (6) bigaragaza isenyuka rya RNC

RNC Yashinzwe na Kayumba Nyamwasa nabagenzi be bari bahuje ubusahuzi, ubugambanyi, kwikubira ndetse no Kwishyira hejuru harimo Théogène Rudasingwa , Gérald Gahima ndetse  na  Patrick Karegeya.   Kayumba Nyamwasa yahunze ubutabera bw’u Rwanda mu 2010 kubera ibyaha yarakurikiranyweho harimo gushinga umutwe w’iterabwoba  warufite intego zo guteza umutekano mucye mu gihugu, uyu mutwe mu mwaka wa 2010-2014 wagiye ugaba ibitero utera gerenada ahantu hatandukanye mu mugi wa Kigali hateraniye abantu benshi, abagera kuri 17 bahasiga ubuzima naho abasanga 400 barakomereka abandi bakuramo ubumuga buhoraho. (Kayumba agaragara muri dosiye ya grenade zatewe ku Kicukiro).

Mu 14/1/2011, Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye Kayumba na Rudasingwa igifungo cy’imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare,  Gahima na Patrick Karegeya bo bahanishwa igifungo cy’imyaka 20 bamaze guhamwa ibyaha birimo gushinga umutwe w’iterabwoba, kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu, kutubahiriza amategeko hamwe nibindi. Kugeza uyu munsi aba bagabo bagiye batandukana biturutse kubwumvikane bucye hagati yabo, ndetse Patrick Karegeya we baza kumugambanira aricwa, naho Rudasigngwa na Kayumba bananiwe kumvikana bituma RNC icikamo ibice bibiri.  RNC ya Rudasingwa ubu ikaba yarahawe izina ry’ISHAKWE naho iya Kayumba Ikomezanya RNC.

Impamvu 5 zigaragaza ko RNC iri mu marembera:

1. RNC yacitsemo ibice

Kayumba Nyamwasa tariki 26 Nyakanga 2016, yashyize hanze ibibazo byavugwaga muri RNC, ubuhemu bwa Rudasingwa washakaga gusenya iryo shyaka biciye mu gukurura amacakubiri ashingiye ku moko no gushaka kuryigarurira biciye mu kwanga amatora n’ibyayavuyemo.

Ubu bwumvikane buke bwatumye Rudasingwa amwiyomoraho kuko nawe yashinjaga Kayumba gushinga agatsiko kabahoze ari abasirikare ari nabo yashakaga ko bayobora gusa ibi ndetse akamushinja n’ivangura aho yavugaga ko Kayumba adashaka Abahutu muri RNC, ibi byatumye ashinga umutwe we yise New RNC (Ishakwe), ajyana n’abari bamushyigikiye b’abasivili, abasirikare basigara mu rundi ruhande muri RNC ya Kayumba.

Yahise ashyiraho Komite y’agateganyo yo kuyobora New RNC (Ishakwe) mu gihe cy’iminsi 30 aho we yari Chairman, umwungirije ari Joseph Ngarambe naho Umunyamabanga ari Jonathan Musonera.

Bahise biyemeza kandi kwitandukanya n’umuntu uwo ariwe wese ushyigikiye Kayumba ndetse wemera amatwara ye.

Ubwo Kayumba nawe yasigaranye ikindi gice cya RNC kurubu iyobowe na Jerome Nayigiziki, wungirijwe na Kayumba Nyamwasa.

Kurubu iyi RNC ya Kayumba abo barikumwe nabo bananiwe kumvikana bamaze gucikamo ibice bibiri nyuma yaho ingabo za RNC zirasiwe umugenda muri congo zikahasiga ubuzima abandi bagafatwa mpiri, ibi byarakaje Jean Paul Turayishimye, Major Micombero na Ben Rutabana. Aba bagabo bashinja Kayumba Nyamwasa Kwicisha abarwanyi  ba RNC muri Congo, gukuza politike ya Munyangire, kurema udutsiko, inda nini n’amacakubiri ashingiye ku moko ndetse no kwigwizaho ibyagenewe gutunga abarwanyi ba RNC muri Congo ku buryo byatumye aba barwanyi bahatikirira nyuma yo gucikamo ibice  bibiri.

Iyi RNC ya Kayumba nayo ubu ikaba ntaho isigaye kuko na Rujugiro wafashaga uyu mutwe witwaje Intwaro nawe kurubu atakiri kuvuga rumwe na Kayumba,  Nyuma yaho amafaranga ahwanye na Miliyoni y’amadolari 1.000.000$ yari yahawe na Rujugiro ndetse na Museveni yagiye kuyashora mu bucuruzu bwe aho gufasha abarwanyi ba RNC.

2. RNC Yatakaje abarwanyi bayo n’abari abayobozi babo

Icyatumaga Kayumba afashwa na Uganda na Rujugiro nuko yababwiraga ko afite abarwanyi bakomeye muri Congo,  aho Uganda ibinyujije mu kigo gishinzwe ubutasi bw’igisirikare cya Uganda CMI bafashaga RNC gushaka abarwanyi bakoherezwa muri Congo banyuze Tanzaniya, ariko kurubu abarwanyi ba RNC bose bakaba bararasiwe mu ishyamba rya Congo muri Kivu y’amajyepfo i Minembwe, abayobozi b’uyu mutwe barishwe.

 Cpt SIBOMANA Charles aka Sibo yiciwe muri Iki gitero Cya FARDC, naho HABIBU Mudasru we atabwa muri Yombi, ubu ari mu maboko y’ubuyobozi bw’u Rwanda aho akurikiranwe n’ubutabera ibyaha yakoze, ibi kandi byakurikiwe no gusenya ibirindiro bya FDLR nayo abarwanyi bayo barashwe bose abandi bafatwa n’igisirikare cya FARDC, ababa barabashije gutoroka nabo ntabirindiro bafite kuko bose bari baramaze kwihuriza hamwe mu mutwe wa P5 waruyobowe na Kayumba Nyamwasa, uyu mutwe  wari waragabanye ibirindiro, bibiri mubyari bikomeye byari biyobowe nabahoze ari abasirikare bakomeye byose byashyizwe hasi.  FARDC Ikomje kuzenguraka amashyamba ya Congo yose ngo barandure izi Nyeshyamba zibumbiye muri P5 nindi mitwe.

3. Amabanga  yose ya RNC yashyizwe hanze

Nyuma yiraswa ry’umuyobozi w’abarwanyi ba FDLR General Mudacumura, umurambo we bawusanganye Flash Disk yari yihambiriye mu ijosi, ndetse na Computer laptop yari mu birindiro bye,  byari bibetsemo amabanga yose ya FDLR ndetse na P5 yarikuriwe na Kayumba Nyamwasa, aya mabanga akurikirana nayo Major  HABIBU Mudasru, abakuru ba FDLR; Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega Kamara na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye  Bashyize hanze. Ibi rero byatumye kugeza uyu munsi ntabanga narimwe RNC ibitse, ubu imikorere yayo yose, abayitera inkunga bizwi na Leta y’U Rwanda ndetse n’igisirikare cya Congo.

4. RNC yananiwe kwishyura imyenda ibireyemo ibigo 3 byo muri Canada

Kuri ubu RNC ntamutungo isigaranye kuko iyo yarifite Kayumba Nyamwasa yiyishoye mu bucuruzi bwe akorera muri Mozambike bwo gucuruza ibiribwa ingano, ibishyimbo n’ubunyobwa.. ndetse aguramo n’amakamyo ya Rukururana, ibi akaba ari nabyo byatumye atandukana na  Major Micombero, Jean Paul Turayishimye, Ben Rutabana n’abandi..ibi kandi byaje bikurikirana n’umwenda RNC ibereyemo ibigo bitatu byo mu gihugu cya Canda B2B bank, Fairstone, Olympia Trust Company uhwanye na 450,000$, kuri ubu RNC ikaba iri mu mazi abira, kwishyura aya mafaranga byababereye ihurizo rikomeye, kuko bitana ba mwana mu muburyo bwimikoreshereze mibi yaya mafaranga ndetse n’ibikoresho( Imodoka, amazu yo kubamo no gukoreramo) bakaba banitana ba mwana kubijyanye n’imikoreshereze yaya mafaranga.

5. RNC ntabushobozi nabuto igifite mu mikorere yayo

Kuri ubu RNC ntabushobozi isigaranye nyuma yaho amafaranga yose Kayumba Nyamwasa yayashoye mu bucuruzi bwe bwite mu gihugu cya Mozambique, RNC kandi ifite imyenda myinshi  kwishyura bitayoroheye. Rujugiro na Museveni bafashaga uyu mutwe wa gisirikare nabo bakozwe ni soni aho bamariye kubona ko amafaranga bari bashoye muri uyu mutwe wa P5 maze Kayumba Nyamwasa akayakubita umufuka ndetse n’ukuriye ikigo cy’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda CMI Brig Abel Kandiho.  Ubu Rujugiro nawe ntabwo bizapfa koroha kongera gushora amafaranga ye mubarwanyi badahari kuko ntakizere yapfa kongera kugirira Kayumba.

6. Kayumba Nyamwasa afite ubwoba

Kayumba Nyamwasa afite ubwoba bwinshi bwo kuba yakongera gutangiza umutwe witerabwoba kuko uwo yarakuriya wa P5 washyizwe kurutonde bw’imitwe y’iterabwoba ku isi, ubu Kayumba nawe akaba ari gushakishwa n’inzego z’ubutasi ku isi hose kuburyo ibyo akora byose afite ubwoba bwinshi cyane,  ndetse akaba yaratakaje inkoramutima ze bigeze gukorana igisirikare igihe bari bakiri mu ngabo za RPA, nka Cpt Sibo warashwe ndetse na Major Habibu ubu uri mumaboko y’ubutabera bw’u Rwanda.

Ese Perezida Museveni, nyuma y’iyicwa rya General Mudacumura yaba agiye guhagarika gufasha FDLR na RNC?

Igihugu cya Uganda cyimaze igihe gifasha imitwe yitwaje intwaro igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ibi byemejwe na raporo y’impugucye  za UN yashyizwe hanze mu mpera z’umwaka w’ 2018. Byongera kwemezwa nuwari umuvugizi wa FDLR Ignas Nkaka  a.k.a Laforge Fils Bazeye na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre a.k.a Abega warushinzwe iperereza muri uyu mutwe.

Aba bagabo bombi bafatiwe ku mupaka wa Bunaga mu kwezi ku Kuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya 15-16/12/2018 yahuje Nabahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa, na Uganda.

Iyi nama ikaba yari kubutumire bw’ubuyobozi bwa Uganda hagamijwe kunoza umubano hagati y’imitwe y’iterabwoba RNC na FDLR  n’inzego z’igisirikare cya Uganda byumwihariko umutwe ushinzwe ubutasi bw’igisirikare cya Uganda CMI ndetse n’umutwe ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu ISO, hagamijwe kunoza imikoranire mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Twabibutsa ko Uganda Atari FDLR na RNC yafashaka, kuko Uganda yafashaga imitwe yose yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda harimo FLN yayoborwaga na Nsabimana Calixtte Sankara, ubu uri mu butabera bw’igihugu cy’u Rwanda, yemeye imbere y’ubushinja cyaha ko yakoranaga n’umuyobozi wa CMI Brig. Genel Abel Kandiho aho yavuze ko muminsi itari micye mbere yuko afatwa yari yemerewe ibikoresho by’intambara .

Twabibutsa kandi ko Perezida Museveni yafashaga abayobozi biyi mitwe yombi kubona ibyangombwa by’inzira bibafasha mu ngendo zabo. Mu kwezi kwa gatatu kuva tariki ya 1-6/2019 Perezida Museveni yakiriye Charlotte Mukankusi ushinzwe ububanyi n’amahanga muri uyu mutwe wa RNC, na Eugene Gasana bakorana inama yarigamije kurebera hamwe uburyo Uganda yajya ibafasha kubona abarwanyi binjira muri uyu mutwe w’iterabwoba wa RNC, ubinyujije mu ihuriro rya P5, ihuriwemo n’Amahoro-PC, FDU-Inkingi, PDP-Imanzi na PS-Imberakuri; aho warufite ibirindiro muri Congo i Minembwe muri Kivu ya amajyepfo.

Mbere y’uko  Lt Gen Mudacumura Sylvestre, yicwa habanje kuba inama y’igitaraganya yahuje FDLR n’indi mitwe yayiyomoyeho ariko yose ibarizwa muri P5, iyi nama yabereye I Makomelehe mu birindiro bya Gen. Mudacumura, ndetse muri iyi nama hari na Mai Mai Jamvier , bagamije guhuza imbaraga ngo birwaneho.

Iyi nama yarangiye ntacyo igezeho kuko iyi mitwe ya RUD-Urunana na FPP isanzwe ibarizwa muri Plateform ya P5. Ya Kayumba Nyamwasa , kubufasha bahabwa  na Uganda kumabwiriza ya Perezida Museveni n’inzego ze z’ubutasi bwa gisilikare nka CMI na ISO, banze  kumvikana ku mabwiriza FDLR yabahaga inabasaba gukurikiza.

Iyi mitwe ubu ikaba igeze mu marembere kuko Lt. General Syvestre Mudacumura ubwo yafatwaga yasanganywe Flash iriho amabanga yose ya FDLR, Computer laptop, inyandiko zose za FDLR ibi byose bikaba byarakuwe mu birindiro bya FDLR, ibi bikaba bivuze ko abo FDLR Ikorana nabo bose, imipangu yabo yose biri mu maboko y’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Twa bibutsa kandi ko uwari umuyobozi wa FLN Nsabimana Calixtte Sankara nawe yasanganywe Telephone yakoreshaga mu kazi nayo yaririho amabanga yose ya FLN n’imikoranire yabo na Uganda.

Sankara Avuga uburyo Uganda yafashaga FLN, FDLR na RNC

Iyicwa ry’uwari umuyobozi wa FDLR General Mudacumura,ribaye nyuma y’iminsi ibiri gusa abayobozi bahagarariye igihugu cya Uganda bavuye mu Rwanda, kuganira mu ishyirwa mu  bikorwa ry’amasezerano y’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi aherutse gusinyirwa muri Angola Luand.

Abayobozi bibihugu byombi ubwo bahuriraga i Kigali kuwa 16/09/2018

Igihugu cya Uganda kimaze imyaka isaga Ibiri gifata abanyarwanda mu buryo bunyuranije n’amategeko, bagafungwa, bagahatirwa kwinjira muri iyi  mitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bagakorerwa iyica rubozi kugezaho bamwe bahaburiye ubuzima bigakorwa na CMI ndetse naba agents ba RNC bacumbikiwe muri iki gihugu bashinzwe akazi ko gushaka abajyanwa muri iyi mitwe y’iterabwoba.

 Ibi nibyo  byatumye igihugu cy’u Rwanda cyiburira abaturage bacyo kwirinda kujya muri Uganda mu gihe ibi bibazo bitaracyemuka.

Blog at WordPress.com.

Up ↑

Design a site like this with WordPress.com
Get started