USA: Amb. Gasana Eugène Ntaritaba Urukiko Rumukurikiranyeho icyaha cyo Gusambanya Umukobwa Ku Ngufu

Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta ya New York rwahamagaje Ambasaderi Gasana Eugène wahoze ahagarariye u Rwanda muri Muryango w’Abibumbye (LONI) kugira ngo yisobanure ku cyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa w’Umunyarwanda wari ufite imyaka 21, ubugira kabiri ariko amaze hafi umwaka ataritaba.

Ihamagarwa rya Ambasaderi Gasana ryo ku wa 14 Kamena 2019

Amakuru yamaze kumenyekana ni uko Ambasaderi Gasana wegujwe ku mirimo ye muri LONI mu 2016, yahamagajwe n’urukiko tariki ya 14 Kamena 2019. Yasabwaga urutonde rw’ibisubizo ku bibazo bijyanye n’ibirego byo gufata ku ngufu mu minsi itarenze 20, cyangwa se mu minsi 30 igihe iri hamagara (convocation) ridahise rimugeraho.

Nk’uko The New Times yabitangaje, umushinjacyaha Steven Cash avuga ko Ambasaderi Gasana atigeze akora ibyo ihamagara rimusaba kandi ahantu aherereye hatazwi, ari yo mpamvu yatumye kopi z’iri hamagara zikwirakwiza mu bitangazamakuru muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) n’u Rwanda. Gusa ibitangazamakuru byavuze ko uyu ashobora kuba yarahawe ubwenegihugu bwa USA.

Icyaha Ambasaderi Gasana ashinjwa

Mu 2014 uyu mukobwa wimenyerezaga umwuga muri LONI, yavuze ko ubwa mbere Ambasaderi Gasana yamufashe ku ngufu ari muri Kamena, ubwo yamujyanaga muri Millenium Hitlton Hotel, yari yamubwiye ko ari mu cyumba cy’inama amusangamo, yagerayo agasanga harimo igitanda.

Ubwa kabiri ni muri Nyakanga 2014 hashize ibyumweru bibiri nabwo amufashe ku ngufu, ngo yamujyanye muri Hotel iri mu Mujyi wa Manhattan muri USA, abanje kumukorera ibica intege umubiri we, maze naho ahamufatira ku ngufu. Icyo gihe uyu mukobwa yitabaje urukiko, gusa ubushinjacyaha bwirinze kugira icyo buhita butangaza.

Aramutse ahamwe n’icyaha

Iki cyaha Ambasaderi Gasana aregwa ni icyo mu rwego rwa mbere. Itegko rivuga ko umuntu ufashwe ku ngufu afatiranyijwe kuko ari umunyantege nke, uwabikoze ahanishwa igifungo kigera ku myaka 25. Gusa rivuga ko uwahawe iki gihano, ashobora kumara imyaka itanu ari muri gereza, indi akayimara ari hanze yayo, agafungishwa ijisho.

Mu gihe kandi mu myaka itanu ahawe uburenganzira bwa burundu bwo gutura muri USA, iyo umuntu ahamijwe ibyaha bibangamira rubanda (society), yamburwa bwa burenganzira ndetse agahanishwa n’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe.

DRC:Col.Masamba Marc wari wungirije umukuru wa FLN yatawe muri yombi na FARDC

Imirwano ikomeye yahije ingabo za FARDC na FLN yarangiye Col.Masamba Marc atawe muri yombi ari gucika agana mu gihugu cy’Uburundi abandi bahasiga ubuzima

Abarwanyi bagera muri 30 ba FLN baguye mu gico bari batezwe n’ingabo za FARDC ,mu gihe bavaga HewaBora bashakisha inzira ibageza mu ishyamba rya  Rukoko mu gihugu cy’uBurundi.

Imirwano yabereye muri Gurupoma ya Rurambo,Lokarite ya Remera Teritwari ya Fizi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,ubwo inyeshyamba za FLN zaguye mu gico zari zatezwe na FARDC ku munsi w’ejo taliki ya mbere Werurwe 2020,sambiri za mu gitondo imirwano ikaba yamaze amasaha abiri 15 bo mu nyeshyamba za FLN bahasize ubuzima Col.Masamba Marc arafatwa.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com Capt Dieudonne Kasereka yahamije aya makuru agira ati:ni byo koko twateze igico inyeshyamba za FLN zavaga mu ishyamba rya Hewa Bola twari dufite amakuru ko barigushakisha inzira iberekeza I Burundi,tubategera I Remera kuko bagomba kuva I Remera bambuka ahitwa Ruzizi ariko ntitwabaretse ngo bagenderaho twabihanije ndetse Col.Masamba Marc arafatwa twagira inama abarwanya Leta y’uRwanda kurambika intwaro bagataha iwabo.

Umuvugizi w’ingabo za FARDC, Capt Dieudonne Kasereka

Col Masamba Marc avuka mu ntara y’amajyepfo , yinjiye muri ALIR ahagana mu wa 1997, nyuma yahoo ALIR ihindukiye FDLR yagiye ashingwa imirimo itandukanye, mu mwaka wa 2016 ubwo hashingwaga CNRD UBWIYUNGE, Col.Masamba Marc, yahawe inshingano zo kuba ushinzwe ibikoresho muri FLN, muri 2018 kugeza ubwo yafatwaga Col,Masamba Marc, yari Umuyobozi wungirije w’agace k’imirwano ka Kivu y’amajyepfo akaba yari yungirije Gen.Hakizimana Antoine Jeva.

Inkuru tuyicyesha RwandaTribune

Rudasingwa Théogène yavuze urahare yagize mu iterwa rya Gerenade i Kigali mu 2010-2014

Theogene Rudasingwa wahoze mu mutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa RNC, yigambye ibitero bya za gerenade zatewe mu mujyi wa Kigali hagati y’umwaka 2010 – 2014.

Aho yagize ati “Turi muri RNC nagize uruhare rwo gushyiraho ikintu cyagira ingufu kigahungabanya ubutegetsi bwa Kagame, twashatse abantu benshi, dufatanyije na FDU-inkingi, kandi mu byibuke neza mu mwaka 2011, 2012…ubutegetsi bwa Kagame bwarahungabanye”

Rudasingwa yavuze ko bakoze akazi kandi bahangayikishije Leta y’u Rwanda, n’ubwo ubutegetsi bwa Kagame bwahise bushyiramo ingufu mu guhagarika RNC ndetse no kuyica intege.

Bamwe mu bakomerecyejwe na Gerenade za Rudasingwa na Kayumba Nyamwasa
Casimille Rwagatare wakomerecyeye mu bitero bya RNC
taliki 30/03/2012 mu mugi wa Kigali watewe gerenade hakomereka 6

Rudasingwa ibyo yabivuze ubwo yari mu muhango bise uwo kwibuka Kizito MIHIGO, umubare munini wabitabuiriye ni abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, kandi bahoze muri MDLR-Parmehutu na MRD-Parmehutu bibumbiye muri Jambo ASBL, institution Sendashonga ndetse na FDU-Inkingi.

yavuze ko oposition yasenyitse ifite ibibazo aho yagize ati :” RNC yarasenyutse ndetse na FDU inking iri mu bibazo, twakabaye turi muri Reorg, bishatse kuvuga ko bagakwiye kuba bari kwisuganya.

Yasabye abahoze muri MRND na MDR kwiyunga nawe ntibamwishishe bagendeye ko ari umurututsi, ahubwo nabo bakamwisanzuraho bagashyira amabanga hanze ya MRND na MDR yaba ibyiza byabo ndetse nibibi kuko ngo ntawashyize ahanze amabanga ya FPR nkawe.

Abanyamuryango (Abapawa) ba MDR na MRND bamuhaye inkwenene ubwo yavugaga ko ngo abahutu birirwa bamubaza impamvu avugira abahutu kandi ari umututsi, yikura mu isoni avuga ko ntawamubuza kuvugira Abahutu.

Rudasingwa yinyuraguyemo ubwo yavugaga ngo tuzakubita FPR nkuko twayikubise muri 1990 igasubira mu ntoki za Congo, yumvise bamuhaye inkwenene, yigarura avuga ngo mwaradukubise dusubira mu ntoki za Uganda.

Rudasingwa uzwi cyane ku kabyiniriro ka ‘Redcom’ yahawe mu myaka ya za 1980 ubwo yigaga i Kampala muri Kaminuza ya Makerere, ubwo yatekeraga umutwe abanyeshuri bagenzi be b’abanyarwanda yifashishije telephone. aho yabahamagaraga yahinduye ijwi yiyise REDCOM atera ubwoba abanyeshuri ababwirako ‘inzego z’ubutasi zibahiga yamara kumva ko umunyeshuri yagize ubwoba, akamusaba kwishyura amafaranga runaka ngo azamurindire umutekano.

Naho igihe yari umukozi mu biro bya perezida wa Repuburika y’u Rwanda, imyitarire ye nka ‘Redcom” yanze guhinduka cyane.

Amakuru ducyesha umwe mubakozi bakoranye muri Perizidanse y’u Rwanda wakoranaga na Rudasingwa yatubwiye ko yari umugabo ukunda amafaranga cyane n’iyo umukozi yakerererwaga ku kazi yamusabaga amafaranga ngo atamwirukana.

Ati “Izo ngeso zidakwiye zaje kumenyekana , Rudasingwa ari hanangirizwa ndetse bigera n’aho ahamagazwa n’umuryango wa FPR, agirwa Inama ariko aranga arinangira.”

Rudasingwa yaje kwirukanwa mu biro bya perezida wa Repubulika kubera kudashoboka kwe. Iyo niyo nkomoko y’urwango uyu REDCOM Rudasingwa Theogene wigamba Gerenada zatewe mu mugi wa Kigali zikica abantu 14 naho abasaga 400 bakahakura ubumuga bukomeye.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibyavuye mu iperereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo

Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko bwakiriye raporo yakozwe ku iperereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo, rwabaye ku wa 17 Gashyantare 2020 muri kasho ya Polisi i Remera, nyuma yo kuyisesengura buvuga ko busanga yariyahuye, bityo nta kurikiranacyaha rizabaho.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko Ubushinjacyaha bwakiriye raporo ikubiyemo ibyavuye mu iperereza ry’aho urupfu rwabereye, raporo y’isuzuma ry’umurambo ryakozwe na Rwanda Forensic Laboratory n’ibyavuye mu ibazwa ry’abantu batandukanye.

Rikomeza riti “Iperereza ry’aho urwo rupfu rwabereye rigaragaza ko umurambo wa Bwana Kizito Mihigo wasanzwe umanitse kuri grillage y’idirishya ry’icyumba yari afungiyemo, uhambiriye mu ijosi n’umugozi ukozwe mu gice cy’ishuka yiyorosaga.”

“Raporo y’isuzuma ry’umurambo yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory igaragaza ko icyateye urwo rupfu ari ukubura umwuka, gushobora guterwa no kuba yariyahuye yimanitse.”

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko abantu babajijwe barimo abapolisi bari barinze aho Kizito Mihigo yari afungiye, basubije ko “batashoboraga kumva ibibera mu cyumba Kizito Mihigo yari afungiyemo” bitewe n’uko “hagati y’aho bari bicaye n’icyumba Kizito Mihigo yari afungiyemo harimo intera itatuma bumva ibyabaye.”

Bukomeza buti “Nyuma yo gusesengura byimbitse raporo yatanzwe na RIB ku iperereza ku rupfu rwa Bwana Kizito Mihigo, Ubushinjacyaha busanga urupfu rwa Bwana Kizito Mihigo rwaratewe no kwiyahura yimanitse, bityo bugasanga nta kurikiranacyaha ryabaho kuri urwo rupfu.”

Kizito Mihigo byemejwe ko yiyahuye

Ku wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020, nibwo Kizito Mihigo yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo, umuhango wo kumusabira ubera muri Paruwasi ya Ndera iherereye mu karere ka Gasabo.

Yafashwe ku wa wa 13 Gashyantare 2020, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutangaza rwamushyikirijwe n’inzego z’Umutekano zamufatiye mu Karere ka Nyaruguru, ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi.

Yahise afungwa, atangira gukurikiranwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa.

Kizito yari atawe muri yombi nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Nzeri 2018 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ifungurwa ry’abagororwa 2140 barimo Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza, ku mbabazi za Perezida wa Repubulika.

Mu 2015 nibwo Kizito yakatiwe gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi

Itangazo kubyavuye mu iperereza ku rupfu rwa Bwana Kizito Mihigo

RNC y’ikihebe Kayumba ikomeje kugenda isenyuka uruhongohongo nka yankoni y’umwana ishira dondidondi

Abasesenguzi bakomeje kugaragaza uko RNC yagiye isenyuka uruhongohongo nka yankoni y’umwana ishira dondidondi, iri shyaka ryashinzwe n’abahoze muri RPF-Inkotanyi baza gutatira igihango barahiriye bibera umuvumo  wo guhora baryagaguranira muri uyu mutwe w’iterabwoba RNC.

Uko bwije n’uko bukeye haba hari agashya muri RNC, gucikamo ibice, urwikekwe, kugambanirana, gushinjanya, n’ibindi..igitangaje ariko muri ibi byose ni ukuntu Uganda yabaye icyuho cy’aba banyabyaha, Museveni na murumunawe Salim Saleh babahaye icyanzu bagamije ko ubutegetsi bwa RPF, bwacikamo ibice bugahirima. Uganda yabashije kwiyegereza Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya, ari nabo bashinze RNC  nk’abantu bari abakozi be ubwo bari bakiri muri Uganda mbere yo kujya mu myanya ikomeye mu Rwanda rubohowe.

Bombi ubwo bahungaga ubutabera bw’u Rwanda bakiriwe ku mupaka n’abayobozi bakuru ba Uganda, nyuma y’uko ibikorwa byabo byo gukorera ibihugu bibiri byari bimaze kujya ahabona, ku buryo bagombaga kubazwa ku byaha by’ubugambanyi ku mutekano w’igihugu mu nyungu za leta y’amahanga.

Nyuma yo kugenda mu Ugushyingo 2007, Karegeya yakiriwe ku mupaka wa Rwempasha na Leopold Kyanda, icyo gihe yari colonel akaba n’umuyobozi wa CMI.

Ni kimwe n’ubwo Kayumba yahungaga ku wa 25 Gashyantare 2010, yakiriwe n’imodoka ebyiriza Jeep zirimo Gen Salim Saleh, murumuna wa Museveni, n’uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Gen Kale Kayihura. Bombi bamushyikirije Museveni mu nama, nyuma y’iminsi mike afashwa kujya gutura muri Afurika y’Epfo.

Ubushake bwa Museveni bwo kwigarurira abantu ngo bamukorere agamije guca intege Guverinoma y’u Rwanda, byabyaye undi musaruro. Uko abayobozi bamunzwe na ruswa bari biteguye kugambanira igihugu birukanwaga bagahunga, abafite umutima kandi biyemeje gukorera igihugu cyabo bagendaga babasimbura.

N’ubwo Leta y’u Rwanda n’iya Uganda ziri mu biganiro bigamije gutsura umubano w’ibihugu byombi  wari umaze  igihe warazambye ni nko komora igisebe cyabaye umufunzo ninkovu yacyo ntisibangana.

Muri ibi biganiro hagiye hagaragaramo ubushake buke bwa Uganda kubeshya no kwirengagiza  nkana ukuri u Rwanda rufitiye gihamya ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’ibigugu aribo Joao Lourenco  wa Angola na Felix Tshisekedi wa DRC, babibera umugabo, aho babonaga mugenzi wabo ubaruta mu bukure yivumbura nk’abana agashaka gusohoka mu nama ya bagenzi be kubera ibirego n’ibimenyetso bimubanye urusobe. Yagera hanze agatangaza ibihabanye n’ukuri, abantu bose bahise bamuvaho.

Nubwo bimeze gutyo, ariko hari ibyo Uganda imaze gukora harimo kwambura   passport madame Charlotte Mukankusi umwe mu bambari ba RNC  yari yarahawe na guverinoma ya Uganda kugira ngo bimufashe gukorera ingendo muri gahunda yo gukora propaganda no gushyikirana RNC mi migambi yo gutera u Rwanda yapfubye.

Abasesenguzi mu bya politike bavuga ko iki ari ikimenyetso cy’uko  Uganda itangiye kumva uburemere bw’ikibazo yateje mu karere ishyigikira imitwe y’iterabwo FDLR, RUD-URUNANA na RNC yabereye nka papa wa batisimu.

Gushyira mu bikorwa ibyo yarimaze igihe ihakana  ni ikimenyetso cy’uko Uganda yavuye ku izima ikaba ishobora gukomeza gufata izindi ngamba harimo no guhagarika ibikorwa byose RNC yakoreraga ku butaka bwayo no kwirukana abanzi b’u Rwanda imaze igihe icumbikiye muri Uganda.

Ndetse ikaba yanahagarika ubufatanye yarifitanye n’uyu mutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda kugira ngo yongere ihahirane ndetse ibane  n’umuturanyi mu mahoro nk’uko byari bisanzwe.

Si Mukankusi gusa, hari n’abiyita ba Bishop na Pasiteri  n’abandi bambari ba RNC bakunda kuba bari Uganda mu bikorwa byo kugambanira u Rwanda bashobora gufatirwa ibyemezo na Uganda mu gihe ubuyobozi bw’iki gihugu bwakomeza kubahiriza amasezerano ibihugu byombi byagiranye.

Muri aba  twavuga nko guhagarika urusengero rwa pasiteri Nyirigira rubarizwa i Mbarara aho RNC ikunda gukorera inama, bivugwa ko uru rusengero rwarabaye indiri  n’ibiro bikuru bihagarariye RNC muri Uganda.

Inkoni y’umwana ishira dondidondi

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 Leta y’Afurika y’epfo  yemeje itegeko ribuza abanyamahanga gukorera ibikorwa bya politike muri icyo gihugu,itegeko ryakomye mu nkokora  RNC dore ko abayobozi bakuru bayo ariho babarizwa ndetse akaba ariho hafatwa nk’ahaba ikicaro gikuru cya RNC muri rusange.

Umutwe w’inyeshyamba wa P5 wari warashinzwe k’ubufatanye bw’amashyaka 5 arwanya Leta y’Urwanda barangajwe imbere na RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse RNC ikaba yari yiringiye ko ariwo uzababera inzira yo kugera ku butegetsi binyuze mu mu mashyamba ya Congo aho baje gutikirira abandi bakaba bari mu maboko ya Leta y’u Rwanda, aho bategereje gucibwa urubanza nka Major Mudathiru n’abo bafatanywe ubu bari kuburanishwa ku byaha baregwa.

Ibi bivuzeko RNC yaba isigaye mu marembera kuburyo bufatika dore ko yari yishingikirije ubufasha bwa  Uganda na FDLR na FLN nazo zakubiswe na FARDC kuburyo bufatika.

Uru ruhurirane rw’ibibazo byugarije RNC harimo Kuba ya komanyirizwa na Uganda , kugongwa n’amategeko ya Afurika Y’epfo, gusenyuka kw’impuzamashyaka P5 n’iyicwa ry’ingabo zawo abandi bakazanwa mu Rwanda, harimo  no gutana mu mitwe kw’abayoboke bayo gushingiye ku bujura  n’indanini  ya Kayumba, Frank Ntwali na Rosette Kayumba n’ ibura rya Ben Rutabana ryakuruye amacakubiri hagati ya Kayumba, Lea Karegeya, Jean Paul Turayishimye n’abandi..  bishobora gusiga  RNC  ya Kayumba Nyamwasa ntakibuga cyo gukiniramo  isigaranye ndetse ikaba yasigara kw’izina gusa .

Inkuru ya RwandaTribune

Theogene Rudasingwa, yahakannye Jenoside yekorewe Abatutsi, akomeye kubahoze muri MRND na MDR

Theogene Rudasingwa wahoze ari mu mutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa RNC, mu gikaniro yagiranye nabo muri Jambo ASBL, FDU-Inkingi na institution Sendashonga ubwo bari mu muhango bise kwibuka Kizito.

Rudasingwa yahakanye ku mugaragaragaro Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu magambo y’urukozasoni apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi,yagize Ati: ” Umunyamahanga wese ugiye mu Rwanda, bamwereka uduhanga, ubundi nabyo ni urukozasoni, nta muntu ujya gutandika uduhanga n’amagupfwa, ayo magupfwa ntabwo ari ay’Abatutsi gusa  harimo n’Abahutu ndetse n’Abatwa”

Uwo muhango wari witabiriwe nabo muri FDU Inkingi, Jambo ASBL, na institution Sendashonga. Theogene Rudasingwa yaboneyeho n’umwanya wo kwamamaza ishyaka rye no gushaka kugaragaza ko yari akomeye muri FPR. 

Ati “Ese muri mwebwe ni bande bari muri MRND (abari interahamwe) basubiriza icyarimwe? bati “twese”akomeza agira ati:” kuba turikumwe na Intitution Sendashonga nabo muri Jambo ASBL,  Twebwe nka Rwanda Truth Movement tubikomeyeho kuba turi kumwe namwe”

Jambo ASBL, abantu Theogene Rudasingwa akomeyeho ni bantu ki?

Jambo ASBL ni itsinda ryashinzwe n’abana bafite base bateguye ndetse bakanakora jenoside yakorewe Abatutsi, iri tsinda  rifite inshingano zo gutagatifuza base bagerageza kubwira abantu ko iyo jenoside itigeze ibaho, iryo tsinda niryo ubu rigerageza gushaka inyito bayita ari nako bafata abarokotse bagashaka kubagerekaho ibyaha base bakoze!

Abagize ubuyobozi bwa JAMBO ASBL Theogene Rudasigwa avuga ko akomeyeho harimo Placide Kayumba, washinze Jambo ASBL ndetse akaba ari na parezida wacyuye igihe wuyu muryango, ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wahoze ari Su Perefe wa Butare mu majyepfo y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Placide Kayumba

Dominique Ntawukuriryayo, yayobo ubwicanyi bwakorewe abatutsi 30,000 muri Kabuye. Mu 2010 yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’urukiko rwa ICTR, rwashyiriweho gukurikirana ndetse no ku buranisha abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Naho Natasha Abingeneye, perezida wa Jambo ASBL, akaba umukobwa Juvénal Uwiringiyimana, wahoze ari Minisitiri w’ubuhahirane n’Iterambere ndetse akaba yari n’umunyamuryango ukomeye wa MRND mbere ya Jenoside.

Natasha Abingeneye

Mu 2005 mu kwezi kwa Kamena ubwo yaragikurikiranweho ibyaha bya Jenoside n’urukiko rwa ICTR, yaje kwitaba Imana hagikusanwa ibimenyetso bimuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ruhumuza Mbonyumutwa, ni umuhungi wa Shingiro Mbonyumutwa, abakaba umwuzukuru wa Dominique Mbonyumutwa, Perezida w’ambere w’u Rwanda mu mwaka 1961. Shingiro Mbonyumutwa, ashakishwa n’inkiko ku byaha yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umuyobocye ukomeye wa MDR-Parmehutu, akaba yarakoraga mu biro bya minisitiri w’intebe Kambanda Jean mu 1994.

Bahufite Liliane, Umukobwa wa Col Juvenal Bahufite, akaba yarabaye umuvugizi wabasize bakoze jenoside ubwo bamaraga gutsindwa aho bari barahungiye mu gihugu cya Congo aribo baje kuvamo FDLR y’ubu.

Ikinyamakuru cya Jambo ASBL gikora ubuvugizi ku mutwe w’inyeshyamba za FDLR, hashakwa abayobocye binjira muri izi nyeshyamba, mu kwezi kwa Nyakanga 2014, cyasohoye ubutumwa bw’umwe mu bayobozi bakomeye ba FDLR Comando Gen Maj Byiringiro, asobanuro icengezamatwara rya FDLR, ryari ryuzuyemo ingengabitecyerazo ya jenoside ndetse n’ivanguramoko. (kubusabe bw’imiryango itandukanye y’abarwanye ingengabitecyerezo ya jenoside, iyi Video yakuweho na youtube).

Theogene Rudasingwa kuri ubu uyoboye ishyaka ryiyomoye kuri ku mutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa yabagiriye inama  yo gusubira mu “birindiro (FDLR)” bakongera bakisuganya bagahubanganya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Igice cya 2….

Museveni akomeje kubeshya ku mvano y’ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda

Nyuma y’inama yahuje abakuru b’ibihugu bine i Gatuna ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare, Perezida Museveni yahuye n’abaturage bo ku mupaka bari bagiye kumushagara, nyuma y’igihe bamushyiraho igitutu ngo afate amasezerano ya Angola nk’ikintu gikomeye, kugira ngo umupaka wa Gatuna ufungurwe ndetse ubukungu n’imibereho yabo byashegeshwe n’ingaruka zo kuba Uganda ikorana n’mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda bisubire ku murongo.

Nyamara aho kubabwiza ukuri ko kugenda biguru ntege ku ruhande rwe mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda ariyo mpamvu ibikorwa byo ku mupaka byahagaze, Museveni nk’uko bisanzwe, yahisemo kuyobya uburari.

Uko guhunga ibimenyetso nta na kimwe bifasha. Icyo bikora ahubwo ni ukuremereza ikibazo. Imvugo ye y’ibinyoma kandi ntikemura uruhare rwe mu kibazo, ahubwo igaragaza ko atiteguye gukora ibyo asabwa mu kugikemura.

Yaganirije imbaga nto y’abaturage batari bishimiye ibyo avuga ayobya uburari, atangirira inkuru y’u Rwanda na Uganda mo hagati aho kuyiva imuzi ahereye i Luwero no ku bitugu byamuhetse bikamugeza ku butegetsi.

Ati “Imvano y’ikibazo ni uko abantu twafashije ubwo baribafite ibibazo, bamaze gusubira iwabo batangiye gucikamo ibice hagati yabo. Abandi bahungiye muri Afurika y’Epfo, u Rwanda rugatekereza ko bari muri Uganda.”

Ibyo byose ni ukwirengagiza ibyo Guverinoma ya Museveni irimo gukorera Abanyarwanda b’inzirakarengane.

Museveni ntiyagarukiye aho mu kudakoresha ukuri, ati “nifatanyije n’abaturage ba Uganda n’u Rwanda bagizweho ingaruka n’ifungwa ry’umupaka wa Katuna. Ndabasaba kwihangana mu gihe dukomeje gushaka igisubizo kirambye. Mfite icyizere ko ukuri kuzagaragara kuko Guverinoma ya NRM iharanira ukuri.”

Nyuma yanditse no kuri Twitter yiyerurutsa. Inzego ze z’umutekano zirimo guhohotera Abanyarwanda ariko yigize nk’aho yita ku mibereho myiza yabo.

Muri make Museveni yumvaga ko nk’uko yahoze abirota ashobora guteza igitotsi hagati y’Abanyarwanda n’ubuyobozi bwabo yifashishije impuhwe za baringa. Abanyarwanda ntabwo bakeneye impuhwe za Museveni, bameze neza, bakomeje ubuzima bwabo bwa buri munsi kandi bashishikajwe no kwiyubakira igihugu.

Ntabwo byumvikana uburyo umuntu inzego ze z’umutekano zikomeje gushimuta, gufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda b’inzirakarengane muri kasho z’ibanga bamwe bakabica cyangwa bagatandukanya umubyeyi wonsa n’uruhinja yajijisha nk’aho yitaye ku Banyarwanda, mu gihe aha icyuho abagamije guhungabanya umutekano n’abajenosideri, bigizwemo uruhare na Minisitiri ushinzwe ibikorwa byo guhungabanya u Rwanda, Phillemon Mateke.

Museveni akwiye kuvugira abanya-Uganda, imibereho myiza y’Abanyarwanda akayirekera ubuyobozi bwabo. Kuba atumva ibi ubwabyo biri mu bigize ikibazo.

Perezida Museveni yanze kwita ku nshingano ze gusa. Ahubwo mu myaka 26 ishize yakomeje kugerageza kwivanga mu bikorwa by’imbere mu Rwanda, nk’aho afite uburenganzira bwo kurenza amabwiriza ye umupaka w’Amajyepfo ngo agire uruhare mu buryo tugomba kwiyobora.

Imbaraga yakoresheje mu kubiba umwiryane mu Rwanda nizo muzi w’ikibazo mu mubano w’u Rwanda na Uganda.

Museveni yibwiraga ko ubufasha bwose Guverinoma ye yaba yarahaye RPF mu rugamba rwo kwibohora, Guverinoma ya RPF izamwitura kwemerera umuryango we wa hafi gusahura u Rwanda nk’uko wabikoze mu gihugu cye nyuma y’intambara ya NRA yo kubohora Uganda, nk’aho yibagiwe uruhare rukomeye Abanyarwanda bagize muri urwo rugamba.

Birababaje kuba Museveni akomeje kugereranya ubufasha yatanze mu rugamba rwa RPF – intwaro Abanyarwanda bambukanye ubwo batangizaga urugamba rwo kubohora igihugu cyabo no kwemera ko ubutaka bwa Uganda bukoreshwa nk’inzira y’intwaro n’imiti byavaga i Mombasa – n’igitambo cy’amaraso y’Abanyarwanda yamenetse bamuhetse ngo bamugeze mu biro biruta ibindi muri ubwo butaka.

Uko byagenda kose, abantu bitanze bakemera kumena amaraso yabo bakwiye kumusaba byinshi kurusha uko abikora, kuko ubufasha yabahaye uko bwaba bumeze kose, bwo bwajyanaga n’ibikoresho gusa.

Niba Museveni, aho kwemera mu cyubahiro igitambo abanyarwanda batanze cy’amaraso y’ubuto bwabo mu kubohora Uganda no kumugeza ku butegetsi, arimo gushimuta, gufungira ahantu hatazwi no gukorera iyicarubozo bagenzi babo – bamwe bakamugara abandi bagapfa, ni igipimo gifatika cy’ubudashima.

Museveni akomeje kuyobya amateka ashaka kumvikanisha ibinyoma bye ko ari Abanyarwanda b’indashima, ku buryo batemera kumwumva igihe ababwira uko bayobora igihugu cyabo mu nyungu ze.

Iyo myumvire yo kutishima ikanahura n’icyemezo cye cyo guhungabanya u Rwanda binyuze mu kubiba amacakubiri no gushishikariza buri wese ufite uburyo atishimye, haba mu myanya ya politiki n’igisirikare, guhunga igihugu amwizeza ubuhungiro no kumufasha kurwanya igihugu cye.

Museveni amaze ibinyacumi bibiri mu bukangurambaga bweruye bwo kureshya abayobozi b’u Rwanda agamije ko ubutegetsi bwacikamo ibice bugahirima. Yabashije kwiyegereza Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya – ari nabo bashinze RNC – nk’abantu bari abakozi be ubwo bari bakiri muri Uganda mbere yo kujya mu myanya ikomeye mu Rwanda rubohowe.

Kuva igihe yari umuhuzabikorwa wungirije w’Akarere (Assistant Resident District Coordinator, RDC) ka Gulu mu myaka ya 1980, Kayumba yakomeje kwiyumva no gukomera kuri Museveni, kugeza nubwo yari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda nyuma y’imyaka icumi.

Mu bisa n’ibyo, Museveni yakomeje kuvugana na Karegeya ubwo yari umuyobozi ushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu, nk’aho yari agikora mu Rwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI).

Bombi ubwo bahungaga ubutabera bw’u Rwanda bakiriwe ku mupaka n’abayobozi bakuru ba Uganda, nyuma y’uko ibikorwa byabo byo gukorera ibihugu bibiri byari bimaze kujya ahabona, ku buryo bagombaga kubazwa ku byaha by’ubugambanyi ku mutekano w’igihugu mu nyungu za leta y’amahanga.

Nyuma yo kugenda mu Ugushyingo 2007, Karegeya yakiriwe ku mupaka wa Rwempasha na Leopold Kyanda, icyo gihe yari colonel akaba n’umuyobozi wa CMI.

Icyo gihe Uganda yari irimo kwakira inama Inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bikoresha Icyongereza (CHOGM), maze mu kwanga ko haba ikibazo gikomeye mu bya dipolomasi kubera kwakira umuntu uhunze ubutabera, bamugumisha kure ya Kampala (yabanje i Rubare akomereza i Mbarara), mbere yo kumufasha kurira indege akajya muri Afurika y’Epfo CHOGM irangiye.

Ni kimwe n’ubwo Kayumba yahungaga ku wa 25 Gashyantare 2010, yakiriwe n’imodoka ebyiriza Jeep zirimo Gen Salim Saleh, murumuna wa Museveni, n’uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Gen Kale Kayihura. Bombi bamushyikirije Museveni mu nama, nyuma y’iminsi mike afashwa kujya gutura muri Afurika y’Epfo.

Ubushake bwa Museveni bwo kwigarurira abantu ngo bamukorere agamije guca intege Guverinoma y’u Rwanda, byabyaye undi musaruro. Uko abayobozi bamunzwe na ruswa bari biteguye kugambanira igihugu birukanwaga bagahunga, abafite umutima kandi biyemeje gukorera igihugu cyabo bagendaga babasimbura.

Museveni ahubwo yisanze arimo gufasha mu kongerera imbaraga ubuyobozi bw’u Rwanda nubwo we yatekerezaga ko arimo kubuca intege.

Bamwe mu banya-Uganda birata ko bakunda igihugu cyabo ubu barakajwe no kubona icyo babona nk’umuturanyi “muto” akomeje guhangana n’igihugu cyabo “kinini” . Nyamara bibagirwa ko nubwo u Rwanda rwaba ari igihugu gito mu buso, atari ruto mu bijyanye n’umutima wo gukora no kwiyemeza kugera ku ntego.

Imbaraga zarwo zubakiwe ku gukunda igihugu kumaze ibinyejana, maze ubufasha bwa Museveni buza ari ukuvana imungu ze mu miyoborere y’u Rwanda.

Abaturage Museveni yabeshye ko u Rwanda rwibeshya ko abanzi barwo bari muri Uganda kandi ari muri Afurika y’Epfo, babizi neza.

Buri munsi babona CMI ikorana n’abayobozi ba RNC mu kwinjiza Abanyarwanda muri uwo mutwe w’iterabwoba, gufata no gufungira abantu ahatazwi no gukorera iyicarubozo abanze kugambanira igihugu cyabo.

Nta kabuza abo baturage bazakomeza kumwotsa igitutu ngo ashyire mu bikorwa amasezerano ya Luanda, aho gukomeza kubabeshya byinshi agamije kujijisha ku ruhare rwe rukomeye mu kubakenesha.

Naho ku mvugo ye ko “ukuri kuzajya ahabona”, Milton Obote wahoze ari perezida wa Uganda ni we nyuma y’imyaka yitegereza uko akora, yavuze ko “Museveni avugisha ukuri ku bw’impanuka gusa.”

Iyaba Museveni atavuga ukuri kubw’impanuka, yari kuba abona ko ubu imvugo nk’izo yakoresheje i Kabale ntacyo zifasha mu mbaraga zikomeje gukoreshwa mu kuzahura umubano. Ahubwo zirarushaho gukomeza ikibazo.

Iyi nkuru tuyikesha ikinyamakuru Igihe.

Inama ku mu bano hagati y’u Rwanda na Uganda isize ihagaritse passport ya Mukankusi Charlotte wa RNC

Guverinoma ya Uganda yahagaritse pasiporo ya Charlotte Mukankusi, ushinzwe dipolomasi mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, washinzwe na Kayumba Nyamwasa.

Iki cyemezo Uganda yakimenyesheje u Rwanda kuri uyu wa Kane, habura umunsi umwe ngo Perezida Kagame na Museveni bahurire i Gatuna, baganira ku buryo bwo gukemura ibibazo bimaze hafi imyaka itatu hagati y’ibihugu byombi.

Guhagarika pasiporo ya Mukankusi ni kimwe muri bitatu u Rwanda rwari rwasabye Uganda, gukora mbere y’iyi nama.

Passport zose za diporomasi, Mukankusi nta nimwe agifite

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahamije ikurwaho rya pasiporo ya Mukankusi.

Ati “Ejo hashize Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yandikiye iy’u Rwanda, yemera ko Charlotte Mukankusi, Komiseri wa RNC ushinzwe dipolomasi, yahawe pasiporo ya Uganda, yakoreshaga mu bikorwa by’iterabwoba. Iyo pasiporo yahagaritswe”.

U Rwanda rwari rwasabye Uganda ‘gukurikirana ingendo zikorwa na Charlotte Mukankusi muri Uganda, by’umwihariko muri Mutarama 2020 no guhagarika pasiporo ya Uganda No A000199979 yahawe uyu Mukankusi na Guverinoma ya Uganda.

Uyu Mukankusi akaba asanzwe ari komiseri muri RNC ushinzwe dipolomasi, iyi pasiporo ikaba yamufashaga kujya muri Uganda mu bikorwa bya RNC.

Mukankusi yinjiye mu bijyanye na dipolomasi mu 2004 ubwo yari yungirije Kayumba Nyamwasa wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, nyuma akomezanya nawe mu mutwe wa RNC.

Ubusanzwe uyu mugore yajyaga ahabwa pasiporo y’abadipolomate na Guverinoma y’u Rwanda ubwo yari akiri mu mirimo yayo gusa iyo yari afite ntiyigeze yongerwa kuko yari yamaze gufata uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi akayoboka umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Amakuru yo guhabwa Pasiporo nk’umuturage wa Uganda yagiye hanze nyuma y’aho bitangajwe ko yagiranye ibiganiro imbonankubone na Perezida Yoweli Kaguta Museveni amugaragariza imigambi y’uyu mutwe yo kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yari asanganywe Pasiporo igaragaza ko ari Umunyarwanda wavutse ku wa 10 Kanama 1970 i Mbarara muri Uganda. Urwandiko rw’inzira yari yarahawe nk’umudipolomate rwari rufite nomero PD 000223 mu gihe urwo yari yarahawe rwa serivisi rwari PS009269 naho urundi rumugaragaza nk’umuturage usanzwe rwo rwari rufite nomero PC061537.

Indangamuntu ye nyarwanda yari ifite nomero 1197070004061075.

Nyuma y’uko Pasiporo nyarwanda yari afite itongerewe agaciro kubera ibikorwa yarimo by’umutwe w’iterabwoba, Uganda yahisemo kumufasha kugira ngo ikureho imbogamizi yagiraga zijyanye n’ibyangombwa by’inzira.

Kuva ku wa 11 Gashyantare 2019, Mukankusi yahawe ibindi byangombwa bishya by’inzira aho abarwa nk’umuturage wa Uganda ufite pasiporo nomero A00019997.

Muri Werurwe umwaka ushize, Mukankusi yabonanye ubugira kabiri na Perezida Museveni i Kampala. Impamvu y’uyu mubonano yari ugushimangira imikoranire ku mpamvu ihuriweho n’impande zombi.

Mukankusi yagaragarije Museveni ubufasha bamukeneyeho by’umwihariko kuba Uganda yashimangira umubano ifiyanye na Loni i New York ku buryo yatesha agaciro raporo y’impuguke za Loni yo ku wa 31 Ukuboza 2018 igaragaza isano riri hagati ya Guverinoma ya Museveni na RNC.

Iryo sano rishingiye ku bufasha uyu mutwe uhabwa n’iki gihugu mu bijyanye no gushaka abayoboke mu bice bitandukanye muri Uganda bakajya mu myitozo i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Museveni yijeje Mukankusi ko azatanga ubufasha bwose bushoboka, amubwira ko ‘turikumwe’.

Nyuma yaho Museveni yandikiye Perezida Kagame ko ku bw’impanuka yahuye na Mukankusi bakagirana ibiganiro.

Guhagarika pasiporo ya Mukankusi birakurikira ko Uganda yarekuye abanyarwanda 13 ndetse ikanirukana babiri bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba.

U Rwanda rwishimiye iki gikorwa narwo ruhagarika ikurikiranacyaha ku banya-Uganda 17 runarekura abandi batatu barangije ibihano byabo.

Gusa muri bitatu rwibukije Uganda ko bikeneye gushakirwa igisubizo hasigaye bibiri ari byo; gukurikirana ibikorwa n’ikusanywa ry’inkunga ihabwa imitwe yo guhungabanya u Rwanda bikorwa n’abarimo; Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr Rukundo Rugali, Emerithe Gahongayire na Emmanuel Mutarambirwa, byose ababiri inyuma ni ubuyobozi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC, binyuze mu muryango utari uwa leta Self-Worth Initiative.

U Rwanda kandi rwibukije Uganda ko abagabye banayobora igitero mu Kinigi bose batarushyikirijwe kuko uretse Sous Lieutenant Selemani Kabayija na Private Fidèle Nzabonimpa, hari abandi babiri ari bo; Mugwaneza Eric na Capt. Nshimiye aka Gavana.

Capt Nshimiye ni we wayoboye ibitero byo mu Kinigi mu ijoro ryo ku wa 3-4 Ukwakira 2019 byahitanye abantu 14, akomeje kurengerwa n’inzego z’umutekano za Uganda, agafatanya n’umunyamabanga wa Leta Philemon Mateke.

Ni inkuru ya igihe.com

Amakuru ashyushye: Uganda imaze kurekura abandi banyarwanda 13 harimo 2 ba FDLR Rud-Urunana

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2020, Leta ya Uganda imaze gutangaza ko yarekuye abandi banyarwanda 13 harimo 2 ba FDLR Rud-Urunana  ikabashyikiriza ambasade y’u Rwanda i Bugande. 

Hon.Minisitrir Sam Kutesa hagati, intumwa ya Ambasade y’u Rwanda i Buryo n’intumwa y’ibiro bya perezida wa Uganda i Bumoso

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa yabwiye itangazamakuru ko ibi bigamije gukora ibyo isabwa kugirango umubano w’ibihugu byombi ugaruke ku murongo.

Muri aba banyarwanda 13 uganda yarekuye, harimo 2 bagize uruhare mu gitero cya FDLR Rud-Urunana cyebereye mu kinigi umwaka ushije, aho cyahitanye inzirakarengane 14. Kabayija Selman na Nzabonimpa Fidel, bacitse ingabozo za RDF bahise bahunguira mu gihugu cya Uganda.

Second Lieutenant Selemani Kabayija na Private Fidel Nzabonimpa ba FDLR Rud-Urunana bagize uruhare mu gitero cy’i Kinigi nabo barekuwe,

Minisitiri Sam Kutesa ntiyigeze agaraza ko abafatanywe intwaro, ari inyeshyambaza Rud-Urunana zahungiye mu gihugu cya Uganda ubwo zamaraga guhitana ubuzima bw’inzirakarengane 14.

Ikindi gitangaje minisitriri Sam Kutesa yavuze ko muri gereza za Uganda hasigaye abanyarwanda 39 gusa, nyamara abakurikiranira hafi, ibijyanye n’abanyarwanda bafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko muri Uganda, bavuga ko hakiri abanyarwanda barenga amajana mu mazu y’ibanga y’u Rwego rushinzwe ubutasi bw’ingabo za Uganda CMI, aho bakorerwa iyicarubozi uko bucyeye uko bwije.

Muri aba banyarwanda harimo n’abagore

Ibi kandi kandi bije nyuma y’Inama iherutse kubera I Kigali kuwa gatanu ushize ikaba yari ihuje Intumwa za Uganda n’iz’U Rwanda aho iyi nama yashojwe bemeranyijwe ku myanzuro irimo nk’ Umwanzuro uvuga ko “Impande zombi zemeranyije kugenzura umubare n’ibibazo by’abenegihugu baba bafungiwe mu kindi gihugu, hakazatangwa raporo binyuze mu butumwa hagati y’ibihugu byombi, mu gihe cy’ibyumweru bitatu.”

Undi mwanzuro uvuga  kandi ko “Impande zombi zemeranyije kurinda no kubahiriza uburenganzira bwa muntu bw’abenegihugu ba buri ruhande, hagakurikizwa amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu.”

Uku kurekurwa kw’aba banyarwanda 13 bafashwe bidakurikije amategeko na Uganda kandi bikozwe mu gihe hasigaye iminsi 3 gusa kugira ngo inama ya kane yiga ku bibazo bya Uganda n’u Rwanda ibe, ikaba iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2020 ku mupaka uhuza U Rwanda na Uganda wa Gatuna.

Abakorera Urwego rw’ubutasi bw’ingabo za Uganda CMI na RNC, bakomeje gukwirakwiza ibihuha ku rupfu rwa Kizito Mihigo

Urwego rw’Ubutasi bw’Ingabo za Uganda CMI, bakaba n’abaterankunga bakuru b’ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda –RNC mu gukwirakwiza ibihuha ku rupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo.

Uganda hamwe RNC ya Kayumba Nyamwasa barimo gukoresha imbuga nkoranyambaga babeshya ibijyanye n’urupfu rwa Kizito Mihigo. 

Kizito Mihigo  yafatiwe mu Karere ka Nyaruguru ku wa 13 Gashyantare 2020, aho Urwego rw’ubugenzacyaha mu  Rwanda (RIB), rwatangaje Ko Kizito Mihigo yafashwe n’abaturage agiye gutorokera mugihugu cy’u Burundi mu buryo bunyuranije n’amategeko ndetse ko hari n’ibimenyetse ko  yari agamije no kujya gukorana n’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda.

Kizito Mihigo na bagenzi be bamuyoboraga, ubwo yafatwaga ari kugerageza kwambuka umupaka mu buryo bunyuranije n’amategeko

Mu gitondo cyo kuruyu wa mbere taliki 17 Gashyantare,  Kizito Mihigo yasanzwe yapfiriye  aho yari afungiwe  kuri station ya police ya Remera.

 Mu itangazo rya shyizwe hanze na Police y’Igihugu kuri uyu wa mbere 17 Gashyantare 2020, rivuga ko saa kumi n’imwe z’igitondo aribwo Kizito Mihigo w’imyaka 38 yasanzwe yiyahuye agapfa akoresheje amashuka yaryamagamo.

Bamwe mu banzi b’u Rwanda nka  Obed Katureebe akaba Mubyara wa  wa Nyakwigendera Col Patrick Karegeya wahoze muri RNC (ukoresha urubuga rwa RNC rwitwa Robert Patrick Gakwerere kuri Facebook), Sulah Nuwamanya, Titus Seruga, Prossy Bonabaana, Spyreports, Commandpost, Softpower, Gideon Rukundo Rugali,  bakorera umutwe w’iterabwoba wa RNC ukorera mu gihugu cya Uganda,  bakomeje gukwirakwiza ibihuha hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko Kizito Mihigo yishwe n’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda.

Abanzi b’u Rwanda baterwa inkunga na n’Urwego rw’Ubutasi bw’Ingabo za Uganda CMI bashizwe gukwirakwiza ibihuha no gusebya Leta cyane cyane abayobozi b’igihugu n’inzego zishinzwe umutekano.

Uganda yabaye indiri y’abanzi b’u Rwanda cyane abari mu mutwe w’iterabwoba  RNC uhagarariwe na Kayumba Nyamwasa.

Kizito Mihigo mu  2015 nibwo yakatiwe  n’urukiko rw u Rwanda igihano k’ imyaka 10 y’igifungo mu byaha yaregwaga birimo guhungabanya umutekano w’umukuru w’igihugu ndetse n’u Rwanda muri Rusange,  yaraherutse kurekurwa n’imbabazi za perezida wa repubulika Paul Kagame.

Kzito Mihigo ahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika
Kizito Mihigo asohotse muri gereza

Amakuru ducyesha urwego rushinzwe iperereza RIB, aravuga ko Kizito Mihigo yiyahuye akoresheje ishuka yararagamo aho yariziritse ku idirishya akaryimanikamo. Mu ibazwa rye rya mbere yaranzwe no guceceka ndetse n’abo mu muryango we bamusuye byagoranye ko abavugisha.

Andi makuru avuga ko Kizito Mihigo ashobora kuba yiyahuye kubera gutinya urukomatane rw’ibihano yari  kuzahanishwa iyo aramuka ahamwe n’ibyaha.

Blog at WordPress.com.

Up ↑

Design a site like this with WordPress.com
Get started