Kayumba Nyamwasa yivuyemo avuga uko yashimuse Ben Rutabana

Mu mezi 5 ashize, Umunyamuryango wa RNC Benjamin Rutabana aburiwe irengero, Kayumba Nyamwasa yivuyemo akoresheje umunyamakuru Cassien Ntamuhanga, mu gihe bashakaga kuyobya uburari bw’ishimutwa rya Ben Rutabana.

Nyamwasa na Ntamuhanga bivuyemo bagaragaza ko Deo Nyirigira (ukuriye RNC  intara  ya Uganda), n’umuhungu we  Felix Mwizerwa ndetse na CMI aribo bamushimuse, mu gihe bo bashakaga kuyobya uburari bavuga ko yafashwe n’u Rwanda kubufanye na Jean Paul Turayishinye wahoze akuriye umushakashatsi muri RNC.

Kuwa 12 Gashyantare 2020, nibwo Ntamuhanga Cassian yatangaje uko Pastor Deon Nyirigira ukuriye RNC muri Uganda yakiriye Ben Rutabana, ndetse amutiza n’imodoka ye ajyana n’umuhungu we Felix Mwizerwa berecyeza ku mu paka wa Bunagana uhuza Congo na Uganda , aho bari bagiye gusura ingabo za P5, zikuriwe na Kayumba Nyamwasa.

Deo Nyirigira ukuriye RNC intara ya Uganda hamwe n’umuhungu we Felix Mwizerwa

Deo Nyirigira ngo yamuhaye umuhungu we waruzi aho inyeshyamba za P5 aho ziherereye ngo amuherecyeze amugezeyo, hanyuma bazanagarukane.

Bageze muri Congo, aha niho Kayumba yahise atanga itegeko kuri Felix Mwizerwa na Rachid gufatanya na Major Faustin Ntirikina ndetse na General Afrika Jean Michel ba  Rud-Urunana, gushimuta Ben Rutabana kuko ngo yarari gukora ibinyuranije n’amategeko ya Kayumba Nyamwasa.

General Afurika Jean Michel wa Rud -Urunana (Yishwe mu bitero bya FARDC) wagize uruhare mu ifatwa rya Ben Rutaban

Ben Rutabana ngo yabanje gufungirwa muri Congo ariko, nyuma y’iminsi mike yoherezwa muri Uganda, afungirwa mu nzu y’ibanga y’urwego rw’ubutasi bw’ingabo za Uganda CMI. Iki gikorwa kandi kikaba cyarashinzwe Deo Nyirigira ukuriye RNC, intara ya Uganda kugikurikirana.

Niki Ben Rutabana apfa na Kayumba Nyamwasa?

Nyuma y’aho Ingabo za DRC zitangiriye ibikorwa byo kwirukana imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Congo igamije guhungabanya umutekano w’Akarere k’Ibiyaga bigari, inyeshyamaba za Kayumba Nyamwasa zari zibumbiye mu cyo bise P5, zagabweho ibitero bikomeye n’Ingabo za FARDC, benshi barincwa ndetse abandi 25 barafatwa, bazanwa mu Rwanda aho bakurukiranyweho ibyaha byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Inyeshyamba 25 za Kayumba Nyamwasa, imbere y’urukiko i Kigali

Ibi ngo ntibyashimishije Ben Rutabana, kuko Kayumba Nyamwasa, atigeze ashakira ibikoresho izi Nyeshyamba ngo zirwaneho. Ben Rutabana akamushinja kuba yaratereranye inyeshyamba za P5, agakoresha amafaranga yari yarahawe mu nyungu ze bwite.

Ibi ngo nibyo byatumye Ben Rutabana ajya muri Uganda ngo abonane na bamwe mu bayobozi ba  RNC ndetse ajye no kureba Ingabo za P5, arebe uburyo yazifasha bitanyuze kuri Kayumba Nyamwasa, kuko abaterankunga ba RNC, mu Bufaransa, Belgique, Canada na South Africa, bari bamaze gutakariza icyezere Kayumba Nyamwasa.

Aho umugambi wo kubeshya ko Ben Rutabana, yafashwe n’u Rwanda wavuye

Kayumba Nyamwasa akimara gushimuta Ben Rutabana yahise yihutira ku musimbuza ku mirimo ye, ngo  ibura rye ritazabazwa RNC, ngo mu gihe bigaragaye ko yabuze RNC izahite igaragagaza ko atarakiri mu buyobozi bwa RNC.

Uyu mugambi w’ishimutwa rya Ben waje kuvumburwa na Jean Paul Turayishimye warushinzwe ubushakashatsi muri RNC ndetse agakurira n’ibiganiro bya Radio  Itahuka.

Kayumba waruri muri Africa y’Epfo, ngo yahise atumaho Ntamuhanga Casier kuza akamuha akazi ko gushinga Radio ya RNC muri Uganda ariko igakorera mu izina ry’ishyaka “RANP-ABARYANKUNA” rya Casier Ntamuhanga.

Ntamuhanga yahise yerecyeza muri Uganda, afatanya na Deo Nyirigira ndetse n’uwasimbuye Jean Paul Turayishimye, witwa Etienne Mutabazi, bashingwa gutegura ibimenyetso bigaragaza ko  Jean Paul Turayishimye ariwe wagize uruhare mu ishimutwa rya Ben Rutabana.

Ibyo babikoze kugirango bahangane n’umuryango wa Ben Rutabana bari baziko Ugiye gukorana na Jean Paul Turayishimye w’inshitu y’akadasohoka na Tabita Gwiza, mushiki wa Ben Rutabana, muri gahunda yo Kugaragaza uburyo Kayumba Nyamwasa ariwe washimuse Ben Rutabana.

Jean Paul Turayishimye na Tabita Gwiza (Mushiki wa Ben Rutabana)

Twabibutsa ko Cassien Ntamuhanga, yahoze ari Umunyamakuru wa Radi Amazing Grace yakoreraga mu Rwanda, nyuma aza kugaragara mu bikorwa byo kugambanira umukuru w’Igihugu, aho yarahuje Dossier na Kizito Mihigo w’itabye Imana yiyahuye, Jean Paul Dukuzumuremyi ndetse na Agnes Niyibizi.

Cassien Ntamuhanga yakatiwe igifungo cy’imyaka 25, ariko aza gutoroka Gereza ya Mpanga mu mwaka 2017, ajya muri Africa y’Epfo ashinga ishyaka ‘RANP-Abaryankuna” abifashijwemo na Kayumba Nyamwasa.

Urukiko rwa Uganda rumaze kumva ibirego by’Umuryango wa Ben Rutabana bigaragaza ko afunzwe n’urwego rw’ubutasi bw’Ingabo za Uganda CMI, kubufatanye na Kayumba Nyamwasa, bwasabye uru rwego rwa CMI, kurekura Ben Ruatabana bitarenze kuwa  19 Gashyantare 2020 akaba agejejwe imbere y’ubutabera.

Isano yo kuburirwa irengero kwa Ben Rutabana no kwirukana bamwe mu bayobozi ba RNC

Kuva mupera  z’umwaka 2019, bamwe mu bayobozi ba RNC barenga 10 bibikomerezwa hamwe n’abanyamuryango batandukanye bamaze kwirukanwa no guhagarikwa  mukazi gatandukanye mu gihe kitazwi na Kayumba Nyamwasa hamwe n’abambiri be.

Kuburirwa irengero kwa Ben Rutabana, impamvu nyamukuru y’iyirukanwa ry’abayobozi muri RNC, umufiririzo bakomeje kotsa igitutu Kayumba Nyamwasa. Abayobozi bose bamaze kwirukanywa  bashinja Kayumba Nyamwasa kigira uruhare rwo kuburirwa irengero kwa Ben Rutabana.

Jean Paul Ntagara, wahoze ashinzwe umutungo wa RNC mu ntara ya Canada ndetse akaba n’umuhuzabikorwa wungirije wiyo ntara wirukanwe mu mpera z’umwaka washize yavuze ko Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke aribo nyirabayaza w’ibibazo biri  muri  RNC ndetse nishimitwa rya Ben Rutabana.

Ati “Kayumba n’agaitsiko ke  basangira umutungo wa RNC,  iyo abyutse  batangira kwiga ku muntu bagomba kwirukana bitewe n’uko baba badashaka umuntu uzamenya ibyabo bakora  cyane  iyo  bacyetse ko ashobora kuba azi amanyanga yabo.”

Ntagara yatanze urugero ku muvandimwe wa Ben Rutabana “Simeon Ndwaniye” na “Tabita Gwiza” mushiki wa Ben Rutabana   bazize ko bitabiriye Inama, yarayoboye.  Ati “ Nta numwe wari ufite amakosa yamuvana mu ihuriro rya RNC cyane ko bari batumiwe mu nama nk’abayobozi kandi inama yari yemewe n’amategeko aganga ihuriro ”.

Akomeza avuga ko abafitanye isano na Ben Rutabana birukanwe kugirango batazamenya  intandaro y’ikihishe inyuma yo kuburirwa irengo kwe.

Ukuri kugaragaza ko  Kayumba Nyamwasa ariwe uri inyuma  yibura rya Ben Rutabana

Nyuma yo gushimutwa kwa  Ben Rutabana, Kayumba Nyamawasa yahise atumiza inama yihuse yo gusimbuza Ben Rutabana ngo kugirango, igihe bizaba byasakuje ko Ben yaburiwe irengero, RNC izahite itangaza ko Ben Rutabana atarakiri mu buyobozi bwa RNC. ibyo  byasobanuwe neza  na Jonathan Musonera Ati “Isimbuzwa rya Ben Rutabana mu nshingano yarashinzwe mu buyobozi  bwa RNC ritakozwe mu buryo bugengwa n’amategeko y’ihuriro”.

Isano yiyirukanwa  rya Jean Paul Turayishimye  n’ishimutwa rya Ben Rutabana

Jean Paul turayishinye ngo akimara kumenya ibiri kuba yagerageje gukurikiranira hafi nku muntu wari inshuti yakadasohoka ya mushiki wa Ben Rutabana, Madam Tabita gwiza, kandi ngo nku muntu wari ukuriye komisiyo y’ubushakashatsi yahise atangira gushaka amakuru hasi no hejuru y’ibura rya Ben Rutabana, afatanaje na Jean Paul Ntagara nawe wari muri Komisiyo y’ubushakashatsi.

Ibyo  byatumye Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke  batangira inzira yo guhagarika Jean Paul Turayishimye kuko yaratangiye gukoma mu nkokora umugambi bari batangiye, wo gusibanganya ibimenyetso rijyanye n’ishimutwa rya Ben Rutabana.

Uko Jean Paul Turayishyime yasunikiweho ibura rya Ben Rutabana

Kayumba Nyamwasa afatanije na Jerome Nayigiziki, Gervais Condo bahise bashaka usimbura Jean Paul Turayishimye ku mwanya w’umuvugizi wa RNC, bashyiraho Etienne Mutabazi, nawe ngo washyizweho mu buryo budakurikije amategeko y’ishyirwaho n’isimbura uwari mu  buyobozi bwa RNC.

Etienne Mutabazi, yahise ahabwa  inshingano zo gucura ibimenyetso  bamuha n’abamufasha bigaragaza ko Jean Paul Turayishimye (Yasimbuye) ko yagize uruhare mu irigiswa rya Ben Rutabana.

Jean Paul Ntagara yabwiye Kayumba Nyamwasa ko umuyaga w’impinduka nawe ugomba ku muhuha, RNC atari akarima ke

Jean Paul Ntagara wirukanwe muri RNC mu Kuboza 2019, mu biganiro n’ibinyamakuru bitadunye  yavuze ko, Kayumba Nyamwasa  umuyaga w’impinduka uri muri RNC nawe ugomba ku muhuhaho, RNC atari akarima ke.

Ati “Kayumba agomba kumenya neza ko RNC atari akarima ke, aho abyuka akirukana uwo ashatse ku nyungu ze bwite amaze kwirenza ibirahure bya DIVAYI”.

Jean Paul Ntagara wahoze ari umucungamutungo, akaba n’umuhuzabikorwa wungirije wa RNC mu Ntara ya Canada, yavuze ko intandaro yiyirukanwa ry’abayobozi ba RNC muri Canada ryaturutse ku kagatsiko kagizwe na Kayumba Nyamwasa, n’abambari be barimo, Jerome Nayigiziki, Gervais Condo, Corneille Minani na Patrick Uwariraye.

yakomeje avuga ko  Kayumba n’abambari be  aribo bagambanira RNC, kuko ibyo bakora binyuranije n’amategeko agenga RNC. Avuga ko intandaro nyamukuru y’ibibazo bafitanye ari uko yanze gusohora amafaranga yari yasabwe n’umubitsi wa RNC ku rwego rw’Isi bidakurikije amategeko avuga ko arayo gufasha Radio Itahuka, ibyo we yabonaga ko ari amacabiranya.

Jean Paul Ntagara yakomeje asobanura ko yabimenyesheje umuhzabikorwa  wa RNC mu Ntara ya Canada, yumva bidasobanutse kandi bidakurikije amategeko ahubwo ari gusesagura umutungo wa RNC ndetse no kuwukoresha muburyo budasobanutse mu nyungu z’abantu bamwe gusa.

Ntagara  nyuma yo kunanirwa kumvikana n’uwari umuhuzabikorwa w’Intara ya Canada Bwana Patrick Uwariraye,  hatumijwe inama y’igitaraganya igizwe na Komite ya RNC intara ya Canada.

Ati “Bwana Patrick Uwariraye bamubujije kuyobora Inama nk’umuyobozi cyane ko ariwe waregaga umubutsi ariko arabyanga, avuga ko nimba atariwe uri buyobore inama, itari bukorwe. Ibyo byatumye inama isubikwa”

Ibi ngo byatumye Jean Paul Ntagara nkuwari Umuhuzabikorwa wungirije yongera gutumiza inama ariko Patrick Uwariraye yanga kuyitabira, ahubwo ahita yumvikana na Kayumba Nyamwasa, Jerome Nayigiziki, Gervais Condo, Corneille, Serge Ndayizeye, kwirukana Jean Paul Ntagara ndetse bahita banabinyuza kuri Radio itahuka aho bari bahuriye muri Afrika y’epfo.

Jean Paul Ntagara ngo asanga ibibazo byose biri muri RNC, byarateguwe neza ndetse bigashyirwa mu bikorwa n’itsinda rito riyobowe na Kayumba Nyamwasa mu nyungu zo gushaka kwigarurira RNC, Kayumba agasigarana n’itsinda rito abasha kugaraguza agati uko yishikiye. 

Jean Paul Ntagara mu izina rya Bagenzi be, ngo nubwo birukanwe, ntabwo bemera ko birukanwe mu gihe uburyo byakozwemo ntaho bihuriye n’amategeko agenga RNC. Bityo akaba asaba Kayumba ko mbere yo gusaba imishyishyikirana n’u Rwanda nawe yabanza akemera imishyikirana nabo yarenganyije.  Yasoje avuga  ko nyuma yo gukorana inama n’abanyamuryango ba RNC baturutse imihanda yose ku isi, bakumva uburyo barenganyemo ngo RNC ntibayisohokamo kuko ngo bayivunikiye imyaka 9 yose.  

Umunyarwanda Emmanuel Magezi, Nyuma Yo Gukorerwa Iyicarubozo, Yaguye Muri Gereza Ya Gisirikare Muri Uganda

Umunyarwanda, Emmanuel Magezi, wari umaze igihe kigera hafi ku mwaka afungiwe muri Uganda nyuma yo gushimutwa n’urwego rw’iperereza muri Uganda  ruzwi nka CMI, yaje kwitaba Imana nyuma y’ibikorwa by’iyicarubozo yakorewe. Agifatwa yabanje  gufungirwa mu kigo cya gisirikari cya Makenke nyuma yoherezwa mu kigo cya Mbuya.  Muri Werurwe 2019 nibwo hatangajwe inkuru y’ifatwa rya Magezi.

Umunyarwanda Emmanuel Magezi

Nta cyaha na kimwe yigeze ashinjwa imbere y’urukiko, yarekewe muri kasho gusa akorerwa iyicarubozo, kugeza ubwo ku wa 31 Mutarama 2020, umunyamategeko we Eron Kiiza yaregeye Urukiko Rukuru i Kampala asaba ko uwo yunganira yaburanishwa niba hari ibyaha aregwa.

umunyamategeko Kiiza yifuzaga ibisobanuro by’Igisirikare cya Uganda na Guverinoma ku bijyanye n’ifungwa ritemewe ry’umukiliya we kugeza ubwo amara amezi 10 ari muri kasho ataragezwa imbere y’umucamanza, ngo amenyeshwe ibyo aregwa.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko ubusabe bwa Kiiza bwagombaga kumvwa n’urukiko ku wa Mbere, bugafatwaho umwanzuro. Nyamara mbere y’uko uwo munsi ugera, yaje kwakira amakuru yizewe amumenyesha ko uwo yunganiraga yapfuye.

Hagiye hanze ibaruwa yasinyweho na Ofisiye wa Polisi ushinzwe Iperereza ku byaha kuri Sitasiyo ya Butabika, yemeza ko Magezi yaguye mu bitaro bya Butabika tariki 21 Mutarama 2020, ahagana saa tatu za mu gitondo.

Ibaruwa y’urwiyerurutso ya Polisi ya Uganda isaba ko umurambo wa Magezi usuzumwa

Muri iyi baruwa hagaragara polisi isaba umwe mu baganga bayo kujya mu buruhukiro bw’umujyi gusuzuma umubiri wa Mageza wajyanyweyo ku wa 21 Mutarama 2020.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Patrick Onyango, yemeje urupfu rwa Mageza, nyuma yo gukurikirana agasanga iyo baruwa yasakaye ari umwimerere.

Yagize ati “Umubiri wa Mageza wasanzwe hanze y’inzu y’abarwayi muri Butabika. Twahamagawe nyuma yo kubona uyu mubiri uri hanze. Ntabwo nzi icyabaye ariko turacyategereje raporo.”

Umuvugizi w’Ikigo cya Gisirikare cya Makenke, Maj. Charles Kabbona, yavuze ko atari mu biro, yizeza kuzatangaza amakuru abifiteho ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brigadier Richard Karemire, we yirinze kugira icyo avuga kuko ngo nta makuru afite kuri icyo kibazo.

Urupfu rwa Mageza rwiyongereye ku bandi baguye muri Uganda cyangwa bagakorerwa iyicarubozo bakagwa mu Rwanda nyuma yo kujugunywa ku mupaka ari intere. Ni ibikorwa byagejeje aho u Rwanda rusaba abaturage barwo guhagarika kujya mui Uganda kubera impungenge ku mutekabo wabo.

U Rwanda rushinja Uganda gufata no gufunga Abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse bagakorerwa iyicarubozo bamwe bakahasiga ubuzima, ku buryo hakomeje ibiganiro bigamije gushaka umuti.

Aya makuru agiye hanze mu gihe ku Cyumweru gishize Perezida Kagame na Museveni bahuriye mu nama yiga ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi, yatumijwe na Perezida wa Angola, João Lourenço ikitabirwa na Félix Tshisekedi wa RDC nk’abahuza.

Biteganyijwe kandi ko Inama y’Abakuru b’Ibihugu itaha izabera i Gatuna ku mupaka uhuriweho w’u Rwanda na Uganda, ku wa 21 Gashyantare 2020.

Izabimburirwa n’iya Komisiyo ihuriweho, hasuzumwa ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yemeranyijweho, by’umwihariko irekurwa ry’Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda no guhagarika ubufasha buhabwa imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Source: Rushyashya

Jonathan Musonera yahishuye ibura rya Ben Rutabana

Ikibazo cyo kuburirwa irengero kwa  Ben Rutabana gikomeje guteza impagarara mu bayoboke ndetse n’abayobozi b’ishyaka RNC. Aba bashinja umuyobozi wa RNC Kayumba Nyamwasa kugira uruhare mu ibura rya Ben Rutabana, Guhangayikishwa  k’uwo murwanashyaka mugenzi wabo  ngo bikomeje kubafasha kubona ibimenyetso bishya by’uko umuyobozi Kayumba Nyamwasa adakwiye.

Mukiganiro umwe mu bahoze muri Komite nyobozi ya RNC yagiriye kuri radio Ishakwe ikorera muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika bavuze ko bahishuye ko ubwo Ben rutabana yari akimara kuburirwa irengero ubwo yarari  mu butumwa bw’akazi muri Uganda, Kayumba Nyamwasa yahise atumiza inama y’abayobozi asaba ko Ben Rutabana yakwirukanwa muri RNC .

Bavuga ko ibi yabikoze azi neza umutego yari yateze Rutabana, bityo ngo nihagira ikimubaho bazahite batangaza ko Ben atarakiri umuyobozi muri RNC

Umwe mu bayoboke ba RNC witwa Jonathan wari muri icyokiganiro yagize ati: ”Hari ibintu bitangaje, kubona Ben akimara kuburirwa irengero Kayumba yarahise asaba ko hatumizwa inama kugirango birukane Rutabana, maze bazabone icyo bazavuga ko Rutabana yari atakiri muri RNC, ko yari yibereye mubikorwa bye adakwiye kubazwa RNC.”

Yongeraho ko iki ari ikintu kigaragaza uburyo  Kayumba Nyamwasa yakoresheje mu gusibanganya ibimenyetso.

Ati: ”icyo n’ikintu cyambere kigaragaza ubutindi n’ubugome yakoresheje mukugira Azimize ibimenyetso.”

Musonera  avuga ko ikindi kimenyetso gishimangira ko kayumba yagize uruhare mu gushimuta Ben Rutabana ngo ni uko Rutabana akimara kuburirwa irengero Kayumba yatangiye gukoresha Epimaque Ntamushobora  mu nshingano zari iza Ben Rutabana,uyu Epimaque akaba asanzwe ari komiseri wa RNC ushinzwe ubukangurambaga.

Musonera yavuze kandi ko aha ariho hatangiriye amakuru asebya Ben Rutaba mu banyamuryango ba RNC avuga ko ibura rya Rutabana ntawe rikwiye guhangayikisha kuko ubusanzwe ngo arangwa n’ivangura rishingiye ku moko.Aya makuru ngo yakwirakwizwaga na Epimaque Ntamushobora

Yagize ati:”gukoresha bamwe mubacuranzi b’imiduri ye , nka Epimake Ntamushobora uhorana , utugambo two kugenda asebanya Aho sebuja Kayumba amutumye hose, aho yirirwaga mu mazu y’abahutu avuga ko Ben ari virus, ngo n’umwanzi w’abahutu nta muntu ukwiye k’umwitaho.”

Musonera Jonhatan yongeyeho ko nawe Ntamushobora yamusuye.Ati: “ Ntabwo ari amagambo n’iwange yarahageze Sebuja umuntumyeho ambwira ko Ben tutagomba k’umwitaho. ”

Musonera avuga ko ibi  yabikoze azi neza ko Ben Rutabana yagiye mu butumwa bw’akazi munyungu za RNC ariko bagatangazwa no kubona imyitwarire iteye amakenga ya Kayumba nyuma yo kumva ko Ben yaburiwe irengero.

Iyegura rya benshi mu bagize komite ya RNC rikomeje gusiga ibimenyetso bo bita ko bihamya Kayumba Nyamwas kugira uruhare mu ibura rya Benjamin Rutabana wari ushinzwe ibikorwa by’iterambere muri RNC.

Umuryango wa Ben uherutse gutangaza ko urimo kuvugana n’umunyamategeko wabo ngo barebe icyakorwa n’ubutabera. Nyuma y’aho Lea karegeya nawe  weguye kumirimo ye muri RNC nk’umukuru w’akanama k’inararibonye akandika ibaruwa ikubiyemo ubutumwa benshi mu banyamuryango ba RNC bavuga ko bwabahumuye amaso ku mikorere mibi y’umuyobozi  Kayumba Nyamwasa amakuru aturuka muri bamwe mubayoboke ba RNC baba  Canada avuga ko kuri ubu Lea Karegeya arimo kwiyegereza , Tabita Gwiza( mushiki wa Rutabana) , umunyamategeko Kazigaba Andre, Frank Ruhinda n’abandi banyamuryango baba mu kiswe intara ya Canada kugirango bihuze na Jean Paul Turayishimye wahoze Ari umuvugizi wa RNC maze bashinge ishyaka ryabo .

Ibi Kandi ngo bizabafasha guhuriza ingufu hamwe zo kurwanya Kayumba no  gukomeza gushaka ibimenyetso bimushinja ishimutwa  rya Ben Rutabana.

Umunyamategeko kaziga Andre nawe ngo Ari gutegura ibirego bijyana Kayumba  Nyamwasa m’ubutabera  amushinja kujyana abana bakiri bato mumutwe w’inyeshyamba za p5 bakaba barashiriye muri Congo.

Philemon Mateke Intandaro y’umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda ni muntu ki!

Philemon Mateke ni Minisitiri w’Ubutwererane mu Karere k’Ibiyaga bigari mu gihugu cya Uganda,  afite imyaka 73, afite inkomo ku banyarwanda cyane ko Se umubyara akomoka mu Karere ka Burera mu Gihugu cy’u Rwanda. 

Amashurui abanza n’ayisumbuye yayigiye mu  Karere ka  Gisoro ari naho yavukiye,  yakomereje Kaminuza muri Makerere.

Mucyo bise Revolution 1959, Abatutsi bahungiye mu gihugu cya Uganda.  Ababyeyi be batangiye gukorana byahafi n’ubutegetsi bwa PARMEHUTU , mu gutoteza abanyarwanda bari mu bwoko bw’Abatutsi, aho babaga mu nkambi ndetse bakanicwa.

Philemon Mateke ntiyigeze atenguha Se umubyara, maze mu mwaka 1972, ubwo yahabwa akazi ko kwigisha ku ishuri ryisumbuye rya  Mutorere, mu Karere ka Kisoro yatangiye umugambi wo gukandamiza abanyarwanda ( Abatutsi) bari impunzi ashingiye ku bwoko. Afatanyije nuwari Minisitiri w’Intebe mu gihugu cya Uganda Milton Obote ndetse hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo mu gihugu cy’u Rwanda Habyarimana Juvenal  ku butegetse bwa Gregoire Kayibanda.

Mu 1980, ubwo Miltoni Obote yasubiraga ku mwanya wo kuba perezida, Philemon Mateke yahise agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi (State minister of Education), kuva ubwo atangira kujya afata mu buryo bunyuranije n’amategeko abasore b’impunzi z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi, bagafungwa, bagakorerwa iyica rubozo ndetse abandi bakicwa.

Ibyo yabikoraga  ku ibanga rikomeye hamwe na Juvenal Habyarimana na  Perezida Milton Obote.

Mateke yari igikoresho, inyungu kuri  Habyarimana Juvenal utarifurizaga abanyarwanda( Abatutsi) bimpunzi amahoro, hamwe na Milton Obote  utarigeze ashaka ko Abatutsi bahabwa ubuhungiro  mu gihugu cye yarayoboye.

Mateke nta mpuhwe, n’ubwo Museveni yamuhaye ibyo ashaka mu butegetse bwe mu gihe cya Milton Obote ntiyigeze agirira impuhwe ubwoko bw’Abahima Museveni abarizwamo  cyane ko yabafataga nk’Abatutsi bo Rwanda bagombaga gufatwa ku ngufu no kicwa.

Mu 1990, Ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwantangiraga, Philomen Mateke,  yari maneko wa Habyarimana Juvenal, aho yamushakiraga amakuru yose y’inkotanyi ndetse n’abacanyi bo kwica abasore b’Abatutsi (Impunzi z’abanyarwanda) babaga muri Uganda, mu gihe ubutegetsi bw’u Rwanda bwateguraga Genocide yakorewe Abatutsi. 

Ubwo Genocide yakorwaga mu Rwanda, Mateke yicishije abantu benshi bari mu bwoko bw’Abafumbira cg Banyarwanda bo mu duce twa Muramba, Nyarusiza , Cyanika na Murora mu gihugu cya Uganda.

Mu 1994 ubwo ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana bwatsindwaga, Philomen Mateke yafashije abari abayobozi bakomeye ndetse nabari  bamaze gukora Jenoside mu Rwanda kubona ubuhungiro mu gihugu cya Congo, abifashijwemo n’inshuti ze zari ziri muri guverinoma ya Perezida Mobutu Sese Seko.

Mateke kandi  yafashije abari abasirikare mu ngabo za Habyarimana bahita binjizwa mu gisikare cya Congo bakomeza gucura imigambi yabo yo gukora Jenoside bari basize batarangije.

Kugeza ubu  Philomen Mateke akorana byahafi n’imitwe y’iterabwoba igambiriye guhungabanya umutekano w’Igihugu cy’uRwanda byumwihariko nka  FDLR FOCA, FDLR RUD-Urunana, FLN na P5.

Uwo niwe Mateke Philemon Igice cya Mbere ———–Icya 2——

Impunzi zari zarahungiye muri Congo Kinshasa ziravuga ko zari zarafashwe bugwate na FDLR

Ku gicamunsi cyo ku wa 23/01/2020 nibwo impunzi 113 zambutse umupaka uhuza u Rwanda na Congo ziturutse mu gace ka Masisi na Rucuru aho  zari ziherekejwe n’ishami ry’umuryango wabibumye ryita kumpunzi HCR, izi munzi zivuga ko uwashaka gutaha abo muri FDLR na FLN bahitaga bamwica.

Zikigera mu Rwanda zahise zerekezwa mu kigo cya Kijote transit center mu karere ka Nyabihu ho mu murenge wa Bigogwe, inkambi yagenewe kwakira impunzi by’agatenganyo mugihe zigitegereje gusubira mu miryango yazo aho ziba  zikiri kwitabwaho.

Benshi  murizo baganiriye na rwandatribune.com ducyesha iyi nkuru bavuze  ko bishimiye kugera mu Rwanda nyuma y’igihe kitari gito bari mu buhungiro, bavuga ko ubuzima butaribuboroheye kubw’umutekano muke ndetse  ko no kubura ibibatunga  bihagije.

Aba bavuga ko bamaze igihe kirekire mu buhungiro bitewe ahanini n’uko iyo washakaga gutaha abo muri FDRL bakabimenya bahitaga bakwica. Bavuga ko Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zagize uruhare mu kuba barabashije gutaha kubwo kuba izi ngabo zarambuye izo nyeshyamba uduce twinshi mutwo zari zarafatiyemo bugwate aba banyarwanda batahutse.

Munyakazi Buteme wahunze afite imyaka 37 kuri ubu akaba afite 63 waturutse mu gace ka Mweso ho muri teritoire ya ya Masisi, ni umwe mu mpunzi z’abanyarwanda zatahutse ubu ziri mu nkambi ya Kijote. Munyakazi avuka muri Rutsiro

Yagize ati:”Ndishimye ko ngarutse mu rwanda, ndabona harahindutse habaye heza Kandi abayobozi batwakiriye neza ntakibazo twagize, iyo washakaga gutaha abasirikare ba FDRL bahitaga bakwica ariko bitewe n’uko abasirikare ba Congo bahabirukanye ubu bakaba barahungiye mu mashyamba Kandi n’abavandimwe banjye bakaba barahoraga bampamagara nahise mfata umwanzuro wo gutaha kubushake, twari tubayeho nabi hariya , ntamutekano twagiraga bitewe n’intambara zaburikanya hagati ya FDLR n’inyeshyamba za nyatura”

Munyakazi anongeraho ko bitewe n’umutekano yabonye mu Rwanda agiye no gukangurira abo yasize mu buhungiro nabo bagataha.

Yagize ati ” Hari abana banjye nasizeyo n’abandi twabanaga, ndabakangurira ko bataha kuko mu Rwanda  mbona ari amahoro, nibinshobokera nzasubirayo nzane abana banjye .

Uwamahoro Justine w’imyaka 25 ni umwe mubavukiye mubuhungiro akaba nawe yaraturutse mugace ka Mweso muri teritoire ya Masisi.

Yagize ati:”Ababyeyi banjye batarapfa bambwiraga  ko dukomoka ku Nyundo, ndishimye cyane kuba ngeze mu Rwanda, bajyaga batubwira ko tuje mu Rwanda batwica ariko nabonye ntakibazo twagize hano turi muri iyi nkambi batwakiriye neza , batugaburiye Bari kutuvura turanezerewe”

Nzabonompa Stephan nawe wahunze afite imyaka itatu ubu akaba afite imyaka 29 we yaturutse mu gace ka Gicanga ho muri teritoire ya Rutchuru.

Yagize ati:”Twabaye mu nkambi ya Mugunga nyuma tuza kuyivamo twerekeze Rucuru, mama yaje gushaka undi mugabo nyuma arapfa yishwe n’amarozi, nabagaho mubuzima bugoranye cyane gusa nabonye intambara zikomeje kuba nyinshi mpitamo gutaha. Ndishimye rwose kuba mbonye mu Rwanda bambwiye ko mu rugo ari mucyahoze ari perefegitura ya Gisenyi abavandimwe banjye Bari basanzwe batuye mu Rwanda ndabona Hari umutekano rwose”

Rwanyonga David ushinzwe inkambi ya Kijote transit center yatangaje ko bakiriye impunzi 113 ziri mu byiciro kuri ubu birikwitabwaho.

Yagize ati:”Uyu munsi twakiriye impunzi z’abanyarwanda ziturutse muri Congo 113. Harimo abasore, inkumi,  abagabo abagore abana babo n’abageze mu zabukuru bazanywe na  HCR Kandi batahutse kubushake bwabo. Babanje kwishikiriza HCR ikorera  muri Congo iba ariyo ibafasha kugera hano. Harimo abaje barwaye, abandi bananiwe ariko kuri ubu bari kwitabwaho.”

Yavuze ko ikigiye gukurikira Ari ukubashakira aho imiryango yabo iherereye bashingiye kumakuru bahabwa na buri muntu ku giti cye

Yagize ati ” hano bahamara igihe kitari kirekire cyane, ni inkambi y’agateganyo mugihe tuba dutegereje kubasubiza mu miryango yabo tugendeye ku makuru baba baduhaye bo ubwabo, batubwira uturere bari batuyemo mbere y’uko bahunga bityo bikadufasha kubashakira imiryango yabo.”

Yanongeyeho ko izimpunzi Atari izambere kuko nomumpera z’umwaka ushize bakiriye izindi mpunzi z’abanyarwanda 82 zari ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri ubu zikaba zarasubijwe mu miryango yazo.

Madam Leah Karegeya yasabye Kayumba Nyamwasa n’abandi bayobozi bakuru ba RNC kwegura

Hafi ukwezi kose, Madam Leah Karegeya amaze yeguye kumwanya wo gukukurira akanama k’inararibonye muri RNC, yasabye Kayumba Nyamwasa n’abandi bayobozi bakuru ba RNC kwegura.

Madam Leah Karegeya nyuma yo gusezera ku mirimo ye, yifatanyije  na Jean Paul Turayishimye, Madam Odette Nyiraneza, Bwana Anicet Karegeya na Bwana Émile Rutagengwa, bandikira ubuyobozi bw’ihuriro rya RNC basaba ko ubuyobozi bukuru bwa RNC bwakwegura.

Mu ibaruwa  banditse bayigeneye Kayumba Nyamwasa, Jerome Nayigiziki,   Emmanuel Hakizimana, Corneille Minani, Gervais Condo, aho babashinja kutubahiriza amategeko agenga RNC.

Ibyo Madam Leah Karegeya na bagenzi be bashinja Ubuyobozi bukuru bwa RNC:

  • Kurenganya no guhonyora bamwe mu banyamuryango ba RNC bibangamiye uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
  • Kwivanga mu mikorere y’inzeg,  ntabwigenge no kwirengagiza inshingano z’akanama k’inararibonye ka RNC.
  • Gushyiraho abayobozi mu buryo bishakiye, bunyuranyije n’amahame ya RNC ahubwo bigakorwa mu nyungu z’abantu bamwe gusa.
  • Gutoneshwa kw’abamwe abandi bakarenganwa.
  • Kuburirwa irengero kwa Benjamin Rutabana, Major Nkubana Emmanuel, Rwarinda Michel n’abandi benshi kandi bari mu buyobozi bwa RNC, Ubuyobozi bukuru ntibugire icyo bubivugaho, ahubwo bakihutira ku basimbuza na byo bigakorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko agenga  RNC.
  • Kwirukanwa kw’abanyamuryango hadakurikijwe amategeko n’indangagaciro za RNC. Urugero,  Jean Paul Turayishimye, Tabitha Gwiza, Achille Kamana, Simeon Ndwaniye na Jean Paul Ntagara.
  • Kweguza abanyamuryango mu ibanga, bidakorewe imbere y’inama y’inteko rusange, mu rwego rwoguhisha ibibazo bateza nk’abayobozi bakuru.
  • Ubuyobozi bukuru bw’ihuriro bwahemukiye abanyarwanda bari muri RNC bituma babatera icyizere kuko ngo nta cyiza bigeze bababonamo.

Izindi mpamvu Madamu Leah Karegeya yatangaje mu nyandiko hamwe nabagenzi be bashinjaga ubuyobozi bukuru bwa RNC kwigarurira umutungo no kuwukoresha uko bishakiye, cyane ko babifata nko gusahura umutungo w’umuryango hamwe no kudakorera mu kuri no mu mucyo bagahitamo kwimakaza ibyo twakwita itekinika mu gutanga ibisubizo.

Leah Karegeya yavuze ko atabasha kwihanganira amakosa akorwa n’ubuyobozi bukuru bwa RNC, aho avuga ko ibikorwa byabo ntacyizere bishobora guha abanyarwanda bari muri RNC.

Ati “Kugirango abanyarwanda babagirire icyizere ntayindi nzira ihari itaru ukwegura k’ubuyobozi bukuru bwa RNC kandi bakabikora mu bushacye bwabo.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu nta muntu ugifiteye icyizere RNC cyane ko nibikomeza gutyo Kayumba Nyamwasa azisanga wenyine dore ko yabaswe n’ubugambanyi, ubusambo, ivangura ndetse n’itonesha .

Ibibazo hagati ya RNC na Leah Karegeya byagiye ahagaragara nyuma y’ibura rya Ben Rutabana wabuze mu mpera z’umwaka 2019.

Andi makuru Leah Karegeya yirinze gutangaza ariko inshuti z’ahafi ziviga  n’uko Kayumba Nyamwasa yashakaga uburyo yakwigarurira imitungo w’umuryango wa Patrick Karegeya wari inshuti y’agadasohoka.

Kayumba Nyamwasa, kwigarurira imitungo ya Patrick Karegeya ngo byamubereye urusobe dore ko ngo yari yarakoze uko ashoboye ngo yiyegereze uyu mugore.

Kayumba ngo ngo yamushukishije ko ariwe uzaba inararibonye rya RNC bityo ngo imishinga yose ikomeye Leah Karegeya akagishwa inama ariko burya ngo “Ntawe uhisha inzu ngo ahishe umwotsi” Leah Karegeya yaramuvumbuye,  Intandaro yo gushwana kwabo.

Ihoriro rya RNC rigizewe n’abantu bagize uruhare mu bikorwa by’iterabwobwa mu Rwanda harimo  Gerenada zatewe mu mujyi wa Kigali, abasaga 17 bakahasiga ubuzima,  400 bagakomeraka aho bamwe byabaviriyemo ubumuga bwa burundu mu mwaka wa 2010-2014.

Perezida Félix Tshisekedi yamaganye abavuga ko u Rwanda rushaka kwigabiza RDC

Félix Tshisekedi yamaganye imvugo z’abanyapolitiki n’abanyamadini bamwe bo muri RDC ko u Rwanda ruri muri gahunda yo kwigabiza igihugu cye, aho banavuze ko kugira ngo kigire amahoro ari uko ahubwo cyarushozaho intambara kikarwiyomekaho.

Imvugo yo kwigabanya Uburasirazuba bwa RDC cyangwa “balkanization”, yatangijwe n’abarimo Arikiyepiskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo na Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC, ubu ni umuvugizi w’ihuriro Lamuka.

Cardinal Ambongo mu mpera z’ukwezi gushize yavuze ko ubuyobozi bwa Congo bukwiye kumvisha ibihugu baturanye by’u Rwanda, u Burundi na Uganda, guhagarika kwinjiza abaturage babyo ku butaka bw’Uburasirazuba bwa RDC, ko hari umugambi wo kwigabanya igice cy’uburasirazuba bwa Congo .

Mu Ukuboza umwaka ushize nabwo Muzito yabwiye abanyamakuru ko kugira ngo igihugu cye gitekane, gikwiye gutera u Rwanda ndetse kikarwiyomekaho, kugira ngo kirangize ikibazo kimaze imyaka isaga 20 mu Burasirazuba bwa RDC.

Tshisekedi uri mu Bwongereza aho yitabiriye inama ku ishoramari hagati y’u Bwongereza na Afurika, yabwiye abanya-Congo baba i Londres ko mu gihe cyose ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nta na santimetero igihugu cye kizatakaza.

Ati “ Mu gihe cyose ndi Perezida wa RDC, nta na santimetero n’imwe igihugu cyacu kizamburwa. Izi ni inkuru z’ababuze ibyo bavuga. Ubwo twari mu badashyigikiye ubutegetsi, ntabwo twigeze tubeshya abaturage ku ngingo y’uko hari abashaka kwigabanya igihugu cyacu.”

Ibi Tshisekedi yabivuze mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize, Abanye-Congo batuye mu Bufaransa bagerageje kwigaragambiriza hafi ya Ambasade y’u Rwanda mu Mujyi wa Paris, bavuga ko rushaka kuvogera igihugu cyabo.

Iyo myigaragambyo yabereye i Paris kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Mutarama 2020. Yakozwe n’Abanye-Congo 30 ba APARECO [Ihuriro ry’abaharanira impinduka muri Congo- Alliance des Patriotes pour la Refondation du Congo] bari barasabye banahabwa uruhushya rwo gukora imyigaragambyo bavuga ko bamagana Leta y’u Rwanda.

Urwo rugendo rwavuye mu gace ka Paris Nord [Gare du Nord] saa munani rwerekeza kuri Parc Monceau aho bagombaga guhagarara, bagakora ibikorwa byabo. Ni imyigaragambyo yamaze iminota 15 ndetse ntiyigeze igera hafi ya Ambasade y’u Rwanda.

Tshisekedi yavuze ko atumva aho iyi mvugo y’uko u Rwanda rushaka kwigabiza RDC ituruka, ko n’umuntu wese uyigenderaho ari umubeshyi.

Ati “Amateka ya balkanisation aturuka he? Ni inde wababeshye? Ntimubatege amatwi. Aya magambo aturuka mu banzi, mu bagizi ba nabi bashaka gusenya igihugu cyacu. ”

Yakomeje agira ati “Iyi Congo nyobora ntizigera icibwamo ibice.”

Ni ku nshuro ya mbere Perezida Tshisekedi avuze kuri iyi ngingo imaze iminsi ikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.

izi mvugo zakwiriye nyuma y’uko u Rwanda na RDC byongeye gushimangira umubano, aho iki gihugu kiri kugira uruhare mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yabajijwe ku mvugo y’abanyapolitiki bo muri RDC ko igihugu cyabo kidashobora kubona amahoro “tudateye u Rwanda, byaba ngombwa tukarufata,” nk’uko byavuzwe na Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa RDC.

Min. Biruta mu kiganiro n’itangazamakuru avuga ku mibanire y’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere

Ati “Ni ibintu bibabaje, wakwiteguye ko ibyo bavuga biba bifite icyo bafite bashingiraho gifatika ariko nta gihari. Ntabwo ari ubwa mbere bene ibi bibazo bibaho, hashize igihe hari abanyapolitiki bo muri RDC bumva ko kugira ngo abaturage babo babemere ari uko bavuga nabi u Rwanda.”

Biruta yavuze ko ibyavuzwe n’aba banyapolitiki ndetse na bamwe mu bo muri Kiliziya Gatolika bidashobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda na RDC.

Ati “Bavuge ibyo babonye, biriya ntabwo bizabura kandi n’igihe kizerekana ko ntaho byari bishingiye.”

Minisitiri Dr Biruta yashimye uruhare rw’ubuyobozi bwa RDC mu guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa RDC irimo na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko u Rwanda rumaze kwakira abantu 1919 bari mu mashyamba ya Congo aho ingabo za RDC zagabye ibitero ku mitwe yitwaje intwaro. Abo batahutse hacumbikiwe mu nkambi ya Nyarushishi.

Abarwanyi 562 nabo bagaruwe mu Rwanda, aho ubu bari kwigishwa kugira ngo babe basubira mu buzima busanzwe.

Ati “Ingabo za RDC zakoze ibikorwa byiza, zishe benshi muri abo harimo n’abayobozi b’utwo dutsiko.”

Nitwa Kayumba Nyamwasa iyo urangaye ndakwasa nkagutura umurage w’ubuhemu

Nitwa Rupyisi Kayuku Kayumba Nyamwasa iyo urangaye ndakwasa, nkagutura umurage w’ubuhemu, nahisemo kwangara, ndi umuzi w’ubuhemu, umpangaye ndamuhemura.

Nataye abanjye mva mu byanjye, Nangara I mahanga, niruka imisozi ngambanira rubanda, Nta urwo nari nambaye, nyoboka inda yanjye inyigarurira wese, ibya bandi biba ibyanjye, ibikingi ndabyanjama ntitaye kuri abo bakecuru, incike nabo bana b’imfubyi ibyabo byose biba ibyanjye.

RNC bose baranzi nduma mpuhaho, ku manywa ndi impyisi, mu ijoro nkaba ikirura, mu mazi ndi umusundwe, ndyana nk’umusonga mu gisebe, sinihishira nabaye inyagasozi.

Aho ngeze hose nigarurira ibyabo, i Masaka nari narabayogoje, Nyagatare ho sinakubwira baraboroze baratabaza, mbatsikamiza urwego rwanjye, Umugabo gitwari aratabara ibikingi bisubizwa banyirabyo, Njyewe ho ndanangira, ndabiha mba urwirungu , mba intashoboka ndahangana. Ipeti ryanjye rimbera urwihisho, ubugambanyi ndabwimika.

Abo narinyoboye mu ngabo  mbabibamo ubuhemu n’ubugambanyi biba inzira y’icyigisho, mbabibamo urwango n’ivangura, umuhutu mu gisirikare ntiyari agikozwa kuri njye, nararimbaguye mbigizayo.  Inzira yanjye yari ukubarimbugura nkabamaraho, ubwicanyi bwanjye s’ubwanone, sinita kucyo dupfana cyangwa twasangiye, sinita ko wambaye inyuma, aho nshakiye ndagukindura kandi bikaba ibanga ryanjye nabihemu uri muri njye.

Ubugambanyi niko kabando kanjye nicumba, Ben Rutabana azababere isomo, umpangaye ndamuhananura, simvugirwamo, ndi igisare cyasizoye, ndi impyisi iyo urangaye ndaguhuma,  sinita ku ngano yawe, umutima w’ubumuntu nawutaye iyo na byirukiye, ibyo El-Hadji Ibrahim Murwanashyaka wayoboraga BACAR azababwira uko nyina w’imyaka 70 namuteye umunigo inzira y’ubuzima ikarangira ubwo.

Igikoresho cyanjye Jean Paul Turayishimye, nacyo nabonye cyaratangiye gukuza ijosi kinyigiraho kagarara ni kirangara nzakirya umutima abo nariye si bacye nitwa Warupyisi Gatindi Kayuku Kayumba Nyamwasa.

Iyo urangaye ndakwasa, iyo niyo mpamyabumenyi yanjye.  Karegeya, Kamiri, nabagize isaso ryanjye, unyobeyeho ndamwisasira, utaramenya azambona.

Lea Karegeya, Tabita Gwiza, Jean PaulTurayishimye, Jean Marie Micombero, Simeon Ndwaniye, Jean Paul Ntagara, Frank Ruhinda, murakina n’ikirura, Impyisi Rusahuzi Kayuku Kayumba Nyamwsa ibyo nasahuye si bicye, namwe nimucunga nabi nzabasahura iyo mitima yanyu nyisogoteshe akabando kanjye k’ubuhemu.

Untunze urutoki nka Kazigaba Andre, Theogene Rudasingwa, Noble Marara, mbabika mu igunira ry’ubuhemu bwanjye banzoga nkazamura icumu ry’ubuhemu nkatikura mu cyico, nkabohereza kwa mwene data ikuzimu, uwo nkesha ubuhemu bwanjye.

Ndi gahenda abana, ndi rwubika ngeso iyo urangaye ndagucurika, ukambera igaburo n’icumbi rya buri munsi nakumaramo uburyohe nkakwigarika,  ndi Rupyisi Kayuku Kayumba Nyamwasa abo nigaritse si bacye na Mudathiru Habibu, yantangira ubuhamya, namwigaritse izuba riva, insoresore barikumwe, bantakambiye bantabaza, banyibeshyeho bataziko  umutima wanjye wariwe, nababwiye ko bazajya gutabaza ba nyina naba Se.

Ubusambo bwanjye bumbera inzira y’ubutunzi, ndi Impyisi Rusahuzi Rwabuzisoni Kayuku Kayumba Nyamwasa, ndi rubebe ngenda nsakuma utwabandi, inda yanjye yabaye uruhago rw’ubutunzi rwa Rubanda. Imico yanjye irihariye sindi umuntu, uwo mutima wanshizemo, ndi umugambanyi, ndi umwicanyi, ndi igisuma ndi igisambo, ndi ikirura, ndi impyisi, ndi umusundwe, ndi umusonga mu gisebe, umpangaye ndamuhahamura.

Blog at WordPress.com.

Up ↑

Design a site like this with WordPress.com
Get started