Col Ruzindana Mwenebantu warushinzwe iperereza muri FDLR/FOCA yatawe muri yombi na Mai mai NDC Nduma naho Maj Bokande jules Karindinefu wari ushinzwe itumanaho rya gisilikare muri FLN aricwa
Mu rukerera rwo ku munsi w’ejo ku cyumweru taliki ya 12 Mutarama 2020 inyeshyamba za NDC NDUMA ziyobowe na Gen.Guidon zateye ibirindiro bikuru bya Brigade ya FDLR yitwa Niker 001 yari ikambitse ahitwa Byumba,Gurupoma ya Gihondo hafi ya Bambo.
Inyeshyamba za NDC NDUMA zikuriwe na Gen.Guido zabashije gutsimbura Brigade Niker 001 zari ziyobowe na Gen. Karume, mu ntambara yamaze amasaha ane yose kugeza ku gicamunsi nibwo amasasu yarahosheje muri ako gace.
Muri iyo mirwano inyeshyamba za Mai Mai NDC NDUMA zaguye gitumo Col.Ruzindana Felicien uzwi nka Col Mushagarusha Mwenebantu wari ushinzwe iperereza muri FDLR. Muri iki gitero kandi hakomerekeyemo Col.Rutaganda jean Damacsene uzwi ku mazina ya Mazizi akaba yarahoze ari Burugumestre wa Komini Murama na Maj.La Fontaine umuvugizi wa FOCA ariko bo bakaba babashije gutoroka izi nyeshyamba.
Hashize igihe kigera ku kwezi imitwe y’abarwanyi bo muri Congo Kinshasa yihurije hamwe mu mutwe wa NDC Nduma uyobowe na Gen Guido kugirango ifatanye n’ingabo z’iki gihugu FARDC mu rugamba rwo kwirukana imitwe yitwaje intwaro k’ubutaka bwa Congo, hakiyongeraho idini rikomeye muri aka gace ka Rucuru ryitwa CECA naryo ryatangaje ko rigiye gutanga ubufasha bujyanye n’ubukangurambaga ku baturage bose ba Congo kugirango birinde guhishira amakuru yafasha umwanzi no gutera ingabo mu bitugu ingabo za FARDC.
Itabwa muri yombi rya Col Ruzindana Mwenebantu wa FDLR/FOCA rije rikurikira iyicwa rya Maj Bokande jules Karindinefu wa FLN. Mu rukerera rwo kuwa gatandatu taliki ya 11/1/2020 sakumi za mu gitondo, umurongo w’inyeshyamba za FLN zavaga ahitwa Kirembwe mu birindiro bya Gen.Hamada berekeza I Minembwe mu rwego rwo guhunga amabombe y’indege za FARDC n’ibisasu bya rutura zimaze iminsi zimishwaho nibwo zasakiramye n’ingabo za FARDC.
Gusakirana kwamaze amasaha abiri kwaje gutuma Majoro Bokande jules Karindinefu wari ushinzwe itumanaho rya gisilikare muri FLN ahasiga ubuzima ndetse na Radio nini irafatwa, muri iyi mirwano kandi , na Liyetona Jean Claude wari ushinzwe operasiyo mu birindiro bya Gen.Hamada nawe atabwa muri yombi n’ingabo za FARDC.
Ibi bibaye mu gihe izi nyeshyamba za FLN ziri gusaba imishyikirano ngo zibe zakongera kwihuza na FDLR zabagamo nyuma ya 2016 ubwo CNRD UBWIYUNGE yavukaga, nk’ishyaka naho FLN ikaba umutwe w’ingabo ahagana mu mwaka wa 2018 babisabwe na Paul Rusesabagina havutse impuzamshyaka ya MRCD, inyeshyamba za FLN zigirwa umutungo bwite wa MRCD.
Uku kwihuza kwa FLN na FDLR-FOCA kuje nyuma yaho imitwe yizi ngabo zose imaze kugenda iyoyoka ndetse n’abayobozi bayo abenshi barishwe abandi batwabwa muri yombi. Ibi babikoze nk’uburyo bwo gushaka uko bakongera imbaraga ngo birwaneho kuko bisa nkaho ingabo zabashizeho ndetse zikaba zaranatakaje ibirindi byazo byinshi.
Inkuru nziza ni uko abanyarwanda icyenda barekuwe n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye, nyuma y’igihe kinini bari ku ngoyi bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda; gusa ku rundi ruhande si bo bonyine kuko habarurwa abandi basaga 200 bakiri muri gereza.
Abarekuwe na Uganda
Abanyarwanda bafashwe na Uganda mu bihe bitandukanye bahuye n’akaga gakomeye, usibye kuba barakorewe iyicarubozo benshi ubu babaye ibisenzegeri ntacyo bakibasha kwikorera. Urugero ni Gatsinzi Fidèle warekuwe atabasha kwigenza.
Gatsinzi Fidèle wakorewe iyicarubozo
Hari abandi barimo Pasiteri Singirankabo wakubiswe inkoni mu kiziba cy’inda, yangirika bikomeye mu myanya y’ibanga.
Hari n’abatakiri ku Isi barimo Silas Hategekimana. Yamaze iminsi 18 mu maboko ya CMI akorerwa iyicarubozo we n’abandi banyarwanda biganjemo abasengeraga mu Itorero rya ADEPR, mbere y’uko bajugunywa ku mupaka w’u Rwanda na Uganda tariki 12 Kamena uyu mwaka.
Hategekimana wari ufite imyaka 43 yitabye Imana mu mpera za Nzeri azize itotezwa yakorewe. Ibizamini byakorewe umurambo bigaragaza ko Hategekimana “Yari afite imvune y’urubavu yo ku rwego rwa gatanu ndetse n’ikibazo cy’amaraso yari yarikusanyirije hagati y’igituza n’ibihaha (hemothorax) hamwe no kwangirika ibihaha. Yari afite kandi ikibazo cy’impyiko y’ibumoso yangiritse n’ibikomere mu nda.”
Silas Hategekimana wapfuye nyuma yo gukorerwa yica rubozo na CMI muri Uganda
Rene Rutagungira ni umwe mu banyarwanda barindwi barekuwe n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye muri Uganda, nyuma y’imyaka itatu mu buribwe kubera iyicarubozo rikomeye bakorerwaga.
Rutagungira niwe wabimburiye benshi bamugajwe n’ihohoterwa Uganda yakoreye Abanyarwanda. Mu ntangiriro za Kanama 2017 nibwo yakuwe mu kabari yarimo boshye umujura, bamutwara amaguru adakora hasi, aburirwa irengero atyo.
Nyuma y’amezi atatu yongeye kugaragara mu ruhame ari igisenzegeri, ari intere kubera iyicarubozo ry’inkazi yakorewe.
Rene Rutagungira wakorewe iyivca rubozo mu gihe cy’iimyaka 3
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare muri Uganda bwaraye bushyinguye dosiye y’ibyo bwamukurikiranagaho kuko ntabimenytso bifatika bimuhamya ibyaha yaregwaga byagaragaraga. Yashinjwe kuba intasi y’u Rwanda, bakoresheje imashini mu kumukorera iyicarubozo. Yaramucugusaga ku buryo ata ubwenge, bene izi mashini zigukorera ibintu bibi ku buryo n’amazi wanyoye uhita uyagarura, ububabare ukabwumvira mu misokoro.
Ubu buryo bw’iyicarubozo ni bumwe mu bukoreshwa na CMI kugira ngo bitagaragarira amaso ko umuntu yakorewe iyicarubozo ku mubiri. Ni nka kumwe umuntu ashobora kugukubita, ariko akavuga ati ndakora ibishoboka byose ababare ariko ntabyimbirwe.
Mu bandi bafunguwe harimo Emmanuel Rwamucyo Rwamukinuzi na Augustin Rutayisire, bo bafatiwe umunsi umwe ku wa 26 Gicurasi 2018, i Mbarara mu Burengerazuba bwa Uganda, bashinjwa gutunga imbunda no kuba intasi z’u Rwanda muri icyo gihugu.
Bagifatwa babanje kujyanwa ku cyicaro cy’ingabo za Uganda (UPDF) i Mbarara mbere y’uko bajyanwa i Kampala kubazwa.
Igisirikare cya Uganda icyo gihe cyavuze ko cyabasanganye imbunda, nyamara abavandimwe ba Rwamucyo bo bahise bahishura uburyo icyo ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Rwamucyo yafashwe arimo kuva ahitwa Kikagati mu Karere ka Isingiro aho afite hotel. Abavandimwe be bavuze ko yashakaga gushyira kuri konti ye miliyoni 40 z’amashilingi yishyura inguzanyo muri Banki i Mbarara. Uretse kuba afite hotel i Isingiro, yari anasazwe akorera ubucuruzi mu Rwanda.
Bivugwa ko Rwamucyo yahamagaye inshuti ye Rutayisire ngo amuherekeze kuri banki i Mbarara bombi bagatabwa muri yombi n’inzego z’umutekano n’amafaranga bari bajyanye batarashyira kuri konti.
Babarijwe i Mbuya n’urwego rw’ubutasi muri Uganda (CMI), mbere yo kujyanwa muri gereza ya Makindye nyuma baregwa mu rukiko rwa gisirikare. Inzira y’umusaraba bamaze muri Gereza bayikomereje muri Gereza ya Luzira, imwe mu mbi ziba muri Uganda.
Gusa mu bandi barekuwe harimo uwitwa Bahati Mugenga bivugwa ko afite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yatawe muri yombi hamwe n’abandi umunani mu gihe kimwe na Rutagungira bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa byatumye Joel Mutabazi afatwa akoherezwa mu Rwanda, aho yaje guhamwa n’ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi umukuru w’igihugu.
Undi uvugwa mu barekuwe ni Claude Iyakaremye nawe yafashwe na CMI ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda. Ageze mu maboko y’uru rwego, habuze ibimenyetso bishimangira ibyo yaregwaga maze rurahindura ruvuga ko yafatanywe intwaro.
Havugwa kandi uwitwa Byaruhanga nawe ari mu banyarwanda benshi bafashwe na Uganda mbere ibintu bigikaza umurego kuko yafunzwe ku wa 23 Nzeri 2017.
Yatawe muri yombi na CMI mu gace ka Bukasa, afungirwa muri Gereza ya Mbuya aho yamaze igihe cy’amezi atatu.
Mu 2017 ubwo abanyarwanda batangiraga gushimutwa, abantu benshi barabikerensaga, bakabifata nk’ibihuha cyangwa se igipindi kigamije kwangisha abanyarwanda Uganda, ariko uko iminsi yagiye ishira niko batangiye kubyibonera, ubuhamya bw’ababaye kuri iyi ngoyi bugaragaza ukuri, aka ya mvugo ngo ribara uwariraye.
Umwe mu bakorewe iyicarubozo avuga uko yakorewe iyicarubozo mugihe cy’imyaka 3
Usibye ihungabana ryo mu mutwe bose bahuye naryo, abakorewe iyicarubozo mu mabohero y’Urwego rw’Ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI, ntacyo bamwe bakimarira, hari abatabasha kugenda, abavunitse umugongo, abatagira imbavu nzima n’ibindi.
Bamwe mu barwanyi ba FLN barashinja Paul Rusesabagina ubutekamutwe yakoreye FLN akabarya utwabo aho babona ko harimo n’ubugambanyi
Mu taliki ya 10 Mata 2019 n’ibyo byatangiye guhwihwiswa ko Maj.Nsabimana Callixte Sankara yatawe muri yombi mu birwa bya Comore, kandi ko Leta ya Comore irikuvugana n’u Rwanda ngo yoherezwe aho yakoreye ibyaha.
Paul Rusesabagina wari Perezida wa MRCD muri icyo gihe yahise asaba impuzamashyaka gukusanya ibihumbi 50$ ngo afunguze Sankara ndetse yihutira ku ma radio Mpuzamahanga yishingora cyane ko yafunguje Sankara yagize ati: “Umwanzi wacu Leta y’u Rwanda yakamye ikimasa kuko inshuti za FLN na MRCD zabashije kwihagararaho zikora hirya no hino Leta y’u Rwanda ntiyabasha guhabwa Sankara wacu.
Paul Rusesabagina yatangiye gusahurira mu nduru igihe Sankara yafatwaga
Haciye iminsi ibiri uwari Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Nyakubahwa Dr.Sezibera abicishije kuru kuta rwe rwa Twitter yahamije ko Nsabimana Callixte Sankara yageze mu Rwanda kandi agiye kugezwa mu butabera.
Nsabima Callixte Alias Sankara yagejejwe imbere y’ubutabera
Umwe mu bari abarwanyi ba FLN akaba ari mu kigo cy’ingando I Mutobo yatangarije umunyamakuru wa Rwanda Tribune ducyesha iyi nkuru ko Rusesabagina yabakinze igikarito mu maso cy’umudari yambitswe na Perezida George w.Bush wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, ababwira ko kurwego rwa Dipolomasi ntakibazo bazagira ndetse na Leta ya Congo itazigera ibatera kuko azavuga ari impunzi.
Uhereye mu mataliki ya 12 ugushyingo 2019 kugeza kuwa 20 ugushyingo inzego z’ubutasi za FLN ntizabuze kugaragaza ikibazo cy’uko bagiye guterwa, ari nako boherezaga intabaza kuri HCR, nayo ikabasubiza ko nta nkambi izi ziba muri Karehe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bitabaje Rusesabagina yabasabye ibihumbi 35$ by’amadorari ngo ayatange mu miryango mpuzamahanga ibyo bitero bikumirirwe.
Abarwanyi ba FLN bagize icyizere cyiraza amasinde kuko bakomeje kwishingikiriza Paul Rusesabagina wababwira ko ashingiye k’ubudahangarwa afite agiye kuza kwivuganira na Perezida ubwe Etienne Kisekedi ko bamuhumura ntacyo FARDC izabatwara.
Kuwa 26 Ugishyingo bashidutse ibirindiro bita (Buevacs) byinshi by’aba ofisiye ba FLN bagoswe n’ingabo za FARDC dore ko benshi bari abasaza bageze mu zabukuru abandi bibereye mu myaka yabo bari barahinze yari imaze kwera maze FARDC ibica umusubizo, bamwe batahukanwa ku gahato mu gu=Ihugu cy’u Rwanda.
Benshi muri aba bari baraheze muri Congo kubera ibyaha bya Jenoside basize bakoze
Benshi mu barwanyi bahoze muri FLN baganiriye n’umunyamakuru wa Rwanda Tribune ducyesha iyi nkuru harimo Capt Kamuntu Alpha bashinja Rusesabagina kuba nyirabayazana w’ibibazo FLN yahuye nabyo, insinzwi ndetse no gusenyuka, gushyira hanze ibintu byabo ku ma radio kandi ubwabo bakiyubaka noneho n’ubuhemu bw’amafaranga yagiye abarya dore ko n’imisanzu yahabwaga n’inshuti za FLN ziri mu mahanga yabagezagaho kimwe cya kabiri andi akayirira.
Paul Rusesabagina ni Perezida w’Ishyaka PDR IHUMURE rikaba umunyamuryango w’impuzamashyaka MRCD, akaba yarayoboye manda y’umwaka wa 2018-2019, ubu iyi mpuzamshyaka ikaba iyobowe na Gen.Wilson Irategeka.
Iyi mpuzamashyaka kandi ibarizwamo, bamwe mu basize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, urugero n’umugore witwa Mukandutiye Angeline warushinzwe iterambere ry’umugore muri MRCD akaba yari yarakatiwe n’inkiko gacaca zo mu Rwanda kubera ibyaha bya jenoside yakoreye mu mujyi wa Kigali.
Itegeko rishya ribuza impunzi gukina politiki, ihurizo kuri RNC, Kayumba Nyamwasa na bagenzi be bo muri RRM ya Nsabimana Callixte Sankara
Tariki ya 1 Mutarama 2020, Afurika y’Epfo yashyizweho itegeko rishya ribuza impunzi gukina politiki, itazabyubahiriza ikirukanwa muri iki gihugu.
Mu itangazo riherutse gushyirwa ahagaragara rivuga ko impunzi zitemerewe gukina politiki, itazabyubahiriza ikirukanwa muri iki gihugu.
Mu kiganiro Umuvugizi wa Leta y’Afurika y’epfo yagiranye na RFI nta mpamvu yagaragaje yatumye bafata uyu mwanzuro, gusa icyo yavuze ngo n’uko bakajije ingamba z’ukuntu impunzi zigomba kujya zinjira muri iki gihugu, ndetse n’imibereho yazo.
Hari amakuru avuga ko hari inama zikunze gukorerwa mu duce dutandukanye tw’Afurika y’Epfo buri cyumweru harimo n’ihuza Abakongomani bagera muri 30 mu karere ka Yeoville, bavuga kuri politiki,hakiyongeraho inama z’urudaca z’umutwe wa RNC urwanyaLeta y’uRwanda na RRM ya Callixte Nsabimana Sankara.
Umuntu yakwibaza niba ibikorwa bya politiki ku mpunzi zose ziba muri Afurika y’Epfo byaba byarahagaze kuva tariki ya i Mutarama, cyangwa niba ibyifuzo bya bamwe bataryemera bizatuma rivanwaho.
Igihugu cy’Afurika y’epfo gicumbikiye bamwe mu bayobozi b’imitwe Leta y’uRwanda idahwema kwita imitwe y’iterabwoba nka RNC ya Kayumba Nyamwasa,Ishyaka RRM rya Nsabimana Callixte sankara uri mu maboko y’ubutabera bw’uRwanda,ubu rikaba ririkuyoborwa na Nahimana Straton ubarizwa capetown n’abandi.
Iri tegeko rije risa n’irihuhura uyu mutwe wa RNC wakoreraga ibikorwa bya Politiki muri iki gihugu,ibi bibazo bikaba bije bisanga ikibazo cya Ben Rutabana warigishijwe na Kayumba Nyamwasa,kimaze kurema imitwe myinshi no kwirukanwa kw’abarwanashyaka kwa buri munsi kwa hato na hato amakuru atugeraho aravuga ko na Leya Karegeya yaba yasezeye muri RNC.
Amakuru atugeraho aremeza ko Rugema Kayumba uzwi kwiza rya Gafirifiri mwene Claudien Kayumba na Jeanne Bazubagira amaze iminsi mu buroko azira urugomo no gusagarira abantu aho aherutse kurwana mu ruhame ndetse agakomeretsa umuntu wari kuri Hotel Rugema akorera akazi ko koza amasahane akazi kazwi nka “Rwesamadongo”.
Polisi ya Norvege ishami rishinzwe inzererezi ikaba ariyo yafashe Rugema Kayumba ndetse akaba yarahawe igihano cyo kumara igihe adakora ntanaho yemerewe gusaba akazi mubihugu bya Scandinavia Byose. Mu bihugu bigize Scandinavia twavuga nka Irlande, Suede na Danmark.
Mu kinyarwanda baca umugani ngo akabaye incwende ntikoga niyo koze ntigashira umunuko, nguwo Gafirifiri mwene Claudien (Kalawudiyani) uzwiho urugomo kuva kera aho yaratuye Kyaka 2 , yarangwaga n’urugomo no gutegera abantu munzira aho yacaga hose bati mugendere kure wa mwana w’igiharurumbo wo mubakongoli!!!.
Hagati aho muguca amaboko Kayumba Nyamwasa, Leah karegeya afatanyije na Jean Paul Turayishimye n;umuryango wa Ben Rutabana uba Canada bahungishije Frank Ruhinda mwene wabo na Patrick Karegeya ubu akaba yarageze Canada nubwo yari asanzwe yarabonye visa ya Suede.
Frank Ruhinda hamwe n’abandi benshi muri RNC intara ya Uganda nkuko biyita bazwiho kuba badacana uwaka na muramu wa Kayumba Nyamwasa ariwe Frank Ntwali kandi ko bikundiraga umuhanzi Ben Rutabana ariwe wabiheraga amaramuko. Ruhinda akaba yarijanditse mu bikorwa byinshi bya RNC bityo kuba atakiri k’ubutaka bwa Uganda biha amahirwe Frank Ntwali n’agatsiko ke kagizwe n’umurundikazi Prossy Boonabana akaba na maraya w’umusirikare umwe ukomeye muri CMI Col CK Asiimwe ndetse n’umugande Sulah Nuwamanya kugumya kuba kuruhembe rw’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa Abanyarwanda muri Uganda no kwikiza uwo badashaka.
Manda ya gatatu ya Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yamennye amaraso menshi aho abarenga 1500 bishwe abandi ibihumbi 150 bagahungira mu bihugu by’abaturanyi, ndetse abarenga 800 bakaburirwa irengero; abakozweho n’amahano ya Nkurunziza bakaba bararegeye Ubutabera Mpuzamahanga.
Iyo mdanda ya gatatu ya Nkurunzizaizagera iri ku musozo wayo umwaka utaha kandi Nkurunziza yavuzeko atazongera kwiyamamaza niba ibyo avuga aribyo. Hashize imyaka igera kuri ine, Nkurunziza ndetse na CNDD FDD badahwema guhunga inshingano zabo nk’ubuyobozi ahubwo birirwa bashaka kwerekana ko ibibazo byose bafite babiterwa n’abandi naho bo ubwabo ari abatagatifu. Iki nicyo kibazo gikomereye cyane ubuyobozi mu Burundi, kubera guhunga inshingano.
Kuva mu mwaka wa 2015, Abarundi bahaguruka bakamagana ubutegetsi bubi bwa Perezida Nkurunziza kugeza naho bamwe mu basirikari bagerageje gukora Coup d’Etat bikanga, Nkurunziza yakomeje kwitwaza amahanga n’Imiryango Mpuzamahanga aho ibihugu nk’u Bubiligi, U Bufaransa, Koreya n’u Rwanda byagiye bishyirwa mu majwi na Nkurunziza adasize inyuma UN na AU.
Ibi ariko ntibyanyuze Nkurunziza kuko ubu icyo agendereye mu mpera za 2019, ni ukwigisha u Burundi n’abarundi ko u Rwanda ari umwanzi, kuva kera ko abarundi bakwiriye kurugendera kure aho bemeje kumugaragaro ko u Rwanda ari umuturanyi mubi. Nyamara mu myaka itanu ishize u Burundi nibwo bwabaniye nabi u Rwanda rwiyegereza abarwanya u Rwanda aho bakiriye umubare munini wa FDLR babinjiza mu gisirikari ndetse iyo Uganda n’u Burundi badafasha Kayumba Nyamwasa, ntabwo yari kubasha kugeza ingabo ze mu burasirazuba bwa Kongo.
Ibi byagaragajwe na raporo ya UN ko abarwanyi bavaga muri Uganda nahandi bakoherezwa mu Burundi ndetse bishimangirwa na Maj (rtd) Mudhatiru wari uyoboye ingabo za Kayumba agafatwa akoherezwa mu Rwanda.
Mu mwaka wa 2018, Perezida Nkurunziza yahaye inzira ingabo za FLN z’impuzamashyirahamwe MRCD ihuriwe na Rusesabagina, Twagiramungu na Callixte Nsabimana nawe wafashwe akoherezwa I Kigali aho bagabye ibitero bibiri kimwe mu murenge wa Nyabimata ikindi mu muremge wa Kitabi. Tariki ya 1 Ukwakira 2018, FLN yateye Nyabimata yica abantu babiri abandi barakomereka, ndetse na Nyamagabe, Cyitabi aho abantu babiri bapfuye abandi umunani bagakomereka.
Ubushake bw’u Rwanda mu gutsura umubano n’u Burundi
Mu mwaka wa 2006, Perezida Nkurunziza yaje mu ruzinduko rw’akazi I Kigali ndetse yerekana n’impano ye y’umupira w’amaguru ubwo ikipe iye Halleluya FC yakinaga ni y’abayobozi b’u Rwanda izwi nka Vision 2020. Icyo gihe Perezida Kagame yari umutoza wa Vision2020 FC; nyuma yaho Perezida Kagame n’itsinda rinini bagize uruzinduko rukomeye I Bujumbura rugaragaza ubuvandimwe hagati y’ibihugu byombi. Hagaragaye kandi ibikorwa bigaragaza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi aho u Rwanda rwatanze ubufasha mu kuzimya isoko rya Bujumbura ubwo ryafatwaga n’inkongi y’umuriro, ukaba wari gutwika no munkengero z’isoko; indege ya RDF yarahagobotse izimya umuriro.
Ubwo umwaka wa 2015 wageraga, manda ya Nkurunziza y’imyaka 10 nkuko biteganywa n’amasezerano y’Arusha yageraga ku musozo, nibwo CNDD FDD yabuze uko ibyifatamo, bityo bakurura igihe banga kuvuga uzasimbura Nkurunziza maze tariki ya 25 Mata 2015, CNDD FDD yemezako Nkurunziza akomeza kuko manda ya mbere (2005-2010) itabarwa. Ku munsi wakurikiye tariki ya 26 Mata 2015, umugi wa Bujumbura wuzuye ibihumbi by’abigaragambya bamagana icyo cyemezo iminsi yose, kugeza ubwo bamwe mu basirikari bateguraga Coup d’Etat kuri 13 Gicurasi 2015 igapfuba, ubwo Nkurunziza abona umwanya wo kwigizayo abo adashaka, itangazamakuru aratwika maze ibihumbi by’Abarundi bihungira mu bihugu bitatu bikikije u Burundi aribyo Tanzaniya, Kongo n’u Rwanda.
Mu mpera z’uyu mwaka, Nkurunziza yumvikanye inshuro nyinshi avuga ko u Rwanda ari umwanzi uhoraho bagomba kumenya, nyamara yiyibagiza ko u Rwanda ari igihugu cy’abaturanyi biyambazaga ubwo bagiraga ibyago.
Mu gihe kandi, u Rwanda n’u Burundi byinjiraga mu muryango wa EAC, u Burundi bwagize ikibazo cyo gutanga amafaranga buri gihugu gitanga afasha inzego zuwo muryango gukora maze u Rwanda rwishyurira u Burundi imyaka ibiri. Usibye kandi ibyo u Rwanda rwakoreye u Burundi, Perezida Kagame na Perezida Nkurunziza bagiye bagira ingendo zinyuranye hagati y’ibihugu byombi aho Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Nkurunziza mu mwaka wa 2005 na 2010 akagirira uruzinduko rw’akazi, ndetse yitabira umunsi w’ubwigenge. Nkurunziza nawe yagize ingendo zitandukanye mu Rwanda nyinshi ndetse yitabira irahira rya Perezida Kagame mu mwaka wa 2010.
Nkurunziza n’akazu ke, barashaka ko batabazwa ibyo bakoreye abarundi nyuma yo kwica benshi mu moko yose, bagashaka ko abahutu bibonamo abatutsi nk’abanzi bikanga, barashaka kwimura urwango bakarushyira hagato y’u Rwanda n’u Burundi, ariko birengagije ko u Rwanda n’uburundi ari abaturage basanzwe babanye neza nubwo CNDD FDD yabashyizemo politiki mbi. Ibyo bakoze bazabibazwa hagati yabo batitwaje guteranya abaturage b’ibihugu byombi.
Twihangane Shariff Pacifique ukora akazi k’ubuzamu ku ruganda rw’icyayi rwa Cape Twown muri Afrika y’epfo yagizwe Umuvugizi wa FLN asimbuye Capt Nsengimana Herman uherutse gutabwa muri yombi mu bitero by’ingabo za FARDC.
Twihangane Shariff Pacifique wagizwe umuvugizi wa FLN
Amakuru yiriwe acicikana ku ku mbuga nkoranyambaga zo muri Afurika y’epfo mu mujyi wa Cape Town,aravuga ko Komite nyobozi y’ishyaka RRM rya Nsabimana Callixte Sankara yateranye k,umunsi w’ejo ikemeza ko Twihangane Pacifique Sharif agizwe Umuvugizi w’Inyeshyamba za FLN.
Ubusanzwe Ishyaka rya RRM ryashinzwe na Sankara ubu uri mu maboko y’ubutabera bw’uRwanda ni ri mwe mu mshayaka ihuriro MRCD,yashinzwe na Paul Rusesabagina,iyi Impuzamashyaka igizwe n’amashyaka atavuga rumwe na Leta y’uRwanda ariyo;PDR IHUMURE rya Ruseabagina,CNRD UBWIYUNGE rya Gen.Wislon Irategeka ,RRM ya Callite Sankara na RDI RWANDANZIZA ya Twagiramungu Faustin.
Ishyaka RRM rikaba rifitemo intebe y’umwanya wa Visi Perezida n’uwu buvugizi ni muriurwo rwego Capt.Nsengimana Herman na Nsabimana Callixte Sankara bari abavugizi bose bagiye batangwa na RRM.
Ubusanzwe Twihangane Shariff Pacifique akaba yari ashinzwe ubukangurambaga muri RRM iri shyaka rikaba ririkuyoborwa by’agateganyo na Nahimana Straton wasimbuye Nsabimana Callite Sankara by’agateganyo,Twihangane Shariff Pacifique akabayahise ahabwa ipeti rya Kapiteni,akaba asimbuye Capt,Nsengimana Herman uherutse gutabwa muri yombi.
Mbere yuko Capt Twihangane Sharifu atangira imirimo arindiye icyemezo cya nyuma cya Gen.Wilson Irategeka uri guhigwa bukware na FARDC,dore ko arinawe wari Perezida wa MRCD muri iki gihe kuri Manda y’umwaka umwe aherutse gutorerwa.
Twihangane Shariff Pacifique ni muntu ki?
Yavutse mu mwaka wa 1980,avukira muri Komini Kanama,Perefegitura ya Gisenyi ubu ni mu Murenge wa Kanama,Akarere ka Rubavu,Intara y’uburengerazuba,yize amashuri abanza agarukira mu mwaka wagatandatu,yinjiye mu gicengezi 1998.
yinjirira ahitwa Cyanzarwe,muri 2002 nibwo yavuye muri FDLR,afite ipeti rya Serija ahungira muri Zambiya,nyuma ahagana muri 2005 nibwo yerekeje mu gihugu cya Afurika y’epfo,akaba ari umuzamu mu ruganda rw’itabi rwaho Cape Town,akaba afite umugore n’abana babiri.
Muri 2006 Twihangane Sharif we na Callixte Sankara binjiye muri RNC ikimara gushingwa bakorana muri Komisiyo y’ubukangurambaga n’urubyiruko, kuwa 26 Nzeri 2017 Twihangane Sharif afatanyije na Nsabimana Sankara,Kazigaba Andre, Abega Rwabagina, Noble Marara, Casmir Nkurunziza na Adam karangwa batangaje ko bitandukanyije na RNC ( bitandukanije ku mpamvu yuko bashinjaga Kayumba Nyamwasa gukoresha icyenewabo ndetse no guharanira inyungu ze bwite), bashinze ishyaka rya RRM.
Iyi nkuru tuyicyesha umunyamakuru wa Rwanda Tribune, Mwizerwa Ally
Nyuma y’ibitero by’ ingabo za Congo FARDC, zimaze iminsi zigaba ku nyeshyamba z’abanyarwanda zikorera muri Congo FDLR, FLN, RUD-Urunana, n’ingabo za RNC zibumbiye mucyo bise P5, Uganda yashyizeho gahunda yo guha ubuhungiro iyi mitwe n’imiryango yabo.
RNC yatakaje abarwanyi bayo benshi, ibi rero nibyo byatumye Hon. Philomen Mateke ashyiraho gahunda yo guha ubuhungiro ku babashije kurokoka ibitero bya FARDC kugirango abone uko akomeza umugambi wa Perezida Museveni na Kayumba Nyamwasa wo gushaka abarwanyi ba RNC bagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Igihugu cya Uganda gifite politike yo kugwiza impunzi, mu mugambi wo kugirango imiryango nterankunga ndetse n’ibihugu bikomeye bibahe amafaranga. Kwakira izi mpunzi bikaba byarabaye ubutunzi ku bayobozi ba Uganda.
Ubuyobozi bw’iki Gihugu bwahagarikiwe amafarangwa bahabwaga n’igihugu cy’Ubwongereza yo gufasha impunzi. Ikinyamakuru cyo mu bwongereza Dailmail mu nkuru yacyo yo kuwa 1/12/2018 yagaragaje ko, mu mubyo UNHCR yabonye yasanze Uganda yarakoresheje amafaranga ahwanye na Miliyoni 151 z’amadolali yaragenewe impunzi mu buryo bunyuranije n’amategeko, ibi byatumye igihugu cy’Ubwongereza, Autralia, Japan, Germany bihita bihagarika inkunga yarigenewe Uganda muri Gahunda yo gufasha Impunzi, kuko byagaragaye ko amafaranga atangwa ngo afashe impunzi, umubare mu nini waya mafaranga anyerezwa n’abayobozi bwa Uganda.
Hon.Philomen Mateke kwakira imiryango y’abarwanyi b’imitwe ikorera muri Congo nka FDLR, Rud-Urunana na FLN ndetse na P5 ya RNC, n’ ubundi buryo babonye bwo kugaragaza ko bafite umubare munini w’impunzi kugirango bakomeze babone uko barya amafaranga yazo.
Uganda ikoresha uburyo bwose bushoboka kugirango ireshye abanyarwanda bari muri Congo ngo bajye muri Iki gihugu
Mu mpera z’umwaka 2018 taliki ya 10/12, ubuyobozi bwa Congo bwafashe abayobozi bakuru ba FDLR- Foca ku mupaka wa Bunaga uhuza Congo n’u Rwanda, harimo Ignas Nkaka alias La Forge Fils Bazeye wari ukuriye ingabo za FDLR (Twabibutsa ko Ignace Nkaka wari warihebeye FDLR Foca ari umuvandimwe wa Col Nkundiye na we warasiwe mu Rwanda mu gihe cy’abacengezi mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda 1997), Lt Col Nsekanabo Jean Pierre warukuriye ibikorwa by’iperereza muri FDLR.
Ignas Nkaka alias La Forge Fils Bazeye na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre mu rukiko i Kigali
Aba bayobozi ba FDLR bari bavuye mu nama I Kampala, yari yatumijwe na Prezida Museveni ubwe, yahuje abayobozi bakuru b’igisirikare cya Uganda, ubuyobozi bwa RNC, na FLN, Minisitiri ushinzwe ubutwererane mu karere k’ibiyaga bigari Hon. Philomen Mateke abitegetswe na Perezida Museveni niwe wayoboye iyi nama ndetse akomeza no gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa byiy’ imitwe.
Ku murongo w’ibyigwa hari ukurebera hamwe uburyo iyi mitwe yose yakwihuriza hamwe bityo kuyitera inkuna ndetse no kuyifasha mu bundi buryo bwa Gisirikare bikarushaho koroha kandi bigatanga umusaruro kuko iyi mitwe yose yakuraga ubufasha mu gihugu cya Uganda.
Ubu buryo Uganda iri gukoresha bwo kwakira iyi mitwe y’abarwanyi n’imiryango yabo bagaragaza ko ari impunzi, ni ubundi buryo Uganda ibonye bwo gukomeza Poropaganda yabo yo kuvuga nabi u Rwanda ndetse no kurugambanira, aho bimaze kugaragara ko mu mbuga nkoranyambaga usanga yaba mu binyamakuru byandika ndetse no kuri twitter na facebook, abo bantu bose usanga abenshi baba mu gihugu cya Uganda cyane cyane aba RNC n’imiryango yabarwanyi ba FDLR Rud-Urunana.
Bamwe mu barwanyi ba CNRD/FLN bafatiwe muri Congo bacyuwe mu Rwanda n’imiryango yabo
Igisirikare cya Congo, FARDC, ku wa Mbere, tariki 23 Ukuboza cyemeje ko cyataye muri yombi abayobozi babiri bakuru mu mutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda wa CNRD, barimo Umunyamabanga Mukuru wazo.
FARDC iravuga ko abo yafashe ari Uiyamu Mutabazi, wari Umunyamabanga Mukuru na Francois Muvunyi, nawe wari umuyobozi mukuru muri CNRD/FLN.
Nk’uko byatangajwe na Gen. Leon Kasonga, Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo, aba ngo bafatiwe mu bitero byatangijwe mu mpera z’Ugushyingo, bigamije kurwanya uyu mutwe mu misozi miremire yo muri Kalehe, muri Kivu y’Amajyepfo.
Ati: “Twafashe Umunyamabanga Mukuru wa CNRD witwa Uiyamu Mutabazi. Ntabwo yari wenyine, hafashwe n’umukada mukuru wa politiki muri CNRD witwa Francois Muvunyi. Bose bari mu maboko yacu kandi bategereje gusubira mu gihugu cyabo.”
Iyi nkuru dukesha Actualite.cd iributsa Igisirikare cya Congo cyatangije ibitero ku mitwe y’abanyamahanga n’abanyagihugu ikorera muri Kivu y’Amajyepfo mu mpera z’Ugushyingo. Mu mitwe yibanzweho cyane harimo CNRD, umutwe w’abarwanyi bitandukanyije na FDLR bagashinga uwabo.
Igisirikare cya Congo cyemeza ko cyafashe abarwanyi bawo bagera mu 2,000. Kugeza kuwa gatandatu ushize, abarwanyi 362 n’abo mu miryango yabo 1600 bari bamaze kohererezwa u Rwanda nk’uko byemezwa na Gen Leon Kasonga.
Amakuru ava ahantu hizewe neza aravuga ko abakuru b’inzego z’ubutasi z’ibi bihugu byombi bamaze iminsi bacicikana mu nama z’urudaca mu rwego rwo kureba uko zahuza ibikorwa by’iki gitero.
Uri ku isonga muri uyu mugambi akaba ari Gen. Gervais Ndirakobuca, ariwe kizigenza w’urwego rw’ubutasi mu Burundi [ Service Nationale de Renseigment ] SNR, akaba ari no ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubera kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Itohoza ryacu rigaragaza ko yagiye Kampala inshuro ebyiri mu kwezi k’Ugushyingo 2019, naho umukuru wa ISO, Col. Kaka Bagyenda akaba nawe yarahise anyarukira Bujumbura m’ Ukuboza 2019.
Muri Nzeli 2017, inkuru yari kimomo ko Edgar Tabaro uhagarariye RNC mu rwego rw’amategeko yakoraga nk’intumwa hagati ya Kayumba Nyamwasa wibera muri Afurika Yepfo n’inzego z’iBurundi, harimo na Jen. Evariste Ndayishimiye umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD-FDD.
Ikindi kandi n’uko Tabaro yahuye na Jen. Etienne Steve Ntakirutimana wahoze akuriye urwego rushinzwe ubutasi mu Burundi wanasezeranije inkunga RNC . Ubwo yari akiri yo, Tabaro kandi yahuye na Jen. Agricole Ntirampemba wari umujyanama wa Perezida Nkurunziza icyo gihe, ubu akaba akora muri Perezidansi y’iBurundi nka Charge de Mission Presidence, na Emmanueel Sinzohagera Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD. Kubera izi nshingano, byatumye Tabaro abari hamwe na Jen. Abel Kandiho na Kaka Bagyenda , nawe wahoraga Bujumbura .
Muri iki gihe umukuru wa RNC ushinzwe kongerera abakozi ubushobozi yakiriwe Kampala agiye guhura na Col. Kaka Bagyenda ku birebana n’ibikorwa bya RNC. Muri icyo gihugu.
UBurundi na Uganda birerekeza mu matora muri 2020 na 2021, ibyo bihugu byombi bifite ubuyobozi budakunzwe, bityo bikaba bigerageza kubiba akavuyo , mu rwego rwo kugirango bitangaze ibihe bidasanzwe noneho amatora akaburizwamo , bamaze kubona ko gukoresha imitwe y’inyeshyamba bitagishobotse, bafashe umugambi noneho wo kubikora bo ubwabo.
Uku guhindura ingamba zo guhungabanya URwanda bikaba bije nyuma y’uko imigambi mibisha y’ibi bihugu byombi ibipfubanye, dore ko bashakaga kwitwaza RNC, FDLR, RUD-Urunana na FLN, none iyo mitwe ikaba yarakubiswe inshuro , nyuma y’uko ibitero simusiga by’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC, bihumbahumbye abari bakuriye iyo mitwe bakahasiga ubuzima, nka Mudacumura wa FDLR, Musabyimana wa RUD-Urunana, Sibomana wa RNC , ibihumbi by;abarwanyi babo bafashwe mpiri bazanwa mu Rwanda.
Yaba umuvugizi wa FDLR cyangwa ukuriye ubutasi La Forge Bazeye na Liyotona Koloneli Theophile Abega bafatiwe ku mupaka wa Bunagana, ubwo bari bakubutse mu nama yari igamije guhuza ibikorwa bigamije guhungabanya URwanda iyo nama ikaba yarabereye Kampala ku butumire bwa Perezida Museveni, abinyujije kuri Minisitiri w’ubutwererane mu Karere Philemon Mateke. Abo bazanywe mu Rwanda. Majoro Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara wari ukuriye FLN nawe yarafashwe azanwa mu Rwanda aho akurikiranyweho icyaha cy’iterabwoba
Impuguke za Loni zasohoye raporo kuri Kongo Kinshasa yemezaga ko Uganda n’UBurundi bari barakoze itsinda ryari rishinzwe kwinjiza abarwanyi muri iyi mitwe y’abarwanyi mu cyari cyariswe P5, iyo mitwe yose ikaba iyoborwa na RNC ya Kayumba Nyamwasa .
Ikindi kandi n’uko Uganda n’UBurundi bakoraga ibikorwa byo guza imikorere y’izinyeshyamba, ubwo mu kwezi k’Ukuboza 2017 hafatwaga abari bagiye kwinjizwa mu mitwe y’abarwanyi b’izinyeshyamba mirongwine n’abatandatu (46) bakaba bari berecyeje mu nkambi RNC ikoreramo imyitozo ya gisirikare ahitwa Minembwe muri muri Kivu y’Amajyepfo, kandi bakaba barabikoraga ku nkunga y’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda.
Aho bafatiwe ku mupaka wa Gikagati barekeza mu nkambi RNC yatorezagamo abarwanyi bayo Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo muri Kongo Kinshasa, banyuze Bujumbura, aho bagombaga kwakirwa no koherezwa na Jen. Prime Niyomugabo umukuru w’ingabo z’UBurundi.
Bityo rero kuba hari inyeshyamba zigamije guhungabanya URwanda muri Uganda n’UBurundi bimaze imyaka itatu irenga bitangazwa.
Ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe bo mu mitwe inyuranye buhura neza ni byari bisanzwe bizwi hari uburyo binjiza abarwanyi mu mitwe yabo, n’uburyo babatwaramo,, ibi bikaba bikorerwa muri Uganda n’UBurundi, mu rwego rwo korohereza inyeshyamba zikorera mu Burasirazuba bwa Congo, byose bigamije guhungabanya URwanda. Ababa binjijwe mu mitwe y’inyeshyamba mu gihugu cya Uganda boherezwa iBurundi babifashijwemo n’urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda [CMI], bakakirwa n’inzego zishinzwe ubutasi z’UBurundi.
Muri Gicurasi 2019, ubwo yari mu rukiko Callixte Nsabimana umukuru wa MRCD-FLN yatangaje benshi ubwo yavugaga amazina abiri Koloneli Ignace Sibomana ukuriye ubutasi mu gisirikare cy’UBurundi na Jen. De Burigade Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikare cya Uganda nk’ibyitso bye, bajyaga babaha imfashanyo haba mu bikoresho no kuba bari barabemeye izindi nkunga mbere y’uko binjira muri iyo mitwe.
Inshuro ebyiri zose, Callixte Nsabimana wa FLN yigambye ibitero byabereye mu Burengerazuba bw’URwanda, abari bagize iki gitero, bakaba bari baturutse iBurundi mu ishyamba ryitwa Kibira riza rikagera ku ishyamba rya Nyungwe. Bateye Nyabimata ho mu Karere ka Nyaruguru muri Mata 2018, barongera batera Cyitabi muri Nyamagabe m’ Ukuboza 2018, bityo bahungira iBurundi.
Ibindi nk’ibyo Maj. Mudathiru yavuze ukuntu we n’ingabo ze batorejwe muri Uganda ibi akaba yarabivugiye imbere y’urukiko bakanoroherezwa kujya Bujumbura aho bahawe inzu, ibikoresho bityo bakoherezwa muri DRC, banyuze mu Kiyaga cya Tanganyika ku bufasha bw’inzego z’umutekano z’iBurundi.
Koko rero, nyuma y’ibitero biherutse vuba aha, mu Ukwakira byabereye Kinigi, muri mu Karere ka Musanze uwarusimbutse mu bari bateye agahungira Kisoro -Uganda, umwe mu bari bateye wateshejwe telephone ye byaje kugaragara ko yahoraga avugana na Minisiti wa Uganda ushinzwe ubutwererane mu Karere Philemon Mateke.