DRC : Abarwanyi ba FDLR na FLN basaga 1900 bacyuwe mu Rwanda

Abarwanyi ba FDLR na CNRD/FLN bagera ku 1900 n’imiryango yabo bacyuwe mu Rwanda ku wagatandatu , tariki  ya 21 ukuboza 2019. Ni abarwanyi bafatiwe matekwa mu mirwano y’ingabo za FARDC  n’uduco twitwaje intwaro two mu gace ka Teritwari ya Kalehe kuva mu kwezi gushize k’ugushyingo. 

Igikorwa cyo gucyura  aba barwanyi cyabaye mu gitondo cyo kuwa gatandatu kibera ku mupaka wa Rusizi 1 utandukanya umujyi wa Bukavu n’u Rwanda. 

Mu bantu barenga 1900  harimo abarwanyi 71 ba FDLR na FLN  abagore n’abana babo bose bakaba barakuwe ku butaka bwa Kongo.

Muri iki gikorwa bari baherekejwe  n’ingabo za FARDC. Bakigera ku mupaka bahise bakirwa  bazanwa ku ruhande rw’u Rwanda n’ubuyobozi bw’ingazo z’u Rwanda.

Umuvugizi w’ingabo za FARDC mu gace ga 33 Major Louis Claude Tshimwang, yemeza ko aba bose bari mu nkambi y’ingabo ya Nyamunyunyi  muri Teritwari ya Kabare. Ni mu gihe ku wa mbere washize, himuwe icyiciro cya mbere  cyari kigizwe n’abarwanyi bagera kuri 291. 

Ni no mugihe kandi abarwanyi ba FDLR  bagera kuri 6 bizanye mu Rwanda ku bushake kuwa kane , tariki ya 19 ukuboza  ubwo bishyiraga mu maboko ya MONUSCO mu gace ka Walungu. 

Bari bitwaje imbunda 5 zo mu bwoko bwa AK47, amasasu 280  na radio y’itumanaho yo mubwoko bwa Motorola. Bajyanwe mu birindiro by’ingabo za MONUSCO  mu gace ka Bukavu, bategereje gucyurwa mu Rwanda. Ukugabanuka kw’abarwanyi ba FDLR na FLN ni umusaruro ukomoka ku bukangurambaga  bwa ONU bwo kubashishikariza gushyira intwaro hasi bagatahuka.

Umuhungu wa Gen.Major Ntawunguka Pacifique alias Omega wa FDLR aramusaba gutaha.

Mukiza Willy Maurice yagize ati:Leta y’u Rwanda idufashe neza nasaba data Gen.Ntawunguka Omega kurambika intwaro hasi agataha.

Mukiza Willy Maurice umwana wa Gen Pacifique Ntawunguka

Mukiza Willy Maurice umwana wa Gen Pacifique Ntawunguka yatanze ubuhamya ashimira Leta y’u Rwanda, Kuba barahawe serivise nziza ndetse kandi Papa Gen.Ntawunguka Pacifique ari Umuyobozi wa FDLR/FOCA.

Gen.Major Ntawunguka Pacifique alias Omega

Mukuru wanjye yahawe buruse na Leta y’uRwanda arangije mu gihugu cy’uBushinwa,mushiki wanjye yabonye buruse ya Leta ari kwiga muri Gana,ati;njywe ndangije muri Kaminuza y’uRwanda.

Yakomeje agira ndagira inama abanyarwanda bacyiruka mu mashyamba barimo na Data Ntawunguka Pacifique kurambika intwaro hasi agataha kujko ntacyo arwanira yashimye Nyakubahwa Paul Kagame anamwizeza ko we n’abo bavukana bazakorera uRwanda bakaruteza imbere.

Amarangamutima yabaye menshi k’ubwubuhamya bw’uyu musore Mukiza Willy Maurice,umuhungu wa kabiri wa Ntawunguka Pacifique Omega,bakibaza icyo yaba arwanira mu mashyamba ashaje,abana be bose bakaba barangije za Kaminuza ku nkunga ya Leta arwanya,ukibaza icyo azaba aje gukosora.

Ntitwabura kugaruka ku ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuze agira ati:bafite amatwi ntibunva bafite amaso ntibabona.

Gen Ntawunguka ni umwe mubashishikarijwe na Gen Kabarebe gutaha mu Rwanda agakorera igihugu nk’umupilote wabyigiye hanze, ariko akamusubiza ko azagaruka mu Rwanda nta

Gen Maj Pacifique Ntawunguka ni we w umugaba w’inyeshyamba (Chef d’etat Major) wa FDLR, akaba yarasombuye Gen.Mudacumura wishwe n’ingabo za FARDC.

Gen Maj Pacifique Ntawunguka wavutse mu 1964, yarushwaga imyaka 10 na Lt Gen Mudacumura. Avuka i Kageshi muri Gasebeya mu cyahoze ari Komini Gaseke aho azwi ku izina rya Mulefu.

Gen Maj Pacifique Ntawunguka (Omega) yize amashuri abanza ahitwa Mbandari akomereza mu Rwankeri mu cyari Komini Nkuri aho yavuye akomereza muri Christ-Roi mu Karere ka Nyanza, aho yarangije yinjira mu ishuri rya Gisirikare ESM icyiciro cya 25 kuri Leta ya Habyarimana ndetse akaba yarize ibyo gutwara indege.

Yabaye umwe mu bayobozi ba batayo 94 ,yarwanye n’ingabo za RPA mu Mutara ahazwi nka Komini Muvumba agatsindwa akerekeza i Kigali. Muri Gicurasi 1994 yakomerekeye mu mirwano, ajyanwa mu kigo cya Gisirikare cya Mukamira, aho yavuye ahungira mu nkambi ya Katale inyuma y’ibirunga.

Mu gihe cy’umutwe wa ALIR yabaye umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare bizwi nka Bethlehem muri Komini Satinsyi, Gakenke na Ramba ariko nyuma yo gutsindwa asubira muri Congo.

Igitabo ‘Leadership of Rwandese armed groups in DRC’ kivuga ko azwi nk’umuntu utava ku izima, ibi bikaba intandaro ituma atumvikanaga n’umuyobozi we Lt Gen Mudacumura.

Yabaye umuyobozi w’igisirkare cya FDLR mu bice bya Rutshuru na Masisi ndetse akajya asuzugura ibyemezo bya Mudacumura. Yari umwe mu barwanyi ba FDLR bifuzaga impinduka mu gisirikare binubira ko bayoborwa n’abasaza n’abanyabwoba.

Omega ucumbagira kubera ibikomere yavanye mu Rwanda, yageze muri Congo ayobora Sonoki yashinze itsinda ry’abakirisitu riyoborwa n’uwitwa Muzimangane ariko riza kwamaganwa na Lt Gen Mudacumura.

Yahoze ari nimero enye mu gisirikare cya FDLR-FOCA ariko ubu ni we ugezweho ku kiyobora nyuma y’uko abamubanjirije bagiye batakaza ubuzima barimo Lt Gen Sylvestre Mudacumura, Brig Gen Stanislas Nzeyimana wari uzwi nka Bigaruka waburiwe irengero yagiye muri Tanzania hamwe na Brig Gen Léodimir Mugaragu, uzwi nka Léo Manzi warasiwe mu birindiro bye.

Iyi nkuru tuyicyesha ikinyamakuru: Rwanda Tribune

DRC: Gen. Wilson Irategeka wa CNRD/FLN yagotewe mu Ishyamba, Col. Emmanuel Mbandaka ahasiga ubuzima

Muri Congo ingabo za FARDC zagoteye Gen.Wilson Irategeka ukuriye CNRD/FLN mu ishyamba ry’i Ninja muri teritwari ya Mwenga  Col. Emmanuel Mbandaka ahasiga ubuzima.

Ubwo inyeshyamba za CNRD/FLN z’ibarizwa mu mutwe w’impuzamashyaka wa MRCD uyobowe na Paul Rusesabagina  hamwe na Faustin Twagiramungu uzwi cyane nk’umuvugizi w’impuzamashyaka MRCD,  zasakiranye n’abasangwabutaka  mu ishyamba ry’ Inindja  mu gace ka Karehe ubwo bahungaga  urufaya rw’ibisasu biremereye by’ingabo za FARDC.

Muri iyo mirwano  amakuru ducyesha ikinyamakuru RwandaTribune.com,  cyatangaje iyi nkuru bwambere ko umusikare ufite ipeti rya  Col. Emmanuel Mbandaka wa CNRD/FLN , yahasize ubuzima arashwe umwambi wo mu jisho n’abasangwabutaka bo mu ishyamba  ry’i Nindja.

Naho Generale Wilson Irategeka ukuriye Inyeshyamba za CNRD/FLN amarewe nabi cyane ko akomeje guhunganwa bamuhetse mungobyi.

Ingabo za FARDC zikomeje gufata mpiri ndetse no gutatanya imitwe y’inyeshyamba za CNRD/ FLN na FDLR ikorera mu mashyamba ya Congo zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Inyeshyamba zisaga 3,700 harimo abayobozi ndetse n’imiryango  y’izi nyeshyamba bamaze gufatwa, naho abasaga 300 bakaba bamaze kugezwa mu Rwanda.

Inkuru bifitanye isano kanda hano: Rusizi: FARDC yashyikirije u Rwanda, abarwanyi 291 ba CNRD/FLN

Umuvugizi  w’ingabo  za FARDC mu gace ka 33 muri kivu y’amajyepfo Kapitene Dieudonné Kasereka yatangarije ikinyamakuru 7sur7 dukesha aya makuru ko taliki ya 17 Ukobaza 2019, bagabye ibitero  ku nyeshyamba za CNRD/FLN ziherereye mu duce twa Nindja mu karere ka Kabare na Nzibira muri teritwari  ya Walungu.

Aho yagize ate “Nyuma yaho ingabo za FARDC zirashe ubutitsa  zikoresheje ibisasu biremereye ku nyeshyamba za CNRD/FLN zari mu misozi ya Kalehe, inyeshyamba zagerageje gucikira muri teritware ya Mwenga mu gace ka Itombwe, ahari ibirindiro bikuru bya FLN”.

Umuvugizi Kasereka,yakomeje agira  ati: “Umugambi w’ingabo za FARDC ni ugukomeze bakabagabaho ibitero kugeza bose bafashwe cyangwa bakemera gushyira intwaro hasi”.

Andi makuru atangazwa n’ababonye inyeshyamba za FLN,  zacitse ku icumu ry’ibitero bya FARDC byabereye Kalehe na Hewa Bora mu cyumweru gishize yavuze ko zimirewe nabi ndetse  ko zidashobora kugera  mu birindiro  bikuru bihagarariwe na Gen. Hamada muri Kivu y’Amajyepfo.

Inkuru bifitanye isano: DRC: FARDC yafashe abarwanyi 1,951 ba CNRD/FDLR

Umuvugizi wa MRCD Faustin Twagiramungu ubwo yaganiraga na BBC ntiyashoboye guhakana cyangwa kwemeza ukuneshwa kwa FLN muri Kivu y’Amajyepfo.

Naho amakuru yatangajwe na Rwanda Tribune, avuga ko umuvugizi Bwana Twagiramungu afite ikibazo cyo kutabasha kuvugana n’inyeshyamba za MRCD, akaba ariyo mpamvu amaze iminsi adafite icyo atangaza cg avuga mu itangangaza makuru cyane ko inyeshyamba  zifite ibibazo bikomeye birimo kutagira itumanaho, imiti ndetse n’inzara.

Rusizi: FARDC yashyikirije u Rwanda, abarwanyi 291 ba CNRD/FLN

Gen Gatabazi Joseph uzwi nka Gatos Ave Marie wa FLN, aba Koloneri 3 ,aba Majoro 4, hamwe n’abarwanyi 291 ba FLN nibo bashikirijwe uRwanda na n’ingabo za repuburika iharanira demokaraso ya Cong, FARDC.

Inyeshyamba ziri kuva mu modoka yazikuye muri DRC

Inkuru ducyesha ikinyamakuru cya Rwandatribune.com avuga ko Igisirikare cya FARDC cyashyikirije Ingabo z’u Rwanda inyeshyamba z’umutwe wa CNRD/FLN bagera kuri 300 bafashwe n’izi ngabo mu mirwano iherutse kubahuza mu minsi ishize mu gace ka Kalehe,Kinono, Kahuzi Biega na Kamituga

Indi nkuru bifitanye issano kanda hano: FARDC yafashe abarwanyi 1,951 ba CNRD/FDLR

FLN ni Umutwe w’inyeshyamba za CNRD Ubwiyunge witandukanyije na FDLR, CNRD ikaba umunyamuryango w’impuzamashyaka MRCD washinzwe na Paul Rusesabagina mu gihe umuvugizi wawo ari Twagiramungu Faustin.

Uku gusubiza aba barwanyi mu gihugu cy’u Rwanda, byakorewe ku mupaka wa Rusizi ya mbere, Igikorwa cyari kiyobowe na Gen Dieudonne Muhima umuyobozi wa operasiyo Zokola 2 yo muri Kivu y’amajyepfo.

Nkuko byahamijwe kandi n’Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyepfo Capt Dieudonne Kasereka mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Rwandatribune.com, yamubajije niba bamwe mu bayobozi ba FLN bagiye bafatwa harimo  nka Jenerali Jeva, Col.Joseph Gatabazi uzwi nka Gatos Ave Marie, Cpt.Nsengimana Herman n’abandi yagize ati: abarwanyi twohereje n’icyiciro cya mbere cyabamaze gufatwa, nkuko ibihugu by’akarere byishyize hamwe mu kurwanya inyeshyamba za FDLR, RUD na FLN, ndetse niziyobowe na Kayumba Nyamwasa zibumbiye mu mutwe wa P5, imihigo irakomeje n’abandi bazagenda boherezwa mu gihugu cyabo.

Yakomeje agira ati: “Twohereje abarwanyi 300, harimo aba Liyetona Koloneri 3, aba Majoro 3, bakuriwe na Gen.bgd Gatos Ave Marie, abo bose bafatiwe mu mirwano na FARDC kandi ntibizahagarara.

Abo barwanyi harimo abayobozi 41 ndetse n’abana 11, ingabo za Congo zabashyikirije ingabo z’u Rwanda RDF.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ,Umuyobozi w’ingabo wa Operasiyo Sokola 2, Gen Dieudonné Muhima yavuze ko nubwo bohereje abo mu Rwanda, igikorwa cyo guhiga abandi gikomeje. Ati: “n’ibikorwa byatangiye tariki 26 Ukwakira 2019 aho twatangiye operasiyo mu gace ka Kitindiro,aho hari hacumbitse abo muri CNRD /FLN duhita tuwutatanya”.

Indi nkuru bifitanye isano kanda hano: RDC: Ingabo za FARDC zirukanye mu birindiro abarwanyi ba FLN basaga 320

Mu gihe gito kiyo mirwano, hafatiwemo n’abandi bantu batangaga amasomo ku barwanyi mu gace ka Nyamunyunyi ariko kuri ubu turi muri operasiyo kugira ngo dufate n’abandi basigaye bihishe”.

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen. Alex Kagame, yashimye igikorwa cyakozwe n’ingabo za FARDC avuga ko ubu ari ubufatanye bukomeye ndetse n’ubushuti hagati y’ibihugu byombi.

Asaba abandi bakiri mu mashyamba ya Congo gutaha bakajya mu gihugu cyabo cyababyaye kuko n’abandi batashye Kandi bakaba babayeho neza. Ati “Iyi ni operasiyo nziza igaragaza ubufatanye no kugarura amahoro hagati y’ibihugu byacu bibiri. Ni ngombwa ko abarwanyi basubira iwabo.”

Ati, : “ibi n’ibigaragaza ko dufitanye umubano mwiza, dukorera hamwe, turi inshuti kandi ibihugu byacu biri kuvugurura imikoranire. N’abasigayeyo turabasaba ko bataha mu gihugu cyabo kuko bamwe muri bo bakirwa neza nta kibazo. Bagomba kuza bakaba mu gihugu cyabo nta kibazo”.

Uretse aba boherejwe kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2019 umwaka ushize wa 2018, n’ubindi mu kwezi nk’uku tariki nk’iyi, Igihugu cya Congo cyohereje abarwanyi 550 bahoze mu mutwe wa FDLR n’abo mu miryango yabo, bose babarirwa mu 1600.

Hari n’abandi bafatiwe muri Congo bibumbiye mu mutwe wa P5 uyobowe na Gen.Kayumba Nyamwasa barimo Maj.Mudathiru n’abagenzi be ndetse n’abari abayobozi ba FDLR bafashwe bavuye muri Uganda bakoherezwa mu Rwanda bose ubu bakaba bari mu Nkiko baburana.

Indi nkuru bifitanye isano kanda hano Impamvu Uganda yanze gusinya amasezerano yo kwambura intwaro FDLR Na RNC/P5

Abasesenguzi mu by’umutekano basanga ingabo za FARDC zimaze gushyira akadomo ku isenyuka ry’iyi mitwe yitwaje intwaro igambiriye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ku Rwanda, ndetse bakaba bavuga ko ari ikimenyetso simusiga cyerekanako nta muntu wari ukwiye kongera gutekereza Congo ko ari igihugu yakwifashisha ngo ahutaze umutekano w’uRwanda.

DRC: FARDC yafashe abarwanyi 1,951 ba CNRD/FDLR

Ingabo z’igisikare cya Congo (FARDC) mu bitero zagabye mu duce twa Kalehe muri Kivu y’amajyepfo, zaguye gitumo CNRD/FDLR ifata  abarwanyi bayo 1,951.

Aya makuru yatangajwe n’ikinyamakuru 7sur7 gikorera muri Congo.

Ikinyamakakuru cyanditse inkuru ivuga ko mu gitero cyabaye ku munsi wo ku cyumweru   hafashwe intwaro nyinshi za CNRD /FDLR ndetse hasenywa n’ibirindiro byayo.

Twabibutsa ko CNRD ( Conseil National pour le Renouveau Democratie) ) ari umutwe ushamikiye kuri FDLR uyobowe na Col. Wilson IRATEGEKA nawo ukorera mu ntara ya Kivu y’amajyepfo.

Komanda ukuriye ingabo FARDC, mu gace ka 33, Gen. Majoro Akili  Muhindo Mundos Charles, yatangarije  ikinyamakuru 7sur7.CD  ko bafashe intwaro nyinshi ndetse bagasenya n’ibirindiro bya FDLR.

Yagize ati:“ Twashenye ibirindiro bya FDRL ndetse dufata gitumo n’abasirikare bagera kuri 1,951 bakoreraga mu mutwe igera kuri 120”

Gen. Maj Muhindo yakomeje avuga ko intego za FARDC arukurimbura burundu imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kivu y’Amajyepfo ndetse no mujyaruguru.

Abarwanyi bafashwe gitumo nabo mu duce twa  Nyamunyunyi, Bitare, Cifunzi, na Numbi kandi n’imibare igikomeje kw’iyongera  cyane ko igikorwa cyigikomereje muri utwo duce.

Gen. Maj Muhindo  yavuze ko abagore n’abana baba barwanyi bashyikirijwe ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo kugirango bubiteho.

Naho ukuriye ingabo muri Kivu y’Amajyepfo ndetse na Maniema yagize ati: “Ingabo za FARDC  mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu, imiryango yaba barwanyi ba CNRD/FDLR bashyizwe mu maboko y’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo ku bufatanye na MUNUSCO ndetse n’imiryango mpuzamahaganga itegamiye kuri Leta kugirango bitabweho nkuko amategeko abiteganya.”

Umuyobozi w’Ingabo muri Kivu y’Amajyepfo yashimiye abaturage n’ubuyobozi bwa  Kivu y’Amajyepfo ubufatanye bakomeje  kugararagaza mu kurwanya no guhashya abarwanyi ba FDRL nindi mitwe iyishamikiyeho.

Yagize ati: “Umusaruraruro w’iki gikorwa n’imbuto y’ubufatanye bw’abaturage mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kandi n’inkunga ikomeye ku basirikare ba FARDC muri gahunda yo guhagarika no guca burundu imitwe yitwaje intwaro muri Kivu yepfo.

Yashimiye byumwihariko ubuyobozi  bwa Kivu y’Amajyepfo, ingabo za za MUNUSCO ku nkunga bakomeje gutanga yaba ijyanye n’ibikoresho ndetse n’ubundi bufatanye butandukanye bakomeje gutanga kugirango iki gikorwa kibashe kugenda neza.

Umuyobozi w’Ingabo muri Kivu y’Amajyepfo yongeye gushimira kandi inzego zikorera zitegamiye kuri Leta, itangazamakuru, ICCN/PNKB, ndetse n’abandi bayobozi bavuga rikijyana bo muri aka kace ku bufatanye bakomeje kugaragaza.

Asoza Gen. Maj Muhindo  yasabye abari mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri utwo duce kwitandukanye n’indi mitwe ituruka mundi bihugu,  bakishyikiriza ingabo za FARDC mu mahoro.

Yaburiye abayobozi b’amatorero, abavuga butumwa kwitandukanya n’iyi mitwe ndetse no kuyiburira igashyira ibirwanisho hasi mu nzira nziza.

Déogratias Cubaka, Bukavu/Sud-Kivu

Uruhare rwa Minisitiri Mateke wa Uganda mu gitero cyagabwe mu Kinigi na Rud-urunana

Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe ubutwererane bw’akarere, Philemon Mateke, byatangajwe ko yari inyuma y’abarwanyi bagabye igitero i Musanze ahazwi nko mu Kinigi kigahitana abaturage 14.

Iyi ngingo ni imwe mu zo u Rwanda rwagaragarije Uganda mu biganiro bigamije amahoro byabereye i Kampala kuri uyu wa Gatanu gusa bikaza kurangira nta mwanzuro kuko impande zombi zitabashije kumvikana.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko ubwo bari ku ngingo zijyanye n’uko Uganda ifasha imitwe yitwaje intwaro, yatanze urugero rw’igitero cyabaye ku itariki ya Gatatu n’iya Kane Ukwakira aho abarwanyi b’umutwe wa RUD Urunana bateye mu Kinigi.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko inzego z’umutekano zishe abantu 19 bari mu bagizi ba nabi bagabye iki gitero, cyaguyemo abaturage 14.

Mu iperereza ryakozwe, hari ibikoresho byafashwe birimo na telefoni zigendanwa n’ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe, byagaragaje uruhare rwa Uganda muri iki gitero.

Amb. Nduhungirehe ati “Ibyo byose bigaragaza ko uwari uyoboye icyo gitero ari uwitwa Philemon Mateke akaba Umunyamabanga wa leta ya Uganda ushinzwe ubutwererane bw’akarere. Byagaragajwe na za telefoni n’ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe.”

Yakomeje avuga ko “hari n’uwitwa Nshimiye wiyita Governor ushinzwe ibikorwa byihariye muri RUD Urunana, atuye hariya mu Karere ka Kisoro n’umuryango we, byagaragaye ko akunda kujya muri Kivu y’Amajyaruguru ahitwa Benza gutegura ibitero kandi ko ariwe wakoranaga bya hafi na Philemon Mateke. Urwo ni urugero rumwe natanze ariko hari n’izindi nyinshi twatanze zigaragaza ko bagikomeza guha urubuga abaturwanya.”

Umwe mu bafashwe uri mu bagabye iki gitero ni umusore witwa Habumukiza Théoneste, wari urangije Kaminuza mu Rwanda na bagenzi be bavuze ko binjiye muri ibi bikorwa banyuze mu mutwe wa RUD Urunana, ugizwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda biyomoye mu mutwe wa FDLR nawo urwanya Leta y’u Rwanda.

Ubwo yafatwaga yagize ati “Ubwo nari maze amezi atandatu niga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Makerere, naje guhura n’umuntu w’umukire anyizeza kujya nkora akazi ko gucuruza amabuye y’agaciro i Walikale muri Congo ambwira ko nzajya mpembwa neza. Twarajyanye tugezeyo mba nisanze nageze mu mutwe wa FDLR RUD-Urunana.”

Mugenzi we witwa Hakizimana Emmanuel we yavuze ko yagiye muri FDLR abanje kwinjirira muri Uganda aho yari agiye gushaka akazi.

Yakomeje agira ati “Abari batuyoboye baduhaye amabwiriza yo kwinjira mu gihugu tunyuze mu Birunga, tugahangana n’abasirikare tugafata ubutegetsi. Abadushoye muri uru rugamba bari batwijeje ko niturutsinda hari ibihembo biduteganyirijwe birimo amazu meza, amafaranga, imodoka nziza kandi zihenze n’ibindi”.

Si ubwa mbere Mateke avuzwe mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kuko byavuzwe ko mu Ukuboza 2018 yakoranyaga inama yahuje FDLR na RNC i Kampala, ngo bategure igikorwa gihuriweho cya gisirikare ku Rwanda – nk’uko La Forge Bazeye na Theophile Abega bari bahagarariye FDLR muri iyo nama babivuze nyuma yo gufatirwa ku mupaka wa Bunagana basubiye mu birindiro muri RDC.

Ubuhamya bw’abarokotse icyo gitero

Niyonshuti Isaac warokotse ubwo bwicanyi, yavuze ko hari ku mugoroba hagati ya saa mbili n’igice na saa tatu, ubwo mu gasanteri bacururizagamo hari hasigaye hakinguye butike nke, kuko abacuruzi bataha kure bari bamaze gutaha.

Nibwo ngo abo bagizi na nabi babagezemo bambaye imyenda ya gisirikare, babicaza hasi babategeka kubaha ibyo bafite byose.

Niyonshuti ati “Badukora mu mifuka, icyo bakuyemo cyose bakabika, bahita binjira no muri butike batangira gusohora ibintu, basohora hanze ibyo kurya n’amakote, amatoroshi, ama-biscuit, imigati, ibyayi, amata byose basohora barunda hanze.”

“Mu gihe bamwe bakoraga ibyo ngibyo, abandi bahise batwinjiramo, bafata uwa mbere batangira kumukubita agasuka gatoya mu mutwe, undi nawe atangira gukubita undi mugabo isuka. Ubwo bari batwatse telefoni ariko mu mufuka w’ikote nari nasigaranyemo telefoni ya smartphone nini kuko batayibonye bansaka, isa n’aho ariyo yankikije.”

Iyo telefoni ngo yarasonnye bahita batangira kumukubita ngo ayibahe, akiyikuramo bakomeza kumwuka amagambo ngo abahe n’izindi telefoni afite kuko ari nyinshi.

Yakomeje ati “Ndababwira nti rwose nta yindi mfite ni iyi ngiyi mbahaye, basa n’aho bayirwaniye, ubwo kuko nari mbonye ko batangiye kutwica, uwari iruhande rwanjye batangiye kumukubita agafuni mu mutwe, nahise nsimbuka uwarimo kureba muri iyo telefoni mukubita umutwe arazindara ndiruka.”

“Undi mugabo twari twegeranye na we ahita yiruka, bashatse kutwirukaho nibwo abandi badamu babiri twari twicaranye bahise bakata inyuma nabo barabacika.”

Hashize igihe kinini Uganda ishyirwa mu majwi ku mikoranire yayo n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo RNC, FDLR, RUD Urunana, n’indi; gusa iki gihugu cyakomeje kwinangira ku kuba cyakwirukana ku butaka bwacyo aba bagizi ba nabi.

Iyi nkuru tuyikesha ikinyamakuru Igihe.com

Uganda: Yakubiswe yenda gupfa yibeshyweho ko ari umunyarwanda

Umuturage wo mu gihugu cya Uganda witwa Sebudidimba John, arwariye mu Kigo Nderabuzima cya Cyanika mu Karere ka Burera, aho ashinja ingabo za Uganda kumukubita zimwita Umunyarwanda.

Uwo musaza w’imyaka 60 ukomoka mu gihugu cya Uganda mu gace ka Kisoro hafi y’umupaka wa Cyanika, Polisi y’u Rwanda ni yo yamugejeje mu Kigo Nderabuzima cya Cyanika mu ijoro ryo ku itariki 11 Ukuboza 2019 atabasha kuvuga, ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga.

Aganira na Kigali Today dukesha iyi nkuru ntiyabashaga kweguka ku gitanda, yari afite ibipfuko mu isura yose, avuga ko yatewe n’ingabo zo mu gihugu cye zamufatiye mu nzira ziramukubita zimwita Umunyarwanda.

Ngo yari mu nzira ataha mu masaha y’ijoro, nyuma y’uko yari yagiye gusura inshuti ze imvura ikagwa ari nyinshi ikamuhezayo ategereza ko ihita agataha.

Ngo imvura ikimara guhita yafashe urugendo mu masaha y’ijoro, atashye agwa mu itsinda ry’abasirikare batanu niko kumufata baramukubita bavuga ko ari Umunyarwanda.

Yagize ati “Ubwo nari nagiye gusura umugabo witwa Garasiyani w’inshuti yanjye, imvura yaguye ituma nkerererwayo. Navuyeyo nkererewe, manutse njya iwanjye nibwo nahuye n’abasirikare batanu b’iwacu batangira kunkubita, bari batekereje ko ndi Umunyarwanda kuko bankubitaga bambwira ko ndi Umunyarwanda”.

Avuga ko yabacitse nyuma y’uko haje umusore w’Umunyarwanda mu gihe bariho babakubita bombi abaca mu rihumye yirukira mu ishyamba abacika atyo.

Agira ati “Bakomeje kunkubitana n’uwo musore kubera ubwoba bwinshi nari mfite, nirukira mu ishyamba nza inzira yose ntazi aho ngana mbona mpingutse ku mupaka wa Cyanika, mpahurira na wa musore nabasiganye.

Uwo musaza ufite umugore n’abana batandatu, avuga ko muri uko kwiruka akiza amagara ye byamubereye amahirwe kuko bakigera ku mupaka wa cyanika, Polisi y’u Rwanda yabatabaye ibageza kwa muganga aho batangiye kugarura ubuzima.

Iyi nkuru tuyicyesha @KigaliToday

RDC: Ingabo za FARDC zirukanye mu birindiro abarwanyi ba FLN basaga 320

Amakuru ducyesha, umunyamakuru wa Rwandatribune.com uri ahitwa Shabunda muri Repebulika Iharanira Demokarasi Congo, yatangaje ko Ingabo za FARDC zirukanye mu birindiro abarwanyi ba FLN basaga 320.

Abo barwanyi bibumbuye mu impuzamashyaka yitwa (MRCD) ya Paul Rusesabagina na Faustin Twagiramungu, bazwi ku izina rya FLN bafite ibirindiro mu duce dutandukanye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Rwandatribune.com kandi yakomeje ivuga ko ingabo za FARDC zagabye igitero kuri aba barwanyi bari Kalehe na Kauzi Biega mu ntara y’Amajyepfo ya Kivu bakirukana mu birindiro abasirikare basaga 320 bagahungira mu ishyamba rya Herwa Bola mu birometero 23Okm uvuye mu duce bari barimo.

Amakura akomeza uvuga ko abo basirikare birukanwe muri Kivu y’Amajyepfo bari hafi n’ibirindiro bya Lt Gen Habimana Hamada wa FLN biri ahitwa I Kanembwe.

Umwe mubaturage batanze amakuru kuri Rwandatribune.com, utuye ahitwa Nzara yameje ko yabonye umubare munini w’inyeshyamba za FLN zitonze umurongo harimo n’abari bahetswe mu ngobyi gakondo z’abarwayi.

Rwandatribune.com, iremeza ko mu barwayi bari bahetswe mu ngobyi gakondo harimo n’ umukuru w’inyeshyamba Lt.Gen Wilson Irategeka.

Amakuru ava imbere mu nyeshymba za FLN, aravuga ko umukuru w’inyeshyamba Lt.Gen Wilson Irategeka atabasha kugenda kuko yabyimbye ibirenge kubera ingendo n’uburwayi abamaranye iminsi.

Uwo muturage kandi yavuze ko abo barwanyi cg inyeshyamba zerecyeje ku cyicaro gikuru ahitwa Herwa Bola muri Kivu y’Amajyepfo ahari ibirindiro bikuru bya FLN bikuriwe na Gen.Habimana Hamada.

Yakomeje avuga ko Inyeshyamba za FNL zatembaga zigana ku ishyamba ririmo ubutunzi bubafasha cyane nk’amabuye y’agaciro, imbaho no gutwika amakara, bikagurishwa n’abayobozi b’inyeshyamba cyane ko ariho bakura n’ubushobozi bwo gukura intwaro.

Umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyepfo Cpt. Dieu Donne Kasereka, mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru cya BBC yavuze bafite gahunda yo kwirukana burundu imitwe yose yitwaje intwaro intwaro ikorera ku butaka bwa Congo kuko ikomeje guteza umutekano mucye mu karere k’ibiyaga bigari.

Umuvugizi w’ingqabo za FARDC Cpt. Dieudonne Kasereka

U Rwanda Rwifashe Ku Birenaba N’amahoro Mu Gihe Uganda Ikomeje Umurego Mu Gucudika Na RNC

Umwaka umwe uruzuye, nyuma y’ubwimvikane buke hagati ya Uganda n’URwanda, ibi bikaba byaratangiye kuba bibi cyane nyuma yaho umunyarwanda yajugunywaga ku mupaka uhuza ibihugu byombi.

Iyicurubozo  ryindengakamere ryakorewe Fidele Gatsinzi, n’ibimenyetso ku mubiri wose ku buryo atashoboraga guhagarara, bityo akaba yifashisha akagare.

Ku banyamakuru, uru ruva  gusenya rwahishuraga ibyo Uganda yateguraga kuzajya ikorera Abanyarwanda basanzwe, nta Munyarwanda numwe wari utekanye, kabone na Gatsinzi wari wagiye gusura umuhugu we wigaga.

Igiteye amacyenga cyane kurusha ho, ni urujya n’uruza rw’abayoboke ba Rwanda National Congress (RNC) bidegembya, n’uruhare rwayo mu kugirira nabi Abanyarwanda, byatunguye benshi.

Ikimenyetso simusiga cyigaragaza ko Uganda yavuye hasi mu rwego rwo kugirango ihungabanye igihugu cy’abaturanyi, bityo bikaba bitarashoboraga kwirengagizwa.

Nyuma y’umuhate wo gukemura iki cyibazo wari ushyigikiwe n’Akarere, hasinywe amasezerano y’ubwumvikane I Luanda, muri Angola , ku wa 21 Kanama 2019, hagati y’abakuru b’ibihugu byombi ayo masezerano umuhuza akaba yari Perezida wa Angola mu bandi bari bahari mu muhango wo gusinya ayo masezerano ni Perezida wa Kongo Kinshasa na Mugenzi wa Kongo Brazzaville.

Kuba Uganda yarananiwe cyangwa kubera ubushake buke kubahiriza ibyari muri ayo masezerano biratuma URwanda rufata ariya masezerano nk’imfabusa bityo akaba ari nta mpamvu yatuma gukomeza kuyashyigikira.

Umuzigo wose wo kuyashyira mu bikorwa ingingo ziyakubiyemo uri kuri Uganda, mu rwego rwo guhagarika ibikorwa byayo bigamije kugirira nabi URwanda, inzirakarengane. Ikaba yaranze, nyamara kandi ikaba idakozwa ishyira mu bikorwa ingingo zikubiye muri ayo masezerano, nko kurinda no kubahiriza uburenganzira n’ituze by’abenegihugu b’URwanda batuye cyangwa se bariyo by’agateganyo, nkuko amategeko y’icyo gihugu abiteganya.

Iyi ngingo itegeka Uganda kurekura Abanyarwanda bafungiye Uganda mu buryo budakurikije amategeko no kubaburanisha.

Mbere, babanje kuvuga ko batashoboraga kubarekura mu gihe badafite urutonde rwabo.

None se ni gute Uganda yumva ko URwanda rwaba rufite urutonde rwabo banyarwanda bafunzwe na Uganda, kandi Uganda ariyo yabafunze?

Niba ari uko bimeze, iki si ikimenyetso simusiga ko Abanyarwanda benshi bafungiwe muri Uganda?

Ariko nanone kandi, URwanda rwakoze ibishoboka mu kubahiriza ibyo Uganda yasabaga.  Mu nama ya mbere ku birebana n’amasezerano ya Luanda yabereye Kigali ku wa 16 Nzeri 2019. URwanda rwatanze urutonde rw’abanyarwanda bafungiwe muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko, nubwo bitari ngombwa.

Itangazo ryashyizweho umukono n’uwari uhagarariye itsinda ryo muri Uganda Minisitiri wa Uganda w’ububanyi n’amahanga Sam Kutesa, na mugenzi we w’URwanda n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwwe ubufatanye mu Karere Olivier Nduhungirehe, bityo URwanda rukaba rwarahaye Uganda urutonde, bityo na Repubulika ya Uganda yiyemeza kugenzura abo bari kuri urwo rutonde, abari kugaragara ko bari abere bakaba baragombaga kurekurwa.

No muri iri tangazo ndetse n’urutonde rw’Abanyarwanda bafungiye muri Uganda, abategetsi b’icyo gihugu bakomeje kubeshya ko impamvu batararekura abanyarwanda bafungiye Uganda ko ari uko URwandda rutarabaha urutonde rw’abanyarwanda bafungiye Uganda.

Ni ngombwa ko byumvikana neza ko mbere y’amasezerano y’abakuru b’ibihugu abategetsi ba Uganda bavugaga ko nta Banyarwanda bari bafungiye Uganda mu buryo budakurikije amategeko, ntabwo abanyarwanda batotezwa muri Uganda.

Kandi akaba ari nta munyarwanda ufungiye muri Uganda azira amaherere. Tukaba tugirango tumenyeshe u Rwanda ko nta Munyarwanda Uganda irimo kugirira nabi, cyangwa se wenda waba uri muri kasho za Uganda, nkuko byavuzwe n’umuvugizi wa Uganda Ofwono Opondo.

Kutesa ubwe yasubiye muri ayo magambo ku wa 5 Werurwe 2019, avuga ko atari ukuri ko Uganda ifunga, ikanakorera iyicarubozo Abanyarwanda, ndetse no kubibasira. Ibi byose biragaragaza ibinyoma bya Uganda no kugenda biguru ntege mu rwego rw’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

Mu gihe igika cya 2 cyibyari byemeranijweho mu nama yabereye Kigali ku wa 16 Nzeri 2019, impande zombi zemeranije ko abaturage babyo bazajya bagezwa imbere y’inkiko cyangwa se ngo yoherezwe mu Rwanda ku buryo bukurikije amategeko.

Abanyarwanda bari muri za kasho zo muri Uganda, bamwe bakaba bamaze mo igihe cyirekire cyane batagezwa imbere y’inkiko bavanywe mu buvumo bajugunywa ku mupaka, aho kugira ngo babazane mu buryo bukurikije amategeko.Iteka ryose ibi bikorwa mu  masaha y’ijoro, ntagushidikanya, ibi bikorwa kugirango itangazamakuru ritabibona bityo rikaba ryashobora kunyomoza ibyo Uganda ihora ihakana.

No kwanga ko ibindi bihugu bya Afurika bibimenya, kubona igihugu cya Afurika cyigirira nabi abenegihugu mu buryo bubi, kandi baba banafite ibimenyetso bigaragaza ko bakorewe iyicarubozo.

Ababa bajugunywe ku mupaka bavuga akaga bahuye nako karimo gucuzwa ibyo bari bafite bihabanye n’amategeko.

Igishengurumutima cyane, ni inkuru y’umugore wamaze umwaka mu gihome azira amaherere, nyuma bamara kumujugunya ku mupaka agatangira kubabaza umwana we, ubutegetsi bwa Uganda bwari bwaramutesheje, igihe bamufataga.

Ubu, nibwo hari byinshi bisabwa, Kampala yananiwe kugarurira nyina, cyangwa ngo igaragaze aho icyo kibondo cyaba giherereye.

URwanda ntirurajwe ishinga n’uko Uganda itubahirije ibikubiye mu masezerano, icyo rushaka n’uko abaturage barwo barekurwa bagataha mu mahoro.

Ingingo ya 1. (b) y’amasezerano ya Luanda yo ku wa 21 Kanama  ategeka Uganda kwitandukanya n’ibikorwa bishobora guhungabanya cyangwa umutekano ku butaka bw’umuturanyi, bityo no kuvanaho icyaricyo cyose gishobora gushyigikira biriya bimaze kugaragazwa hejuru, nko gutanga amafaranga, gutoza abarwanyi n’ibikorwa by’ubucengezi ku ngabo zihungabanya umutekano.

Raporo zikaba zaragaragaje ko inkoramutima ya RNC ishinzwe urubyiruko Frank Ntwali n’ushinzwe kongerera ubushobozi abayoboke ba RNC Benjamin Rutabana, bari muri Uganda hagati ya 5 Nzeli -15 2019.

Umugore wa Rutabana nawe akaba akiri muri Uganda ubusanzwe wabaga Buruseli mu Bubiligi aho baba.

Uwo mugore akaba yaravuze ko mbere y’uko ajya Uganda yajyaga avugana kenshi na Gen. de Brigade Kandiho ukuriye urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda.

Mu gika cya 3  mu masezerano yo ku wa 16 Kigali mu  itangazo ryasinywe n’impande zombi, iyo ngingo ivuga ko impande zombi, zitandukanije nicyo aricyo cyose gishobora guhungabanya ikindi gihugu.

Nubwo ariko bimeze bityo, ubwo m’Ukwakira 2019, RUD-Urunana Umutwe w’iterabwoba wateye mu Karere ka  Musanze  wica abaturage 14, bityo abafatiwe muri iyo mirwano bakaba baravuze ko batorejwe muri Uganda.

Abantu batatu bari bakuriye icyo  gitero bakaba barahungiye Uganda, aho barindiwe umtekano n’ingabo za Uganda. Mu rwego rwo kugerageza kubona ibisobanuro by’iki gitero abayobozi ba Uganda bavuniye ibiti mu matwi, Kampala ititaye ku Rwanda, ku birebana n’iki kibazo.

Igika cya 4 cy’amasezerano yabereye Kigali impande zombi, zemeranijwe ko gahunda zo gukwirakwiza propaganda zigomba guhagarara, haba mu itangazamakurru, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Ariko ku wa 12 Ukwezi kwa 11 umuvugizi wa Uganda yashyize hanze itangazo ryavugaga ko abashinzwe umutekano mu Rwanda ari amabandi, agaragaza propaganda iharabika URwanda.

Ubusanzwe, mu mibanire mpuzamahanga, URwanda rwakabaye rwihimura kuri Uganda, no kudaha agaciro amasezerano ya Luanda kubera ibyo Uganda arimo gukora by’ubushotoranyi.

Ibi bikaba bigaragaza ubushake bw’URwanda ku mibanire myiza na Uganda, bityo URwanda rukazakora ibyo rushoboye mu rwego rwo koroshya ishyira mubikorwa amasezerano y’ubwumvikane n’ubwo hari ibikorwa by’ubushotoranyi by’urudaca.

Ikibabaje n’uko ubushotoranyi bwa Uganda bugaragaza ko itazisubiraho ku birebana n’inkunga itera Kayumba na RNC, bityo ikaba  ikora ibishoboka mu rwego rwo kutubahiriza ayo masezerano.

Ibi bikaba byerekana ko Kampala itifuzaga aya masezerano, ariko ikaba yaratinye amaso, no kubera ko ibihugu byo mu Karere bitashoboraga kubyihanganira.

Kuba Uganda yariyemeje kwirengagiza umuhati n’ubushake bya Angola ku birebana n’amasezerano yaba aya Luanda n’aya Kigali, URwanda narwo rushobora kureba ko hakwiye kuba hariho impamvu yo kutayubahiriza ikomeye.

Iyi nkuru tuyicyesha ikinyamakuru cya KT Press


Abigize abavugizi b’ikihebe Kayumba Nyamwasa ngo nabo ubwabo ntibaramusobanukirwa

Hari abakunze Kwandika kuri facebook, bibaza ngo impamvu abantu benshi bakunze kwandika kuri Kayumba Nyamwasa ariko nanjye nababaza  ngo ese ntimusoma ibimwandikwaho? Iyo bavuga ibyihebe bavuga ukuriye ibyo byihebe , kandi niyo bavuga  agatsiko k’amabandi bavuga ukuriye ayo mabandi.

Ikihebe Kayumba Nyamwasa, gikunzwe kuvugwaho cyane, kuko aricyo gikuriye umutwe w’ibyihebe bya  RNC, urangwa n’ubuhezanguni , ubusambo, kwica inzirakarengane, n’ubusahuzi. Ikihebe Kayumba  yari yarayogoje abaturage mu karere ka Nyagatare abambura amasambu yabo, ibi kandi kuri we, ntibyari ubwambere kuko no muri Uganda nabwo yigeze kujya yiba ibyuma byasyaga ibigori, aho kugirango abijyane kubikoresha icyo byabaga byagenewe gukoreshwa , we yahitaga abijyana ku isoko bakamuhamo macye.  Ahubwo  biranatangaje cyane kuba ari wowe Nemal Seveo uri kubyibyibazaho!

Ikindi, ucyeneye kumenya ko ntabisambo bitagira ubikuriye, kandi nta n’ibyihebe bitagira ubiha amabwiriza, ndumva rero  iby’ aribyo byose usobanukiwe impamvu sobuja, ikihebe Kayumba Nyamwasa, ariwe uvugwaho cyane.

U Rwanda ntabwo rutinya ikihebe Kayumba Nyamwasa, uwibwira ko u Rwanda na FPR byatinya Kayumba Nyamwasa yaba ashatse kuvuga ko intare yakanzwe n’ukumoka kw’imbwa. Ahubwo utagira umutima uramwirinda, ikihebe ugicungira hafi ukanakirinda kuko nta b’ubumuntu n’ubuzima kiba kigifite, kiba cyarihaze gishaka abo gipfana nabo.

U Rwanda rero numva ko rutakwifuza narimwe kubona umuturage n’umwe wagwa mu bwiyahuzi  bw’ikihebe Kayumba Nyamwasa na bagenzi be, kandi ubu noneho kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa, RNC ntabwo bikiri iby’u Rwanda gusa ahubwo byabaye iby’isi yose nkuko raporo y’ impugucye za LONI yabigaragaje mu mpera z’umwaka w’2018.

” Raporo y’impuguke z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, yagaragaje ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hari umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa, ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”

Iyo wirinda imitwe yiterabwoba nka RNC ya Kayumba Nyamwasa idafite aho itaniye  n’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, ni ngombwa kwerekana amabi yawo kugirango abantu bawumenye banawirinde. Abanyarwanda ntibakwibagirwa ubuzima bw’inzirakarengane ibitero bya Kayumba Nyamwasa byatwaye hagati y’umwaka w’2010-2014 bigahitana abagera muri 14 naho abasaga 400 bagakomereka abandi  bagakuramo ubumuga buhoraho.

Ikindi Major Micombero Jean Marie Vianney uvuga, we ni muntu ki? Uyu Micombero Jean Marie, ntawe utazi uko yomonganye. Jean Marie Micombero, Ni impunzi yabaye muri Congo ikitwa Zaire, yaje kujya mu zahoze ari ingabo za FPR Nkotanyi,  urugamba mu rugamba rwo kubohora. Igihe urugamba rurangiriye, hakozwe igisirikare kimwe  cya kinyamwuga cy’igihugu, aricyo RDF; ndetse Micombero aba ariho akura ipeti rya Major. 

Mu kazi ke ka buri munsi yaje gutera imbere mu ntera agirwa  umunyamabanga mukuru muri Ministeri y’ingabo mu Rwanda. Ariko mu kazi ke yaranzwe n’amakosa menshi ashingiye ku kinyabupfura gike ndetse n’ uburiganya.  Ayo makosa rero ntiyamuguye neza kuko yaje gufungwa azira kunyereza  imishahara y’abasilikare no gutanga amasoko mu buryo bunyuranije n’amategeko,  hanyuma akatirwa n’inkiko umwaka umwe.

Burya rero ngo umwana murizi ntakurwa urutozi, Jean Marie  Micombero, imico ye y’uburiganya ntiyatumye amara igihe kinini nyuma yo gufungurwa ngo abone ko atakibashije kuba mu gihugu kigendera ku mategeko. Yahise ahitamo guhunga igihugu asanga imitwe yiterabwoba nka RNC,  igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.  

Simbona rero iby’ubusesenguzi bwawe bwa Politike y’u Rwanda wakurikiranye, ahubwo wari buvuge ko wakurikiranye cyane ibivugwa ku byihebe, ibisambo byayogoje u Rwanda bikagana iy’ubuhungiro aho byibumbiye mu mutwe muri RNC.

Blog at WordPress.com.

Up ↑

Design a site like this with WordPress.com
Get started