DRC: Imitwe 6 y’Abanyekongo yishyize hamwe ngo irandure inyeshyamba z’Abanyarwanda

Imitwe 6 y’Abanyekongo yishyize hamwe ngo irandure inyeshyamba z’Abanyarwanda zikorera muri iki Gihugu.

Ihuriro ryiswe RPRC (Réseau des Patriotes Résistants Congolais),ryarahiriye kwirukana imitwe y’abarwanyi ba FDLR, RUD URUNANA, FPP na FLN ku ‘butaka bwa Congo.

Kuva yarahirira imirimo ye yo kuyobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Felix Tshisekedi, yakomeje gusaba imitwe y’inyeshyamba y’abanyagihugu kwifatanya na leta mu kurwanya imitwe y’abanyamahanga igikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu, mu rwego rwo kugarura amahoro muri iki gice intambara zidasiba guhitana abaturage b’inzirakarengane.

Mu rwego rwo kwitabira uwo muhamagaro wa Perezida Tshisekedi, hashinzwe ihuririo ry’imitwe y’inyeshyamba z’Abanyekongo igera kuri itandatu irimo iyari isanzwe ikomeye , nyuma y’iminsi ine y’ibiganiro.

Nyuma y’iyo minsi y’ibiganiro nk’uko byatangajwe na  Désiré Ngabo Umuvugizi wa NDC NDUMA mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com.

Yagize ati:twafashe  icyemezo cyo gushinga ihuriro twise RPRC (Réseau des Patriotes Résistants Congolais),kandi kuva ku itariki 30 Ugushyingo kandi  Ihuriro ryacu   ryahagaritse kongera guhangana na FARDC ahubwo twifatanyiriza hamwe kurwanya inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR.

Muri iki kiganiro yakomeje avugako iri huriro riteganya kuzageza kuri guverinoma ibyo naryo risaba mu biganiro biteganyijwe mu minsi iri imbere i Kinshasa.

Aba bavuga ko biteguye gushyira intwaro hasi, ndetse bemeye “kubera ibyo bahuriyeho”, birimo guhiga no kurandura inyeshyamba z’Abanyarwanda za FDLR,RUD URUNANA,FPP na FLN na ADF NALU y’Abagande nk’uko umuvugizi wa NDC-NDUMA, Désiré Ngabo, yabitangaje kuri iki cyumweru , itariki 08 Ukuboza.

Yashoje agira ati: “Ubu dufite ihuriro ryubakitse,twese twafashe intwaro ngo turwanye FDLR n;indi mitwe y’abanyarwanda iyishamikiyeho. Twasanze rero ari ngombwa gushyira imbaraga zacu hamwe tukarandura ikintu cya FDLR iwacu.”

Iri huriro ryashingiwe mu Murenge wa Wanianga, muri Teritwari ya Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru. Iyo mitwe yishyize hamwe ni: Nduma Defense of Congo (NDC-NDUMA) uyoborwa na Gen.Guidon Shimiray, Mai-Mai Kifuafua ya Delphin Mbaenda, Mai-Mai Simba, ya UPLD, Mai-Mai MAC ya Mbura Matondi na Mai-Mai Raiya Mutomboki Ntoto ya Shebi Bazungu.

Imwe muri iyi mitwe imaze igihe ikorera muri kivu zombi mu gihe indi ikorera mu ntara ya Maniema no mu ntara nshya ya Tshopo.

Umutwe wa NDC NDUMA washinzwe na Jenerali Gen.Guidon Shimiray,umaze kubaka izina mu bufatanye bwo kurwanya imitwe ikorera k’ubutaka bwa DRC,mu kwezi kwa Kanama,kugeza Nyakanga 2019 wagiranye ubufatanye na Operasiyo SOKOLA1,mu bice bya Masisi, Gatoyi na Miyanja iyi mikoranire ikaba yatanze umusaruro mu gutsemba umutwe wa P5 wari ukuriwe na Maj(ltd)Mudasiru,abarenga 200 bizo nyeshyamba za P5/RNC bashiriye muri iyo mirwano n’uwari ubayoboye arafatwa.

Umutwe wa NDC NDUMA kandi wirukakanye FLN, iyambura ibirindiro byayo ahitwa FARINGA. BULEWUSA na Mweso,kugeza ubwo yahungiraga iKalehe ubu naho FARDC ikaba yamaze kuyihasha mu kwezi kwa Mata 2019.

Umutwe wa NDC NDUMA kandi umaze iminsi warirukanye FDLR,mu birindiro byayo biri ahitwa Kirama,Karengera,Kiyeye na Makomarehe.

BREAKING NEWS: Nyuma yo gushimuta Ben Rutabana Kayumba Nyamwasa akuwe ku buyobozi bwa RNC

Abanyamuryango b’ihuriro nyarwanda RNC batuye mu gihugu cya Afurika y’epfo bakoze inama yiga ku buryo hakorwa iperereza ryimbitse ku ibura rya mugenzi wabo Ben Rutabana maze banzura ko umuyobozi wabo Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwari komiseri ushinzwe urubyiruko ndetse n’abandi ari bamwe mu batuma iperereza ku ibura rya Ben Rutabana ridakorwa neza kuko bashobora kuba barifitemo uruhare.

Aba ngo mu kujijisha kwabo birukana abanyamuryango babona ko bashobora kuzavumbura uruhare bafite mu ibura rya Rutabana bityo bakabahimbira ibyaha bakabirukana mu ihuriro nyarwanda RNC.

Iyi nama yitabiriwe na benshi ndetse mu bagize iri huriro ikanashyirwaho umukono na 3/4 by’abayitabiriye yasohoye imyanzuro igira iti:

Twe, nk’abanyamuryango b’Ihuriro Nyarwanda dutuye kandi tubarizwa muri Africa y’epfo, tumaze iminsi dukurikirana bya hafi ibibazo byabaye ku munyamuryango mugenzi wacu Benjamin Rutabana, ariko buri gihe aho kubona ibisubizo ahubwo bituma twibaza byinshi kurushaho.Dushingiye ku byo umufasha wa Rutabana, wivugiye ko Ben ajya kujya mu ruzinduko yari afitanye ibibazo bikomeye n’ umuhuzabikorwa wungirije wa mbere Bwana Faustin Kayumba Nyamwasa ndetse na muramu we Bwana Frank Ntwari, komiseri w’ urubyiruko ku rwego rw’isi muri RNC nyuma bamwe mu bayobozi barimo umunyamabanga mukuru (SG) Gervais Condo bakumvikana babihakana bivuye inyuma ko nta bibazo Ben yari afitanye n’abo bavuzwe haruguru nyamara Epimaque Ntamushobora Komiseri ushinzwe ubukangurambaga (Mobilisation) akaza kumvikana abanyomoza mu majwi ye bwite adahakana avuga ko Ben yari afitanye ibibazo bikomeye na Faustin Kayumba Nyamwasa kubera ibibazo by’amoko bashinja Ben,Dushingiye na none ku byo mushiki wa Rutabana (Tabitha Gwiza) yavuze ko umuntu atayoberwa umwibye ahubwo ayoberwa aho amuhishe,Tukongera gushingira ku byo undi mushiki wa Rutabana (Adeline Rwigara) aherutse kubwira itangazamakuru ko yivuganiye ubwe n’umuhuzabikorwa wungirije wa mbere ndetse n’ushinzwe ububanyi n’amahanga (diplomacy) mu ihuriro bakamubwira ko bazi aho Ben Rutabana aherereye kandi ko bashobora no kumumuha bakavugana ariko ntibikorwe,Dushingiye ko Ali Abdul Karim Komiseri ushinzwe Ihanahana ry’amakuru (Communication) na Komiseri ushinzwe ubukangurambaga Bwana Epimaque Ntamushobora bumvikanye basabira Ben Rutabana kwirukanwa muri RNC nyuma y’uko aburiwe irengero, hakiyongeraho ko Epimaque yongeye kumvikana mu majwi ahamya ko Ben ndetse na Enock Mutangana umwe mu bagize NEC ya Uganda ko ari za umugera (virus) muri RNC ndetse ko yari bakwiye kurwanywa hamwe n’abo bafatanyije nyamara aba biswe imigera akaba ari abanyamuryango b’ikubitiro bitangiye RNC kugeza na n’ubu.

Dushingiye kandi ko uwitwa Sunday MUGISHA aka RASHID agenda yigamba hose ko bagomba kumvisha Ben ngo kuko atumviye shebuja Kayumba,Tumaze kubona ko umuryango wa Ben Rutabana (Mme Tabitha Gwiza na Simeon Rwaniye) abavandimwe ba Ben bahise birukanwa muri RNC kubera kubaza irengero ry’umuvandimwe wabo,Tumaze kubona na none ko Komiseri w’ubushakashatsi muri RNC, Jean Paul Turayishimye nyuma yo kugaragaza ko atishimiye uburyo bamwe mu bayobozi ba RNC barimo kwitwara ku kibazo cy’ibura rya Ben agahita yegura ku mwanya w’ubuvugizi nyuma akaza guhagarikwa no ku mwanya w’ubukomiseri ntanabimenyeshwe kandi ari membre fondateur wa RNC.

Tumaze kubona ko hirenze amezi atatu Benjamin Rutabana aburiwe irengero hakaza gushingwa ngo komisiyo adhoc yo gucukumbura ibura rya Ben (turi buze kuyigarukaho),

Tumaze kubona ko hari abandi bayoboke ba RNC bagiye baburirwa irengero (Major Nkubana aka Kadogo, Mike Rwalinda) n’abandi bagiye bava muri RNC cyangwa birukanwa ku buryo budasobanutse nyamara wakurikirana imizi yabyo ugasanga bamwe mu bayobozi ba RNC babifitemo uruhare rwaba uruziguye cyangwa urutaziguye nyamara bakikomereza inshingano zabo nta nkomyi ahubwo ugize icyo abaza akaba ariwe ubizira,

Tumaze kubona ko ibikorwa byose bya RNC bigenda bidindira cyangwa bigahagarara burundu (harimo n’ubuzima bw’abantu) kubera aka kajagari karangwa mu Ihuriro Nyarwanda RNC gatewe n’agatsiko k’abantu bake baryigaruriye bakarikoresha mu nyungu zabo bwite, Dusanze:

1) Abayobozi bose barimo kwirukanwa muri iyi nkundura y’ibura rya Ben Rutabana n’abandi twavuze haruguru ataribo bari bakwiye guhagarikwa,

2) Agatsiko kagize uruhare mu ibura rya Ben ni nako gakora ibishoboka byose ngo ugize icyo abaza kuri iyi dosiye yigizwe hirya cyangwa bamumukurikize,

3) Komisiyo (yavuzwe haruguru) yashyizweho ntacyo ishobora kugeraho kubera ko agatsiko kagize uruhare mu ibura rya Ben ariko kica kagakiza muri RNC bityo iyo komisiyo ikaba ari iyo kujijisha nk’uko abavandimwe ba Rutabana bakunze kubigarukaho mu biganiro n’itangazamakuru.

Turemeranya n’umutimanama wacu kandi twiyumvisha neza ko abayobozi muri RNC bakurikira aribo bari bakwiriye guhagarikwa mu gihe hagikorwa iperereza ku ibura rya Rutabana kuko nk’uko twabigaragaje haruguru bakomeje kubangamira imigendekere myiza y’iperereza bikiza bamwe mu bafite ibimenyetso simusiga ku ibura rya Ben Rutabana.

Abo ni aba bakwiye guhagarikwa:

  1. Kayumba Faustin Nyamwasa, coordinateur wa mbere muri RNC

2. Frank Ntwari, Komiseri ushinzwe urubyiruko muri RNC

3. Epimaque Ntamushobora, komiseri ushinzwe ubukangurambaga

muri RNC.

4. Ali Abdul Khalim,komiseri ushinzwe itangazamakuru muri RNC

5. Joseline Muhorakeye, komiseri ushinzwe ubumwe n’ubwiyunge muri RNC

Ibi bikozwe, aba bakegezwa kuruhande, iperereza ku ibura rya Ben Rutabana ryagenda neza maze ukuri kukigaragaza kuko kuri gupfukiranwa n’ibi bikomerezwa muri RNC.

Turakangurira abayoboke bose ba RNC kurwanya akarengane kabakorerwa bimakaza ukuri.

Iyi nyandiko irahamya ibyo bashiki ba Rutabana aribo Adeline Mukangemanyi na Tabita Gwiza baherutse gutangaza mu kiganiro kuri radio inyenyeri aho bavuze ko Kayumba Nyamwasa ashobora kuba azi aho musaza wabo ari kuko bamuhamagaye kenshi akababwira ko ari mu kazi ko bareka kumuhamagara kuri telefone kuko bishobora kwangiza umutekano we.

Iki gisubizo ngo aba babyeyi bagihawe kenshi na Kayumba Nyamwasa ubwo bageragezaga kumubaza amakuru ya musaza wabo.

BREAKING NEWS: Kayumba Nyamwasa nyuma yuko inyeshyamba ze zimushizeho n’abayobocye, yatumije Inama y’igitaraganya Ya RNC muri Afrika y’epfo

Uko iminsi igenda, niko Kayumba agenda arushaho kugira ubwoba kubera ibimaze kumubaho mu gihe gito bidahuye nibyo yari yateguye, ndetse bikaba bimugoye kubyumva no gutekereza ko byashoboka.

Kuva yatangira gushinga umutwe wa gisirikare yakomeje guhura n’ibibazo abajyaga muri uwo mutwe bagafatwa abandi bakicwa kugera mu bushorishori bw’ubuyobozi bw’uwo mutwe; abafashwe bugwate bashyikirijwe u Rwanda harimo n’umukuru w’uwo mutwe, Rtd Maj Habibu Mudathiru.

Inyeshyamba za Kayumba zafashwe bugwate zishyikirizwa u Rwanda harimo n’umukuru w’uwo mutwe, Rtd Maj Habibu Mudathiru.
Abari inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa bibumbiye muri P5 bakimara gufatwa

Uwari n’imandwa ya Kayumba ariwe Jean Paul Turayishimiye, wari ushinjwe ubutasi muri RNC ndetse akaba yari inyuma y’ibikorwa byose by’uwo mutwe wakoranaga na Benjamin Rutabana ubu babaye amateka muri RNC. Sibyo gusa  kuko na Jean Paul Turayishimiye yarahagaritswe muri RNC nyuma yaho we yeguriye ku mirimo imwe n’imwe, gusa we yemeza ko uburyo ngo yahagaritswemo butubuharije amategeko kandi ko bizagira ingaruka kuri RNC; anemeza ko ntawe uzagera ku bikorwa yakoreye RNC.

Ni ukubitega amaso gusa usesenguye usanga Jean Paul Turayishimiye azaba ikibazo gikomeye kuri RNC no kuri Kayumba bafitanye amabanga akomeye cyane cyane ashingiye ku byaha bishinjwa uyu mutwe. Kayumba Nyamwasa akomeje kwerekena ko atagifite ingufu ahubwo muramu we Frank Ntwali niwe wabaye nyiri RNC .

Amakuru ducyesha Rushyashya n’uko Ntwali ariwe wakira amafaranga yose y’imisazu ava mu bacuruzi Kampala akoherezwa kuri mobile money we na mushiki we Rosette Kayumba na Gatete Jean Bosco ukuriye i Sosiyete Les 3 Colombes y’amakamyo, aho bakomeje kwagura ibikorwa byabo muri za Mozambique, bagura amazu y’ubucuruzi .

Ubucukumbuzi Rushyashya yakoze ikaba yemeza ko aya mazu abarirwa muri za miliyoni ya Meta, amafaranga akoreshwa muri Mozambique kandi yose akaba ari amafaranga ava mu misanzu y’abantu, abandi bari mu gatsiko ka Ntwali nabo bagiye bagira ibikorwa ahantu hatandukanye nka Zimbabwe, Uganda ndetse ni Burundi. Uko bukeye niko amatiku agenda avuka ubu I Kampala aho rugeretse hagati ya Frank Ntwali na komite ya Christophe Busigo ishyigikiwe na Rugema Kayumba ikaba ifashwa n’abandi bake bari mu Bwongereza.

Kayumba we akomeje iturufu yo kubeshya no kwizeza ibitanganza abantu, nk’uko mu nama iheruka y’ihuriro P5 yari yitabiriwe nabo yita abahutu be ( Nayigiziki Jerome na Gervais Condo) babwiye abari muriyo Congres ngo ibikorwa bigeze kure byo gukuraho leta y’u Rwanda ngo kandi kuva muri P5 platform ari ukwikura amata k’umunwa. Bongeyeho ko gahunda yose yanogejwe kuko ibihugu bibari inyuma n’ibindi bongeyeho, gusa Kayumba ameze nka wa mwana w’igitambambuga uba wumva se ari igitangaza yakumva indege ihinda ati Papa uzangurire indege kandi uwo mubyeyi nawe avuye kwikopesha ibyo bararira; nguko uko Kayumba afata Museveni, kuriwe ashoboye byose, kandi atekerezako u Rwanda rutabaho rutamufite namba. Iyo niyo turufu Kayumba akomeje gukoresha ngo abantu batamucukaho akomeze arye utwabo.

Inama ye muri Afurika yepfo ikaba ihuje abayoboke ba RNC bavuye Zambiya, Uganda, hamwe na Serge Ndayizeye usigaye wenyine muri komite muri Amerika. Charlote Mukankusi na Gervais Condo nabo bitabiriye iyo nama.

Umumotsi mukuru Nyarwaya hamwe n’abandi nabo bayitabiriye, bamwe bagiye bakoresheje impapuro mpimbano bakuye mu bihugu nka Tanzania , Zimbabwe n’u Burundi . Rushyashya irabagezaho vuba abitabiriye iyi nama ndetse n’ingirwa myanzuro izavamo.

DRC-SUD-KAMANYOLA: Abanyarwanda bari barafashwe bugatwe n’inyeshyamba za FLN bagiye kuzanwa mu Rwanda

DRC-SUD-KAMANYOLA: Abanyarwanda bari barafashwe bugatwe n’ingabo za FLN bagiye kuzanwa mu Rwanda

Abaturage b’abanyarwanda barenga 1200 bari baragizwe ingwate n’ingabo zumutwe w’inyeshyamba CNRD/FLN ubarizwa mu mpuzamashyaka MRCD agiye kuzanwa mu Rwanda mu gihe cya vuba.

Aba baturage babohojwe n’ingabo za Congo FARDC muri operasiyo yiswe Sokola,mu mirwano imaze iminsi ishamiranyije FARDC n’inyeshyamba za FLN mu ishyamba rya Kahuzi Biega,Karehe na Kinono.

Aba baturage bagizwe n’imiryango y’abarwanyi ba FLN abagore n’abana ndetse n’abagabo benshi bakoraga imirimo y’uburetwa yo guhingira no kugaburira abo barwanyi.

Ingabo za FARDC nk’ibisanzwe abo zigenda zifata zibashikiriza MONUSCO nayo ikabashyikiriza ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR nayo ikabacukimbikira mu nkambi ya Kamanyola,aho yiteguye kubazana mu Rwanda mu masaha make.

Umwe mu bakozi ba HCR muri iyo nkambi ya Kamanyola yadutangarije ko abo banyarwanda biganjemo abagore n’abana bagejejwe mu nkambi ubuzima bwabo buri mu kaga kubera ikibazo cy’inzara n’umunaniro baterwaga no guhora bimuka bajyanwa n’ingabo za FNL aho zimuriye ibirindiro.

amakuru dukesha uyu mukozi wa HCR avuga ko aba baturage babaganirije ko bari barambiwe guhora birukanwa n’izo ngabo ndetse ko biteguye gutanga amakuru yose yafasha guhashya abo barwanyi ba FLN.

aba banyarwanda kandi ngo biganjemo abakomoka ku barwanyi ba FLN bifuzaga gutaha ariko bakazitirwa n’itegeko rihanisha ubigerageje ko yucwa n’ubwo yaba ari umuvandimwe w’izo nyeshyamba.

Aba baturage bavuga ko bari baragizwe ibikoresho n’inyeshyamba za FLN aho babakoreshaga imirimo y’ubuhinzi aho babaga bashinze ibirindiro kugira ngo zibone ibyo kurya.

ikindi bahamya ni uko iyo izi nyeshyamba zagabwagaho igitero n’ingabo za FARDC zahungiraga aho abaturage barindiwe zikiyambura imyambaro ya gisirikare zikambara isanzwe maze zikivanga muri bo.

Aha ngo ingabo za FARDC zikabura uko zibavangura zikanga kubarasaho ngo zidahitana abaturage inyeshyamba zikarokoka zityo,ubundi buhamya batanga n’uko FLN yamaze gusenyuka,ikaba yaratakaje abarwanyi benshi ndetse bo ku rwego rwa ba ofisiye bo hejuru.

izi nyeshyamba zaranzwe no kwihisha mu mashyamba y’inzitane mu gihe zirimo kugabwaho ibitero n’ingabo za Congo FARDC,ubu inyinshi zikaba ziri kwerekeza hitwa I Kirembwe ku cyicaro cya FLN gikuru gikuriwe na Gen.Habimana Hamada.

Umuvugizi wa operasiyo Sokola 2 muri Kivu y’amajyepfo Capitaine Kasereka Dieudonne aherutse gutangaza ko ubu bafite uburyo n’imbaraga byo kurandura izi nyeshyamba kuko amayeri zakoreshaga yose yamaze gutahurwa.

Cap Kasereka yagize ati: ” abo turwanya bazi neza aho imirwano ibera,icyo ni cyo kitugora cyane ariko turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo akazi kacu kagende neza.twakoze ubukangurambaga kuburyo buhagije,ubwo rero abinangiye bakanga gushyira intwaro hasi nibo tugiye guhangana kandi ndabizeza umusaruro.”

Inkambi ya Kamanyola icumbikiwemo abaturage b’abanyarwanda bari barafashwe bugwate n’inyeshyamba za FLN iherereye muri teritwari ya Walungu gurupoma ya Kamanyola iri mu birometero 45 ugana mu mugi wa Rusizi.

DRC: Abarwanyi 1000 ba FLN nibo bamaze kwishyira mu maboko y’ingabo za FARDC

DRC:Abarwanyi 1000 ba FLN nibo bamaze kwishyira mu maboko y’ingabo za FARDC

Amakuru ava muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, dukesha Radio Okapi y’ingabo z’ubutumwa bw’amahoro ONU, aravuga ko nyuma yaho imirwano ikomereye hagati ya FARDC n’inyeshyamba za FLN zikuriwe na Faustin Twagiramungu ,zigotewe mu ishyamba rya Kahuzi Biega, ku munsi w’ejo taliki 06/12/2019 abarwanyi bagera kuri 600 bishyize mu maboko ya FARDC.

Amakuru ducyesha umunyamakuru wa Rwandatribune aravuga ko aba barwanyi bari bagotewe mu Ishyamba rya PINGA, nyuma y’ibisasu bya Roket zisaga 450 zarashwe mu iyi Pariki n’indege za Kajugujugu n’urufaya rw’amasasu yaraswaga na abakomando ba HIBOU SPECIAL FORCE, abo barwanyi bakaba bahise bamanika amaboko n’intwaro zabo.

Abarwanyi ba FLN bafatiwe muri WALUNGU

Uyu mubare ukaba wiyongera ku bandi barwanyi 350 bishyize mu maboko ya FARDC mu ntangiriro z’iki cyumweru, amakuru atarabonerwa gihamya aravuga ko Jenerali Jeva ashobora kuba yaharasiwe agakome ku buryo bukomeye muri iyi mirwano yo mu ishyamba rya Pinga .

FLN n’umutwe w’inyeshyamba za CNRD UBWIYUNGE yiyomoye kuri FDLR,CNRD yaje kuba umunyamuryango w’impuzamashyaka MRCD,yashinzwe na Paul Rusesabagina uba muri Amaerika,izi nyeshyamba iyo zisumbirijwe n’urugamba Umuvugizi wa MRCD,Twagiramungu Faustin avuga ko ari impunzi,mu gihe Leta y’uRwanda ndetse na HCR bakuyeho Sitati y’ubuhunzi.

Umuvugizi wa HCR muri Congo Kinshasa yahakaniye BBC ko nta nkampi HCR ifite muri Kalehe ho muri Kivu y’Amajyepfo

Umwaka w’ 2019, ubaye amateka y’irimburwa rya FDLR na FLN mu karere

Kuva mu mpera z’ukwezi kwa 10, ingabo za DR Congo (FARDC) nibwo  zatangiye ibitero byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’iki gihugu mu ntara ya Kivu y’Epfo na Kivu ya  ruguru, iyi mitwe ikaba ihamaze imyaka igera kuri 25 igamije guhungabanya umuteka w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari. Iyi mitwe yarimaza kugira ibirindiro byinshi muri iki gihugu ubu igeze mu marembere kuko abenshi mu bayobozi bayo bafashwe abandi baricwa ndetse n’abarwanyi bamwe bemera kumanika amaboko.

Mu mpera z’umwaka w’2018 taliki ya 16 z’ukwezi kwa cumi nabiri (12) nibwo inziri ishyira iherezo kuri FDLR yatangiye, kuri iyi taliki nibwo Ignas Nkaka alias La forge Fils Bazeye Umuvugizi wa FDLR na Nsekanabo J.Pierre alias Abega warushinzwe ubutasi muri FDLR bafatiwe ku mupaka wa wa RDC aho bari bavuye mu nama mu gihugu cya Uganda. Inama yari yatumijwe na Perezida Museveni ariko iza kuyoborwa nuwari uhagarariye Museveni, Minisitiri ushinzwe ubutwererane mu karere k’ibiyaga bigari Bwana Philemon Mateke. Ubu aba bagabo bombi bari mu butabera mu maboko y’u Rwanda. Twabibutsa kandi ko uyu mutwe wa FDLR  ugizwe n’ingabo zahoze ari iza FAR (izari ingabo z’u Rwanda), abenshi mu bagize uyu mutwe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaturage bahungiye yo abenshi bahisemo kwifatanya n’uyu mutwe warugamije gutera u Rwanda.

Ignas Nkaka alias La forge Fils Bazeye na J.Pierre alias Abega mu rukiko i Kigali

Taliki 13/4/2019 Nsabimana Callixte  alias Sankara wari umuvugizi wa FLN umutwe witwaje intwaro w’impuzamashya wa MRCD, Twagiramungu Faustin alias Rukokoma abereye umuvgugizi nibwo nibwo yatawe muri yombi mu mi biirwa bya Comoros, uyu mugabo niwe wahoraga ku  maradio nka BBC naza Youtube Channels yigamba ibitero byabereye I Nyabimata mu karere ka Nyaruguru ndetse  Nyungwe , aho byangije byinshi ndetse hari nabahasize umuzima. Sankara ubu ari mu butabera bw’u Rwanda aho akurikiranyweho ibyaha byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Nsabimana Calixte Alias Sankara nawe yagejejwe imbere y’urukiko

Taliki 16/4/2019  Ignace murwanashyaka wahoze ari perezida wa FDLR ndetse akaba ari no mubayishinze yaguye mu gihugu cy’ubudage aho yaragiye kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka 13 yari yarakatiwe kubera ibyaha yakoze bijyanye n’itegurwa netse n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

5. Taliki 18/9/2019  Gen. Sylvestre Mudacumura wari umuyobozi mukuru w’ingabo za FDLR  yishwe n’ingabo za FARDC mu gitero cyagabwe mu irindiro by’uyu mutwe aho abarinzi be bageraga kuri 120 barimo Col Serge wari umunyamabanga wihariye wa Gen Mudacumura akaba kandi yari umunyamabanga wa FDLR muri rusange, Maj Gaspard chief Escort wa Mudacumura ,Col Soso Sixbert, naho abandi 15 bafashwe mpiri.  Twabibutsa kandi ko  mu mwaka 2016 uwari Chief Escort wa Gen Mudacumura, Maj.Nsabimana Iraguha nawe  yafashwen’ingabo za FARDC.

  Gen. Sylvestre Mudacumura wari inkingi ya mwamba amze kwicwa

Taliki 8/10/2019 Igisirikare cy’u Rwanda RDF cyishe abarwanyi ba FDLR RUD URUNANA bagera kuri 19 abandi 5 barafatwa , Nyuma y’igitero bari bagabye mu kinigi bakica abaturage  bakica abaturage, aba bawanyi binjiye mu gihugu ari 45 aho abatarafashwe bahunze basubira Uganda kuko ariho bari baratorejwe.

Taliki 13/11/2019 igisirikare cya DR Congo, FARDC cyavumbuye ububiko bw’ibikoresho n’amasasu by’inyeshyamba za FRLR Rud -Urunana  aho amatoni y’amasasu n’imbunda byafashwe.

Taliki 19/11/2019 Gen. Juvenal Musabyimana alias Jean Michel Africa wari umuyobozi w’umutwe wa FDLR Rud -Urunana yishhwe netse n’abari bashinzwe ku murinda bose bishwe n’ingabo za FARDC, uyu mutwe kandi ukaba ari wo wagabye ibitero mu Kinigi, mu karere ka Musanze aho wahitanye abaturage b’inzirakarengane.

Gen. Juvenal Musabyimana alias Jean Michel Africa wari umuyobozi wa Rud-Urunana

Taliki 30/11/2019  Gen. Jean Pierre Gaseni wari ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare bya FLN nawe yaje kwicwa n’ingabo za FARDC. Kuri iyi tariki kandi FARDC yirukanye mu birindiro inyeshyamba za FDLR Rud- Urunana zikwirwa imishwaro zihungira muri Pariki.

Intwaro za Rud-Urunana zafashwe

Taliki 3/12/2019 Lt Col HabimanA J. Damascene  alias Manudi Asifiwe  commanda wa FDLR CRAP ( umutwe wa FDLR ushinzwe gushakisha ibyo kurya bya FDLR mu baturage no gusahura) yafashwe n’ingabo za FARD , abwo yaragiye igoma mu butasi. Uyu mugabo kandi akaba yarigeze kuyobora ibitero mu murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu.

Taliki 3/12/2019  ingabo za FARDC zigaruriye ibirindiro bya FLN  biherereye muri pariki ya Biega, naho abagera muri 450 Bafatanwa n’ibirwanisho byabo.

Taliki 4/12/2019 mu bitero simusiga by’ingabo za FARDC nabwo byishe Col Muhawenimana Theogene alias Fetus wayoboraga bataillon AXES  ya FLN yicanywe nabandi barwanyi be  bagera kuri 83 abandi 45 bafatwa mpiri , muri icyo gitero kandi abagera kuri 1300 bari barafashwe bugwate na FLN bashyikirijwe MONUSCO.

Col Muhawenimana Theogene alias Fetus

Taliki 4/12/2019 igitero cy’ingabo za congo FARDC zagabye ibitero ku birindiro bya FDLR  muri icyo gitondo abarwanyi barenga 300 baFLN barayamanitse barambika hasi intwaro zabo bishyira mu maboko ya FARDC.

Bamwe mu barwanyi ba FLN bafashwe

Taliki ya 05/12 2019 Col Gaspard Afurika warukuriye Batayo ya FDLR yitwa Kanani, nawe yishwe mu rucyerera rwo kuri uyu munsi. Kuri iyi takiki kandi ingabo za FARDC zafashe ibirindiro bya FDLR byari biri ahitwa Parisi, aho byari biyobowe na Gen. Omega, wabonye rukomeye agakizwa n’amakuru.

Taliki ya 06/12/2019 Colonel Akuzwe Fidele Artemond wari Umucungamutungo wa FLN, nawe yatawe muri yombi n’ingabo za FARDC ubwo yageragezaga guhunga amabombe y’indege yiriwe asukwa mu  ishyamba rya Kahuzi Biega kuwa 05/12/2019.

Colonel Akuzwe Fidele Artemond n’umuvugizi wa Faustin Twagiramungu alias Rukokoma

FLN n’umutwe w’inyeshyamba za CNRD UBWIYUNGE yiyomoye kuri FDLR,CNRD yaje kuba umunyamuryango w’impuzamashyaka MRCD,yashinzwe na Paul Rusesabagina uba muri Amaerika,izi nyeshyamba iyo zisumbirijwe n’urugamba Umuvugizi wa MRCD,Twagiramungu Faustin avuga ko ari impunzi,mu gihe Leta y’uRwanda ndetse na HCR bakuyeho Sitati y’ubuhunzi.

Abarwanyi bagera mu 1000 ba FLN nibo bamaze kwishyira mu maboko y’ingabo za FARDC naho abayobozi baba bamwe barishwe abandi bataye ibirindiro byabo naho, naho bakuriye imitwe ya FDLR bose barishwe naho inyeshyamba ziricwa abandi baracyirka mu mashyamba ya CONGO ariko ingabo za FARDC ntizihwemo kubaminjiraho amasasu.

DRC : Col.Akuzwe Fidel Alias Artemond Wari Ukuriye Icungamatungo Muri FLN Yatawe Muri Yombi, Twagiramungu kuri BBC yaruciye ararumira

Colonel Akuzwe Fidel alias Artemond wari Umucungamutungo wa FLN,yatawe muri yombi n’ingabo za FARDC ubwo yageragezaga guhunga amabombe y’indege yiriwe asukwa mu  ishyamba rya Kahuzi Biega k’umunsi w’ejo.

Uyu murwanyi wari ukomeye yari mu bantu ba hafi ya Gen.Wilson Irategeka yafatanwe n’abarwanyi 26.

Amakuru yizewe avuga ko Koloneli Akuzwe Fidel Artemond, yasohotse mu ishyamba rya Kahuzi Biega amanitse amaboko, ku munsi w’ejo sayine ari hamwe nabo barwanyi, ndetse n’umukobwa ufite ipeti rya Serija wari umwanditsi we.

Biteganije ko Ingabo za FARDC, ziri gutegura kohereza Colonel Artemond kimwe n’abandi barwanyi 350 bafatiwe muri iyi mirwano mu Rwanda nk’uko byemejwe na Capt.Dieudonne Kasereka Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyepfo.

Ifatwa rya Koloneri Artemond rije rikurikiye urupfu rwa Col.Festus, bigaragara ko uyu mutwe umaze gucika intege.

Mu kiganiro kuri BBC Gahuza miryango  Twagiramungu Faustin uvugira MRCD, yabuze ibisobanuro atanga kubw’iyi mirwano ndetse ahamiriza BBC ko atabona uko abivuga kubera ko adahari, abasesenguzi mu bya Politiki bakibaza ukuntu Twagiramungu, abona amakuru y’iraswa ry’impunzi ntabone iraswa ry’abarwanyi be bakuru nka ba Jenerali Gaseni Jean Pierre, Col.Faestus wapfanye n’abarwanyi 80 barenga.

Colonel Akuzwe Fidel Artemond  ni mu ntu ki ?

Amazinaye y’ukuri yitwa Niyonzima Artemond, yavutse mu wa 1974,mu cyahoze ari Komini Kagano muri Perefegitura Cyangugu, ubu ni Murenge wa kagano mu Karere ka Nyamasheke, Intara y’uBurengerazuba.

Mu ntambara ya 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Niyonzima Artemond yari umunyeshuri mu mwaka wa mbere wa Kaminuza iButare mu ishami ry’inderabarezi, yinjiye mu gicengezi mu mwaka wa 1997,yoherezwa n’umutwe wa ALIR kwiga muri Kaminuza ya Lubumbashi aho yakuye Impamyabumenyi mu Ishami ry’Inderabarezi.

Muri 2000 Niyonzima Artemond, ubwo yari muri FDLR niho yinjiye mu Ishuri rikuru rya ESM, ryakoreraga mu ishyamba muri Congo,  ahitwa I Burongi ,ni muri Kivu y’Amajyepfo, ahakura ipeti rya S/Liyetona, igihe CNRD ubwiyunge yashingwaga muri 2016, Col.Niyonzima Artemond yari afite ipeti rya Kapiteni akabari naho yinjiye muri CNRD.

Col.Artemond asize abagore babiri, umwe akaba yaratashye ari I Nyamasheke bari barabyaranye abana babiri, undi bakaba babanaga iKalehe ho muri Kivu y’Amajyepfo.


RDC: Akimbwa kashobotse Col. Gaspard Afurika warukuriye Batayo ya FDLR nawe yishwe

Amakuru ducyesha ikinyamakuru Rwandatribune.com, aturuka muri Congo aravuga ko imirwano yahereye murukerera cyo kuwa 05/12/2019 kugeza satanu z’amanywa, iyi mirwano yahuje ingabo za FARDC na FDLR, aho izi ngabo zabashije kumenera mu birindiro by’ahitwa  Parisi bya Jenerali Omega, waje gukizwa n’amaguru.

Iyi mirwano yabereye ahitwa muri Gurupoma ya Tongo, Terirwari ya Rucurumuri Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru aravugako uyu Koloneri Gaspard Afurika yari akuriye Batayo ya FDLR yitwa Kanani, Col.Gaspard yiyongereye kuri Koloneri Manudi uherutse gutabwa muri yombi na FARDC.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru www.interview.cd Maj.Ndjike-Kaiko Guillaume,Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, yemeje urupfu rw’uyu murwanyi, avuga ko yari umurwanyi ukomeye muri kariya gace kandi ko yari yarubatse amatsinda y’abasahuzi yajujubije abaturage.

Ingabo za FARDC zatangije ibitero byo guhiga imitwe yose yitwaje intwaro ikorera k’ubutaka bwa Congo hakaba haremejwe amasezerano y’ubufatanye bw’ingabo z’akarere amakuru ducyesha Jeune afrique, avuga ko aya masezerano atangira gushyirwa mu bikorwa mu cyumweru gitaha ,kandi FDLR, RUD URUNANA na FLN akaba ariyo mitwe iri ku isonga igomba kugabwaho ibitero simusiga.

RDC: Abarwanyi basaga 300 ba FDLR/CNRD bayamanitse bishyira mu maboko ya FARDC

Umuvugizi w’ingabo za FARDC Gen. Leon Kasonga

Abarwanyi basaga 300 ba CNRD (Conseil national pour le renouveau et la démocratie) bashyize intwaro zabo hasi bishyikiriza Igisirikare cya Congo, FARDC nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu na Gen. Leon Kasonga, Umuvugizi wa FARDC (Uri ku ifoto).

Umutwe wa CNRD ugizwe na bamwe mu bahoze ari inyeshyamba za FDLR/FOCA bitandukanyije nayo bashinga umutwe wabo. Nk’uko bitangazwa na Gen Kasonga, ngo ba barwanyi ba CNRD bitanze bafite imbunda zitavuzwe umubare n’amasasu nyuma y’igitero bagabweho kuwa kabiri n’igisirikare cya Congo ku birindiro byabo byari bikomeye biri muri Pariki ya Kahuzi Biega.

Umuvugizi wa FARDC yongeyeho ko muri iki gitero hatawe muri yombi n’abashinzwe umutungo wa CNRD nk’uko iyi nkuru dukesha Actualite.cd ikomeza ivuga.

Ati: “Muri Kivu y’Amajyepfo ibikorwa birakomeje mu buryo bwiza muri Kalehe, muri pariki. Ibi bikorwa bigamije kurangiza ubwoba CNRD iteye. Ejo (kuwa kabiri), ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zasenye ibirindiro bya nyuma bikuru bya CNRD muri pariki..abarwanyi basaga 300 ba CNRD bishyize mu maboko y’igisirikare kubera ko batari bafite ubushobozi n’uburyo bwo kuducika.”

Yakomeje agira ati: “Igisirikare cyafashe ibikoresho birimo kalachnikov 25, lance roquette imwe, imbunda ya Mag yo mu bwoko bwo mu Bubiligi, mortier 60., ndetse dufata abashingwamutungo (les trésoriers) ba CNRD kandi aba bantu bari mu maboko yacu muri aka kanya.”

Umuvugizi wa FARDC mu kiganiro yahaga itangazamakuru muri Beni, yakomeje avuga ko ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’igihugu cyabo, aho abanyamahanga bagenda bagashinga ibirindiro bagatangira gutegura ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Guhera mu Ugushyingo nibwo igisirikare cya Congo, cyatangije ibitero bikomeye ku mitwe yitwaje ibirwanisho y’abanyamahanga n’abanyagihugu ikorera mu misozi ya Kalehe. Muri iyo mitwe harimo n’umutwe w’Abanyarwanda wa CNRD wakomotse kuri FDLR mu 2016.

Inkuru z’incamugongo kuri CNRD/FDLR n’abayishyigikiye zikaba zikomeje kwisukiranya mu itangazamakuru muri iyi minsi aho bamwe mu bagize uyu mutwe bakomeje kwicwa abandi bagatabwa muri yombi mu bikorwa by’ingabo za Congo.

Benshi bakomeje gutunga agatoki uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabila, bavuga ko ahari ari we utarahaga FARDC ibyo ikeneye byose ngo irwanye iyo mitwe, bakavuga ko ashobora kuba yarungukiraga mu ihungabana ry’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu bukungahaye ku mabuye y’agaciro ariko bukaba bumaze imyaka isaga 20 ntambara z’urudaca z’imitwe yitwaje ibirwanisho itandukanye ihakorera.

DRC :Col.Muhawenimana Theogene aka Fetus wa FLN yicanwe n’abarwanyi 83, abandi 45 barafatwa

Koloneri Festus wa FLN akaba ari nawe wariukuriye  agace k’imirwano ka Kalehe yicanwe n’abarwanyi 83,abandi 45 bamanitse amaboko.

Imirwano irakomeje mu ishyamba rya Kahuzi biega na Kinono ho muri Gurupoma ya Kalehe,Kivu y’amajyepfo k’umunsi w’ejo sayine nibwo Col.Muhawenimana Theogene alias FESTUS,wayoboraga Batayo yitwa AXES I,yari ishinzwe kurinda icyicaro gikuru cya Gen.Wilson Irategeka yaguye mu mirwano.

Ubwo Col Festus yasohokaga mu ishyamba rya Kahuzi Biyega nibwo yaguye mu mutego w’ingabo za FARDC we n’abo yari ayoboye barengaga 80 bahasiga ubuzima 45 abarwanyi 45 bamanika amaboko,muri 45 abarwanyi 25 bari abakobwa.

Amakuru ducyesha umunyamakuru uri iKalehe wa Rwanda Tribune aravuga ko Col.Festus yapfanye na bamwe mu ba ofiye harimo;Maj.Rusanganwa Felix uzwi ku mazina ya Gbado,Maj Runyuki,Maj.Kibata,Capt Tumaine Maulice wari ukuriye Kompanyi CRAP na Hakizabera Alphonse na capt Sibomana Musafiri wabarizwaga mu rwego rw’iperereza,izi nfu zikaba ziyongereye kuri Jenerali Jean Pierre Gaseni uherutse kwicwa na FARDC.

Bamwe mu miryango kandi y’aba barwanyi FLN  yari yagize ingwate ,abagera ku 1300 nibo bamaze kwishyikiriza MONUSCO,kandi umubare uragenda wiyongera.

Col.Muhawenimana Theogene alias FESTUS,yavutse  mu mwaka wa 1974,avukira mu Cyahoze ari Perefegitura ya Kigali-Ngali,Komini Gashora,ubuni mu Karere ka Bugesera,Intara y’iburasirazuba,Col.Festus yinjiye mugicengezi mu mwaka wa 1998,muri 1999 yinjira mu Ishuri rikuru rya gislikare ESM ya FDLR ahitwa I Gikoma,ho muri Repubulika ya Congo,muri Tetwari ya Rucuro.

Muri 2016 Koloneri Festus ubwo havukaga NCRD-UBWIYUNGE yari ayoboye I kompanyi yitwa LA COMETE,aba barwanyi yari ayoboye yarabatorokanye abinjiza muri CNRD/FLN,umwe mu babanye nawe bavuga ko yari umwicanyi,akaba yarayoboye igitero kishe abaturage 12 muri Lokarite Bibwe,Gurupoma ya Bashari-Mukoto,Zone ya Masisi ho muri Repubulika iaharanira Demokarasi ya Congo.

Blog at WordPress.com.

Up ↑

Design a site like this with WordPress.com
Get started