Bashiki ba Ben Rutabana bariye karungu, bajyanye RNC na CMI mu rukiko

Bashiki ba Rutabana Kayijuka na Adeline Mukangemanyi baganya, Frank Ntwari arabisekera. Ubwo bagiranaga ikiganiro na Recep info, bashiki ba Ben Rutabana aribo Adeline Mukangemanyi na Aimerence Kayijuka bagaragaje agahinda kenshi batewe n’ibura rya musaza wabo Benjamin Rutabana.

Mu ijwi ryuje ikiniga,Madame Kayijuka yavuze ko ubwo Rutabana yageraga Uganda yakiriwe na bamwe mu barwanashyaka ba RNC ndetse n’abayobozi mu ngabo za UPDF.

Ngo nyuma y’iminsi 3 ubuyobozi bukuru bwa RNC bwasabye umuryango wa Rutabana kwihangana no kureka kugerageza kuvugana nawe kuri telefone kuko aribyo byiza kubw’umutekano we.

Iki ni kimwe mubyo ashingiraho ahamya ko ishyaka RNC rizi neza irengero rya Ben Rutabana.Kayijuka yakomeje avuga ko  ikindi kigaragaza ko RNC izi aho Rutabana aherereye ari uko nyuma y’itangazwa ry’ibura rye aho guteranya inama imushakisha  ahubwo bahise baterana bamukura kumwanya yari ahagarariye muri RNC .

Ibi ngo bifatwa nko kudaha agaciro ibura rya Rutabana cyangwa se kwanga guta umwanya mu kumushakisha kandi bazi irengero rye.

Madame Kayijuka yakomeje avuga ko bafashe icyemezo cyo kugana inkiko.
yagize ati:”ubu twamaze gushyiraho abanyamategeko badasanzwe babahanga (Expert Loyers) bagomba gukurikirana tukamenya neza aho Ben aherereye kuko umukino uri muri RNC ari LOOSE to LOOSE.”

Madame Mukangemanyi Adeline nawe mu ijwi rituje kandi ryuje agahinda ahamya ko kuva musaza we Rutabana yaburirwa irengero ,Umuyobozi wa RNC Kayumba Nyamwasa yakomeje kumubuza gushaka kumuhamagara kuri telefoni amubwira ko aho ari ,ari mu kazi kandi ko ari byiza kutamuhamagara ku mpamvu z’umutekano we.

Yagize ati: “hagati ya taliki ya 2 n’iya 3 ugushyingo nashakishije nimero ya Kayumba  Nyamwasa kuko igihe cyari kibaye kinini yarampumurije ambwira ko impamvu Rutabana atavugisha abana n’umuryango ari kubw’umutekano ariko ko ari aho .

Gusa ubu ndibaza impamvu abamuri hafi bataduha amakuru ye  nanjye ntangiye kugira impungenge.”

Ntwari Frank,umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu ishyaka RNC nawe wari muri iki kiganiro,ahawe ijambo n’umunyamakuru yatangiye avuga aseka  bivanzemo no kuninura aho yakoresheje imvugo yo kwishongora ku byavuzwe na bashiki ba Ben Rutabana.

Yagize ati: ” namwe mwibaze RNC yaba ifunze umuntu nka Ben ngo imumaze iki? Izo ni inkuru ziba zanditswe n’ikinyamakuru bya Kigali.

Ikindi mwatekerezaho ni uko Rutabana yari yaratangiye gukorana na RUD -URUNANA.

Siwe wa mbere wazimiye avuye muri RNC, kuki we byafata iyi ntera abandi bataravuzwe .”

Ntwari yavuze kandi ko Rutabana ataje mu kazi ahubwo ko yari muri gahunda ze kuko si umukozi wa buri munsi wa RNC, ngo izo nshingano hari abazifiteze bityo kuba yabazwa ishyaka RNC ntagaciro bifite.

ibi binyuranye n’ibyo Umuyobozi wa RNC Kayumba Nyamwasa yatangarije bashiki ba Rutabana aribo Mukangemanyi na Kayijuka aho yababwiraga ko Rutabana ari mu kazi ko bareka kumuhamagara ku mpamvu z’umutekano we.
Frank Ntwali yanavuze kandi ko mu busanzwe atajyaga ahuza ibitekerezo na Rutabana ko iyo babaga bari mu nama kenshi wasangaga barimo guhangana.

DRC: Abarwanyi ba FLN Magana 456 bagotewe mu ishyamba rya Kahuzi Biega na FARDC

Ibimodoka by’intambara n’indege zo mu bwoko bwa Kajugujugu n’ingabo z’umutwe udasanzwe wa FARDC wa HIBOU SPECIAL wagose Inyeshyamba za FLN muri Pariki ya Kahuzi Biega.

Amakuru Rwandatribune.com ikesha umwe mu bayobozi ba Sosiyeti sivile mugace ka Kinono n’uko k’umunsi w’ejo honyine muri Pariki ya Kahuzi Biyega hatewe rokete 180,inyeshyamba za FLN  zihishye muri ri shyamba zikaba zabuze uko zasohoka kubera imidoka by’intambara n’indege kabuhariwe mu muhigo za FARDC.

Hakoreshejwe kandi imbaraga z’umurengera hakaba hamaze koherezwa na wa Mutwe w’Ingabo za FARDC udasanzwe wa HIBOU SPECIAL FORCE umenyereye imirwano yo guhashya inyeshyamba

Mu kiganiro yagiranye na BBC Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyepfo Kapiteni Dieu Donne Kasereka yemeje ko ibirindiro byose bya FLN byigaruriwe na FARDC ndetse yemeza ko benshi mu nyeshyamba bahungiye muri Pariki ya Kahuzi,kandi ko babakurikiyeyo.

Yakomeje kandi ashimangirako nta nyeshyamba z’inyamahanga bashaka mu gihugu cyabo,mu iki kiganiro na BBC,umunyamakuru  yabajije Twagiramungu Faustin uvugira MRCD/FLN ku nsinzwi ya FLN muri Kivu y’amajyepfo arya iminwa kuri ikibazo,ndetse yabuze kwemeza cyangwa guhakana ku bivugwa ko Jenerali Gaseni Jean Pierre yishwe.

Ku bijyanye nabo MRCD na Twagiramungu bita impunzi ko arizo zibasiwe HCR ishami rya Congo Kinshasa ikomeje guhakana ko nta nkambi z’impunzi ifite iKalehe.

Umwe mu mboni zacu wigereye muri iyi nkambi mbere y’uko isenwa yahamirije Rwandatribune.com ko icyitwa inkambi ari abaturage baguzwe n’imwe mu miryango y’abo barwanyi ndetse hakaba habagamo n’ikigo cy’imyitozo ya gisilikare cyari gikuriwe na  Koloneri Musana Narcice uzwi ku mazina ya Archeveque,akaba ari nawe wari Umuyobozi w’iyi nkambi,abantu bakomeje kwibaza ukuntu inkambi y’impunzi izwi na HCR yacungwa n’Umusilikare ukomeye wo ku ipeti rya Koloneri.

FLN yashinzwe ubwo FDLR yacikagamo kabiri muri 2016,Lt.Jenerali Wilson Irategeka wiyomoye kuri FDLR ,ashinga ishyaka rye aryita CNRD-Ubwiyunge,igisilikare cy’iri shyaka acyita FLN,gihabwa Umuyobozi wacyo witwa Jenerali Habimana Hamada uvuka mu Karere ka Rubavu,CNRD ikimara kwinjira muri MRCD UBWIYUNGE,nk’ihuriro mpuzamashyaka inyeshyamba za FLN zagizwe umwihariko wa MRCD,yashinzwe na Rusesabagina.

Aya makuru tuyacyesha: Mwizerwa Ally i Kalehe muri RDC

Kuki Jackie Umuhoza acyekwaho kuba intasi no kugagambanira Igihugu

Jackie Umuhoza ni umukobwa wa Deo Nyirigira, uzwi cyane mu bikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa kayumba Nyamwasa RNC. Uyu Deo Nyirigira niwe ukuriye itorero AGAPE, rikorera mu mugi wa Mbarara mu gihugu cya Uganda, ahakorerwa ibikorwa  byo kwinjiza  no gushaka abayobocye bajyanwa muri RNC ndetse no mu nyeshyambaza zawo ziyobowe na  Kayumba Nyamwasa. Nyirigira akorereshaje ubudahangarwa afite mu itorerero rya AGAPE niwe ukuriye ibikorwa byo gushaka abayobocye ba RNC aho gushaka abayobocye b’uhoraho Nyiringabo n’ingoma Imana Data yaduhanze.

Dushingiye ku buhamye bwa Cyemayire Emmanuel, umunyarwanda wafashwe mu buryo bunyuranije n’amategeko mu gihugu cya Uganda, agakorerwa iyicarubozo n’ikigo cy’ubutasi bw’ingabo za Uganda  (CMI), avuga ko Nyirigira Se wa Umuhozo, akoranye igihe kinini na CMI mu bikorwa byo gufata abanyarwanda mu buryo bunyuranije n’amateko bakorera cyangwa batuye muri Uganda.

 Cyemayire siwe wenyine uvuga iby’ubugambanyi bwa Nyirigira kuko undi munyarwanda witwa  Jonshon Nunu  wari wafashwe ndetse akafungwa mu buryo bunyuranije n’amateko, nawe ubwo yafungurwaga yatangaje ko, Nyirigira,  yari yaramusabye kumufasha agakoresha ukuvuga rikijyana kwe, ashishikariza urubyiruko kwinjira muri mu mutwe wa RNC ndetse no gusaba abacuruzi bakomoka mu Rwanda gutanga imisanzu muri uwo mutwe w’iterabwoba , ngo hari n’ubwo Nyirigira yigeze kumubwira ati “Ugomba kutwiyungaho cyangwa ibizakubaho ukazabyirengera. Ntuzatume  nkora igikurikira.”

Tugendeye ku makuru aturuka mu murwa mukuru wa Uganda Kampala, ibibazo byose bijyanye n’umutekano mucye w’abanyarwanda baba, biga, batemberera cg bahakorera muri Uganda, byose biba byateguwe n’abakozi ba RNC ku bufatanye na CMI ndetse na Nyirigira, umubyeyi wa Umuhoza.

Ibi bikorwa byose bikurikiranwa by’umwihariko n’ubuyobozi bwa CMI harimo Col. CK Asiimwe akaba nimero ya Kabiri mu buyobozi bwa CMI, akaba anashinzwe urwego rushinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba ruzwi ku izina rya (JATT), Majoro Mushambo, ukuriye urwego rw’ubutasi mu mujyi wa Mbarara  n’abandi.

Uyu Majoro Mushambo  akaba ari nawe ushinzwe kugaragaza  abanyarwanda bagomba gufatwa muri uyu mujyi wa mbarara.(ngo bahatirwe kwinjira kujya mu mumutwe w’iterabwoba wa RNC, ubyanze agakorerwa iyica rubozo ndetse no gufungwa binyuranije n’amategeko.

Mwizerwa Felix, akaba musaza wa Umuhoza nawe abarizwa mu bikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa RNC mu gihugu cya Uganda. Mu mwaka 2017,  Mwizerwa afatanijwe na CMI nibo bateguye igikorwa cyo kohereza abanyarwanda 46 mu barwanyi ba Kayumba Nyamwasa bafite ibirindiro bikuru I Minembwe mu ntara ya Kivu y’amajyepfo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), mu gace ka Minembwe. Kimwe nk’umuryango wa Osam Ben Laden, ibikorwa by’iterabwoba byabaye  umushinga ukomeye mu muryango wa Ntirigira.

Jackie Umuhoza n’umuryango we, bafitanye umubano ukomeye  n’umuryango wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ufasha mu buryo bweruye umutwe w’iterabwoba wa KayumbaNyamwasa (RNC) ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Umuhoza ku rukuta rwe  rwa Twitter  ari mu bantu bacye bakurikirwa n’umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba. Umuhoza kandi akoresheje urukuta rwe rwa Twitter  azwiho cyanee,  gushimagiza ubutegetsi bwa Perezida Museveni ndetse n’Umuhungu we.

Umuhoza, abinyujije kuri Twitter azwiho gukoresha imvugo z’icengeza matwara, buri wese atapfa gusobanukirwa amenyesha inzego z’ubutasi akorera. Mu kwezi kwa munani ku rukuta rwe rwa Twitter yaranditse ngo  “ Of course Gen Muhoozi will be our next president, Bobi Wine should step down because he can never be a president, he should go back to his music because that’s where he fits.”  Tugerageje kubishyira mu Kinyarwanda yagiraga iti: “Ndahamya ko Perezida wacu mu gihe kiri imbere ari Gen. Muhoozi, Bobi Wine ntashobora kuba perezida na rimwe, ahubwo  nabe asubira mu mwuga we w’ubucuranzi kuko nibyo ashoboye.”  Hanyuma mu kwezi k’ukwakira ku munsi w’ubwigenge bw’igihugu cya Uganda yasubije Muhoozi ku nyandiko ze benshi binubira, yagiraga iti: “whoever dares will be crush to dust”, Jackie yaramusubije agira ati: “Uganda n’igihugu kirangwa n’umutekano aho buri wese yishimira kuba mu bwisanzure, niyo mpamvu nsaba Imana ngo ikomeze impere umugisha igihugu cyanjye”.

Umuhoza avuga ko Uganda ari Igihugu cy’ubwisanzure ndetse n’umutekano, mu gihe ubutegetsi bwa Museveni bufunze ibihumbi by’abanyarwanda,  mu buryo  bunyuranije n’amategeko, aho bakorerwa iyicarubozo amanywa n’ijro, bamwe bikaba byarabaviriyemo urupfu, abandi bagakuramo ubumuga bwa burundu ndetse hari nabambuwe abana babo, kugeza ubu hataramenyekana irengro ryabo.

Uku gushimagiza ubutegetsi bwa Museveni, usanga ntakindi cyibyihishe inyuma atari ubugambanyi, aho Umuhoza, aba ashaka kugaragaraziza amahanga ko uburyo abanyarwanda birirwa batabariza bene wabo ko bari gukorerwa iyica rubozo muri Uganda ari ibinyoma ahubwo Uganda ari igihugu cyubaha amategeko ndetse gifite n’umutekano.

DRC: Jenerali Gaseni Wari Ushinzwe Ibikorwa Bya Gisilikare bya FLN Yishwe.

FLN  Ya Sankara, Yatakaje Ibirindiro Byinshi Yari Ifite Muri Congo, Jenerali Gaseni Wari Ushinzwe Ibikorwa Bya Gisilikare Yishwe

Icyumweru kirashize Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo FARDC, zihanganye n’umutwe w’inyeshyamba za CNRD/FLN,izi nyeshyamba zikaba zimaze kwamburwa ibirindiro byazo biri ahitwa muri Rutare na Kalehe, ku munsi w’ejo kuwa gatandatu Ingabo za FARDC zikaba zarivuganye uwitwa Jenerari Gaseni akaba yarashinzwe ibikorwa bya gisilikare.

Inyeshyamba za FLN zikaba zari zimaze hafi umwaka zigeze aha muri Kalehe ubwo zamburwaga ibirindiro byazo I Mweso na Faringa ho muri Kivu y’amajyepfo, zikaza guhungira iKalehe, izi nyeshyamba kandi zateshejwe imirima zari zarahinzemo imyaka itandukanye ifite ubuso bwa hegitari 2000, iyi mirima ikaba yahingwaga n’abaturage izi nyeshyamba zafashe bugwate.

Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyepfo Kapiteni Dieudonne Kasereka yabwiye itangazamakuru ko  ibyumweru bibiri bishize bahanganye n’izi nyeshyamba z’abanyarwanda zitwa FLN igice kiyomoye kuri FDLR, FARDC ikaba imaze kuzambura ibirindiro byazo byinshi, abarwanyi bazo benshi bakaba bahungiye muri Pariki ya Kahuzi Biyega, Gatenga na Kinono, ati : “Turagira inama abaturage birirwa bazirukanka inyuma kwivangura nazo bagataha iwabo mu Rwanda”.

Amakuru ducyesha ikinyamakuru Rushyashya, aravuga ko abaturage bagera ku 1200 bamaze kwishyikirza MONUSCO bayisaba ko yabafasha bagataha, iki gitero FARDC yagabye kuri FLN, bavuga ko ari simusiga kuko yatangiye gukoreshya indege z’intambara mu guhiga aba barwanyi bahungiye muri Pariki ya Kahuzi Biyega.

FLN n’umutwe w’inyeshyamba ziyomoye kuri FDLR, ziyomeka ku mpuzamashyaka MRCD-UBUMWE, ikuriwe na Gen.Wilson Irategeka, uwari umuvugizi wayo Nsabimana Calixte Sankara afungiye mu Rwanda ni nawe, utarahwemye kwivuga ibigwi mu bitero byibasiye abasivili I Nyabimata no muri Bweyeye, uyu  mutwe ukuriwe ku rwego rwa gislikare na Jenerari Habimana Hamada.

DRC: Kapiteni Kabatsi wahoze ari umuganga wa Gen.Afurika Jean Michel( Rud-Urunana) yishwe.

Kapiteni Kabatsi wari muganga wa Gen.Afurika Jean Michel yishwe biturutse mu nvururu zatumye izi nyeshyamba zisubiranamo ubwazo

Kapiteni Kabatsi wari muganga wa Gen.Afurika Jean Michel yishwe biturutse mu nvururu zatumye izi nyeshyamba  zisubiranamo ubwazo ,kuri uyu wagatandatu taliki ya 30 Ugushyingo sambiri mu gace ka Binza,Teritwari ya Rucuro ho muri Congo,habaye kurasana gukomeye mu duce twa Giseguro  na Kabindi hose ni muri Binza,kuva sambiri za mu gitondo kugeza sasaba.

Amakuru Rwandatribune.com ikesha ubuyobozi bwa Sosiyete sivile ya Binza,intandaro yo kurasana yatewe n’uko abagize Comite de crise(komitey’inzibacyuho)y’inyeshyamba za RUD URUNANA ikuriwe na Col Kagoma yemejeko Capt.Kagoma,Kapiteni Bushegeri na Koloneri Radu Didace baba aribo bagambaniye Gen.Afurika Jean Michel,iyi komite yemeje ko abakekwaho ubugambanyi bose bicwa.

Imirwano yadutse ubwo aba ba ofisiye bakwaga intwaro ngo bahabwe igihano nabo batangira kurasa birwanaho iyi mirwano ikaba yaguyemo inyeshyamba 14 ku ruhande rwabari baje kubambura intwaro na Kapiteni Kabatsi akaba yaguye mu mirwano.

Umutwe wa RUD URUNANA umaze iminsi urangwa no gusubiranamo kuva aho Jean Michel yiciwe hamaze kwicwa abarwanyi 24 bose bashinjwa kumugambanira mu bandi twabashije kumenya n’uwitwa Sgt Rurayi na Ntare bavuye muri P5 igice cya Maj(LTD)Mudasiru Habib,uri mumaboko y’ubutabera bw’uRwanda iki gikorwa cyo guhora kikaba cyarasizwe mu maboko ya Kapiteni Nshimiyimana Cassien uzwi nka Gavana afatanyije na Kapiteni Rukundo Chris.

VICTOIRE INGABIRE: Ese Kwita Ishyaka rye « DALFA- Umurinzi » bivuze ko yitandukanije n’ingengabitecyerezo ya FDU-Inkingi?

Victoire Ingabire aherutse gushinga Ishyaka rishya riharanira iterambere n’ubwisanzure kuri bose (Development and Liberty For All), DALFA. Nkuko bigaragara Ingabire Victoire akaba yararibatije izina ry’Ikinyarwanda ariryo “Umurinzi”. Muri iyi nyandiko harasobanurwa impamvu Ingabire Victoire yise ishyaka rye « Umurinzi » n’icyo agamije ashyiraho ishyaka rishya.

Nkuko bizwi kwita izina ni gahunda  ibanza gutekerezwaho byaba mu muhango wo kwita umwana izina, guhitamo izina rya sosiyete cyangwa koperative n’ibindi. Urugero, nko mu muhango wo kwita umwana izina, umuryango uhitamo izina yitwa bitewe n’impamvu zitandukanye nk’ibihe bigezweho icyo gihe, bibabaje cyangwa bishimishije, uko uwo muryango ubana n’abaturanyi, ibihe by’ibyago cyangwa ibyiringiro umuryango waciyemo n’ibindi.

Ingabire Victoire yita ishyaka rye « Umurinzi » nawe yagendeye ku mpamvu nk’izo ariko zikaba zihariye kuko ziri mu rwego rwa politiki zikaba zinagaragaza imyumvire yihariye ya Ingabire n’ibyo yifuriza iki gihugu cy’u Rwanda.

Igitekerezo gihuriweho n’abasesenguzi benshi ni uko « Umurinzi » ari izina Ingabire Victoire yahisemo ari mu bihe byo gutsindwa. Mbere yari umuyobozi wa FDU Inkingi ishyaka rirwanya Leta y’u Rwanda rikaba ryari ryarifatanyije na P5 muri gahunda yo gutera no guhungabanya umutekano w’u Rwanda. P5 ikaba mu by’ukuri yarashegeshwe n’ibitero byayigabweho mu minsi yashize ndetse bihitana benshi barimo n’abayobozi bakuru b’imitwe bafatanyaga nka RNC, FDLR, RUD urunana n’iyindi.

Gusa kuba Ingabire Victoire yarashinze DALFA – Umurinzi ntibivuze na gato ko yavuye muri FDU Inkingi, ahubwo ni ukwanga kuguma yigaragaza nk’umuntu uhagarariye ishyaka ryatsinzwe, rifite kandi ryamanye imigambi mibisha ku Rwanda ubu atuyemo ndetse rifite icyasha gikomeye cyo kuba ryaragerageje inshuro nyinshi gahunda yo gutera u Rwanda no guhungabanya umutekano warwo.

Byumvikane neza ko DALFA – Umurinzi ari « version nshya » ya FDU Inkingi aya mashyaka yombi akaba ahuje neza ingengabitekerezo ishingiye ku macakubiri no kuzura ingengabitekerezo ya Jenoside.

Igishya ni uko ipfundo ry’iyo ingengabitekerezo Ingabire Victoire yarisobetse mw’izina yahaye Ishyaka rye rishya ari ryo « Umurinzi » maze aripfundika mu buryo bukurikira:

Ubusanzwe « Umurinzi » ni izina rizwi mu mihango itakigezweho yo kubandwa no guterekera. Abemera iyi mihango bayikoraga biyambaza abantu babo bapfuye bafataho urugero cyangwa bemera nk’intwari zabo. Muri iyi mihango igiti cy’umuko ari cyo kitwa “umurinzi” kirazirikanwa kandi kigahabwa agaciro gakomeye kuko ababandwa barakiramya kuko ngo cyaramiye Lyangombe (uwo abemera kubandwa no guterekera biyambaza) ubwo imbogo yamukubitaga ihembe ikamujugunya mu kirere akagwa mu mashami yacyo (umuko=umurinzi) mbere y’uko apfa.

Bityo mu kwita ishyaka rye « umurinzi » yapfunditsemo ingingo ebyiri : (1) Kwibuka, guterekera no gushima « abasekuruza be » no (2) gushyiraho ikimenyetso cyangwa ihuriro (ishyaka) (DALFA – Umurinzi) ry’ibitekerezo n’ingengabitekerezo nk’iy’abasekuruza « ideologique » ba Ingabire. Hano byumvikane neza ko abasekuruza ba Ingabire bavugwa atari ab’umubiri (biologique) ahubwo ni abasekuruza mu buryo ideologique/politiki.

Tugerageje kubisesengura mu gihe, abasekuruza ideologique/politiki ba Ingabire Victore si abo ku butegetsi buriho ubu mu Rwanda (Bw’Umuryango FPR Inkotanyi n’andi mashyaka bafatanyije), kuko ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda Ingabire Victoire ntabwemera ndetse aranaburwanya.

Ahubwo ukurikije umurongo ideologique wa FDU Inkingi na DALF- Umurinzi Ingabire kwita ishyaka rye « Umurinzi » ni ukwibuka, kuzirikana, guterekera abasekuruza be ideologique/politique ba kera ba MDR PARMEHUTU, MRND, CDR, RDR, ALIR…. kuko aya mashyaka niyo yari afite umurongo nk’uwa Ingabire Victoire hamwe n’amashyaka ye: FDU Inkingi na DALF – Umurinzi.

Hejuru y’ibyo Ingabire Victoire anagamije kohereza ubutumwa muri rubanda (public) ababwira ko agamije kubaramira, kubacungura, kubakiza nkuko igiti cy’umurinzi (Umuko) cyaramiye Lyangombe amagara ye yatewe hejuru ari hafi gupfa (imbogo imaze kamukubita ihembe ikamujugunya hejuru akagwa mu giti cy’umuko ariwo murinzi).

Victoire Ingabire ku munsi wo gutangiza ishya rye rishya

Mu kwita ishyaka rye «umurinzi » kandi anakoresha igereranya risebya yohereza ubutumwa mu mitwe y’abantu agamije gutuka ubutegetsi bw’u Rwanda avuga ko bumereye nabi abaturage, bityo « umurinzi » nk’ishyaka rye rikaba rije kubacungura no kubaramira (nkuko umuko=umurinzi waramiye Lyangombe).

Mu izina « umurinzi » Ingabire Victoire yanapfunditsemo  uburyo azakora icengezamatwara (mobilisation) : Mu bihe bya kera Umuko (umurinzi) ni igiti wanasangaga giteye kuri buri rugo. Ibyo byahaye ishusho (inspiration) Ingabire y’uburyo yazajya akora ubukangurambaga « mobilization », akaba yifuza kuyikora mu buryo buteruye (ibanga) akoresheje uburyo kugenda no kwinjira mu muryango ku muryango (door to door) nkuko icyo giti (umuko=umurinzi) cyagaragaraga ku rugo ku rundi mu bihe byo hambere.

Gusa Ingabire Victoire yiteze Imbogamizi yo kuba ishyaka rye rishobora kutazemererwa gukora kubera ibitekerezo bibi rihishiriye. Ikindi   yiteze ni uko  ubukangurambaga bushobora  kuzamugora kuko ubu abaturage b’u Rwanda bagizwe ahanini n’urubyiruko rutazi kandi rutanakeneye izo politiki mbi za kera Ingabire Victoire iganishaho yita ishyaka rye “Umurinzi”.

Muri make nyuma yo gutsindwa kwa P5 yari ibumbiyemo amashyaka harimo n’irya Ingabire Victore, yashinze  DALF – Umurinzi agamije kwihisha mw’isura nshya ariko mu by’ukuri ibitekerezo ntibyahindutse.

Ingabire Victoire agamije ahanini kubyutsa amatwara ya politiki z’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside nk’ibyaranze ibihe ubutegetsi bya kera bya MDR PARMEHUTU, MRND, CDR. Aranakoresha izina ry’ishyaka agaragaza Leta y’u Rwanda nabi akanagaragaza ko DALF – Umurinzi yababera Abanyarwanda umucunguzi.  Rimwe na rimwe kugirango wumve neza ikivugwa bisaba kurenga icyo amagambo avuga mu buryo busanzwe, ahubwo ukayahuza n’ibindi biriho (events) bityo ukamenya icyo uvuga agamije. Kubw’iyo mpamvu “umurinzi” wa Ingabire Victoire ntaho uhuriye no kurinda nko kurinda Igihugu n’ Abanyarwanda ahubwo ugamije kubatanya, kubasenya no kubasubiza inyuma.

Nyuma yo gusenyuka kwa P5, Kayumba Nyamwasa ari mu mugambi wo kwiyegereza Mwenedata Gilbert n’ishyaka rye IPAD

Kuva icyiswe Ihuriro P5 ryashingwa, ryabaye igikoresho cya RNC mu nyungu yayo. Abandi baririmo buhumyi ndetse ntibazi icyo rigamije. Mukubyaza inyungi iryo huriro,  umukuru w’umutwe w’iterabwoba wa RNC ariwe Kayumba Nyamwasa yabashije gukoresha iri huriro mu gushinga umutwe w’ingabo no gushaka abawugana ababeshya ko atari RNC gusa ahubwo izo ngabo ari iz’amashyaka atandukanye agize Ihuriro P5.

Raporo mpuzamahanga harimo niy’impuguke za Loni yemeza ko p5 ifite Ingabo zikorera muri Congo kandi zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Iyo raporo ivigako gushaka abarwanyi batandukanye bibera muri Uganda ndetse no mu Burundi.  Kugeza ubu, ishyaka PDP – Imanzi ryikuye mu ihuriro P5 kubera isurambi iryo huriro rifite mu ruhando mpuzamahanga cyane cyane ko ari ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba no murwego rwo kwanga ikintu cyaba nk’imbogamizi ku mbabazi zaramuka zihawe Déo mushayidi no kuguma kuta mwongerera ibyaha mu izina rya PDP Imanzi doreko akiri umukuru waryo.

Sabo gusa na FDU – Inkingi igitutu nabo nicyose gusa abafata ibyemezo muri FDU- inkingi ni abagabo b’abahezanguni abandi ni abanyabyaha bagenzi ba Kayumba Nyamwasa bumva ntacyo bagarura abo ni nka David Bahunga wahoze ashinzwe iperereza muri Ambasade y’u Rwanda i Kampala mbere ya 1994, akaba ariwe witwa ko akuriye FDU-Inkingi muri iki gihe, Charles Ndereyehe, wahunze ubutabera aho aregwa Jenoside yakorewe Abatutsi,  Gaspard Musabyimana wahoze akuriye ibiro by’abinjira n’abasohoka akaba afite Radiyo yitwa Inkingi ishinzwe kwamamaza imitwe yitwara gisirikari irwanya u Rwanda no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, hakiyongeraho igisambo Marcel Sebatware wari warayogoje  Cimerwa.

Uko bimeze kose imitwe isigaye mu ihuriro P5  isigayemo kubera igipindi cyangwa ikinyoma cya  Kayumba Nyamwasa, ubeshya kurusha inzozi akaba akomeje kubeshya indi mitwe abizeza isi n’ijuru ngo azabasubiza ku ngoma abambutse i Kanani. Aha umuntu yakwibaza ngo ate, muyihe nzira ko RNC yakubitiwe aheraba inzenga kandi ko abayidishye ntaho bagiye.

Mukugumya kwiyegereza ibindi bigarasha , amakuru Rushyashya yamenye nuko RNC yatangije kwiyegereza Gilbert Mwenedata n’ishyaka rye IPAD ndetse nundi mutwe witwa RANP- Abaryankuna uhagarariwe na Cassien Ntamuhanga ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda; akaba afite imikoranire ya hafi na JMV Ndagijimana. Iyo mitwe yose isanzwe n’ubundi iri mukwaha kwa Kayumba Nyamwasa nta gitangaza kirimo.

Impamvu esheshatu (6) zatumye Kayumba Nyamwasa na CMI bashyiraho komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda.

Hashize imyaka icyenda (9) umutwe w’iterabwoba wa RNC ushinzwe. Kuva watangira waranzwe n’ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda mu bihe bitandukanye, ndetse no gukora poropaganda mu bitanagazamakuru bitandukanye hamijwe guharabika ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda. Uyu mutwe kandi ntiwasibye kugirana ibikoranire ya hafi na perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ndetse n’ikigo gishinzwe ubutasi bw’ingabo za Uganda CMI ndetse n’ikigo gishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu ISO.

RNC yarisanzwe ifata Uganda nk’ikicaro gikuru cyayo kuko ariho yateguriraga imipangu yayo yose ijyanye no guhangabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda. Bimwe mubyo Uganda yashyiragamo ingufu mu gufasha RNC harimo kuyifasha kuyishakira abantu binjizwa mu mutwe wa abarwanyi ba P5 uyobowe na Kayumba Nyamwasa ukorera muri Congo, iki gikorwa cyakorwaga na CMI.  gutanga inkunga mu bijyanye n’ibikoresho by’intambara ndetse n’amafaranga, gufasha abayobozi ba RNC kubona ibyangombwa by’inzira nka Passport n’ibindi…

Taliki ya 12-13 i Kampala nibwo habaye amatoro ya komite nshingwabikorwa ya RNC ishinzwe kuyobora no guhuza ibikorwa byose bya RNC bikorerwa ku butaka bwa Uganda. Iyi komite yashyizweho igizwe nabantu 15 yaje isanga indi yarigizwe na Prossy Bonabaana, Sulah Nuwamanya, Frank Ntwari, CK Asimwe ndetse Lt Gen. Abel Kandiho,umuyobozi w’ikigo cy’ubutasi bw’ingabo za Uganda (CMI, bari basanzwe bakurikirana ibikorwa bya RNC.

Impamvu 5 zateye Kayumba Nyamwasa gushyira ingufu muri Uganda:

  1. Kuba RNC ikorera hanze ya Afrika mu bihugu nka USA, Canada, France na Belgium ntakizere bari bagifitiye Kayumba Nyamwasa dore ko bari bari gupanga kwirukana Kayumba Nyamwasa, Charlotte Mukankusi, Frank Ntwari na mushiki we Rosette Kayumba .Bakoze agatsiko Kayumba yifatiye kubera ubusambo no kuyoborana igitugu. Ibi kandi byatijwe umurindi n’ishimutwa ryakorewe Ben Rutabana mu gihugu cya Uganda. Bivugwa ko yashimuswe na Frank Ntwari ndetse na Faustin ntikirikina wahoze akuriye FDLR RUD-Urunana babitegetswe na Kayumba ubwe. Kayumba rero gushyiraho Komite shya muri Uganda yagirango atanguranwe no kutirukanwa muri RNC ndetse anabatere ubwoba.
  • Kuba Kayumba afite ubwoba bw’uko abayobozi ba RNC isaha n’isaha bashobora gufatwa n’inzego za police muzamahanga ishinzwe gufata abanyabyaha bakorera mu bibndi bihugu (Interpol) ndetse no kuba bafatwa n’inzego z’ubutasi za leta zunze ubumwe bwa Amerika (CIA),  kuko umutwe wa P5 Kayumba Nyamwasa ayoboye washyizwe mu mitwe y’iterabwoba ku isi, bityo akaba yumva ko RNC idakoreye ahantu yumva yizeye neza nka Uganda, isaha n’isaha bafatwa bagashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda.
  •  Gukorana  umunsi ku wundi na Perezida Museveni ushishikajwe no guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Kugabanya amakimbirana yajyaga aba hagati y’ikigo cy’ubutasi bw’ingabo za Uganda CMI na RNC  ndetse no kugirango hakurikiranwe  ikoreshwa ry’amafaranga Perezida Museveni na Rujugiro bahaga Kayumba Nyamwasa, doreko hari hashize iminsi ashinjwa kunyereza akayabo ka 1,000.000$ yaragenewe gukura ibikoresho by’intamabara kubufatanye n’ukuriye CMI General Abel Kandiho, aho bayashoraga mu bucuruzi bwabo bwite.
  • Kuba Kayumba Nyamwasa nyuma ya South Africa ntakindi Gihugu gishobora kumwakira kitari Uganda ndetse no kuba atashobora gukora ingendo zigana mu bindi bihugu. Kuko ibihugu byinshi bimaze kumenya ko akuriye umutwe w’iterabwoba. Kuri Kayumba ahorana ubwoba ko isaha n’isaha yatabwa muri. Gushyira ikicaro gikuru muri Uganda bisa no kwizirika ndetse no kwereka abamushyikiye ko ari umwere abashyize RNC mu maboko doreko aho yarigeze yaramaze kunanirwa kuyiyoboza amacenga n’ububucakura bwe.
  • Kuba kayumba ashaka kwiyegereza abatera nkunga cyane kuko bari bamaze kumutera icyizere, ibi rero byatumwe ashaka uburyo abereka ko atazongera kujya afata ibyemezo wenyine doreko no mw’ishyirwaho rya Komite nshingwa bikorwa, CMI ariyo yagiye igena abari buhabwe imyanya kugirango bizere neza ko kayumba atazongera kujya arigisa amafaranga ya RNC.
  • Kuba Ingabo Za Congo (FARDC) zarasenye  ibirindiro by’inyeshyamba za kayumba Nyamwasa zibumbiye mu mutwe wa P5 zakoreraga muri Congo. Benshi barishwe harimo n’abayobozi babo nka Cpt Sibomana Charles aka Capt Sibo, naho Major Habibu Mudasru yafatnwe nabo yarayoboye 25, bashyikirizwa inkiko za gisirikare mu Rwanda. Isenyuka by’ibirindiro by’inyeshyamba za Kayumba, byaramuzahaze cyanee, kuburyo ubu ntahandi babona, bashobora kongera kwisuganyiriza dore ko benshi bahise bacika bakigira mu buzima busanzwe nkuko tubicyesha bamwe mu bafashwe.

Initial court appearance, 25 RNC rebels spill the beans on Uganda/Burundi support

Uganda kuva mu 2011 yabaye indiri yabashaka guhungabanya umutekano w’uRwanda. Ikigo cy’ubutasi bw’ingabo za Uganda CMI gifatanije na RNC Gifata abanyarwa bagenda muri Uganda mu buryo bunyuranije n’amateko, bagahatirwa kujya mu nyeshyamba za Kayumba zibumbiye mu mutwe wa P5, ababyanga bakorerwa iyica rubozo kugeza kurupfu, hamaze gupfa benshi, abandi baracyafungiye mu mazu akorerwamo iyica rubozo na CMI.

Rwanda asks Uganda to probe death of torture victim

Ibyo wamenya kuri ‘Opération NAKI’ yafashe abakomeye bahamijwe Jenoside, Kabuga akayinyura mu rihumye

Ubwo Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagarikaga Jenoside abayikoraga bagakwira imishwaro, uretse rubanda rwo hasi n’abari abategetsi bakomeye bahunze banyuze mu mayira atandukanye, nyuma bamwe baza gufatwa ariko hari n’abagishakishwa.

Mu bikorwa byo kubahiga bukware hari bimwe bikomeye birimo nka ‘Opération NAKI’ yakozwe i Nairobi muri Nyakanga 1997, yafatiwemo abahamijwe uruhare muri Jenoside barimo Jean Kambanda wabaye Minisitiri w’Intebe, Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Umuryango n’uwitiranyijwe n’umuhungu we Arsène Shalom Ntahobari, umunyamakuru Hassan Ngeze, Col Gratien Kabiligi, Aloys Ntabakuze na Sylvain Nsabimana wabaye perefe wa Butare.

Opération NAKI (Nairobi-Kigali) igarukwaho mu gitabo ‘Hiding in Plain Sight: The Pursuit of War Criminals from Nuremberg to the War on Terror’ cyanditswe na Eric Stover mu 2016.

Yakozwe hagamijwe guta muri yombi abakomeye bakoze Jenoside bagahungira igihugu muri Kenya, yateguwe hagendewe ku makuru arimo ayatanzwe na Niyitegeka Dieudonne na Pheneas Ruhumuriza babaga muri Kenya, babaye abayobozi b’Interahamwe.

Ubwo yategurwaga, abashinjacyaha ba ICTR begereye ubuyobozi bwa Kenya babasaba ubufasha mu guta muri yombi abashakishwaga, ariko ntibahita bababwira amazina yabo.

Guverinoma ya Kenya yari iyobowe na Perezida Daniel Arap Moi ngo bwarabemereye ariko ibaha ibwirizwa rimwe, nk’uko byagarutsweho na Louise Arbour wabaye Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) n’urwashyiriweho Yougoslavie (ICTY).

Yavuze ko basubijwe bati “Okay, twiteguye kubikora, ariko dushaka ko abo bantu bahita bava mu gihugu cyacu. Ntabwo dushaka ko baburanishirizwa mu nkiko zacu.”

Mu yandi magambo, Guverinoma ya Moi ngo yemeye guta muri yombi abakekwaho ibyaha igihe urukiko ruhita rubavana mu gihugu, banga ko byateza ikibazo cya politiki.

Kugira ngo iyi opération irusheho kuba ibanga, abagenzacyaha ba ICTR ntibahise babwira bagenzi babo ba Kenya amakuru yose ajyanye n’uyu mukwabu udasanzwe.

Mu gitondo kare cyo ku wa 17 Nyakanga 1997, Gilbert Morisette, Luc Côté na bamwe mu bashinjacyaha bagera kuri 20 bahuriye kuri Polisi ya Kenya, baganira ku ikarita igaragaza aho abantu bashaka guta muri yombi baherereye.

Bigabanyijemo amatsinda, maze saa kumi n’imwe za mu gitondo buri tsinda rishyikirizwa ibahasha ifunze, irimo amazina y’uwo bagomba gufata, ifoto ye, imiterere y’inzu arimo n’andi makuru yari akenewe ku bagombaga gufatwa, bemeranya ko biba byamaze gukorwa mbere y’uko izuba rirasa.

Igihe umugenzacyaha yagaragazaga ugushidikanyaga ku wo bagomba gufata, Morissette yifashishaga umwe mu Banyarwanda baza guhamya neza ko uwo bafashe ari we bashaka.

Mu museso wa kare Polisi ya Kenya yari imaze guta muri yombi abantu barindwi barimo Jean Kambanda wabaye Minisitiri w’Intebe na Pauline Nyiramasuhuko wabaye Minisitiri w’umuryango, ari nawe mugore rukumbi waciriwe urubanza na ICTR.

Nyamara bageze kwa Kabuga Felicien basanga inzu irera kandi amakuru y’ibanze yarerekanaga ko agomba kuba ahari.

Polisi ya Kenya n’Abagenzacyaha b’urukiko bahise buriza imodoka abafashwe, babajyana Arusha mu kubahiriza isezerano rya Arbour na Perezida Moi. Bafungiwe mu nyubako y’urukiko, Kambanda we ajyanwa mu mujyi wa Dodoma, ntiyahita anagezwa imbere y’urukiko kuko haciyemo amezi menshi. Yakatiwe gufungwa burundu.

Luc Côté wari umujyanama mu by’amategeko muri Opération NAKI, yavuze ko babanza kubamenyesha ibyo baregwa n’uburenganzira bwabo, gusa ngo Bernard Muna wari Umushinjacyaha wungirije avuga ko nta mwanya bafite, nk’uko Côté yabitangaje.

Ati “Naravuze nti murebe, bigiye kugufata iminota icumi… nagiye mu modoka, mbasomera uburenganzira bafite, umwe ku wundi.”

Kutabikora ngo byashoboraga guteza ikibazo igihe bazaba bageze imbere y’urukiko, abaregwa bakavuga ko uburenganzira bwabo bwahutajwe.

Muri uku gufata ngo habayemo ukwibeshya, abari bazi ko bafashe Shalom Ntahobari, umuhungu wa Nyiramasuhuko, bageze Arusha basanga ni uwitwa Esdras Twagirimana. Bikimenyekana, uyu mugabo yabanje gusaba kuba yigumiye ku rukiko kubera ko Kenya yari yatangiye guhiga abanyamahanga bayirimo batujuje ibyangombwa.

Mu minsi mike nyuma y’itabwa muri yombi ry’i Nairobi, abandi benshi bakekwagaho uruhare muri Jenoside barimo Georges Ruggiu na Shalom Ntahobari ubwe noneho bafatiwe i Mombasa.

Byagenze bite ngo Kabuga abure?

Ubwo Opération NAKI yakorwaga, Felicien Kabuga ufatwa nk’umwe mu baterankunga ba Jenoside yabanyuze mu myanya y’intoki, binugwanugwa ko hari uwamuhaye amakuru ko agiye gufatwa agahita anyerera.

Muri Kamena 1994 nibwo Kabuga yerekeje mu Busuwisi asaba ubuhungiro, ariko aza kwirukanwa muri icyo gihugu, ahita yerekeza muri Kenya. Nk’umuntu ufite ubutunzi, Kabuga yakomeje kwihishahisha ndetse anigura akoresheje amafaranga ye agatanga ruswa, ari nako akoresha pasiporo mpimbano.

Hakomeje kwibazwa uko yatorotse Opération NAKI kandi ahantu yari aherereye hazwi, ariko bahagera bagasanga adahari.

Abagenzacyaha ba ICTR baje kubona amakuru ko hari umwe mu bashinzwe umutekano ba Kenya wamuburiye, amusaba kuva mu nzu ye byihuse mbere y’uko bayigeraho.

Morissette wari witwararitse cyane kugira ngo hatagira amakuru na make ajya hanze ku bagombaga gufatwa, nawe yavuze ko atumva uburyo Kabuga yacitse kandi yari yagerageje kuryama ku makuru y’abantu bagiye gutabwa mjuri yombi.

Ngo bishoboka ko amakuru yanyuze kuri umwe mu bayobozi bakuru mu nzego z’umutekano za Kenya, akabimumenyesha mbere y’umunsi umwe ko hari umukwabu ukomeye ugiye gukorwa.

Na nyuma ya Opération NAKI hagiye habaho uburyo bwashobora gusiga Kabuga afashwe. Muri Mata 1998, abagenzacyaha b’uru rukiko bamenye ko yihishe muri Nairobi, harimo inyubako zimwe zari iza mwishywa wa Perezida Moi.

Byaje no kuvugwa ko Kabuga yagiye agaragara mu ruhame harimo muri Aziya mu 1998 n’igihe yari ku rugendo anyuze mu Bubiligi mu mwaka wa 2000.

Uwari Umushinjacyaha Mukuru wa ICTR Carla Del Ponte yumvishije ibihugu bitandukanye by’i Burayi gufatira miliyoni $2.5 yari kuri konti za Kabuga ngo barebe ko yagaragara biranga, ndetse mu 2002 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye gutanga miliyoni 5$ ku muntu uzatanga amakuru yatuma afatwa, ariko kugeza ubu ntibirashoboka.

Ahubwo mu 2002 hari abantu babiri babwiye ambasade ya Amerika i Nairrobi ko bamenye aho Kabuga aherereye, FBI n’izindi nzego zitegura kumufata ariko ntibamubona. Nyuma haje kuboneka imirambo ya ba bagabo bishwe.

Uganda yagizwe ikicaro gikuru cy’amabandi yo muri RNC

Nyuma y’ibura rya Ben Rutabana bikekwa ko yaguye muri Uganda yicishijwe na Frank Ntwali ku mabwiriza ya  Kayumba Nyamwasa na CMI,amakuru Rushyashya yabashije kubona kuva muri Uganda, aratangaza ko uwitwa  Charles Lwanga, uyu akaba ari  Umunyamabanga Mukuru wa RNC muri Uganda, yanditse ibaruwa igenewe    Jerome Nayigiziki, Umuhuzabikorwa mukuru wa RNC, amumenyesha ko hashyizweho icyo bise “Intara ya Uganda” n’abantu 15 bagize komite nshingwabikorwa yayo.

“Nyuma y’imyaka myinshi Intara ya Uganda ikorana  n’urwego ruhuza ibikorwa ku rwego rw’intara, abayobozi ku rwego rw’uturere ndetse n’abandi bayobozi bateraniye mu nama y’iminsi ibiri kuva kuwa 12-13 Ugushyingo 2019 I Kampala, aho komite nshingwabikorwa y’intara yatowe ngo iyobore inahuze ibikorwa bya RNC muri Uganda,” ibi akaba ari ibikubiye muri iyo baruwa yashyizweho umukono na Lwanga ku itariki 13 Ugushyingo 2019.

Iyi baruwa ikomeza ivuga ko iyi nama yaje ikurikira izindi nyinshi zatangiye mu mwaka ushize zahamagariraga gushinga komite nshingwabikorwa y’intara, ngo bizere guhuza ibikorwa neza no kubicunga.

Komite yashyizweho  iyobowe na Pasiteri Deo Nyirigira (Umuhuzabikorwa), bivugwa ko yifashishije itorero rye AGAPE rifite icyicaro I Mbarara, amaze imyaka myinshi ashakira RNC abarwanyi. Urusengero rwe akaba ari rwo abajyanwaga mu gisirikare muri RDC bakusanyirizwagamo mbere yo koherezwa mu bigo by’imyitozo.

Mwibuke ko hari itsinda ry’impunzi z’Abanyarwanda Nyirigira yari yashatse afatanyije n’Urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda [CMI], ryafatiwe ku mupaka wa Uganda na Tanzania mu Ukuboza 2017.

Abantu bose batowe bari basanzwe bakorera RNC muri Uganda, ari nabo bashimuta abanyarwanda basanzwe bakorera imirimo yabo ya buri munsi muri  Uganda kandi abo ninabo bakorana bya hafi na CMI mu kwinjiza abantu mu mutwe witwaje intwaro biganjemo Abanyarwanda baba muri Uganda.

Benshi muri aba Banyarwanda banze kwifatanya na RNC ariko bagiye batabwa muri yombi na CMI ikabakorera iyicarubozo ritandukanye.

Amakuru yizewe  atugeraho akaba avuga ko CMI itagira uruhare mu itegurwa ry’izo nama ahubwo inategeka ugomba kuba muri komite. Urugero rutangwa ni urwa Col. CK Asiimwe, ukuriye ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba muri CMI bivugwa ko yatanze inama yo kudahyira muri iyo komite Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabaana kubera ko bananiwe kugabana amashiling akurwa mubikorwa byo kwinjiza abarwanyi binyujishwe mu mushinga  “Self Worth Initiative” [SWI] ari nawo wifashishwa mu gushaka abayoboke.

Indi  makuru akavuga ko impamvu ngo ari uko aba bafite akandi kazi gakomeye ko kwirirwa bakwirakwiza propaganda zibasira u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga. Aba bakaba baramenyekanye cyane kubera ibikorwa nk’ibi bagiye bakorera kuri facebook no mu kinyamakuru The New Vision. giterwa inkunga muri ibi bikorwa na Rujugiro Tribert, biciye muri Sulah Nuwamanya.

Muri uyu mwaka itsinda ry’abarwanyi 25 ba P5. ryatawe muri yombi rifatiwe ku rugamba muri Congo mbere yo koherezwa mu Rwanda kuburanishwa. Aba ngo ni bamwe mu itsinda ryahuye n’akaga mu rugamba rwaguyemo bagenzi babo basaga 100 abandi bagafatwa barimo Major (Rtd) Habib Mudhatiru, kuri ubu uvumira kugahera Kayumba Nyamwasa kubera ukuntu yabashoye mukaga akabima ubufasha kugeza ubwo bicwa n’inzara amafaranga bagewe ari gucuruzwa na Rosette Kayumba, Frank Ntwali n’Alexis uhagarariye ubucuruzi bwa Kayumba muri Mozambike.

Ngiyo ingirwa  Komite Nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

1.Deo Nyirigira – Umuhuzabikorwa
2.Frank Ruhinda – Umuhuzabikorwa wa mbere wungirije
3.Moris Udahemuka – Umuhuzabikorwa wa kabiri wungirije
4.Charles Lwanga – Umunyamabanga Mukuru
5.Patrick Tumwine – Ushinzwe umutungo
6.Christopher Busigo – Komiseri ushinzwe ‘mobilization’
7.Enock Asiimwe – Komiseri ushinzwe ubukada
8.Dr Gideon Rukundo – Komiseri ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru
9.Dr Sam Ruvuma – Komiseri ushinzwe dipolomasi,akaba na mwene wabo na Museveni
10.Anne Furaha – Komiseri ushinzwe abagore
11.Baker Kwesiga – Komiseri ushinzwe urubyiruko
12.John Ndinazo – Komiseri ushinzwe kubaka ubushobozi
13.Peka Africa – Komiseri ushinzwe igenamigambi
14.Emmanuel Mutarambirwa – Komiseri ushinzwe amatora n’imyitwarire
15.Mediatrice Muhawenimana – Komiseri ushinzwe Ubumwe n’Ubwiyunge

Ibi bikaba bivugwa mu gihe u Rwanda rwakomeje gushinja Uganda gucumbikira no gufasha abashaka guhirika ubutegetsi buriho ariko Uganda ikabihakana na n’ubu umubano w’ibihugu byombi ukaba ugiye kumara imyaka itatu urimo agatotsi katarangira no gucengacengana gukabije kwa Museveni.

Blog at WordPress.com.

Up ↑

Design a site like this with WordPress.com
Get started