Ngaho aka Semuhanuka iki cyo kiranyagisha, Issa Arinaitwe Furaha, umukozi w’urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda CMI, wabeshyeye u Rwanda gushaka kwicisha Museveni

Hashize imyaka ibiri, umusirikare w’umu Ofisiye mu gisikare cya Uganda yandikiye  ibaruwa  Perezida Yoweri Musevi  ivuga ko yahawe amafaranga ibihumbi 100 by’amadorali y’amerika n’ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda, kugirango amwice.

Mu ibaruwa yuyu musirikare yabwiraga perezida Museveni  ko atewe impungenge n’umutekano we, kuko yanze gukora ikiraka cyo ku mwica.  Akomeza avuga ko, byumwihariko uwarukurikire urwego rwa Police muri Uganda Gen Kale Kayihura yari azi iby’uyu mugambi wo guhitana Museveni.

Yakomeje agaragaza ko ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda, by’umwihariko Perezida Paul Kagame ariwe wamuhamagaye ngo amuhe icyo kiraka. Ibi ugasanga ari ikinyoma nk’icya Semuhanuka n’umuhungu we Muhanuka ababeshyi rwoma.

Uyu Semuhanuka yabyaye umuhungu umwe, amwita Muhanuka, bose bakaba ababeshyi kabuhariwe. Semuhanuka yagerageje kujya abeshya umuhungu we kenshi, ariko na we akamwanikira ku kinyoma, cyane cyane aho ise amubwiriye ko kubeshya bikiza. Igihe kimwe ubwo Muhanuka yasohokaga akajya hanze kwihagarika, akinjira asigasiye umutwe, ataka cyane. Ise amubajije ati “ Mwana wanjye uratakishwa n’iki”, undi akamusubiza agira ati ”Ndinakiriye nkubita umutwe ku ijuru, none ndashira numva”. Semuhanuka yaramusubije ati “Mwana wanjye urajye ubeshya ikindi, mwene icyo (ikinyoma )kiranyagisha.”

Uyu mugabo Issa Arinaitwe Furaha ikinyoma cye cyabaye nk’icyasemuhanuka kuko ntashingiro cyari gifite. Uyu mugabo  yoherejwe n’igisirikare cya Uganda ndetse na Museveni gukorana n’ikigo cy’ubutazi bw’ingabo za Uganda CMI mu mwaka 2009, byumwihariko ashingwa ibijyanye n’igihugu cy’u Rwanda.

Issaa yandikiye Perezida Museveni nyuma yaho ibibazo by’u Rwanda na Uganda bimaze gufata indi ntera mu rwego rwo kugaragaza ko akazi yashinzwe ka poropaganda yo guharabika ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda ari kugakora neza, kuko yari kurutonde rw’bakozi ba CMI bahembwa buri kwezi.

*Impamvu zigaragaza ubuhezanguni n’ubugambanyi   Issa Arinatwe na CMI bakorera igihugu cy’u Rwanda.*

  1. SGT Issa Arinaitwe ni umukozi wa CMI ukorera muri Kampala, azwiho cyane kuba umutekamutwe ukorana n’uduco tw’amabandi tugaragara mu bikorwa byo gucuruza zahabu ndetse n’amahembe y’inzovu mu buryo butemewe n’amategeko. Ibi byose akabikora yishingikirije ko ari mubashinzwe ubutasi bwa CMI.
  • Mu mwaka w’I 2015  yongeye gufatwa  ari gukorana ubucuruzi n’umugabo w’umushinwa uzwi ku izina rya Mr Yuu.
  • Yongeye kugaragara ari gukingira ikibaba Seleiman Mbuga mu gikorwa cyo gutecyera umutwe,  umunyapolitike wo mu gihugu cya Suwede Sten Heinson, w’imyaka 70 y’amavuko, aho bamugurishije zahabu zitujuje ubuziranenge ku kayabo ka miliyoni 23 z’amashilingi ya Uganda.

Iki gikorwa Issa yakoze cyo gurabika umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, yabikoze ku kagambane n’ikigo cy’ubutasi bw’ingabo za Uganda, aho akimara kuvuga ko yandikiye Museveni uru rwandiko rwe rwahise rukwirakwizwa mu binyamakuru  nka SoftPower, ChimpReports bishinzwe gukora poropagande isebya u Rwanda kubufatanye na RNC ya Kayumba Nyamwasa ikorera mu gihugu cya Uganda.

Umuturage Wa Uganda Yandikiye Museveni, Ibaruwa Ifunguye, Ahishura Ibya Komite Ya RNC Ikorera Kampala

Mu bibazo by’ingutu bitandukanye atunga agatoki Uganda, avugamo ibijyanye n’ibibazo mu bucuruzi, kuba hari abantu bashaka kugirira nabi u Rwanda bidegembya muri Uganda, ibijyanye no guta muri yombi no gukorera iyicarubozo abanyarwanda, aho byose ngo ari ibintu bikomeje gusiga icyasha Uganda ku ruhando mpuzamahanga.

Uyu muturage wo muri Uganda witwa Maxon Lukyamuzi, mu ibaruwa ifunguye yandikiye Museveni, amubaza impamvu hashize imyaka itatu yaracecetse kuri ibi bibazo.

Yasabye Museveni ko mu gihe ibihugu byombi bigeze mu cyiciro cya kabiri cy’ibiganiro by’amasezerano ya Luanda, yakwitsa cyane ku bijyanye n’uburyo RNC ikomeje kwisanzura muri Uganda.

Ati “Uyu mutwe umaze gushinga imizi muri Uganda aho ufite Komite Nyobozi ikuriwe na Prossy Boonabana, Dr Gideon Rukundo Rugari nk’umwungirije na Sulah Nuwamanya nk’Umunyamabanga Mukuru.”

Iyi komite ngo ifite ba komiseri n’abayobozi ku rwego rw’akarere mu bice birimo abafite inkomoko mu Rwanda. Binyuze muri iyi komite, ngo RNC iherutse gushinga umuryango utegamiye kuri leta witwa “Self Worth Initiative” [SWI] ari nawo yifashisha mu gushaka abayoboke.

Muri iyi baruwa, Lukyamuzi atangira avuga ko nk’umuturage wa Uganda ariko ufite n’inkomoko mu Rwanda, atewe impungenge “n’ibibazo by’umupaka hagati y’u Rwanda na Uganda, ibibazo bya dipolomasi, no kuguceceka kwawe kuri ibi bibazo mu myaka itatu ishize”.

Yibukije Museveni ko mu rugamba rwo kubohora Uganda rwa NRA “impunzi z’abanyarwanda zari zikuri inyuma. Uruhare rwabo mu kutubohora rwagize uruhare mu kugeza igihugu cyacu aha kiri”.

Lukyamuzi yakomeje yibutsa Museveni ko mu 2018, Perezida Paul Kagame yasuye Uganda, abakuru b’ibihugu byombi bakemeranya gukuraho urujijo ruri mu mubano wabyo ahubwo bagashimangira imikoranire.

Ati “Perezida Kagame yavuze ko guhanahana amakuru mu buryo bwa nyabwo, gukorana byimbitse kandi bihoraho bizafasha ibihugu byombi mu gufata ibyemezo biboneye.” Aha niho yahereye abaza Perezida Museveni ibibazo bitandukanye ku bintu atakoze uko bikwiye.

Ati “Nyakubahwa Perezida, twumvise bike ku ruhande rw’ubuyobozi bwacu ku bijyanye n’amahari mu gihe twumvise byinshi ku ruhande rw’u Rwanda. Ibinyamakuru yaba ibikorera imbere mu gihugu n’ibiri mpuzamahanga, (ikiganiro uherutse kugirana na Allan Kasujja wa BBC-Africa) byagerageje gusaba ibisubizo ariko wakomeje kuryumaho.”

Lukyamuzi yakomeje avuga ko mu 2017 u Rwanda rwagaragaje ko hari imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Uganda ishaka kurutera ndetse ko mu gihe rwavugaga ibyo, iyo mitwe yakomezaga gushimangira imikoranire n’inzego z’iperereza za Uganda ari nako yisuganya; ibyo biza gukurikirwa n’amakuru y’uko abanyarwanda bashimutwa iyo bageze muri Uganda.

Ati “Nyakubahwa Perezida, iyo bitaza kuba ah’ibimenyetso bagaragaje, benshi bari kuba bataritaye kuri aya makuru. Gusa ibimenyetso birimo amafoto n’amashusho y’abanyarwanda bakorewe iyicarubozo, byagaragazaga ukuri yewe no ku bantu bawe bagushyigikiye by’akadasohoka.”

Yagarutse kandi ku bantu bagera kuri 50 bafashwe na Polisi ahitwa Kikagati bari mu nzira bagiye mu myitozo ya gisirikare ya RNC muri RDC aho ngo nyuma bahaswe ibibazo bagahishura ibyo bari bagiyemo ndetse ko “umugambi wabo w’ingenzi ari ugutera u Rwanda”. Ati “Bashatswe na RNC u Rwanda rufata nk’ umutwe w’iterabwoba.”

Lukyamuzi yakomeje avuga ko nyuma y’uko batangiriwe, Museveni yemeye ko hari abakozi b’inzego ze z’umutekano bagize uruhare mu gushaka abantu bajya muri uyu mutwe, ariko ko nta n’umwe yigeze ahanira icyo kintu.

Ikindi ni uko ngo muri Kamena 2018, aba bantu bose barekuwe bakagenda bidegembya, nyuma bagakomeza inzira yabo berekeza muri RDC nubwo bamwe baje kugwa mu maboko y’ingabo za Loni ziri muri RDC bagahishura imikoranire yabo n’Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda, CMI; abandi bakoherezwa mu Rwanda nyuma yo gutabwa muri yombi aho bahishuye imikoranire yabo yose n’uru rwego gusa ngo Abel Kandiho uruyobora ntiyigeze abibazwa.

Mu bindi bimenyetso uyu muturage atanga harimo uburyo mu Ukuboza 2018, imitwe ya RNC na FDLR yagiriye inama muri Uganda yayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Philemon Mateke.

Akomeza agira ati “Muri Werurwe 2019, Charlotte Mukankusi na Eugene Gasana baragusuye ndetse warabyemeje, ni nako Tribert Rujugiro atera inkunga RNC; twumva ko kandi afite ibikorwa by’ubucuruzi mu gace ka Arua, ndetse ko umuvandimwe wawe Salim Saleh bafatanyije muri ubwo bucuruzi. Ubu bushotoranyi bwarakomeje n’ubu kandi dukomeje kubona aya makuru mu itangazamakuru.”

Yavuze kandi ku kibazo cy’abanyarwanda batabwa muri yombi muri Uganda bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba intasi no kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko; aho ngo bamwe muri aba batangarije itangazamakuru uburemere bw’iyicarubozo bakorewe mu nzu z’ibanga na kasho bya CMI.

Ati “Tuvugishije ukuri, ubu ni ubundi buryo bw’ubushotoranyi ku kindi gihugu. Bamwe mu banyarwanda bafunzwe ni abana bato guhera ku myaka itatu kugeza ku bakuze bari mu kigero cy’imyaka 76. Gusa inzego zacu z’umutekano zabise intasi. Koko ni inde ukoresha umusaza w’imyaka 70 nk’intasi?”

“U Rwanda ruvuga ko abaturage barwo, amagana n’amagana bakiri mu magereza n’izindi nzu zitagenewe gufungirwamo abantu zicunzwe n’inzego zacu, CMI na ISO.”

“Nyakubahwa Perezida, ntiwigeze uhakana cyangwa ngo wemere ibi birego. Ntiwigeze utegeka ko bagezwa imbere y’inkiko cyangwa se ngo utegeke ko birukanwa ku butaka bwa Uganda. Nyakubahwa Perezida ni ukubera iki?”

Yavuze ko nubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sam Kutesa n’Umuvugizi wa Guverinoma, Ofwono Opondo bahakanye ko hari abanyarwanda bafungiye muri Uganda, nta kintu cyahamya ukuri kw’ibyo bavugaga ahubwo ko bavuze ibinyoma ku bushake.

Ibi abishimagira agira ati “Twabonye ko buri gihe iyo u Rwanda ruvuze kuri iki kibazo, Uganda irekura abanyarwanda bake. Baba bavuye he niba nta banyarwanda dufite bafunzwe nk’uko abayobozi bacu babivuga?”

Yabajije Museveni ati “Nyakubahwa Perezida, ibi si ibihamya by’uko abayobozi bacu baba bifubitse umwambaro w’ikinyoma?”

Yibukije ko amategeko ya Uganda ateganya ko umuntu utawe muri yombi aba agomba kugezwa imbere y’urukiko mu gihe kitarenze amasaha 48 , ndetse ko afite uburenganzira bwo gucibwa urubanza ruciye mu mucyo no kunganirwa kimwe no gusurwa n’umuryango. Ikindi ni uko ayo mategeko atemera ibikorwa by’iyicarubozo, ariko ko “twarenze ku Itegeko Nshinga n’andi mategeko arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu”.

Ku bijyanye n’amasezerano ya Luanda aherutse gushyirwaho umukono, Lukyamuzi yavuze ko yabayeho mu gihe abaturage bose bari biteze ko ibintu bigiye gusubira mu buryo ariko kugeza ubu nta mpinduka iragaragara.

Yavuze ko nyuma y’inama yabaye ku wa 16 Nzeri, indi yagombaga kuba nyuma y’ukwezi ni ukuvuga ku wa 16 Ukwakira ariko ko itigeze iba ndetse n’indi tariki yashyizweho yaje gusubikwa.

Ati “Igihe kirageze nyakubahwa Perezida ko uhaguruka ugakemura ibi bibazo binyuze mu gusobanurira abaturage bagutoye. Nibura utugomba ibisobanuro ku bibazo bimaze igihe bitugiraho ingaruka.”

Ati “Ariko ni ibibazo byakemuka, twamaze igihe kinini tubana n’abanyarwanda mu mudendezo, ntidushaka kubana na bo mu bwishishanye cyangwa se duhanganye. Yaba ubu n’ikindi gihe.”

Muri iyi baruwa y’amapaji ane, Lukyamuzi yavuze ko ubukungu bwa Uganda bwahungabanye kuva aho ibibazo by’umwuka mubi biziye, ndetse ko kuva ubwo u Rwanda ruburiye abaturage barwo ku gukorera ingendo muri Uganda, iki gihugu cyahombye miliyoni zisaga 664 z’amadolari y’ibyoherezwaga mu mahanga.

Ibi abihuza n’uburyo abaturage baturiye imipaka bahuye n’ibibazo by’umwihariko abatuye Kikuubo kuko batari bagishoboye gukomeza ubucuruzi bwabo nka mbere.

Mu gushaka amaramuko, ngo abanya-Uganda bamwe bishora mu bucuruzi butemewe bwa magendu, bikaba byabaviramo kuraswa bagerageza gutoroka mu gushaka kwirwanaho.

Ati “Ni ukubera iki udafata iki kibazo nk’igikomeye? Turi kuzahara kandi mu bigaragara birakomeza kuzamba nihatagira igikorwa.”

Lukyamuzi yasoje abwira Museveni ko abaturage ba Uganda bizeye ko yakemura ibi bibazo , ndetse ko nabo bazabimwibukiraho mu 2021 ubwo hazaba haba amatora.

Ati “Nizeye ko wakemura ibi bibazo hanyuma ukamenyesha mu buryo bweruye abaturage ku biri gukorwa , ukabizeza amahoro, umudendezo n’iterambere. Nyakubahwa Perezida, ibi byose tuzabyibuka nibigera mu 2021.”

Ak’imbwa kashobotse FARDC Yavumbuye Ububiko Bw’intwaro Za FDLR Na RUD Urunana Nyuma Yo Kwivugana Abayobozi B’iyo Mitwe yombi General Mudacumura na General General Musabyimana Juvenal aka Africa

Ingabo za Kongo-Kinshasa zizwi nka FARDC guhera muri Kamena uyu mwaka zagabye ibitero bikomeye ku mitwe y’iterabwoba yabarizwaga mu Burasirazuba bwa Kongo. Yahereye kuri P5 ya Kayumba Nyamwasa ubwo babagabagaho igitero babatunguye i Gatoyi muri Masisi maze umukuru wuwo mutwe Maj (Rtd) Habib Mudathiru n’abandi basirikari bagafatwa mpiri, bakoherezwa mu Rwanda, naho Capt Sibo Charles n’abandi benshi bakahasiga ubuzima. Nyuma yaho hakurikiye kurasira mu birindiro bye uwari umugaba mukuru w’ingabo za FDLR ariwe Lt Gen Sylvestre Mudacumura warashwe mu gitondo cya tariki ya 18 Nzeli 2019. Hadaciye kabiri, vuba aha umukuru wa RUD Urunana ufitanye umubano na RNC ya Kayumba Nyamwasa ariwe |Brig Gen Juvenal Musabyimana bakundaga kwita Jean Michel Africa yicwa tariki ya 9 Ugushyingo 2019. Abo bayobozi kandi bapfanye n’ababarindaga ndetse n’abandi bayobozi ba hafi muri iyo mitwe y’iterabwoba.

Amakuru agezweho nyuma y’iyicwa ryabo bayobozi ni uko FARDC yavumbuye ububiko bw’intwaro zahishwe n’ingabo za FDLR na RUD Urunana ahantu hatandukanye mu mashyamba ya Kongo. Izo ntaro zabikwaga mu myobo (indake) zicukuye neza bagasasa amashashi ubundi bakarenzaho ibiti n’igitaka kuburyo utamenya ibihishemo. Iyi ni inkuru nziza kuko akenshi ibitero byabaga mbere kuri iyi mitwe akenshi babaga baburiwe hanyuma bagahisha intwaro zabo izindi bakazijyana. Nyuma bareka kubakurikirana bakagaruka hamwe bahishe intwaro. Ubwo ubuyobozi bw’imitwe y’iterabwoba buri kuranduka ndetse n’ibikoresho bifashishaga bigafatwa, icyizere ni cyose ko amahoro agiye ku garuka mu burasirazuba bwa Kongokuva  imyaka 25 ishize nta mutekano. Kuva abahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye muri Kongo bakahagira indiri, nta mahoro aka gace kigeze kagira.

Ubufatanye mu by’ubucuruzi hagati ya Uganda na Gen.Afurika Jean Michel Wa RUD URUNANA, Uherutse Kurasirwa Muri RD-Congo

Mu bucukumbuzi bwakozwe n’ibinyamakuru bitandukanye birimo Rwandatribune.com , Iminembwe iwacu, Gatoyi actualites, binzainfo ndetse na Raporo yo kuwa 18 Ukuboza 2018,y’ Itsinda ry’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye zikora iperereza ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. bwagaragaje ko kimwe n’abandi bayobozi bose b’imitwe  y’inyeshyamba ikorera mu mashyamba ya Congo iterwa inkunga n’igihugu cya Uganda bigwijeho amafaranga menshi, n’indi mitungo ava mu busahuzi bw’umutungo kamere w’iki gihugu igashorwa mu bucuruzi no munyubako z’akaraboneka mu gihugu cya Uganda.

Gen. Afrika washinze RUD URUNANA , yishwe kuwa 9 Ugushyingo 2019 mu gitero ingabo zidasanzwe  za Congo (FARDC) zagabye hagati y’agace ka Binza na Makola muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, uyu mutwe wa RUD URUNANA  washinzemo ibirindiro.

Gen.Musabyimana Juvenal uzwi nka Gen.Afurika Jean Michel,ni umunyarwanda uvuka mu Karere Nyabihu, inyeshyamba  yari ayoboye  ziba ahitwa Binza na Kirama ho muri Kivu y’Amajyaruguru zambuye abaturage ubutaka bwa Hegitari 600,zikuramo akayabo k’ibihumbi 12000$ bya buri kwezi zicucura mu baturage, Gen.Afurika  yari afite imashini zihinga 20 zifite agaciro k’ibihumbi 100$, yari afite kandi imiturirwa muri Uganda ahitwa Nakulabye ifite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amadorari,hakiyongeraho amakamyo 12 akururanwa akorera mu mijyi ya Butembo na Goma.

Liyetona Jenerali Iyamuremye Gaston uzwi ku mazina ya Byiringiro Victor Perezida w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR,binyuze ku mutwe udasanzwe uzwi ku mazina ya CRAP yinjiza ibihumbi 8.000$ bya buri kwezi,izi nyeshyamba zitamenyaho arengera,ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,gutwika amakara no guhinga urumogi byinjiza 9000$ bya buri kwezi,uyu Gen.Byiringiro akaba afite amazu y’imiturirwa mu mujyi wa Brazavile afite agaciro ka 20.000$,ku cyambu cya point Noir ahafite amato y’ubucuruzi atandatu,mu gihugu cy’uBubiligi ahafite inzu yo guturamo ifite agaciro ka 80.000$ byose bikaba bicungwa n’abana be n’umugore bibera muri Congo Brazaville.

Liyetona Jenerali Iyamuremye Gaston


Umunyekongo Coloneri Tawimbi Richard niwe washinze  Gumino, w’Abanyamulenge azwiho kuba inkoramutima ya Gen. Kayumba Nyamwasa, aherutse gutabwa muri yombi i Kinshasa kubera gukorana n’imitwe y’iterabwoba ya P5. ariko mu minsi ishize yaje kurekurwa, Tawimbi Richard yashyizwe mu majwi n’impuguke z’akanama ka Loni gashinzwe umutekano kubera ubusahuzi bw’inka n’amabuye y’agaciro byohererezwa mu gihugu cy’uBurundi  na Uganda bituma aza mubakuru b’inyeshyamba zifite amafaranga menshi kuko imitungo ye ibarirwa mu ibihumbi 600$.

Coloneri Tawimbi Richard

Jenerali Yakutumba ukuriye Mai mai Yakutumba agenzura ibice bya Fizi, Minembwe, Kirembwe na Isange hose ni muri Kivu y’amajyepfo, aho akura 1200$ ya buri kwezi akura mu misoro y’abaturage 300$ biva mu mbaho n’andi akura mu gushimuta abantu, yibitseho 780.000$ ubaze imitungo ye afite muri Congo Kinshasa na Tanzaniya.

Gen.Yakutumba

Jenerali Kakule Silikuli La Fontaine umutwe we witwa Mai mai La fontaine, agenzura ibice bya Lusamambo, ibice bya Rubelo, aho asarura mu baturage 2500$ biva kuri za bariyeri yashyizeho, akaka imisoro, 3000$ biva mu mabuye y’agaciro uy’umuherwe akaba afite umuturirwa muri Afurika y’epfo, mu mujyi wa Cape town, ufite agaciro ka Miliyoni y’amadorari dore ko umuryango we ari naho wibera nawe akanyuzamo akajya muri cyo gihugu kurya ubuzima ubundi yagaruka akabiyogoza mu baturage.

Jenerali Kakule Silikuli La Fontaine

Col.Shimirayi Mwisha Guidon wa Mai mai NDC –NDUMA, afite igice kinini agenzura muri Kivu y’amajyepfo ndeste n’amajyaruguru, amafaranga akura mu busahuzi bw’abaturage, gucukuza amabuye y’agaciro, afite akayabo ka Miliyoni enye z’amadolari ku makonti yo muri Afurika y’epfo, akaba yarashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’Urukiko rukuru rwa Gisilikare muri Congo Kinshasa.

Col.Shimirayi Mwisha Guidon

Gen.Habimana Hamada, umukuru w’inyeshyamba za CNRD zitwa FLN, ufite ibirindiro ahitwa Kirembwe ho muri Kivu y’amajyepfo, imitungo ye ayivana mu gucukura amabuyey’agaciro, gushimuta abaturage no gusatuza imbaho afite amazu y’imiturirwa mu murwa mukuru Kampala mu gihugu cya Uganda icungwa na Muramu we ifite agaciro ka Miliyoni 8 z’amadorari. Afite n’amazu mu Rwanda yubakiye umuryango we dore ko avuka mu Biryogo i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, akaba ari n’umuyisilamu.

Gen.Major Habimana Hamada

Iyo ugenzuye izi nyeshyamba z’Abanyarwanda, usanga nta ntego zirwanira uretse gushukwa no kugirwa ingwate n’ aba bakuru b’izi nyeshyamba bakomeza kuziyobya  mu buryo bw’ibitekerezo ndetse n’iturufu  y’amoko bijyana n’amasengesho y’ubupfumu byose biziha indoto yo kwigarurira igihugu cy’u Rwanda ,byose bikorwa ku nyungu z’Abayobozi bazo kugira ngo babone amaboko ubundi bagasahura Congo Kinshasa n’abaturage bay

Menya Impamvu Uganda idashaka kugaragaza ko Abagande biciwe ku butaka bw’u Rwanda bazize Magendu

Kuri iki cyumweru humvikanye amakuru y’Abagande babiri barasiwe mu Rwanda bagapfa, mu kindi kintu kigaragaza guta icyizere gukomeje kuzamuka kw’Abagande bifuza gucuruza mu Rwanda bakemera kubikora mu buryo bwa magendu.

Mbere y’uko haba iperereza iryo ari ryo ryose ariko ngo hamenyekanye uko ibintu byagenze, imbuga za internet nyinshi zo muri Uganda zirimo; Daily Monitor,, Softpower, Chimpreports, Commandpost1 n’izindi zo zatangaje byinshi.

Bifashishije n’izindi konti za facebook bakoresha bibasira u Rwanda, izi mbuga zatangaje ko U Rwanda rwarashe Abagande kubera ubugome.

Itangazamakuru  ricengezamatwara rya Kampala, akenshi ibikorwa byarwo bihuzwa n’inzego z’umutekano nka CMI, byatangaje ko abo Bagande babiri bishwe, Job Ebyarishanga na Bosco Tuheirwe, bari abanyemari.

Daily Monitor inkuru yayo ikaba yayihaye umutwe ugira uti: “Abanyemari babiri b’Abagande barasiwe mu Rwanda.”

Commandpost yo yagize iti: “Umutwe witwara gisirikare wa Guverinoma y’u Rwanda (Rwanda govt militia) wishe abanyemari babiri b’Abagande.” Izo nkuru zose zikaba zashatse kugaragaza ko abo bantu bari abanyemari (aho kuba abacuruzi ba magendu).

Gusa, nubwo itabishakaga, Daily Monitor yo yashyize ukuri ahagaragara ubwo yavugaga ibyo yatangarijwe n’umwe mu bayobozi mu Karere ka Rukiga, uyobora Paruwasi ya Kyabuhangwa, Ignatius Baketonda, ari naho abapfuye bari batuye.

Yagize ati: “Umwe mu bapfuye ni mwishywa wanjye. Nakiriye amakuru ko yarashwe agapfa na mugenzi we bari mu Rwanda ubwo bageragezaga kwinjiza igikamba mu buryo bwa magendu.”

Urubuga Softpower, ruzwiho kuyoborwa na Sarah Kagingo, umwe mu bahanga ba Kampala mu kuyobya rubanda ihabwa amakuru y’ibinyoma, yo yanditse ngo “Abagande babiri barashwe n’igisirikare cy’u Rwanda barapfa nyuma y’aho Kagame avuze ko Abagande bahawe ikaze.”

Aba rero ngo bakaba bakomeje kuzana Perezida w’u Rwanda mu mwanda wabo, mu gihe abayobozi b’ibanze muri Uganda ubwabo, ahaturanye n’u Rwanda bemera ko abo bagabo bari barenze ku mategeko binjiza magendu itabi mu Rwanda banyuze ku mupaka utemewe.

Icyo itangazo rya Police Rivuga

Nk’uko byatangajwe n’abayobozi bashinzwe umupaka ku ruhande rw’u Rwanda, ngo kuri iki Cyumweru, itariki 10 Ugushyingo,  mu rukerera saa cyenda z’ijoro, polisi yarashe ikica abacuruzi ba magendu babiri. Ibi bikaba byarabereye mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Tabagwe, mu Mudugudu wa Tabagwe. Byabaye ubwo abo bantu bari kumwe n’abandi batatu bacitse, bageragezaga kurwanya abashinzwe umutekano nabo bakirwanaho.

Bivugwa ko abo bantu bahagaritswe batwaye ibikamba ku magare atatu, binjiye ku butaka bw’u Rwanda imbere nko mu kirometero. Abapfuye bajyanywe ku Bitaro bya Nyagatare mu gihe itabi bari bafite ryafashwe nk’ibimenyetso na polisi.

Itangazamakuru rya poropaganda rya Uganda ryavuze ko babiri bari mu itsinda ry’abantu batanu, ariko ryanga gutangaza ibikorwa bari barimo byo kwica amategeko kuko iyo bavuga ukuri byari gushyira amakosa ku Bagande.

Umwe mu bayobozi ku mupaka ati: “Abagande bakoresha umupaka wemewe bambuka bahawe ikaze mu Rwanda ariko abanyamagendu? Ntibishoboka!”

Usibye aba bacuruzi ba magendu, abayobozi b’u Rwanda bari maso birushijeho kubera imitwe y’inyeshyamba ishaka gukoresha inzira nk’izo z’imipaka itemewe ngo zitere u Rwanda nk’uko biherutse kugenda mu Kinigi, ubwo FDRL-RUD yambukaga iturutse ku ruhande rwa Uganda nk’uko byemejwe na batanu muri bo bafashwe, bakica abaturage 14 abandi 18 bagakomereka.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zasubije inyuma icyo gitero, zica inyeshyamba 19 zifata izindi eshanu zahishuye ko zinjirijwe mu nyeshyamba muri Uganda.

U Rwanda rukaba rutazihanganira abakora magendu kandi rukazakora ibishoboka kugirango hatagira abantu bitwaje ibirwanisho binjirira ahatemewe bashaka gutera u Rwanda nk’uko umwe mu bayobozi abyemeza.

Nyuma Ya Lt Gen Mudacumura wa FDLR, ibitero bya FARDC byahitanye Gen Musabyimana Juvenal wayoboraga inyeshyamba za RUD-Urunana

Ejo kuwa 9 Ugushyingo 2019, ni amateka mabi ku bagize umutwe w’iterabwoba wa RUD Urunana ndetse n’amakuru meza ku baturage b’abakongomani muri Kivu y’amajyaruguru bamaze imyaka barajujubijwe nuyu mutwe, kubera urupfu rwukuriye uyu mutwe ariwe Gen de Brig Juvenal Musabyimana uzwi nka Jean Michel Afrika wishwe n’ingabo za Kongo FARDC ahitwa Makoka, Gurupoma ya Binza muri Teritwari ya Rutshuru ibirometero bitatu hafi n’umupaka wa Uganda. Bane mu bari bamurinze nabo bahise bahasiga ubuzima.

Ibindi bimaze kumenyekana muri iki gitero ni uko Gen Musabyimana yapfanye nundi mu Col uzwi nka Colonel Kagoma.  Gen de Brig Juvenal Musabyimana yasimbuye ku buyobozi bwa RUD Urunana  Gen Maj Ndibabaje Jean Damascene wishwe n’ingabo za mai Mai tariki ya 8 Gashyantare 2016.

Amavu n’amavuko ya Gen de Brig Juvenal Musabyimana

Juvenal Musabyimana avuka ku babyeyi babiri se yitwa Ntanyungura naho Nyina akitwa Nyirambundanyi. Yavukiye mu cyahoze ari Giciye Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mukarere ka Nyabihu Intara y’iburengerazuba. Afite abavandimwe benshi umwe akaba yigisha kuri Groupe Scolaire Kibisabo, murumuna we awitwa Laurent Mugabonindekwe atuye Ryamwana, naho bashiki be, Kamaliza na Jeanne Nyirarukundo baba Kibisabo mu murenge wa Gihira mucyahoze ari Komini Giciye. Yize amashuri abanza ku ishuri ribanza rya Nyirandaba nyuma yiga kuri College Inyemeramihigo. Akaba abarizwa mu cyiciro cya 31 cy’abinjiye muriIshuri rikuru rya Gisirikari ESM aho yarangije ari Sous Lieutenant. Yajyanye muri Kongo na Leta yakoze Jenoside aho yabaye mu nkambi ya Kibumba.  Inkambi zimaze gusenywa, yerekeje Ting Tingi nyuma ajya muri Kongo Brazzaville mu nkambi ya Loukolela aho yari umwe mu bayobozi.

Kimwe nabandi basirikari benshi ba EX FAR, yagarutse azanywe no gutabara Kabila muri 1998, aho yashinzwe imirimo itandukanye haba muri FDLR no muri RUD Urunana kugeza igihe asimburiye Gen Ndibabaje Alias Musare.

Gen Maj Jean-Damascène Ndibabaje Alias Musare washinze RUD Urunana yari Muntu ki?

Yize amashuri abanza ahitwa Kanzenze, naho amashuri yisumbuye ayatangirira ku ishuri ryitwa Nzige muri Bicumbi muri Rwamagana ariko nyuma yo kuhiga imyaka ibiri akomereza muri Lycée ya Kigali mu Rugunga.

Lycée ya Kigali mu Rugunga ari mu kiciro cya 30 cy’abanyehsuri binjiye mu ishuri rikuru rya Gisirikare . Intambara yo kubohoza igihugu mu 1990 yatangiye ari umunyeshuri muri ESM ahabwa ipeti rya sous Lieutenant yoherezwa mu gutoza abasirikare bashya.

Mu bice bya Rulindo aho yayoboye yari umuyobozi wa company ya kane muri batayo ya 64, nyuma yaje koherezwa ku rugamba kurwana n’Inkotanyi mu Ruhengeri na Kibungo ariko agatsindwa. Mu 1994 batayo ya 64 yari iyobowe na Capt Rusingiza Theodore muri Rulindo ahitwa Mbogo na Mugambazi aho abasirikare yayoboraga bari ahitwa Mugote Remera y’abaforongo.

Ubwo ingabo za FAR zatsinzwe na FPR Inkotanyi yashinze ibirindiro bya Nyuma ku mupaka w’u Rwanda na Congo ahitwa Kabuhanga mu murenge wa Bugeshi, naho muri Congo yari batayo Dragon yari Mugunga mu nkambi ya Goma, aba umwe mubaje gutera mu Rwanda mu gihe cy’abacengezi ari S3 segiteri Zoulou.

Mu 1998, ubwo abacengenzi bari bamaze gutsindwa yabaye umuyobozi wungirije wa burigade Thorax, naho 2001 nibwo yayibereye umuyobozi ndetse ihindura izina yitwa Roquette.

Igitabo “The Leadership of Rwandan armed groups abroad with a focus on the FDLR and rud/urunana”, cyasohotse 2008, kivuga ko Ndibabaje yitandukanyije na FDLR Foca mu 2005 kubera kutumvikana na Lt Gen Mudacumura ahita ashinga umutwe wa gisirikare mu 2006 yise AN-Imboneza.

Gen Maj Ndibabaje yapfuye atarashaka umugore kuko yari yaravuze ko azamushaka nagaruka mu Rwanda.

RUD URUNANA ibifashijwemo na Ntwari Frank muramu wa Kayumba Nyamwasa,yabashije kuba umunyamuryango w’impuzamashyaka P5 umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’uRwanda,ndetse mu bitero by’ubusize byabereye mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze,bigahitana abaturage b’inzirakarengane 14,abarwanyi b’uyu mutwe bafashwe n’inzego zishinze umutekano bavuze ko bari batumwe na Gen de Brig Jean Michel Afrika.

DRC: Nzigira Aimerance wari Ugemuriye Amasasu Inyeshyamba za FPP ziyomoye kuri FDLR zifashwa na Uganda yatawe muri yombi

Amakuru aturuka muri Congo, aravuga ko Polisi y’iki gihugu yataye muri yombi Umugore witwa NZIGIRA Aimerance wari ugemuriye Inyeshyamba za FPP-ABAJYAMUGAMBI amasasu y’ubwoko bw’imbunda ya machinigani, bivugwa ko yari ayakuye muri Uganda.

Amakuru agera kuri Rwandatribune.com dukeshya iyi nkuru avuga ko umwe mu bayobozi ba Polisi mu gace ka Kiwanja ni muri Teritwari ya Rutchuru yemeje aya makuru ko kuri iki  cyumweru taliki 03, Ugushyingo 2019 ahagana saa tanu n’igice  z’amanywa, nibwo  Polisi yo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yabashije guta muri yombi umugore  witwa NZIGIRE Emerance.

Uyu mugore NZIGIRE Aimerance wahagurutse muri icyo gitondo mu mujyi wa GOMA yerekeza ahitwa GATWIGURU muri Teritware ya Rutchuru, ariko kubera amakuru Polisi yari ifite yabashije kumufatana ibikoresho bya Gisirikare birimo agasanduku k’amasasu yo mu bwoko bwa Machinigani  ndetse n’imyambaro ibiri ya Gisirikare yambarwa n’Ingabo zirinda Umukuru w’igihugu (Republican guard).

Bimwe mu bikoresho yafatanwe

Uyu mugore  amaze gufatwa yasobanuriye polisi ko yari ajyanye ibi bikoresho bya gisirikane ahitwa GATWIGURU ku muyobozi  wa FPP-Abajyamugambi  Koloneri  DANI.

Iki gikorwa kikaba cyarakozwe n’igipolisi gikorera ahitwa KIWANJA, aho ubuyobozi bukuru bw’igipolisi  muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyashimiye ubufatanye  bwa Polisi n’abaturage byatumye hafatwa uyu mugizi wa nabi, kinabashishikariza gukomeza kugira umurava wo kugaragaza mbene abo ngabo ku nyungu z’ubusugire bw’igihugu cyabo no gukomeza kubungabunga  umutekano w’abaturage .

Ubu  Aimerance Nzigire akaba ari mu maboko ya Polisi ategereje gushyikirizwa ubushinjacyaha.

FPP ABAJYARUGAMBA n’umutwe w’inyeshyamba z’abanyarwanda ziyomoye kuri FDLR mu mwaka wa 2003, uza gushingwa n’uwitwa Majoro Soki ndetse wabanje kwitwa Mai Mai Soki ahagana muri 2013 nibwo yaje kwicwa n’ingabo za FARDC asimburwa na Col.Dani.

Uyu mutwe ukaba ufite ibirindiro mu bice bya Katwiguru, Kibirizi, n’ahitwa Busesa, ariko ibi birindiro hakaba hashize ibyumweru bitatu hose bahirukanwe n’umutwe w’ingabo zidasanzwe za FARDC zizwi nka “HIBOU SPECIAL FORCE”, ubu izi nyeshyamba zikaba zarahungiye ahitwa Kirama hagenzurwa na FDLR, uyu mutwe ukaba ufitanye umubano wihariye na Uganda ndetse na RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Ikinyamakuru Daily Monitor Inyuma ya Museveni muri poropaganda yo kudacyemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ikinyamakuru cyo muri Uganda, Daily Monitor mu nimero yacyo yasohotse kuri iki cyumweru cyasohoye Ijambo ry’Ibanze rigamije guhigika cyangwa kujijisha ku bibazo byateje umubano mubi umaze imyaka ibiri hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Umutwe w’ijambo ry’ibanze wagiraga uti “Icyatuma ibiganiro by’amahoro byerekeye umupaka bisubukurwa” aho cyahamagarariraga abayobozi ba Uganda n’u Rwanda ‘gushyiramo imbaraga bakagarura umubano mwiza’ mu biganiro bitaha bizabera i Kampala biteganywa n’amasezerano y’ubufatanye yasinywe muri Kanama uyu mwaka.

Ikosa rya mbere ikinyamakuru Daily Monitor cyakoze, ni ukugaragaza ko ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi ari ‘ifungwa ry’umupaka’ mu gihe bizwi neza ko impamvu y’ibibazo atari iyo kuko u Rwanda rwayigaragaje kenshi.

Impamvu ya mbere ni uko ubutegetsi bwa Kampala bufitanye umubano wihariye na RNC ya Kayumba Nyamwasa n’indi mitwe yiyemeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Indi mpamvu ni amagana y’Abanyarwanda ari kuborera muri gereza za Uganda no mu nzu zitoterezwamo z’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu.

Abo banyarwanda ni ababa barashimuswe, barafunzwe nta rukiko bakandagiyemo. Benshi bari muri gereza ariko ambasade ntiyemerewe kubasura, yewe n’imiryango yabo ntizi aho baherereye. Bakorewe iyicarubozo nkuko umunyamategeko Eron Kiiza na Tonny Odur babigaragaje.

The Monitor yarasimbutse yirengagiza ibyo bibazo ishaka kwerekana ko ikibazo ari kimwe, yihutira gukora ubuvugizi bwo gufungurira abacuruzi ba Uganda isoko ry’u Rwanda.

U Rwanda ntabwo rwigeze rufunga umupaka nkuko bivugwa mu binyamakuru. Ibyabaye ni uguhagarika igice kimwe cy’imodoka nini z’ubucuruzi zabaga ziremereye.

Bigaragara ko Daily Monitor idashishikajwe no kuvuga ukuri muri iki kibazo. Ibyo yakoze ni ugukwirakwiza imigambi ya Museveni yirinda gukomoza ku mpamvu nyamukuru yatumye umubano uzamo agatotsi. Ahubwo icyo kinyamakuru kiyobya uburari kivuga ko ‘buri ruhande rufite ibyo rushinja urundi.”

Mu gihe Uganda yari igezweho ngo itumize ibiganiro ntabwo byakozwe. Ibyo biganiro byakabaye byarabereye i Kampala mu byumweru bibiri bishize ariko ntibyabaye. Nibwo Leta ya Uganda yagombaga gutanga raporo igaragaza aho igeze ikemura ibibazo u Rwanda rwayigaragarije.

Mu byo u Rwanda rwasabye harimo gufungura Abanyarwanda bose bafunzwe binyuranyije n’amategeko, guhagarika gutera inkunga imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no guhagarika kubangamira ubukungu bw’u Rwanda byakozwe na Uganda.

Hari umwe mu ndorerezi wibajije ati “Ni ukubera iki Daily Monitor itibaza impamvu Uganda yananiwe gutumiza inama? None kuki icyo kinyamakuru kitabaza Guverinoma ya Uganda aho igeze ishyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ku ifungwa n’abanyarwanda batotejwe batabonye ubutabera? Kuki se itarahagarika imikoranire na RNC?”

Birazwi ko abanyarwanda bigiriye mu bucuruzi muri Uganda bafatirwa mu nzira n’abakozi b’Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI) ku manywa y’ihangu bafatanyije n’abambari ba RNC. Birazwi ko abanyarwanda batagira ingano bagiye bakurwa mu modoka z’abagenzi ku bice byegereye imipaka bagashinjwa ‘kwinjira nta byangombwa’ cyangwa ‘ubutasi’.

Mu byumeru bishize, Kiiza na Odur basohoye itangazo bagaragajemo iyicarubozo abanyarwanda bakorewe muri Uganda, by’umwihariko mu myaka ibiri ishize.

Mu itangazo bagize bati “Abanyarwanda basaga ijana bafungiwe mu mabohero ya CMI ntawe bemerewe guhura na we. Imiryango yabo ntiyemerewe kubasura. Abo twabashije kuvana mu menyo ya CMI bagiye bavuga uburyo batotejwe mu buryo bw’umubiri no mu mutwe.”

Ubwo hari hashize igihe kitageze ku cyumweru iryo tangazo risohotse, CMI yarekuye abanyarwanda bagera kuri 35 ibavana mu buroko bwayo bashyirwa kuri za sitasiyo za polisi zitandukanye mu gihugu.

Twavuga nk’ibyabaye kuri Julienne Kayirere, umunyarwandakazi wakoreraga ubucuruzi buciriritse muri Mubende mbere yo kujugunywa muri gereza . Bamutandukanyije n’uruhunja rwe rw’amezi atatu nyuma yo kumushinja ‘kuba mu gihugu nta byangombwa” nyamara yari ahamaze imyaka ahakorera ubucuruzi.

Kayirere ari mu gahinda gakomeye k’umubyeyi ufungiwe ubusa atazi aho uruhinja rwe ruherereye. Birigaragaza ko ibi bikorwa bya kinyamaswa nta nyungu igaragara bifitiye ikinyamakuru nka The Monitor cyangwa se ikindi kinyamakuru cyo muri Uganda. Ubuzimwa bw’abanyarwanda b’inzirikarengane bari gutotezwa ntacyo bubabwiye, bashishikajwe n’ifungurwa ry’umupaka.

Daily Monitor ahubwo ibabajwe n’agahishyi k’amafaranga abacuruzi bo muri Uganda bari guhomba. Ngo mu mezi atatu ya mbere umupaka wa Gatuna ufunzwe ku makamyo manini aturuka muri Uganda, icyo gihugu cyahombye miliyoni 664 z’amadolari y’ibyoherezwaga mu Rwanda.

Birashoboka ko uwo mubare wikubye nka gatatu ubu ari nacyo ibinyamakuru nka Daily Monitor byakabaye biheraho bibaza byinshi Guverinoma yabo impamvu.

Abantu ntabwo bashobora guhahirana ku rundi ruhande barenganywa. Nta bwisanzure bw’urujya n’uruza bwabaho mu gihe inzego z’ubutasi mu gihugu kimwe zibasira abaturage b’inzirakarengane b’ikindi gihugu.

Hashize igihe ariko Uganda yanze guhagarika ibikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda.

Umwe mu baturage i Kigali, yavuze amagambo Daily Monitor ikwiriye kwitaho ati “Niba Museveni na Guverinoma ye nta gahunda bafite yo guhagarika gutoteza abanyarwanda, bakaba bakunda RNC urukundo ruhebuje, bakomeze bakorane ubucuruzi na RNC ubundi bibagirwe ubucuruzi n’u Rwanda.”

Radio Rutwitsi ya Kayumba Nyamwasa na RNC (Radio Itahuka) Igeze mu marembera

Radio itahuka ya Kayumba Nyamwasa  ikorera mu Gihugu cya Amerika,  Igamije gukwirakwiza icengezamatwara  ry’umutwe w’iterabwoba wa RNC. Jean Paul Turayishimye uri no mubambere bashinze iyi radio agahita anayibera umuyobozi  akabifatanya no kuba umuvugiza wa RNC, ubu ari mu mugambi wo kutongera gukurikiza amabwira ya Kayumba Nyamwasa akavuga ko Kayumba ntaburenganzira afite bwo gutanga amabwiriza ngo kuko Kayumba ntaruhare runini yagize mu gutuma iyi Radio imenyekana ngo iyo ataza kuba we na Serge Nadyizeye ngo ntawari kuyimenya.

Jean Paul Turayishimye warusanzwe ari umuvugizi wa RNC, kuri ubu  wasezeye kuri iyo mirimo ku mpamvu  z’ubugambanyi, ubugome, Kwikunda, ivangura rya Kayumba Nyamwasa muri RNC, ibi ngo ntibyari gutuma ashobora gukomeza gukorana na Kayumba Nyamwasa. Jean Paul Turayishimye warusanzwe atanga ibiganiro kuri Radio Itahuka ngo ntiyasezera muri RNC ngo asige Radio Itahuka kandi ngo ariwe wayishinze.

Uyu mugambi wo kwirukana Kayumba Nyamwasa mu bikorwa bya Radio itahuka bije nyuma yaho Ben Rutabana warushinzwe kongerera ubumenyi abanyamuryango muri RNC ashimutiwe mu gihugu cya Uganda ku kagamabane ka Kayumba Nyamwasa na Muramu we Frank ntwari. Ibi nibyo byatumye Jean Paul Turayishimye afata icyemezo cyo kwitandukanya na RNC ya Kayumba Nyamwasa, akajya kuruhande rushyigikiye Ben Ruataba.

Ishimutwa rya Ben Rutabana ntakuntu ritari kubabaza Jean Paul Turayishimye kuko ari inshuti yakadasohoka na Mushiki wa Ben Rutabana Tabita Gwiza, ukunze kumufata neza cyane, aho Jean Paul Turayishimye akunze kujya muri Canada kwirira iraha nuyu mugore.

Jean Paul Turayishimye wakomeje gukora ibiganiro kuri Radio itahuka, afatanije na Serge Ndayizeye, Majoro Micombero, Tabita Gwiza bavuze ko Kayumba ntaho agomba guhurira na Radio Itahuka, ibi bikaba biri mu byatumye Serge ndayizeye ahita atangira kunaniza RNC  ya Kayumba Nyamwasa kuko ngo batamwishyiriraga igihe,  kuri we akanavuga ko ari macye ugereranije n’akazi akora, akavuga ko ngo kugirango abe yakomeza akazi ke yakubirwa inshuro 3 zayo yarasanzwe ahembwa.

Amakuru twakuye ku muntu w’inshuti ya hafi na Jean Paul Turayishimye avuga ko ngo ibi ari uburyo bwo kunaniza Kayumba kugirango ananirwe kumvikana na Serge Ndayizeye bityo abone intandaro yo guhita atangira gukorana na Jean Paul Turayishimye dore ko nawe ishimutwa rya Ben Rutabana atari kurivugaho rumwe na Kayumba.

Uku kwishyira hamwe kwa Jean Paul Turayimye, Micombero, Tabita Gwiza na Serge Nadyizeye, Kayumba Nyamwasa yahise abitahura abona ko ntabundi buryo uretse guhita ashaka uburyo yatangiza Indi radio igomba gukorera muri Uganda.

Amakuru yizewe aturuka muri RNC, aravuga ko Kayumba Nyamwasa yahise ashinga Cassien Ntamuhanga kuba umuvugizi mushya wa RNC, ahita anoherezwa Uganda aho ari gushakirwa ibyangombwa bigenewe impunzi bitangwa na HCR, Cassien Ntamuhanga akaba yasanzeyo umuryango we harimo Nyina umubyara  ariwe Nyirabahashyi Emilienne na mushikiwe , murumuna we ndetse n’urushako rwe.

Cassien Ntamuhanga yahise ahabwa n’izindi nshingano zo gufasha Frank Ntwari mu mushinga wo gutangiza indi Radio isimbura Radiyo itahuka kuko amaze kubona ko iri mu marembera, umushinga wo gutangiza iyi radiyo ukuriwe na Frank ntwari, bikaba binateganyijwe ko Cassien Ntamuhanga ariwe uzaba ukuriye iyi Radio ndetse no gukurikirana ibiganiro bizajya biyinyuzwaho.

Casssien Ntamuhanga yacitse inzego z’ubutabera aho yatorotse gereza ya Nyanza mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017 agahungira mu bihugu bitandukanye abifashijwemo n’inzego z’umutekano za Uganda.

Blog at WordPress.com.

Up ↑

Design a site like this with WordPress.com
Get started